Ku nshuro ya gatanu yiregura yavuze President Kagame
Kuri uyu wa 04 Gashyantare, yari inshuro ya gatanu Dr Leon Mugesera yumvwa n’Urukiko, mu bwiregure bwe arasa n’usobanura amateka ariko ntatomora ngo avuge ku byaha bigera kuri bitanu aregwa.
Kuri uyu munsi, ari kumwe n’umwunganizi we, ariko we udakoma, yongeye kugaruka ku byo yavuze ubushize, avuga ko Genocide yatewe n’abo we yise ‘Abagande’ bateye u Rwanda mu 1990.
Kuri we ngo mbere y’icyo gihe mu Rwanda hari amahoro asesuye, avuga ko gutera mu 1990 aribyo ntandaro y’ibyabaye, ibi ngo bigomba kubazwa President Museveni wohereje abateye u Rwanda.
Mu magambo ye, Mugesera avuga ko abateye abafata nk’abanya Uganda kuko icyo gihe itegeko nshinga rya Uganda ngo ritemeraga ubwenegihugu bubiri.
Bityo asobanura ko kuba mu bateye harimo Maj Paul Kagame (President Kagame ubu) na bagenzi be, ngo byumvikana ko atari kugeza kuri iryo peti ari umunyamahanga, bityo agashimangira ko ari abanya Uganda b’ingabo za Museveni bateye bagatuma ibintu bihinduka mu Rwanda.
Ijambo rye ngo siryo ryabiteye
Aha niho Mugesera yabaye nk’uwiregura ku cyaha cyo gushishikariza abantu gukora Genocide, ubwo yavugaga ko impamvu yatanze haruguru arizo nyirabayazana w’ibyaye atari ijambo rye.
Uyu mugabo ubona ko ameze neza mu maso, yavuze ko mu gihe mu Rwanda hari ‘tension’ kuva mu 1990 ngo we yari muri Canada akorera impamyabumenyi ya ‘Doctorat’ ngo azaze kwigisha abana b’u Rwanda nkuko abisobanura.
Ibi kuri we ngo bigaragaza ko nta ruhare afite mu byabaye nyuma y’icyo gihe.
Mu kwiregura kwe, yongeye kuvuga ko amahanga akwiye kubazwa ibyabaye mu Rwanda kuko ntacyo yakoze ngo abikumire cyangwa atabare, naho we adafite aho ahuriye nabyo.
Mugesera, yaje guterana amagambo n’abacamanza ubwo yireguraga ashingira ku gitabo cyanditswe na Abdul Ruzibiza ngo wahoze muri RPF, wavuze ko abateye u Rwanda hari ikibi bakoze, abacamanaza bamubwiye ko abicwaga bavugwa n’ubushinjacyaha ntaho bahuriye n’abavugwa mu gitabo cya Ruzibiza.
Yasubije ko we icyo atsimbarayeho ari uko ingaruka zitamuturutseho ngo ahubwo ni ingaruka z’abateye igihugu,yongeyeho ko hari abagiye bapfa kdi ngo ntaho bahuriye nawe .
Abacamanza bamubajije niba ibyanditswe na Ruzibiza ari ibyambere ya 94 cyangwa se nyuma yaho maze avuga ko azatanga igisubizo nyuma.
Mugesera ubwe yavuze ko mu bwiregure bwe ataragera aho yinjira mu byaha aregwa nyirizina bityo ko bagomba kumuha umwanya bakamwumva.
Urubanza rwe rurakomeza kuri uyu wa 05 Gashyantare 2013.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ariko ubwo aba abatesha umwanya wiki koko ? harya ngo aba yerekana ko ari intiti ? ubuse intiti zapfuye zitanakibukwa zingana iki ? Imana imubabarire niba ari kuburana yigiza nkana
mimi witukana, umusazi ariwowe babibwiye kuri umusazi wakwiyumva gute?mureke ubutabera bukore akazi kabwo arko gutukana ntabwo ari umuco
ariko se shuti udatutse kiriya gipfabwenge kirengagiza ibyo kizi watukande,niyisobanure ariko areko gutesha abantu umwanya
mugesera namatakirangoyi niyemere icyaha naho ibyo yigira byose nukurushya urukiko
mimi va kumaranga mutima ukurikirane urubanza , ujye wumva ibirego nyuma wumve nibyo uregwa yireguza utabogamye , ikindi nagusaba nukuzajya ujya gukurikiranira kurukiko nyirizina kugirango abanyamakuru batazajya bakuyobya .
erega ntibabura aho babikura gutukana… ariko umwera uturuka ibukuru! none se wakurira mu nka ugakurahe ikinyabupfura?
UZIKO UVUZE UKURI LATA IKINYABUPFURA GITURUKA MUMURIMA UMUNTU ARIMO KWITABA AMAGURU!!!!!!!! HAHAHAAHH NDAKUGAYE NTUGIRENGO NDAGUSHYIGI
KIYE.
aliko mwagiye mwitonda koko kurucira mukaso rugatwara nyoko; nimumureke yisobanure; numuntu nkamwe; umuntu ni nkundi mugesera komera mbabajwe n ubwenge ufite ; ukaba uryamye muri prison ; aho kukureka ngo wigishe abana bacu batakimenya no kwiyandikira i letrre; bageze 3ya universite ngaho bacamaza nimuve muribyo murekure docteur professeur abigijirize abana imana ibahe umugisha mwese
umuntu nkatwe uzi avuga ngo abatutsi bajye bisinia bace nyabarongo none ngo Kagame ni Umugande nuko batwiciye abanyarwanda ngo naganyamahanga aragasaba uwuyimye
Ayiiiii, ngo abatutsi ko nzi ko mu Rwanda nta bwoko buhari ubukuye hehe? aho ibi bishodeko mwirirwa mutanga muri politiki ntibizadukoraho? Nta moko ahari mwarangiza mukararana nayo mu manama ya rwihishwa muri kumwe nayo. Ngo twubakiye abasigajwe inyuma n’amateka. Muzasya mvome. Kagame uvuga wari wumva avuga ko ari umututsi simwe mubimutwerera? Njye nzi ko ari umunyarwanda w’inyangamugayo uzirana n’icyitwa ivanguramoko, uwabaroze ntiyakarabye!
Mugabo we ese abo yishe bo ntibari abanyabwenge ndetse kummurusha bo barihe.Kirya abandi bajya kukirya kikishaririza reka abe arimo sha ni bura nawe uramugemurira abishwe kuki mutabafunze ngo nabo nibura benewabo babagemurire.
Umukozi yagiye kwaka akazi maze asabwa gukora interview.Dore uko yagenze:
Umukoresha: ngiye kujya nkubwira ijambo maze umbwire ikinyuranyo cyaryo ndebe level yubwenge bwawe.
Umukozi: nta kibazo.
Umukoresha: umuhanga.
Umukozi: umuswa.
Umukoresha: umunebwe.
Umukozi: jyewe.
Umukoresha: Uuuh! Wowe!
Umukozi: umuneeeebweee!!
Umukoresha: ubwo uri muzima sha?
Umukozi: ubwo uri umupfu sha?
Umukoresha: nsohokera mu biro.
Umukozi: nyinjirira mu biro.
Umukoresha: akazi ndakakwimye kuko uri igicucu.
Umukozi: ayiweeeee! Murakoze weeee! Akazi muarakampaye kuko ndi umunyabwenge.
Eric Bello, sha icyo ushatse kuvuga ndacyumvise, utweretse uzi ubwenge bucye muri uru rubanza!!!
bari abanyabwenge se mawe ko muvugako mwari mwarahejwe mu mashuri!!!??? bigiraga mu nka se?ikigaragara nuko kwinyuramo byo mwabigize utuntu twanyu! none se abo ba doc bose bari iyo hejuru bari barahejwe mu mashuri ra? kera higaga umuntu uturuka mu miryango ikomeye kdi yabaga mu moko yose! ubundi hakiga ufite mu mutwe naho ubu mwese mwarize ariko icyo mwize kiragaragara kuko mufite nababibatoza! umwera uturutse ibukuru we! ngaho nibabahe na phd mu gutukana! erega umunyarwanda iyo ava akagera azi ukuri!
Asyi icyo kirofa se bica abagogwe ni abagande, bica bugesera se ni abagande cyanga ni inkoramaraso z’abahutu zenewabo zamufashije kubarimbura. Ngo Kagame iwabo arahazi se? Ni mu majyepfo. naho we yabaye umunya Canada ko yari yahungiyeyo? Mbega ubuswa namwe ngo ni intiti intiti itagira akenge ibahe? Ni umuswa w’umwimerere ufite akenge ko kwica gusa nta kandi.Napfe rwiza ntapfane Kagame nkereka niba avuga ko ariwe wamutumye kwoshya abantu kwicana.Puuuuuuuuuuuuu
reka ubukada ngo ukabye wa kana we kuko ibyo avuga ntaho yibeshya cyane. Ahubo icyo nziko nakari imurori azakavuga kuko azi byinshi cyane. Gusa njye nuko murwego rwo kugirango atazavuga nibitari ngombwa nuko bazamwemerera kumugira umwere nyuma bakamugira umu senator kuko ibyo azi byose abishize hanze hari ababihomberamo
hari ibyavuga biribyo pe logiquement hari nibyo akabya,ubwo ahasigaye naho gushishoza k’urukiko
Nemera self defence ariko sinemera kwica umuntu umohoye uko Imana yamuremye, gusa nibaza niba ibyo Mugesera avuga bitaba aribyo. Freedom of speech imugereho, ntacyo acyikanga, nakari imurori azakavuga ma. Ahubwo bitonde atazanavuga n’uwahanuye indege. wasanga abizi mwa.
HARI IBYO AVUGA UBONA BIYOBYA AMARARI NARASE KUNTEGO NUWO YIKOMYE HARI UBWO YAKUBITA INKONI IZAMBA NAKUMIZE ARINDAGIRE AZABYIBONAHO NAKAZI KE ABO YASHISHIKARIJE KWICA UBU GACACA YARABAKATIYE ABANDI BEMEYE ICYAHA BASABA IMBABAZI UBU BARI MU MAGO YABO NAWE INGENGA BITEKEREZO IRACYAMURETSE MUMUTWE NATANDUKANYE U RWANDA RWAMBERE NURWUBU OK?
mbesi wowe ubwo utekereza ko utagira ingengabitekerezo? uhhh waba utari muzima
MUGESERA NUMUNTU WUMUGABO IBYAVUGA NUKURI IMANA IRAMUZI.
Imana iramuzi?! Nibyo kuko izi bose. ARIKO ICYO TWAKWIBAZA NI MUHE BURYO IMUBONAMO? Njye mbona yamubonamo umuhemu, umubeshyi w’umugome!
Uwineza we urakoze ku munyibukiriza abo bagogwe, reka ni barize iyo njiji ivuga ngo murwanda hari umutekano hari amahoro FPR itaratera muri 90 niko mugesera uriho gushaka kubiza icyuya abacamanza gusa nta kindi guhera 59 abatutsi nti bapfaga abandi bagahunga ariho na Kagame yahungaga nta nisoni na nubu urashaka ku mwambura ubunyarwanda umwita umugande ntabwo ari abagande na bana banyarwanda mwari mwaramenesheje ngo nta mututsi, injiji ni zize koko kuko ibintu usubiza nu kwe nerva abantu gusa nta kindi, 73 abatutsi baricwaga ngo ni byitso aho hari 1990 se?!!! na bagande se??
ushobora kuba udatekereza neza,,,, washirwa muri eta major y’ igihugu ute utari umwenegihugu? kuba umunyyarwanda ni umunyarwanda , ariko ntibivuze ko kiriya gihe atari umuganda kubwenegihugu. ikindi nakubaza esi ubwo aba gendarme bajyaga baza gukingira abatutsi byabaga byagenze bite. inkozi z’ ibibi zirahari ariko abanyrda bose si ko bari.
Murababaje cyane kuba hari abafite ishema ko hari umuvukarwanda ubuhanagurwaho. Ubwo se ari wowe ubwambuwe uretse no kubyishimira wanabyemera? Icyo ni cyo kitemewe n’ababuvukijwe kuko nta n’uwari ufite uburenganzira bwo kububavutsa. Mugesera wumvaga yabwiharira n’ubu akaba akibyifuza byaramuheneye kuko ikibi kigira imbaraga ariko zigakurwaho mu gihe gito. Ikindi ni ukurata amahoro atarigeze abaho kuko kuva namenya ubwenge nubwo ntari umututsi nayoberwaga impamvu bahoraga bategwa iminsi kuva menye ubwege mu 1960; gutukwa, gutotezwa, kuvugwa nabi mu biganiro abantu bagirana, kwmaganwa mu kazi, kubuzwa kwiga, gusenyerwa no kwicwa. Iherezo ry’ibi rikaba kurimburwa uretse ko Imana yakinze akaboko. Mushyire mu gaciro duhindure amateka kuko atabaye meza na gato.
eae iyo atinyutse akavuga ngoo hari amahoro mbere 19990 yi bagirwa ko amateka ahari kandi hari ababyeyi bakiriho bicyo gihe.
umuntu afite freedom of speech ariko gusesereza ,gutukana siwo muti ubutabera burahari ubushinja cyaha nubwunganizi ndetse n’amategeko nayo arahari mureke kwianga mutukana nkaho hari icyo muhindura kubihari kandi mwibuke ko bihanirwa gutukana
icyo gihe umutekano wari uwa bahutu gusa,kandi ashinjwa urahare yagize mwiyicwa rubozo rya batutsi ni hagira umubaza abahutu kabisa asaze imigeri ariko yi yisaza imigeri ku bintu azi neza,kuko burya nta wuhunga ikimurimo nziko umutima we n’Imana yo mwijuru …………..
Reka kubeshya aho nawe, mbere y’uko inkotanyi zitera muri 90 nta muntu wagiriwe nabi ngo ni uko ari umututsi.
Nanjye mbona jenoside yabaye muri 94 ari ingaruka y’intambara yatangiye muri 90. Ni uko ari ukuburana n’umuhamba…..,
Ntihagire ubimpora ni ibitekerezo cyanjye.
@Markos, urabeshya izuba riva sha! harya Abagogwe bazize iki? naho Abanyabugesera?
Nimbe na Mugeser (nyokorume wowe) hamwe ari kubazwa ibyo yakoze, naho se abo yishe bazize iki? Ni muhame hamwe
Nonese niba mbeshya abo bagogwe n’abanyabugesera bishwe ryari?
Ahubwo ni wowe ubeshya cg uri kwigiza nkana.
@Markos Izo Nkotanyi zateye zari iki?1959 Mubamenesha mwabahoye harya AMAZURU narumiwe.ibyo Namateka Maremare Wenda Uru wavuba ariko Ntimuzatubeshye Ibitero 8ya 1990 kuko Ntacyo tutazi sha Nti mugashime mu Nkovu.
abishwe na leta se mu ntambara z’abacengezi cg muri zayire bo si abanyarwanda? ni muvuge mufite umwanya ariko biramenyerewe mu rwanda ko umutware yicara ku ntebe undi ayibajisha.
ngaho nimubaze iyo ntebe nababwira iki? mwagiahwe kuva 1959 kugeza 1994,kirabananira kukiyobora aho kubaka hopitaux,amashuri, imihanda etc ngo abanyarwanda batere imbere mwahugiye mu kwica. rwabonye abarushoboye, gusa nawe nabameze nkawe muzabyungukiramio
UM– USEKE.COM MURAHO !
NYUMA YO KUBASUHUZA NDASABA KUGIRA ICYO MBISABIRA NJYE KUBWANJYE
NDABIZI MURI MUBUCURUZI ARIKO NANONE BYAKABAYE BYIZA MUCURUJE MUTAROGA ,
( REKA NISOBANURE KUBUROZI )NJYE IYO NJYEZE MURI OFFICE MBANZA GUSOMA AMAKURU MBERE YIBINDI , NKIYO NSOMYEMO INKUHRU NYUMA NKASANGA KURI COMENT YAYITANZWEHO HARIMO IBITUTSI UBWO UMUNSI WANJYE WOSE UBA URI BUGENDE NABI KUKO IBITUTSI NTIBIKIRANGA UMUCO NYARWANDA
ICYO NISABIRAGA RERO NIKI , MBERE YO KWEMERA COMENT YUMUNTU , MWAKABYARAMWE MWABANZA MUKAYISOMA BYABA NGOMBWA NTIMUNAYISHIREHO KUKO NUBUNDI NITUGENDA TUBACIKAHO KUKO URUBUGA RWANYU RUBARIZWAHO IBITUTSI NTAGO MUZABA MWUNGUKA .
MURAKOZE
wapi sha aha si ku gihe reka gutera abantu ubwoba, uzava ku museke se ugehe ko igihe gisigaya ku izina gusa, rata uyu mushukanyi ntabashuke ngo mwemere kuko umuco wo kunyonga comment ni mubi. kuko bimaze gukora ku igihe.com kuburyo abanyamakuru baho abndika inkuru bagakora na comment kubera kunyonga comment zabandi ntamunyu ukirushya yandikaho
Mureke amarangamutima Banyarwanda, gusa nanone nti twakwihanganira ibyo yireguza rwose birasa nkaho yatsizwe nurubanza kandi avuga ko atarinjira murubanza nyirizina. Gusa mwitonde mumubaze aribuvuge nibyo atabajijwe which can led to a conclusion. Beyond that, he still a Rwandan, so don’t insult him and remember he is adult and in our culture, we do not insult adults guys!
ariko nkawe umuntu yagirango uriganirira, ubuse muri 1994 ntamuco nyarwanda waruhari!ubuse ntabihumbi byabantu bakuru byateshwaga agaciro.imana ikubabarire kuko nawe ukwiye kubohoka. erega umuntu asiga ikimwirukana ntasiga ikimwirukamu.
Ibyo wavuga byose cg wakwemeza mu bitarebana n’ibyaha uregwa,jye mbibona nko gutesha abantu igihe,kandi kubintu bigaragara;ingenga bitekerezo yatumye ku KABAYA Mugesera avuga ngo
MUBATEME AMAJOSI KUKO NIMUTABATEMA ARIMWE BAZATEMA,
abumvise bagashyira mu bikorwa ibyo ababwiye,n’abaharokotse barahari.
Habura iki se ngo Rusomwe kuko Mugesera we bashobora no kumara imyaka ababwira ibyo yishakiye abatesha umwanya;kandi Leta ibihomberamo kuko bariya bacamanza bafite byinshi bindi biteza igihugu imbere bakagombye kuba bakora none Mugesera yabafashe bugwate yirirwa ababwira ubusa atanabasubiza kubyo aregwa.
ngaho mumbabarire munsubize, ni iki mugesera yavuze kitari ukuri?>
wowe wiyise lily,
wemeza ko ibyo mugesera avuga ari ukuri ndabona ntaho utaniye nawe igihe yigishaga kunyuza abatutsi iya nyabarongo ngo basange benewabo ethiopiya none hano ati abateye urwanda ni abanyamahanga urugero President kagame. niba ukemeza ko umunyarwanda wari wararuhunze ari umunyamahanga urumva ikizima utekereza ari iki? wagiriye ko na bariya bagenzi ba mugesera bamaze 19 baruhunze tutibagiwe n’abo babyariye mu buhungiro aho baziye ntawe urabita abanyamahanga. gabanya ingengas niyo wayigira ujye ugira n’ubwenge utekereze ibyo ugiye kwandika niba hari uwo bifasha mu bibazo cg ibisubizo arimo
mujye mureka abashaka kumena amaraso niko babaye gusa inzara irashira ,ariko igihemu ntigishira, naho waba uri umuswa gute wazabibonera no kubana be !
Amaraso y’inzirakarengane aravuga cyane !
nawe ubwe azi icyo yakoze kuki se barinze kumuzana mu mapingu ko yari yaragiye kwiga ngo azigishe abana b’u rwanda , harya yaraje arabigisha ,? nanjye ngo ndaca imigani nako abo yigishije barumvise kandi twarabibonye !
Imana imweze kandi irinde umuryango we imivumo ya se !
mimi ibyo ivuga ndagushyikiye pe kuki kiriya gicucu gikomeza kurushya urukiko, gusa nibihangane kuko niko amategeko abibasaba, ariko amaherezo nukuzaruca uko rukwiye.kagame se yabonye ari umuganda>Ese ubundi byi abizanye gute we niyosobanure ibyo yakoze nyuma leta y`u rwanda izarege abagande ko aribo bateje intambara mu rwanda.ariko aziko ariwe wabonye Doctorat wenyine yo kubeshya?
Gutukana wagize ngo nibyo biri bumucire urwo gupfa? Niba mu bimenyetso byatanzwe hari ibyo mwatechnitse nka ARUSHA muragowe! Ikibazo ni uko arimo kuburanira mu Rwanda iyo aza kuba aburanira hanze wagize ngo ntiyari kudusuka hanze? hari igihe marangamutima asumba ukuri koko, uti kiriya gicucu, urambabaje! Njye nubaha bose kandi biriya yabivuze ntaravuka, ubonye niba mwamubazaga ibyo yakoze? Noneho Kabuga atahe kuko uwateguye genocide yarabonetse. Niba haribyo yakoze muhumure dufite ubucamanza bushishoza buzamuhana bukurikije uburemere bw’icyaha kizamuhama
nyamara imfubyi na bapfakazi ni benshi babaye batagira kivurira n’ubushobozi bwo kwiga kandi nabo Imana irabazi kuko sitoranya ntinarenganya kirazira kwiyita mwiza kuko umwiza ni umwe YESU KRISTO,nabo hari ababahemukiye batavugwa na Leta kuko ibifitemo uruhare,Imana nimara kurakara bizaba nk’ibyabandi.
Ariko wowe utukana urusha iki abandi warize,uggira ubupfura cyono gabanya ubukana wibuke ko na Martin Ngonga yavuze ko ba Mugesera ,Victoire aari imfungwa zihariye,rero wikwitesha umutwe witera ururimi rwubusa utukana cyakora urigaragaje
ariko noneho ko bya buitabo ntabyo yikoreye, cy yabuze ubimutwaza, yabwiye se umwunganira akabimutwaza, ariko se ko atishyura buriya uriya mu avocat we araruha yarura iki, di uwo mugabo ngo njye namwita MUBESHYI kuko icyo azi nuguhimba, mbanza arinabyo bituma ahuma amaso, uraruhira ubusa ntabwo azakwishyura mujye mureba nabo muburanira kandi mufite icyo muvuga ubwo se nibashyira hariya video ye ari muri meeting-mu ngororero uzavuga ko atariwe?ahaa jye aya MUgesera sinayarya da kuko yuzuyemo amaraso yabantu yashakaga gushora muri nyabarongo.
HATANGANGIMANA none se ko uvuga ngo MUGESERA numuntu wumugabo ngo imana iramuzi ninde imana itazi?oui je sait que tour le monde est creer par Dieu, rero ntakuntu itamumenya comme tout le monde! gusa ngo utazi ubwenge ashima ubwe mu mureke gato isaha, itariki n`imunsi wo kumukatira ntibiragera, nibigera azaza asubireyo akatiwe urumukwiye. buriya koko abize nibo njiji, uziko buriya iyo aza kwireba kuri TVR nibyo yavuze byose ubundi agasaba imbabazi urukiko ruba rwamugabanirije?Ariko plus urushya urukiko ni nako ibyaha byiyongera, none arahangana nabacamanza, ese ko yize Economics, atize Law, que ce qu`il veut?Rien, ok reka dutegereze uko bizamera hazavamo kimwe.
Sha kiriya gifaransa wandtse giteye iseseme rwose. jya wiyandikira urw’iwanyu utazaba nka nyiramariza wo mu mpala.
Banza urebe nawe uburyo wanditsemo ikinyarwanda kandi ari ururimi rwawe ubone kunegura abandi.Jya ugabanya ubwenge sha!Icyangombwa ni message yatanze
Ahubo icyo nziko nakari imurori azakavuga kuko azi byinshi cyane. Gusa njye nuko murwego rwo kugirango atazavuga nibitari ngombwa nuko bazamwemerera kumugira umwere nyuma bakamugira umu senator kuko ibyo azi byose abishyize hanze hari ababihomberamo. naho twe turarushywa nubusa kdi urubanza rwararangiye kera. Muzashiduka yabaye umuyobozi bamaze kumugira umwere
Suko sha urumuntu wumgabo kandi ureba kure nonese yakoze bibi birenze ibya Ninja
Mugesera yibatesha umwanya, ubwe yikatiye igihano cy’urupfu, niyo mpamvu yivugira ibyo ashaka. nta kundi nonese abigenze ate?
ubwo bwenge bwe yabukoresheje nabi ntabwo buva mu ijuru.
Nareke kwiregura amafuti yiteza utunyoni nahanwe kuko yakwegewe nakarimi kiwe,gusa uwishe wese atihanye azobihogwa narugira.
kuki mudashyira IMANA imbere yabyose ahubwo mukaratagiza ibitekerezo bya sekibi.musabe imbabazi zigitangwa kuko “DORE MPAGAZE K’URUGI NDAKOMANGA UWUMVA IJWI RYANJYE ARANKINGURIRA NKINJIRE IWE TUKAZABANA ITEKA. Ngaho suzuma umutima wawe uve muri izongengabitekerezo za Sekibi uwo uri wese
ariko ingengabitekerezo izarangira ryari koko nonese ahubwo iyo muvuga ngo KAGAME yari umugande nonese ko mwari mwamwirukanye mwamuvukije uburenganzira bwe bakamwakira ntampamvu mutavuga mutyo kuko atabishyuye ngo namwe mwumve uko bimeze,koko baca umugani ngo ……. umuvura ijisho bwacya akarigukanurira nimwivugire muragaya ibyo yakoze kuko mudashyingura amagufa nayandi ngo muyabure, ngo usangire,ukorane nuwaguhekuye ariko imana irabizi kuko twarasigaye ntitwapfiriye guhera.
Ayo marira ni nk’ay ingona. Ubuse ndi nyakamwe nta muryango nari mfite? Abicanyi bari hose di mujye murekera aho kuko ntawe uyoberwa umwibye cy uwamwiciye…..
mugesera nareke kuba yimarira amabuye kuko urubanza rwe nurucyabana ahubwo niyicare ategerereze kugwa muri gereza nuko mbona noneho yazanye amajigo bwaki izamuhitana ataraburana naho bwere kwivanga mubya politiki ntimuyizi muzayibaze kayumba na bagenzi be uko inyenzi nkotanyi zikora.
najyaga mbashimira uburyo mutugezaho inkuru ariko nanone ndabanenze kubwo igitekerezo cyanjye mwanyonze,uko mutubuza gutanga ibitekerezo niko namwe hejuru bazajya babibakorera
Mugesera,nareke gutesha abacamanza igihe,nibamubaze abo yashakaga kuvuga ngo babanyuze muri Nyabarongo bazagere iwabo muri abysinia vuba. Hanyuma areke gusubiza nibyo batamubajije.
Ese ko mubihugu byinshi habamo intambara bagahirika ubuyobozi bwari buhari kuki idahinduka Genocide.Niyemere asabe imbabazi avuge ko yagiraga ngo ahemuke aramuke.
Mwe mundusha byinshi ndababaza niba nta ngengabitekerezo nziza ibaho? Ndabona hakwiye kuzandikwa inkoranya y’abarakare kuko imvugo yabo igenda isumba iy’imfura n’inyangamugayo.Turaganahe Banyarwanda??
mana jye umbabarire uzandinde amacakubiri twese turi abana burwanda twonse rimwe sinumva igituma muguma mumatiku ubu se iyo duhora mugesera ntaba arihariya none nimumureke avuge ibigambo ikibereka ko afite ingengas nuko atinyuka kuvuga president ngo numugande ubwose ntimwumva ko agifite ingengas ntiramushiramo nibyo yize mumadhori yose afite nikikwereka ko nibyo yavuze yari yabiteguye so birenze kwemera,imana imubabarire.
Iyo meeting nali nyilimo nk’umukozi wa Orinfor Ku Gisenyi. Rwose, njye ndiwe nakoresha technique yo gusaba imbabazi, niyo ntazihabwa aliko nkabikora. Ese ko ali umuntu wize, intellectuel-yanyigishije Linguistique du KInyarwanda I Nyakinama,- ubutegetsi bwamukoresha akajya ajya gutanga ubuhamya bwerekana ko amagambo y’amacakubili ali intwaro ishobora kulimbura kurusha mitrailleuse.Akabikora mu mashuli y’isumbuye yose yo mu Rwanda, muli za Instituts, Universités, no mu turere twose. Nta justifications mbona, aliko agomba kwisobanura, naho kwiregura byo simbyumva kuko nta na circonstances atténuantes afite, afite afite circonstances aggravantes gusa kuko yali umuntu in his physical sane mind, aliko sina kwemeza ko atali mu mwuka wa shitani.
Mugabo we uri Mugabombwa. ngo Mugesera yigishe? yigishe iki se atiyigishije? tanga abawe abe ari bo yigisha.
Dukeneye u Rda rushya rufite abantu bafite ibitekerezo byubaka. Naho ibyo byo gutana ho umwikomo ntacyo byazatugezaho kandi nta n,icyo byamarira abigendeye. None twe turiho tube abantu b’ibitekerezo
Mana ba hafi u Rda
kuki arushya urukiko nonese nyabarongo avuga na bisiniya yaba yarabisobanuye akavuga nabagombaga kubijyamo? aba aribo nasobanure neza icyo yashakaka kuvuga ubundi yemere icyaha kuko kiramuhama iyo atabona ntanakabakaba
uyu mu jama rero urwe nubundi rwarangije gukatwa kera (burundu)ikibazo gisigaye nukureba ukuntu badoda uriya munwa we kuko ariho aravuga akari Umurori kuko aziko ibye byarangiye naho abandi baburana baziga badashyira leta kukarubanda kuko baba bateganya ko yadohora
Hahaha NGO wakurira Munda ukagira ubwenge ahubwo se waba utaranyoye amata yazo ukagira ubwenge? Njyewe aho gukurira muntabire nakurira munka.
nyamara nta narimwe wari warara utariye ,kandi nuwakubona ntusa nayo ubu ntiwatandukanya buri wese keretse ugiye mu mizi nicyo gihe rero abantu bose barasaga
nukubera ko haje gira inka wangu, Kagame aragahoraho
muzasya mvome nimushigisha mbinnyemo niyirukire mamawe//////////////////////////
Mugesera arimo akora amateka nimumwihorere! Ibibazo u Rwanda rwagize n’aho byaturutse harazwi ni uko isaha iba iataragera, ngo ababigizemo uruhare babiryozwe !
Uru rubanza Mugesera aburana ruzigishwa abuzukuru bacu mu mashuri , ntabwo bizamera nkaya madosiye ya Gacaca yuzuye ibinyoma bagiye gutwika !
Ubusanzwe ntabwo bibaho ko umuntu ahanishwa itegeko ritari ririho igihe yakoraga icyaha! Niba Mugesera yaravuze ijambo ribi muri 1992 rishobora gukurura amacakubiri yagombaga guhanwa n’itegeko ryari ririho icyo gihe akora icyo cyaha aho kumuhanisha itegeko rya jenoside ritabagaho mu Rwanda !Ese birashoboka ko muri iki gihe inkotanyi ihanwa bitewe ni uko yafashe intwaro ikarwanya igihugu? Nyamara muri 92 yagombaga guhanwa ! Mugesera rero arimo arengana ,ibyo abazwa icyo gihe ntaho bihuriye n’iby’iki gihe , yavuze ibyari bigezweho icyo gihe kuko igihugu cyari mu ntambara kandi abarwanaga icyo gihe ubu akaba aribo bari ku ngoma! Bene iyi mikorere niyo amahanga yitegereza maze ibyacu akabona ari akarindi !
Yooooo ndumiwe koko!Ngo mbere ya 1990 hari amahoro?No mu mategeko y’Imana birabujijwe kubesha ngo:(ntuzabeshye cy ngo ubeshyere abandi.Twagenze amahanga tutazi iyo tujya,mu migongo y’ababyeyi bacu bataye urwa Gasabo dusetse?Sigaho Imana ntibera ikunda abanyarwanda naho se kibi yamenye amaraso yabo.Tuzafatanya twese abakunda amahoro rukomeze rutere imbere.
iyo somye inkuru zanyu nunva mu mbabaje ariko im ana mu gira nimwe gusa nuko twamenye yesu kdi uwiteka yaduhaye gukomera kdi ikaduha kubabarira nicyo gituma ibyo muvuga byose ntacyo bivuze umunwa wanyu twarawuhaze ariko ntabwenge mugira ntani nubumuntu mugira iyo mwibutse ibyo mwakoze cg bene wanyu bakoze mu kabona abo mwahemukiye nta kibazo bafite kuki mutigaya ,ndabasetse pee ,turiho kdi tuzabaho imana yadukuye amahanga ,ikaturokora imihoro n,ubuhiri ntaho yagiye ,yaduhaye intsini kdi turayishima naho mugume mu matiku oyeee,inkotanyi zacu
turacyafite interahamwe erega nyishi cyane
ARIKOSE UMUNTU WUMUGABO WINTITI NKA MUGESERA ATEKEREZA NKINJIJI KWERI YA KWIGANYE UMUGAMBO NKA KAMBANDA KWELI NTAGIYE KURANGIZA IBYESE KANDI AGIKOMEYE UBYANGE UBYEMERE UZAFUNGWA TU.
Kurengana byo wagira ngo abanyarwanda babigize umuhigo, erega tubabarirane sinon tuzahora turyana gusa duterana amagambo nzi neza ko nta munyarwanda ukwiye gutera undi ibuye mwisuzume mwa bantu b’Imana mwe
Comments are closed.