Rusizi: Abarwanyi babiri ba FDLR batahukanye n’imiryango yabo
Abakaporali babiri Mbananabenshi na mugenzi we Nzeyimana, baraye bageze ku mupaka wa Rusizi ya mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18/01/2013. Batangaza ko bitari byoroshye gutahuka kubera ko FDLR izira kumva abantu batahutse.
Aba batashye, bavuga ko bahagurutse baje ari benshi ariko bamwe bashobora kuba barayobeye mu mashyamba kuko uko bari baje siko bose bageze ku mupaka w’u Rwanda.
Aba bagabo baje bavuga ko batazi aho bagenzi babo baba barayobeye, kuko bo ngo bahise bishyikiriza Umuryango w’Abibubye kugira ngo ubacyure.
Aba batashye bemeje ko hari benshi bari muri FDLR bafite ubusheke bwo gutaha ariko bakomeje kuzitirwa n’abayobozi babo bo banangiye gutaha, bamwe rero ngo bakaba bameze nk’abazitiwe n’abo bayobozi.
Abayobozi babo ngo bababwira ko uje mu Rwanda bahohoterwa bikomeye, bagafungwa ndetse ngo bakicwa ariko ibyo byose ngo baje gusanga ari ukubeshya, ahubwo baba bagirango babagumane mu mashyamba.
Aba batahutse, bahabwa ibyangombwa mbere y’uko abari ingabo commission ishinzwe kubasubiza mu busima busanzwe ibibafashamo bagasubizwa aho bakomoka bagafashwa gutangira ubuzima bushya mu gihugu cyabo.
© Kigali Today
UM– USEKE.COM