Umuhanzi usezera muri Salax Awards Edition 5 ntazayisubiramo burundu
Ni mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na sosiyete itegura Salax Awards IKIREZI Group, ibi byabaye nyuma y’uko bamwe mu bahanzi bari bari ku rutonde rwa Salax Awards Edition 5 bifashishjje bimwe mu bitangazamakuru hamwe n’imbuga mpuzabantu zabo bwite (Facebook) bavuga ko basezeye muri Salax Awards.
Iri tangazo riteye ritya:
Itangazo rigenewe abanyamakuru
Nyuma yaho bamwe mu bahanzi bari bari ku rutonde rwa Salax Awards Edition 5 bifashishjje bimwe mu bitangazamakuru hamwe n’imbuga mpuzabantu zabo bwite (Facebook) bavuga ko basezeye muri Salax Awards, Ikirezi Group Ltd ifashe umwanzuro ko abifuza gusezera burundu bose bakwandikira ubuyobozi butegura Salax Awards amabaruwa ari “officiel” yemeza ko batifuza kwitabira Salax Awards, bitarenze ejo kuwa mbere tariki ya 21 Mutarama 2013 I saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ubuyobozi bw’Ikirezi Group buboneyeho no kumenyesha abakunzi ba muzika nyarwanda bose ndetse n’abandi bose badahwema gutanga umusanzu wabo mu gushyigikira iterambere ry’abahanzi nyarwanda, ko abazasezera bazasimbuzwa abari babakurikiye mu manota nk’uko batowe n’abanyamakuru 57 bari bitabiriye “nomination”.
Ikirezi Group Ltd imaze kuganira no kugisha inama abafatanyabikorwa bayo, ifashe umwanzuro ko abasezeye bose ku buryo buri officiel icyifuzo cyabo cyubahirijwe, ndetse hafatwa umwanzuro ko batazongera gushyirwa mu bitabira Salax Awards ndetse n’ibindi bikorwa byose bijyana nayo.
Ikirezi Group Ltd dushimiye abanyamakuru bose n’abandi bakomeje gutanga umusanzu wabo kugirango Salax Awards ibashe guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda. Tuboneyeho kandi gushimira abakunzi ba muzika nyarwanda uruhare badahwema kugira mu gushyigikira abahanzi nyarwanda.
Icyitonderwa:
Ibikorwa bitegura Salax Awards Edition 5 birakomeje, ibirori nyir’izina bitanga ibikombe bizaba kuwa 9 Werurwe 2013 muri SERENA Hotel nk’uko byari biteganyijwe.
Mugire Amahoro
Bikorewe I Kigali, Kuwa 20 Mutarama 2012
Umuyobozi mukuru wa Ikirezi Group Ltd
Emma Claudine Ntirenganya.
E-mail: [email protected]
UM– USEKE.COM