Menya uko wabangikanya urukundo n'Amafaranga
Amafaranga ni kimwe mu bintu bijya bibangamira imibanire y’abantu bakundana. Turebere hamwe uburyo wakwitwara kugira ngo ibibazo by’amafaranga bitabangamira urukundo rwanyu.
Mugomba gukora urutonde rw’ibintu bitwara amafaranga
Niba ari umuryango w’umugore, umugabo n’abana bagomba kwicara bakareba ibikenewe mu gihe runaka. Ese abana bakeneye iki? Mu rugo se ni iki kibura? Ikiba gisigaye ni ukugabanya amafaranga bitewe n’ibikemewe cyane kurusha ibindi, aho kuyakoresha uko biboneye.
Iyo abantu benshi bahembwe usanga iyo baguze ibiryo mu rugo bumva bihagije; ubundi ntibarebe ibyo abana bakeneye n’ibindi bikenewe.Iyo ibyo birangiye asigaye bayokoresha uko bishakiye, ukwezi kukazajya gushira nta kintu basigaranye,maze umwiryane n’ubwumvikane buke bigatangira.
Ibi bishatse kuvuga ko ahanini umuryango ukoresha nabi amafaranga usanga nta mahoro awurangwamo, kuko baba bari mu buzima bubakomereye buri umwe yifuza ikintu kandi atari bupfe kukibona. Mu muryango nk’uwo abana ntibaba bavuga, kimwe n’ababyeyi babo, aho buri wese aba ashinja mugenzi we gukoresha amafaranga nabi.
Niba ugiye kugura ikintu, banza urebe ko ari cyo gikenewe koko.
Ikintu gikunda kumara amafaranga y’abantu, ni uko usanga bayakoresha mu bintu bidakenewe kandi hari ibikenewe cyane byagombaga gukorwa. Iki kibazo gikunda kugaragara ku bagore cyane, kuko ari bo bakunda kugura ibintu batabanje kureba niba babikeneye koko. Umugore ashora kugura ibintu bibiri bisa kuko yabikunze kandi wenda atari na byo bikenewe, amafaranga akaba yanamushirana ataragura iby’ibanze.
UM– USEKE.COM