Ntawe uhitamo Salax Awards arayikorera "Emma Claudine"
Mu ijoro rya keye nibwo hatangajwe urutonde rw’abahanzi bazahatanira Salax Awards ku nshuro yaryo ya 5 rwashyizwe ahagaragara na sociyete IKIREZI Group itegura iri rushanwa. Mu masaha make abahanzi Alpha Rwirangira, Tom Close, Uncle Austin na Jay Polly batangaje ko batazitabira Salax Awards kubera impamvu zabo bwite.
UM– USEKE.COM twifuje kumenya uko IKIREZI Group bakiriye iki cyemezo cy’aba bahanzi y’uko na Kitoko yatangaje ko atazitabira aya marushanwa mbere yuko banahitamo abazahatanwa.
Madame Emma Claudine, umuyobozi wa IKIREZI Group yagize ati: “Ibi biratugaragariza ko hari bamwe batari basonukirwa intego nyamukuru y’iki gikorwa cya Salax Awards, ubundi ibikorwa nibyo bituma umuhanzi runaka abanyarwanda bamushimira kubera ibihangano byiza yabagejejeho, ntago rero wabuza abantu kugushimira, wenda icyo wakora nuko wakwanga kwakira ibihembo cyangwa ukanga kwitabira umuhango wo kwakira ibihembo ariko ntiwabuza abantu gushima ibyo wakoze keretse utabikoze”.
Umuyobozi wa IKIREZI Group yakomeze atanga urugero kugirango bisobanuke neza ati: “Reka ntange urugero ku bihembo bihabwa abakinnyi ba ruhago batsinze ibitego byinshi, igituma umukinnyi aza ku mwanya wa mbere suko we abishaka ahubwo nuko yatsinze ibitego byinshi. Icyo ashobora guhakana wenda nuko yakwanga kwakira igihembo cyangwa akanga kwitabira umuhango wo kumushimira. Nkuko ntabitego watsinze utashaka guhembwa kuri uyu mwanya ngo ubibone.”
Twakomeje tumubaza niba kuba KITOKO atagaragaye ku rutonde rw’abazahatanira ibihembo atari uko we yatangaje mbere ko atazitabira aya marushanwa, Emma Claudine yasubije ko atari yo mpamvu ahubwa aruko ingano y’ibikorwa bye muri muzika muri 2012 nuko byakunzwe aribyo byatumye atagaragara kuri uru rutonde kuko iyo bikundwa nawe aba yasohotse kuri uru rutonde.
Twifuje kumenya niba aba barimo gutangaza ko batazahatana kandi bari ku rutonde ko bazakurwa mu mubare w’abari muri iri rushanwa, Emma Claudine yadutangarije ko bazagumaho ndetse abakunzi b’ibihangano byabo bakabatora kuko ibyo batora ari ibikorwa by’umuhanzi keretse umuhanzi asibye ibyo yakoze byose (indirimbo, ibitaramo, albums) muri 2012.
Soma Inkuru bijyanye
Alpha Rwirangira ntazahatanira Salax Awards
Abazahatanira Salax Awards batangajwe
MUZOGEYE Plaisir
UM– USEKE.COM