Digiqole ad

Alpha, Tom, Austin na Jay Polly batangaje ko batazitabira Salax Awards

Abahanzi Alpha Rwirangira, Tom Close, Uncle Austin na Jay Polly batangaje ko batazitabira Salax Awards Edtion 5 kubera impamvu batangaje.

Alpha, Tom, Austin na Jay Polly batangaje ko batazitabira Salax Awards
Jay Polly, Alpha, Tom Close na Alpha Rwirangira batangaje ko batazitabira Salax Awards

 

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, umuhanzi Alpha Rwirangira yashimiye abategura Salax Awards, abanyamakuru n’aba DJs bamuhisemo nk’umwe mu bahanzi bitwaye neza muri 2012. Alpha yakomeje atangaza ko kubera impamvu ze bwite atazitabira aya marunwa.

Kuri Facebook ibyo Alpha yatangaje
Kuri Facebook ibyo Alpha yatangaje

Tom Close we ati:

“Ndabasaba kunkura ku rutonde rw’abahatanira Salax Awards izaba uyu mwaka, ni icyemezo nafashe ku mpamvu zanjye bwite no ku bw’umwuga…”

Uncle Austin we ati:

“Ndabasaba ko mwambabarira mwese abampaye amahirwe yoguhatana ko muri salax 2012 ndumva bitari bunkundire kuyigumamo nkaba mbiseguyeho kandi muzongere mumpe ayo mahirwe umwaka utaha ariko uyu mwaka ndumva kubwimpamvu zanjye bwite zirimo nagahunda ya Tour nzakorera kumugabane wa America nizindi ndasezeye muri salax 2012. NDISEGUYE CYANE KUBA FANS BANJYE MWESE NDABASABA IMBABAZI KUKO NDABIZI KO MWARI MWITEGUYE KUNGWA INYUMA.

Jay Polly aganira na Yegobprod.com yagize ati:

“Kabisa aka ni agasuzuguro man ,twakoze byinshi, abapeople barayomba kuva mu ntangiriro z’umwaka mpaka na n’ubu, ama tracks, launch na concerts n’ibindi so abantu nibo babizi, sinshaka no kumva ibijyanye na Salax Award 2012.’’

Ally Soudy, umunyarwanda uba muri Amerika wari umunyamakuru wagize uruhare runini muguteza imbere muzika nyarwanda ndetse akaba n’umwe mubashize Ikirezi Group, abinyujije kuri Facebook yatangaje ko atanejejwe nuko bamwe mu bahanzi barimo gutangaza ko batazahatanwa muri iri rushanwa.

Ubutumwa bwa Ally Soudy
Ubutumwa bwa Ally Soudy

Ibi kandi babitangaje nyuma yuko umuhanzi KITOKO we yavuzeko atazitabira aya marushanwa mbere yuko abanyamakuru n’abagize aho bahurira na muzika nyarwanda batora abazahatanira ibi bihembo.

UM– USEKE.COM
MUZOGEYE Plaisir

en_USEnglish