Digiqole ad

SALAX AWARDS ku nshuro ya 5 izanye impinduka

Ku nshuro yaryo ya gatanu (5), irushanwa SALAX AWARDS, rigamije gushimira abahanzi bitwaye neza n’abandi bafite aho bahuriye ma muzika mu Rwanda ryongeye kugaruka ndetse zigarukana n’impinduka zimwe na zimwe.

SALAXEmma Claudine Ntirenganya, umuyobozi mukuru wa IKIZIRE Group, yatangaje ko iri rushanwa noneho rizanye impinduka nyinshi ugereranije n’umwaka ushize.

Emma Claudine Ntirenganya, umuyobozi mukuru wa IKIZIRE Group
Emma Claudine Ntirenganya, umuyobozi mukuru wa IKIZIRE Group

Muri izi mpinduka harimo kuba hari bimwe mu byiciro byarakuwemo nka Best Audio na Best video Director ahubwo hakongerwamo icyiciro cya Diaspora Recognition Award, kikaba ari icyiciro gishyashya.

Umuyobozi wa IKIREZI Group, mu ijambo rye yagize ati “impamvu twatekereje icyi cyiciro, nuko twamaze kubona ko hari abahanzi b’abanyarwanda bakorera umuziki hanze kandi ukunzwe cyane n’abanyarwanda.”

Kugeza ubu ibyiciro bizahatanirwa ni ibi bikurikira:

0. Artist of the Year
1. Best Male Artist
2. Best Female Artist
3. Best New Artist
4. Best Traditional artist
5. Best Afro beat Artist
6. Best Hip-Hop Artist
7. Best RnB Artist
8. Best Gospel Artist
9. Best Group
10. Song of The Year
11. Best album
12. Best Video
13. Diaspora Recognition Award

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa IKIREZI Group, muri iki cyumweru bazakorana inama n’abanyamakuru ndetse na ba DJs hagamijwe gufatanya guhitamo abahanzi bazahatana muri buri cyikiro.

Nyuma y’iyo nama gutora ku bakunzi ba muzika bizahita bitangira uwo munsi bakimara gutangaza abazahatana.

Uburyo bwo gutora hazifashishwa SMS no ku mbuga ebyiri za internet arizo www.umuseke.com na www.ikirezi.rw, Ibirori nyirizina bizabera muri SERENA HOTEL KIGALI kuwa 9 Werurwe 2013.

MUZOGEYE Plaisir
UM– USEKE.COM

en_USEnglish