AERG – DOT RWANDA 94 bahuguriwe kwihangira imirimo
Ku bufatanye n’umuryango w’abanyeshyuri bacitse ku icumu rya jenoside (AERG), kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/01/2013 mu ishuri rikuru ry’ubukerarugendo (Rwanda Tourism college) hasojwe amahugurwa ya DOT-RWANDA yaramaze ukwezi.
Ayo mahugurwa yaragamije kwigisha urubyiruko rwa banyeshuri barokotse jenoside n’urindi rubyiruko muri rusange kwihangira imirimo n’ikoranabuhanga, abitabiriye aya mahugurwa bageraga kuri 94.
Abitabiriye aya mahugurwa batangarije UM– USEKE.COM ko bigiyemo byinshi, kuko ngo bajyaga bitinya bakumva abihangira imirimo ari abantu badasanzwe ariko nabo babashishe guhishurirwa ko iyo mpano bayifitemo.
Bakomeje kandi batangaza ko ikoranabuhanga bigishijwe muri aya mahugurwa rizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no kwihangira imiromo dore ko amahugurwa arangiye bamaze kwibumbira muri koperative izahuza ubushobozi bwabo ikabafasha kwiteza imbere.
Eugene Ndagijimana ni umuyobozi wa EiE (Education into Employment) agashami gashinzwe gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo gakorera mu muryango AERG, ati: “Ndashimira DOT-RWANDA ukuntu akomeje kwita ku rubyiruko irwigisha kwihangira imirimo ndetse n’ikoranabuhanga iruganisha imbere heza”.
AERG ni umuryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, ugamije kurerana hagati y’imfubyi zarokotse jenoside, kwibuka abazize jenoside baharanira ko itazongera kubaho, kwirinda ndetse no guharanira kubaho kandi neza.
UM– USEKE.COM