Digiqole ad

Zimwe mu ngeso abagabo banga ku bagore babo

Hari ingeso zimwe na zimwe abagore bagira nyuma yo kurongorwa zigatuma abagabo babo bahorana agahinda. Kenshi iyo umugore atikosoye birangira umugabo we atakimufitiye urukundo nka mbere ndetse bikanagera ku kigero cyo kuba umuryango wacikamo kabiri mu gihe atisubiyeho ngo azireke. Izo ngeso ni izi zikurikira:

1.    Kugira inshuti cyangwa abajyanama b’abagore bagenzi be babi

Zimwe mu mpamvu zituma abagore batumvikana n’abagabo babo zikomoka ku kugira inshuti mbi zibagira inama. Impuguke mu by’imyitwarire zivuga ko abagore muri bo bafite kamere ishukika vuba bityo ngo kubemeza ikintu bikoroha ku buryo bahita bakira bwangu inama mbi bavanye kuri bagenzi babo. Ibi kandi bigaragazwa n’uko usanga mu myambarire ndetse n’imideri yabo bigana bagenzi babo runaka batanazi impamvu runaka ituma bagenzi babo bambara cyangwa bitwara gutyo.

Akenshi ikigaragaza ko umugore yatangiye kugibwa mu matwi ni uko ibikorwa n’imyitwarire ye bihinduka ugasanga umushyikirano hagati ye n’umugabo uzamo agatotsi. Iyo umugore ataretse izo nshuti cyangwa abajyanama babi, nta kabuza bituma umugabo amwishisha ndetse agatangira kumuca inyuma. Ni byiza ko umugore agira ubushishozi mu gutoranya inshuti areba iz’inyangamugayo kandi zimuhesha agaciro ndetse zikanamwungura inama zatuma abana neza n’umuryango we.

2.    Gukundwakaza abagize imiryango yabo gusa

Nubwo nta bushakashatsi burakorwa, ubusesenguzi n’ibiganiro n’abagabo byerekana ko abagore bishimira ko bene wabo baba mu muryango kuruta uko bashyigikira kubana na bene wabo w’abagabo babo. N’iyo babanye usanga bagirana amakimbiranecyangwa se bakabana bya mbuze uko ngira barebana ay’ingwe. Kenshi usanga abagore bakora ikosa rikomeye cyane ryo kwihugiraho no gutonesha bene wabo ku buryo  hari abafata umushahara n’ibindi umuryango winjiza bakabikoresha bita ku miryango yabo batitaye ko umugabo nawe afite umuryango cyangwa se nabo ubwabo bafite imiryango bagomba gufataniriza hamwe n’abagabo kwitaho. Igitangaje gusa ni uko ibi babikora banerekana ko ngo bakunda abagabo babo!
Uku gukunda imiryango yabo kurusha iy’abagabo byerekana ko bene aba bagore nta rukundo namba baba bafitiye abagabo babo kuko ntibyumvikana ukuntu waba udaha agaciro kamwe umuryango w’umugabo wawe bityo ngo uvuge ko umukunda.

3. Kugira umwanda ndetse n’akavuyo 

Nubwo bizwi ko abagore benshi baha agaciro ubwiza ndetse bagakunda isuku no gushyira ibintu ku mirongo, hari bamwe mu bagore bamara gushyingirwa nyuma yo kubyara bagahita bumva ko nta mpamvu yo gukomeza kwiyitaho no kwita ku isuku y’umuryango. Umutima wose n’urukundo bakabyerekeza ku bana gusa bakiyibagiza ko bafite n’indi nshingano yo gukunda n’abagabo babo. Abateye gutyo usanga batanashaka gukomeza kureshya abagabo babo ahubwo ibikorwa byabo byose bikaba ibyo kubarisha umutima no kubatesha agaciro.  Muri uko kutiyitaho no kuremerera abagabo babo kubera umwanda no kudashyira ibintu ku murongo biha urwaho abakozi b’abakobwa mu ngo zo gutangira kwikoresha udukorwa rw’urukundo kugira ngo bareshye abagabo cyangwa se abagira barumuna babo nabo bakaba babaca inyuma. Iyo bitabaye ibyo, abagabo batangira kwishakira abandi b’igitsina gore bo kubafata neza.

Abagore bakwiye kumenya ko kuvuka k’umwana kutavanaho umushyikirano n’urukundo hagati n’umugabo. Ni ngombwa rero ko abagore bakomeza kwiyitaho yaba mu isuku y’umubiri, isuku y’imyambaro ndetse kandi bagakora ibishoboka byose mu ngo zabo hakagaragara isuku na gahunda.

4. Gufuhira umugabo bikabije

Abagabo benshi usanga binubira ukuntu abagore babo batabagirira icyizere bagahora babakeka ko bafitanye ubucuti n’abandi bagore. Ku bijyanye n’amafaranga, abagore bamwe bafuha usanga bagenzura uko abagabo bakoresha amafaranga kubera ko baba bakeka ko bayakoresha mu kwita ku miryango yabo gusa, gutereta abandi bagore, mu rusimbi cyangwa se mu kugurira agatama bagenzi babo cyane cyane ab’igitsina gore. Nubwo abagabo baba badafata kuri ka rufuro cyangwa ibindi bisindisha ntibibuza abagore babo guhora bahangayitse babakekera ubusa ari nabyo bibuza amahoro abagabo bamwe bakumva kuba mu ngo zabo ari nko buba muri gereza.

Abagore bagirwa inama zo kumenya ko nta mugabo umwe ko kandi n’umuryango atari ikirwa ngo wibane wonyine. Bityo bakwiye korohera abagabo ntibahore babashyira ku nkeke yo kubakekera ubusa kuko akari cyera n’ubundi iyo bikomeje bitya abagabo bashyira bakabikora.

5. Gutegera abagabo ku mibonano mpuzabitsina kugira bakunde bababoneho ibintu runaka bashaka

Iyo uganiye na bamwe mu bagabo usanga batebya cyane ko abagore babo babatera umugongo cyangwa se bakavuga ngo uburiri bwabo buhora bukonje. Ibi biterwa n’uko abagore benshi bakoresha imibonano mpuzabitsina nk’ingurane yo kubona ibyo bakeneye runaka ku bagabo babo. Biyibagiza ko uku kwiyima abagabo babo bituma bagira imyitwarire itari myiza yabashora mu bishuko ndetse no kumva biyanze bananze abagore babo urunuka.

Ikindi bamwe mu bagabo bubatse binubira ni aho bamwe mu bagore badaha agaciro ibikorwa by’urukundo byabo. Nk’urugero usanga bamwe mu bagore batajya bishimira gukorakorwa n’abagabo babo aho ibiganza byabo babyigizayo nk’aho byuzuye amahwa cyangwa byanduye cyangwa se abandi ugasanga bahorana umunaniro n’ibitotsi nk’urwitwazo rudashira. Uku gukanira cyane gutera abagabo agahinda no gucika intege mu mushyikirano wabo. Urukundo rw’umugabo rurahungabana ari naho abagabo bamwe bashakisha abandi bagore ku ruhando cyangwa baba inyangamugayo bagahitamo kwibera inshuti n’agacupa ndetse ntibabe bacyitaye ku kwita ku muryango.

6. Guhoza umugabo ku nkeke y’inshyuro no kwibunza bitarangira 

Nk’uko urubuga www.hapylifebooks.com rubivuga, kwibunza kw’abagore kubangamira abagabo cyane. Aho iyi ngeso yo guhoza umugabo ku nkeke y’inshyuro no kwibunza yadutse usanga umugabo agishaka kuba mu rugo. Abasabitswe n’iki kibazo usanga barihebye ku buryo bibagiraho ingaruka z’imikorere y’ubwonko ndetse n’umusaruro wabo ku muryango n’igihugu ugahungabana.  Nubwo benshi mu bagore bitwaza ko babikorera gushyira ku murongo abagabo babo nk’ikimenyetso cy’urukundo nyamara iyo bikomeje bivamo urwango cyangwa bigatuma habaho gutandukana iyo umugabo atagize ibibazo byo mu mutwe. Umuganga.com

0 Comment

  • Mwiriwe? Abagore bameze batyo babirwanye batisenyera babyita imikino. Abagabo nabo bite ku bagore babo, kuko akenshi umugore agira iyi myitwarire kuko abona hari impinduka mu rukundo ahabwa na cheri we,aba ashidikanya ku kuba akunzwe n’umugabo. Aba ashaka ko amuhamiriza ko akimukunda nka mbere, cyangwa ko baganira ku kintu cyamuteye kugira urwikekwe. Abagabo bakunda guhunga ibiganiro ngo ni ugushaka amahoro,kwirinda intonganya cyangwa ngo ntiwagendera ku byifuzo by’umugore,nyamara bakarushaho kubura ya mahoro bagahangayika. Iyo abantu baganiriye birashira. Iyo kuganira bitabayeho, urwikekwe no kubura amahoro bikomeza kwiyongera mu mutima w’umugore,ari nako arushaho kudaha amahoro umugabo ndetse rimwe na rimwe n’abandi bo mu rugo.Guhunga ibiganiro k’umugabo we bimubera nk’ikimenyetso ko ibyo yaketse bifite ishingiro.Aashakanye bajye bafata umwanya wo kubohorana imitima,ingo zibe paradizo aho kuba gereza cyangwa gehinemu.

  • murakoze cyane kugira inama abagore kugirango ingoz’abo zirusheho kugubwa nez’abagore bumva ibibyavuzwe babikora nicyo gihe cyoguhindura imyitwarire ushobora kuba wakoraga biriya utaziko byagusenyera mbifurije kugira urugo rurangwamo ituze thank you

  • Ingo z’ubu ni za Gihenomu.Akenshi abagore bakekera abagabo ibyo badakora. Iyo abagabo bashatse kuganiriza abagore ngo bakemura ibibazo bibanire amahoro, abagore barabyanga bagahitamo guceceka. Uwo se ni umuco? Ahubwo baba bisenyera.
    Abagore b’ubu barara bateye abagabo Akabuno, kandi gakonja kubi!!! Intoki z’umugabo zemerewe gukuyakuya umugore. Iyo umugore atangiye kuzegezayo nk’aho zirwaye ibibembe, umugabo ahitamo kuzijyana ahandi hari abandi abagore benshi baba bazishaka, ndetse bashaka ko n’abo bagabo babihera urukundo baburiye ku bagore babo. Bakabarongora igatukura!Ndagira inama abaghore kujya bareka kwima abagabo babo ibyo bemerewe n’amategeko y’Imana n’abantu.

  • bagore reka mbabwire ibanga: niba mushaka kubaka,mujye muha abagabo banyu babarongore mureke kubatera imigongo. Uhhuuuuu ! Ndababwira ko iyo umugabo abishatse ukamwima,ukamutera umugongo, uba umuteye guhahamuka agahitamo kwishakira abandi bakimuha neza nezaaaaa ! Ndababuriye .

  • ngewe ibindabishimye kuko nabuze abagore baribafite zimwe murizingeso bavuze barikosora .kndi bigafasha nabagabo kumenya uko bitwara imbere yabagore babo.murakoze

  • Ibyo Djoli na Kalisa bavuze nibyo. Ndongeraho ko iyo umugore yimwe umugabowe ibinyu, umugabo ahita abona ko ntacyo aricyo mbere yuwo mugore. Abura amahoro mu mutima, hari nigihe muriryo joro arara abunza umutima atekereza umugore (umukobwa) yatereta aka mwihera ibintu. Ibi mvuga ni expereience imbaho, ndetse nabandi bagabo twabihurijeho. Gusa njye bucya byamvuyemo ariko benshi bara bikomeza.

    Umugore hari igihe yirakaza, ntavuge nikimurakaje, aka guteza akabuno gakonje, ntiyemere ku umumfumbata, agaheza inguni y’igitanda (iryo joro igitanda kiba kinini). Abagore mwisubireho. ese iyo wimye umugabo wawe ntampamvu uba ushaka ko abigenzate?

  • Abagore bajye bagira umwanya wo gusoma uru rubuga kuko harimo inama nziza zubaka

  • Kuku,urakoze. Ntabwo abagabo ari abana babi rwose, kujya ahandi babiterwa n’abagore babo. Ariko uzi kariya kabuno iyo kagukozeho ! Igitanda kiba kinini nk’uko ubivuga ugasanga nyamugore yitunatunnye ukagira ngo ni irindazi! Niba mbeshya ngaho abagore nibanyomoze. Se ko mutavuga mwa bagore mwe? Ngaho nihagire umugore uhakana ko ibi atari byo mukora!Reka mbagire inama: ntimugatume abagabo banyu babunza imitima rwose. Uzi ko iyo muteye abagabo banyu kubunza imitima, burcya akazi bagiyeho kakabananira, bakirirwana umubabaro utagira ingano. Ibaze iyo ari nk’umushoferi wa taxi nkanjye, abo ntwara baba bafite akaga. Akenshi iyo ndi kuri volant byagenze bityo na nyamugore, simenya n’iyo ngeze.Ninginga umugore ngo ajye agerageza kumfata neza kugira ngo mbone byibura udufaranga nzana mu rubo. Nirirwa umutima umeze nk’ubyimbye ukagira ngo ndi inkoko cg ingurube yarwaye muryamo. badamu, mwambabariye koko mukisubiraho! Imana izabahemba.

  • Joseline niwe mugore wenyine wavuze kandi ndamushimye kubera inama nziza yagiriye abagore. Birababaje kubona uzana umuntu ngo mubane neza yahagera akavuga ngo” Njye nashize amaroro nk’innyo y’ihene” ubundi nyamugore akikorera ibyo yishakiye. Rwose bagore mucishe bugufi naho ubundi aho mujya nta handi ni mu matongo murimo kwisenyera gahoro gahoro. Kandi iyo abagabo bamaze kubata,musigara mubyicuza. Mumenye ko birambiranye

    • Nshuti aka gakoryo karansekeje pe: ngo “Njye nashize amaroro nk’innyo y’ihene”! Ni hatari. Kandi si ukubeshya barabikora, uwanjye nawe nk’ibi yarambwiye ngo: ngo “wakora iki ko wasinye se”. Ntamenye ko gusezerana ari urukundo! Nyine ubwo akajya yikorera uko yishakiye. Kandi yahereye n’amezi abiri tubanye atarashira. Yirirwa akungikanye n’undi mugabo bakorangaga. Nkibaza icyo aba amukurikiranye ho kikanyobera, nkibaza impamvu atibaza impamvu atamushatse akishakira undi bikanyobera.kandi twarashakiye nka rimwe. Kuki nk’icyo aba atacyibaza?! Ntimugire ngo ni ugutuka abagore, ariko abenshi nta bwenge banagira ni ukubona baseka gusa! Ikindi bene aba bagira urusaku bigaragaza hanze nk’abatagira amakosa, bitaka, biyerekana nk’abazi Imana kubi. Wamubwira uti reka tubivugeho, akagusubiza ijambo rimwe, ubundi akicecekera (nk’uko nabonye n’abandi babivuga). Mu buriri ho sinababwira: uzi aho bikuyobera uri mu buriri, ugahitamo kwikorera akanyamerika (kwikinisha – ariko ugakora ku buryo atabimenya) kandi muryamanye, atanarwaye! Nyamara kuryoshya n’abandi bagabo ukabona ari nk’aho ari paradizo arimo! Nkibaza miriyoni zanjye napfushije ubusa ngo ndi mu by’ubukwe bikanyobera, ukibaza icyo yari agamije ata umwanya we, ntubyumve. Kandi ubwo ngo twese dufite za Licences mwokagira imana mwe (ngo twarize)! Nabagira inama ko uwajya abona bimuyobeye, aho kwicana nk’ibyo njya numva yajya yigendera akamureka, ubwo uwo ntaba afite umugambi wo kubaka. Hashize imyaka itatu n’amezi make, mbona yongeyeho na Directeur we aho akora ku ishuri, nahisemo kwigendera nkamuharira abo bagabo be. Nyamara ubu ndizera (njya mubona) ko ntawagira icyo amumarira kuko nabo bakeneye kubaka ingo zabo. Nari narashizeho, ubu maze kugira ibiro nk’ibyo nari mfite mbere yo gushakana nawe (ibiro hafi 10 byiyongereye nyuma y’amezi 7 mpunze urwo rugo). Nagira inama abasore n’abakobwa (n’abagabo babi bariho) bashaka, kumenya ibipimo by’abantu bazashobora kubaka, kuko byose bituruka mu guhubuka no kwizera umuntu ntusuzume ku buryo bwimbitse nk’uko byangendekeye, mu gihe inkuru yari ifite kibara rwose! Mujye mubareka mwigendere, igihe ariko bishoboka, ababa bakeneye kubaka barahari. Ubu maze kubona akana k’agakobwa mbarahire aho ngeze nsuzuma, nabonye azi icyo gukora, cyane ko njye mfashwa n’imico nabonye kuwa mbere. Nanamubwiye ibyambayeho, ati humura nzagukiza ako gahinda n’ayo marira. Ubu nanjye nsaba Imana ngo izamfashe ne kuzamubera umwana mubi. Yari antesheje gukomeza Master’s muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ariko ubu mu mezi make cyane ndaba nambaye; Imana ihabwe icyubahiro. Amahoro ku ngo z’i Rwanda no kubazi icyo bakora.

  • ndabashimye cyane ku bw’izi nama nziza,ariko ukoma urusyo akoma n’ingasire…. ese ko mbona umugabo we ntacyo mumubwira nk’aho urukundo no gushaka umunezero w’urugo ari “sens unique” nka ya mihanda njya mbona ? wibazako umugore yapfa gutuna akbuno mu buriri nta mpamvu? burya iba ihari. kandi yatewe n’umugabo we. Abagabo namwe mwikosore, haroi ibyo abagore babagomaba ariko namwe hari ibibareba. muri magirirane!!!

  • Dada, umbabarire unsubize. Ninjye Ivan wanditse SMS hepfo. Ngiye kukongereraho akantu unsubize. Ndemeranywa nawe ko hari abagabo batuma abagore babikora, ariko si benshi. Icyo nzi cyo ni uko ingo nyinshi zirimo abagabo babi, usanga abagore baho akenshi aba ari beza, bityo no gutuna ako kabuno wari uvuze ntaba anabikora kuko akenshi aba yinginga umugabo yaramunaniye. Abagore benshi bagatuna aba ari abibera mu bandi bagabo, wowe ntacyo umubwiye. Ari indi mpamvu afite, yakubwira ati mfite akabazo aka n’aka kandi nawe ntiwabyanga. Na kubwiye ko uwanjye yigeze ambwira ngo “nakora iki ko nasinye (nasezeranye)”. Wowe urumva iri jambo rikwiye ku muntu wakubakana nawe? Ese ugirango akubwira atyo utari kumwinginga ahubwo akakwihenuraho gutyo. Nguhe urundi rugero, byabaye rimwe n’ubwa kabiri: dutera akabariro wamugabo twarongoreye nka rimwe aba aramuhamagaye tugeze mo hagati, aba afashe telefoni ye, aramwitaba, baraseka, baramwenyura, ndetse n’inseko nziko nanjye nabonye gake tukiri no muri fiyansayi nayo ayishyiraho. Nawe, ubwo urumva uko byangendekeye (nageze aho ndaparika). Tubiganiraho, ati sinarinzi ko ari bibi, ariko ntibyatumye atongera ubwa kabiri. Nyamara nta mezi arenze 3 twari tumaze dushyingiranwe. Ntugire ngo ni ukutamenya akazi, sinkwirariyeho sinkuzi, ariko kunezeza umuntu (umugore) ntibijya binanira. Ubwo se nk’uwo ukora nk’ibi nta n’amezi arenze atatu mubanye wamukorera iki wowe wishyize mu mwanya w’umugabo. Kandi ibi sibyo gusa, hari n’ibindi. Nakubwiye nti hari abatagira ubwenge, baba batarahawe uburere; uyoberwa uko babara, gusa si bose. Mbabarira unsubize dada wanjye.

  • nukuri ibyo ababagabo bavuze nukuri hogato gutera icyibuno abagabo nkuko babivuze nge nabonye ari ubunebwe kubagore benshi kandi bagore ubunebwe muburiri bujyana nubujiji kuko kubaka ntabwo arimikino nukuba maso ariko namwe mwabagbo mwe ntimukishyire mumyanya cyane bababwiyeko koriko muteye namwe sugukabya mwivinyuma ndabinginze nimugerageze kujya mutegura abafasha banyu nabo bageerageze kujya mugikorwa biteguye kuko birafasha kubuzima

  • Sha njye nagize amahirwe akomeye uwanjye nta nimwe muri izi ngeso afite keretse nabyiga nyuma ariko Imana izamfasha ndabyizeye tu. Imana ibahe umugisha

  • Mwa bagore ko mutavuga. Abagabo b’ubu nta rukundo bagifite, umugore abashaka affection, ibiganiro, gift…., Hari abagabo baheruka guha abagore babo ka gift (cadeau) bakiri aba fiancé. iyo ubimukoreye arakwiha wese kandi akagukunda kurushyaho, kuburyo nta w’uwundi mugabo yamubeshya cg se amushuke.
    mwa bagabo mwikosore mwite ku bagore banyu.

  • rwose abagore bakora ibyo bisubireho,basabe Imana ibibafashemo,ariko abagabo bababaza abagore babo nabo babireke.

  • Mwaramutse? Ndabona mwicira ku ruhande gusa. Ubwo dada yaryumyeho, reka nibarize Fifi. Sasa, njye mba nishakira ibitekerezo kuko ibyambayeho byarandenze, birananyobera. Fifi ati Gifts, ndakurahiye hari uwo uziha ahubwo akabona ko ari nk’itegeko ko uzimuha, cyangwa icyo afitiye uburenganzira, we ntabibone nk’urukundo rumusanga. Kandi guhana Gifts, ari bimwe mu byakaryoheje ubuzima hagati y’abashakanye, cg inshuti nk’uko wari wabivuze koko. Ninjye Ivan wanditse hasi, ndagusabye Fifi, usome biriya bimwe mu byanjye nashyize hasi, unsubize (unganirize). Yewe nkurahiye ukuri Gifts, narazitangaga, no kumusohokana nkabikora, ariko bijyanye n’ubushobozi nari mfite. Ndetse biri no mu byamfashije gufata icyemezo cyo kurekana nawe, kuko nabonaga ntacyo narenza kuko nakoraga. Kandi byamfashije kumusuzuma neza kuko ubwo nakoraga ibyo byose, we nabonaga bimuha nk’uburenganzira bwo gukora ibyo yishakiye akeka ko ahari ndi igicucu, byarangiye nta kindi nakora. Yewe nigeze no gukora igikorwa nabonaga ko cyaba gikomeye, njye nibwiraga ko yaha agaciro: aho nafashije kuvuza umukecuru we (mabukwe) kuva iyo yari yaraheze mu giturage, benewabo (harimo n’abahungu be) ntacyo bamumariye, kugeza ageze mu Bitaro by’Umwami Fayisal. Ibi nabikoze atari ikiguzi, ahubwo ari nk’uko nawe yafasha maman cg undi mwene wacu. Ubusanzwe umukunzi wawe (umugabo cg umugore cg uwo muteganya kurushingana) agukoreye nk’ibi, byagatumye umukunda kurushaho, sibyo Fifi? Ariko uwakubwira ibyaciyeho nyuma. Umunsi mwiza kandi nagushimiye igitekerezo wari watanze kuko ibyo wavuze nabyo bibaho cyane.

  • Erega sha nta je t’aime inzara igutema amara, abagore ni nkabana bakenera ubuhendabana iyo yabonye mugenzi afite akantu wowe ntukamuhe biba ari ibibazo, keretse umugore w’igipfu wamuganai w’abanyamunyamu ariko burya nta mugore utifuza, iyo abona rero ubushobozi bwumugabo ntakibukoma imbere niho yipfusha ubusa ariko se yagusaba isakoshi yaburaye. Burya biterwa nimibereho ariko abagore burya si babi bose

  • nkurikije ibyo Fifi avuga, abagore baba basha ingurane

  • Ariko murasetsa rwose.Njye ndi umu dam.Ninjye ntunze urugo bivuze ki?Umukozi ndamuhemba,nkahaha ndetse nkishyura ni inzu.Mbere umugabo yavugagako ari kuri Masters yiyushyurira na research bimutwara cash nyinci.Narihanganye byose ndabikora.None yarangije Masters arakora ariko ntacyo ashaka kumfasha.Ubuse nkore iki?Gusa famille ye ibibazo byayo byose arabikemura,ariko abonye mpaye uwo muri famille yanjye na 1kg y’isukali ararakara iminsi2.Kandi byose ninjye uba wabiguze, ibyo ntashoboye ababyeyi n’abavandimwe banjye bakabingurira.Nonese nzabarusha kugeza ryari?Kandi iyo amafranga ye yashize atangira kunyaka amafranga na amahane menci.Ngaho mungire inama.Kuko niyo mubwiyeko ntayafite ntabyemera nkore iki?Iyo ayafite nkayamwaka aranyihorera.Rimwe nagerageje nokumutumaho umukozi kuko yari asanzwe amukorera akiri celiba, akamubwira ngo jya ubyaka nyokobuja niwe ugira amafranga.Ngaho ni mumbwire?

  • Umva nshuti Cilla, hari ikibazo n’umugabo wawe. None se wowe ubona amafranga akorera ubu ajya he? Dore nshuti:uzashake ahantu mujye n’umugabo wemere umugurire ariko muganire cyane ku byo gucunga umutungo.Umubaze ni gute yagerageza kujya akora contributions mu rugo.Cyangwa nubona utahite ubishobora umbwire ndaguha email uzanyandikiraho nkubwire uko wabigenza. Mfite experience muri Family Management.Nzagufasha kabisa. Email ni : [email protected] ni ahawe rero,umunsi mwiza.

  • Kezacilla, rwose wowe ndabona duhuje ibibazo. Inama nakugira nugusenga cyane kandi nawe ukamusengera Imana izagezaho itwumve kandi iduhoze amarira. Gusakuza cg gutera amahane ntacyo bikemura ahubwo biba bibi kurushaho. Jye ni uko mbyitwayemo kandi mfite icyizere ko Imana izamuhindura. Ongeraho ko jye ndihira nabana amashuri jyenyine.

  • Abamama bagomba kubaha abo bashakanye kugira ngo ummutekano ndetse n’urukundo bikomeze kwiyongera,Imana ikomeze kubarinda

  • Bonjour,

    Keza mbanje kuguha POLE. Ndagirango nkubwire ko umugabo ariwe umutwari w’urugo nkuko n’ijambo ryimana ribivuga. Agomba guhahira urugo umugore akamwunganira ariko ari umugabo wafashe iyambere.

    Niba ubona ko inshingano ze atazubahiriza, uzarebe abantu nka 2 bo muri famille ye yubaha, n’inshuti ye imwe y’inyangamugayo umu bareregere. Ariko muzicare muganire neza ntutere amahane, umubaregere n’umutima mwiza udashyira isoni. Ndezera ko nawe niba afite ubwenge aza gira isoni acishe bugufi, yite ku rugorwe.

    Uwitwa Aloson, avuze ngo umugabo atange CONTRIBUTION: ese aratanga contribution hari uwo asiganira urugo rwe?. Ahubwo ntabwo ari contribution, byose biramureba keretse icyo adashoboye.

    Merci, inama nkugiriye uzayubahirize, kandi izagira icyo ibamarira. njye ndumugabo ndubatse hashize imyaka 10.

  • Ibya Keza Cilla birababaje (gutunga urugo kuri byose ufite umugabo ntibyoroshye). Ndumva wakurikiza inama Alison yaguhaye. Ariko nkugiriye inama gato kandi wihangane nkomeze ngendere kuri experience yambayeho. Ndakubwira ko uhuye n’uwiwanjye yakugaragariza amakosa namukoreye, akubwira ko ntasenga kandi ko we azi gusenga cyane, akubwira ko ndi umunywi w’inzoga nyinshi n’ibindi byinshi byo kunsebya ndetse yari yaranatandukireye aho yari ageze aho kwirirwa aharabika umuryango wanjye atanazi neza kuko ku ivuko rye ari kure yo ku ivuko ryanjye. Aha aba atwikira amakosa ye yo gukururana n’abagabo yatangiye tukimara kubana kandi nkabimubwira inshuro nyinshi zishoboka ntiyikosore. (Reba nawe aho uba utera akabariro n’umugore, uwo ahora akururana nawe agahamagara, akareka ibyo mwarimo bigeze hagati, agahita afata phone, bakamwenyura, bagatwenga, …, nyamugabo waparitse, wahindutse nk’iki! Kandi mwanarivugaho, akigira nk’umwana utazi ikibi aba akoze ndetse bikazongera bikabaho, nyamara arengeje imyaka 30. Wowe urumva iri kosa ryoroshye ku bantu bashakanye?) Nk’ibi yakoze n’ibindi nkabyo ntiyabikubwira, ahubwo aba yitaka mugenzi! Akubwiye nk’ibyo aba yirirwa asebanyamo, tugahura, ntiwakwemera ko ari njye duhuye, washoboye kugera ku rwego nk’urwo ndimo aho nkora n’ibindi biraza kuzaza. Uwakubwira ibirozi bye nivuje, nari nageze aho kwiga byanga burundu, wakumirwa. ICYO NSHAKA KUKUBWIRA, uhere mu ntangiro, byaje bite, usuzume witonze ko nta (ma)kosa waba waramukoreye, ukihagararaho, aho kwikosora ukarikomeza ndetse n’andi akiyongeraho. Unyumve neza: si ukukugira umunyamakosa, nakubwiye ko ndi guhera ku byo nabayemo. Hari n’igihe ari umugabo wawe udashoboka kuko nabo bareze. Icyo njya mbona, ni uko ahanini abagore bakora ibidakoreka, akenshi bakumva nta kibazo kuko ahanini biba byabaye muri babiri (ntawundi ubireba), nyuma ati ntacyo yankora kuko twanasezeranye (uwanjye yaranabimbwiye). Noneho, akajya yirirwa ataranga umugabo we, yerekana ngo ububi bwe, nyamara yirengagije utuntu aba yarakoze twabikuruye. Nakubwira ko iyo nza kuba mfitanye abana barenze umwe nawe ndetse n’imitungo ifatika, sinari kuva mu rugo rwanjye, nari guhimana nawe, nkamwereka ko ibyo yankoreye nawe yabikorerwa: ndakubwiza ukuri ko ntibyari guca munsi y’ibyo uwo agukorera, akajya yirirwa abwira abahisi n’abagenzi bamuhema. Gusa, nasanze nta nyungu irimo, muha amahoro ndigendera. Ubu hasigeaye ubutane mu rukiko, kuko aho kongera kubana nawe, nakwiyahura. Sinzi ibyo nkuganirijeho niba hari ucyo bikumariye. Biramutse bitagufashije wihangane, naho nagezaga.

  • Nsubize Yvan, pole sana yvan, uwo mugore s’uwawe, hari abagore badashobotse n’ubwo wabaheka ku mugongo kugirango umushimishe ntabwo anyurwa.iyo byanze, uhamagara family ye cg se abantu y’ubaha babavandimwe be bakamuhanura, byakwanga ukareka, kukonanone kwirirwa ubabara umutima wazarwara trauma cg se iyindi rwara utazi.
    mwa bagore n’abagabo mwikosore, kuko urugo rwiza rurimo amahoro n’urukundo ni nka paradizo ndabarahiye.

  • Abagore bagomba kutwumvira no kuduha igituba nta gahato cyane kugirango tujye tubaswera neza atari ibyo tuzajya tubaca inyuma

  • Eh Bwana…mbigenze nte koko ko mfite ibibazo by’umugore nkibi byanyu. Ntako ntagize ngo mushimishe ariko ampzaho inshyuro oh……Kandi ntanyara disi we eh! urumva ntagowe. Abo… nkeneye Umugore unyara bigatinda ndeste ufite imishino mirefu,,,,naho gwanjye ngiye kumuvaho kabisa

    • uribeshya ntago umugore unyara kdi wimishino mirefu ari we wubaka

  • mwa baswa mwe ko mesaje yanjye muyikuyeho

  • no comment

  • Yoo, ntago byoroshye .kubaka si uguhangana bisaba guca bugufi ukubaha umugabo. Yvan yihangane simuzi ariko biragaragara ko yahuye n’umugore utazi icyo ashaka(ufite parapara) .bne chance pour ta nouvelle chry,and be careful .

  • Ariko mwa bagabo mwe mwibasiye abadamu cyane,nabo baraceceka icyo nicyo kizatwica imitima kandi agahinda karatwishe.Umva mwa bagabo bo mwitwaza ngo abagore babimye,ko mudatekereza ibyo muba mwabakoreye kugira bagere kubima?Bagabo mukunde abagore banyu,bagore mwubahe abagabo banyu,ese umugore yakubaha gute utamukunze?muritwaza izo nkoresho zanyu ukamenga nizo zubaka kandi arizo zisenya!Ese wakurira umugore utakunze,cangwa n’ibyo muba mushaka kwikorera gusa mukarangiza umuhango kugira mwereke abagore banyu ko nta handi mubikora?Mugabanye iyo mitwe!!!!

  • None se wbirwa niki numugore cyangwa umukobwa unyara?

  • umva gusambana siwo mti gsa mukurikire imana

Comments are closed.

en_USEnglish