Digiqole ad

Ibyo wagendera kure wirinda kwangiza urukundo rwawe n'uwo mwashakanye

Kugira ngo ubuzima bw’urukundo bukomeze kugenda neza hagati y’abashakanye kandi n’urugo rutere imbere kurushaho, burya ngo ni ngombwa ko hakoreshwa ubwenge mu bintu 8 bikurikira kuko ari byo mwanzi mukuru w’ubuzima bwiza hagati y’abashakanye yinjirira nkuko urubuga sitefeminin.com rubigaragaza.

Ibyo bintu ni ibi bikurikira :

  •  Televiziyo cyangwa se mudasobwa

Aha ngo usanga mu gihe umwe mubashakanye igihe  kinini cye akimara imbere ya Televiziyo cyangwa se mudasobwa areba filimi n’ibindi, iki ngo gishobora kuba ikibazo kuko uwo mwanya uba ubonetse ari uwo kuba mwavugana , mwaganira n’uwo mwashakanye ariko kuwumarira muri ibyo  bishobora kuba byakwangiza byinshi kuko urukundo ni ukuganira no kwereka mugenzi wawe ko umuri hafi.. Rero igihe ubaye umucakara wa Televiziyo birangira uwo muri kumwe umubihirije.

  • Kudasohoka

Kudafata igihe runaka ngo abashakanye babone akanya bajye ahantu hitaruye  ngo bicare basangire ikinyobwa cyangwa se ikiribwa bakunda ari nako biyibutsa ibyo banyuzemo ndetse n’uko bategura ejo hazaza  ngo bituma  hapfa byinshi mu buzima n’iterambere hagati y’abashakanye.

  • Gukora amasaha y’ikirenga

Igihe umwe mu bashakanye  buri gihe ahora ataha bwije wenda bitewe no kuba yakoze amasaha y’ikirenga ngo si byiza kabone n’ubwo yaba ari gushaka icyatuma ejo hazaza h’urugo rwabo haba heza ariko ngo urukundo rwo ruba ruri kuhapfira. Niba ibi binabayeho  gerageza kuburyo bitaba akarande, rimwe na rimwe ugere mu rugo kare kuko n’uwo mwashakanye aba akeneye kukubona mu maso, umuri iruhande bitume agira ibyishimo, mudahujwe no mu buriri gusa.

  • Kutiyubaha no kwiyandarika

Hari igihe usanga niba umuntu abaye umugore cyangwa se umugabo yumva ko kwiyitaho, kwifata neza birangiriye aho, ariko buriya ngo sibyo kuko yaba umugore cyangwa se yaba umugabo aba yifuza kubona uwo babana  asa neza  akinitwara nkuko yari ameze  mbere bakimenyana ndetse byaba byiza akanarushaho.  Naho iyo wifashe nabi uba umuteye umutima mubi wo gutekereza abandi no kubarebaho, kwicuza n’ibindi bityo ugasanga ubuzima bw’urukundo buri kugenda bubabihira.

  •  Kutita ku wo mwashakanye

Yaba umugabo, aba akeneye ko umugore we amwitaho, amutaho igihe niba hari akantu keza yakoze akabibwirwa, niba yiyogoshesheje akabwirwa ko asa neza  n’umugore na we ni uko, aba akeneye ko umubwira ko akiri mwiza nka mbere  n’ibindi. Ikindi kandi ugahora ukoresha uko ushoboye kugira ngo wite ku wo muri kumwe, umwereka urukundo, umukuyakuya n’ibindi bimwereka ko umutekereza.

  •  Gufuha birengeje urugero

Irinde  guhoza ku nkeke uwo mwashakanye, umubaza ibibazo bidashira umugenzura abo bavugana, abo bagendana,  ibi bigaragaza ko utamwizera uku kubona ko nta kizere umufitiye  bikaba ari na byo bishobora gukurura ibibazo bidashira mu rugo rwanyu.

  •  Kudakora imibonanompuzabitsina uko bigomba

Imibonanompuzabitsina  ngo ni ryo pfundo ry’urukundo hagati y’abashakanye, igihe rero ibi byabuze urugo ruba ruri gusenyuka. Uwo mwashakanye uba ubimugomba ku buryo yifuza, naho igihe bitabaye ibyo bimutera no gutekereza ko ufite abandi mubikorana.

  • Guha agaciro gacye ibiganiro

Ikiganiro burya ngo ni cyiza kuko iyo mu rugo hari iki n’iki  kitagenda gikemuka binyuze mu kuganira. Rero ngo  igihe habuze umwanya wo kuganira kuri buri kimwe ngo muhane umwanya umwe yumve undi n’undi na we  amwumve  nibwo usanga ibibazo byavutse hagati yabo.  Umuganga.com

29 Comments

  • izi nama zikewe na benshi?
    Ikibabaje nuko ari umugane muto
    w’anyarwanda bitabira internet?

    • mfite umugabo ufuha cyane ku buryo hari n’abantu ambuza kugira aho duhurira kandi dukorana,iyo natinze gutaha ampamagara kenshi ambwira nabi ku buryo anantegeka gutaha amasaha y’akazi atarangiye,kandi azi neza ko nkorera kure, ntaha nahahamutse umutima wamvuyemo, bituma ntakora neza akazi,nanashatse kugendera kure uwo avuga ko dukururana biranga kubera akzi dukora gatuma tugira ibyo duhuriramo byinshi.nimungire inama ndananiwe

      • Yoooo!!!! Cherie uzaze nkwimarire agahinda;
        nkeneye nkawe to.

      • Mungire Inama mfite abakombwa bishutizajye bose hamwe ni 6 kandi uburi mukobwa arashaka ko twarushingana kandi bose nabana beza barankunda pe kandi ibyo nifuza barabyujuje kandi ngomba gushaka umu kombwa umwe. kugirango ntababaza abandi nzabijyenzante? esenahitamo uwuhe? imyaka barangana bose. murakoze!

      • WOWE UZAMUBWIRE KO GUFUHA ATARI BYIZA PEE,NIBA ASHAKA KO MUDAHURA N’ABANTU HAFI AHO AZAGUSHAKIRE BUSINESS UZAZA UKORERA HOME

  • ko mwibagiwe akabari( kukajyamo wenyine ugataha utinze!!!)

  • Ababafite nimwiyumvire mushire mu ingiro mugani wabarundi,abandi namwe mwige muzabazane muzi byinshi.Umuseke.com always on top,we appreciate you.

  • Izi nama ni nziza cyanee , iyaba zageraga kuri buri wese . None se mwagira ni gute abagabo cyangwa abagore bavugurura umubano wabo nyuma y’igihe runaka bariyemeje guceceka , nti bagire na kimwe bavugana cyerekeye urugo kabone naho rwaba rwaramaze gusenywa n’ibyavuzwe haruguru.niki umuntu yakora ngo ubuzima bwongere bube ubuzima.uwaba afite icyo abivugaho yohereze igitekerezo cye , bityo turebe ko twabumbatira uwo muryango uri mu bwigunge. mercie

    • Icyo bakora, umwe muri bo agomba kugira ubutwari agafata iyambere agasaba mugenzi we ko basohokera ahantu hitaruye urugo kandi hatuje, mugenzi we yabimwemerera bagashaka ahantu hatuje yaba hotel cg se mubusitani, ariko hakaba ari ahantu batari bugire ikibarogoya, noneho wawundi wagize ubutwara akaba ari we ufata iyambere mugutangiza ikiganiro kukibazo bamaranye iminsi hagati yabo, byaba byiza babanje bibukiranya ibyiza byaranze urukundo rwabo igihe bari bashyize hamwe, bakibukiranya nuburyo ikibazo bafite cyatangiye, noneho akabwira mugenzi we ko ikibazo bafite yifuza ko bava aho kibonewe umuti. ndatekereza ko haricyo byabafasha ikibazo kikaboneka.
      kubemera Imana, byaba byiza habayeho no gusenga, isengesho rigira umumaro ukomeye.

  • Nge uwange yihorera mu kabari n’abagore naho atahiye akaza atera amahane. Mungire inama

    • Uzamusabe umwanya mubiganireho mwasohokanye kandi ubimubwire mu kinyabupfura unamubwira ko umukunda cyane,bizakemuka

  • ni ugushaka akandi kazi kuko iyo Ugize urugo rubi ni ubuzima bwawe bwose ariko akazi ko wabona indi mibereho ariko byaba byiza uganiriye n’umugabo waawe ukamumara impungege kuko ntuzabona aho ukora hataba genre masculin.PLZ M– USENGE CYANE SHITANI YAHAGURUKIYE INGO

  • uza muganirize umwereke ko rariwe wenyine noneho ugabanye imishyikirano nuwo abakekana kandi burya koko imikururano nundi mugabo utaruwawe simyiza nubwo mwaba musabana bisazwe kwirinda biruta kwivuza

  • yewe njye iyo mubajije ngo nambaye neza? arambwira ngo simbizi cg ngo somehow imagine! namubwira ngo wambaye neza ngo not at all cg ngo no, yewe ni hatari byo

  • Kugirango umugore atazagusuzugura, ugomba gushaka uwa kabili. cg ubishoboye washaka na bane. naho ubundi umugore iyo arumwe ntakuntu atagusuzugura,

    • nushaka uzashake cumi na batanu umurizo ni uwawe gusa jya umenya ko nyuma yinyungu haza akanyarire,wibaza ko abana abo bagore bose babyara wabahaza?nako ndakurenganya bene mwebwe muheruka mutera inda ubundi umugore akimenya nibibondo bye naho wowe wagiye gushaka irindi shurwe ritotahaye,nubundi ngo amashurwe aruma akabisa ayandi!ariko um uhozi wacu aba hafi twizeye imbaraga ze azajya aduhorera iherezo rya bene mwebwe ntirijya riba ryiza.ibyo bitekerezo byawe bipfuye jya ubihamana kanyagwe!

  • Niba hari ikintu gikwiye gufasha abagabo ndetse n’abagore muri iyi minsi ni ibiganiro kugirango barebere hamwe ibyingenzi byabafasha kubaka urugo rwabo!Izi nama nazo duhawe ni ingenzi rwose!Murakoze mwebwe muba mwateguye inama nkizi!

  • SO IBIBAZO BIKEMURIRWA HAMWE UMUNTU ATUJE MUKABYNVIKANAHO NEZA.

  • Jacky wahuye nagahinda gakomeye ihangane uzanyoherereze nomero ye umbwire naho abarizwa nzamugire inama kandi nziko bizagufasha kandi ukomeze kwihangana wirinde abandi bagabo bakwita Cherie Bay

  • Mwibagiwe ikintu cy’ingenzi cyane:
    Muzi icyo bita Telephone mu kuruhungabanya uko ibigenza?

  • jaky nujya kukazi jya uyizimya kugirango ugire amahoro wa mugani wa muzehe wacu umuntu niwe wiha agaciro umuntu mwamenyanye mukuze akugira agatebo kubera iki iyo hari urukundo ntakibazo nihahandi muhitamo nabi soit ugakunda ibintu cyangwa nawe agakunda ko umeze neza ugomba kubanza ukareba umuntu muhuza imico byibura muri 5facteurs afite eshatu izindi ukihangana ndabaha exemple ngiye kurongorwa nashatse umugabo wo mumugi kuko nanjye navukiye mumugi udakunda f cyane kuko murabipfa umwaka ration mukabipfa wumwana mwiza ukunda abantu utagira udutiku hari abantu bakunda kumva amabwire BAMBWIYE SIMBIKUNDA AHO YAKURIYE NABYO BIRAKENEWE NIBA YARAKUZE NABI CYANGWA NEZA IYO MUTANDUKANYE NIKIBAZO BIVA KUMUNTU IBYO AKUNDA NDAGIRA INAMA ABAHUNGU NA BAKOBWA KUDAHUBUKA KUKO GUSHAKA NINSHURI NKIRINDI.

  • @Jacky ihangane kandiwemere Imana koriyo ishobora byose usome muri BIBLE Isaiah 43:1-3 kuko Imana yakumye utaravuka kandi nubu irakuzi kandi ntakiyinanira. Ndumva umugabo wawe atakwanga ahubwo aragukunda birenze :-N.B: nujya uvakumurimo ujye umwereka Urukundo rusesuye umumbwire ko ariwe ukunda gusa konta ntawundi wijyeze ukunda nkawe. nubona yoro shye umusobanurire ko uwo acyeka muhuje akazi gusa. babi ntukamutererane kandi ntukibagirwe gusenga Imana. Ukyeneye gufanya amasengesho nsagufasha. Murakoze ndabifuriza Urugo ruhire.

  • @Jacky ihangane kandiwemere Imana koriyo ishobora byose usome muri BIBLE Isaiah 43:1-3 kuko Imana yakumye utaravuka kandi nubu irakuzi kandi ntakiyinanira. Ndumva umugabo wawe atakwanga ahubwo aragukunda birenze numvango gufuhira umuntu uba umukunda arikonge simbizi ndacyari ingaragu mwansobanurira ariko icyonzi nuko ntawarinda umuntu mubyu rukundo umuntu arirwa numutima namawe :-N.B: nujya uvakumurimo ujye umwereka Urukundo rusesuye umumbwire ko ariwe ukunda gusa konta ntawundi wijyeze ukunda nkawe. nubona yoro shye umusobanurire ko uwo acyeka muhuje akazi gusa. bambi ntukamutererane kandi ntukibagirwe gusenga Imana. niyo izagufasha Ukyeneye gufatanya amasengesho nsagufasha. Murakoze ndabifuriza Urugo ruhire.

  • Inama ninziza cne ariko utubari turadusenyeye ni mudutabare

    • akabari ni kabi pee

  • Jacky ikibazo ufite nabandi bakijyira ,uko mbibona umugabo wawe aragukunda ariko nta kwizera nge uko nabijyenza
    1.Nabwira uwo mugabo akeka ko nkundana nawe ko umugabo wange akeka ko hari ubushuti bwihariye tujyirana bityo nku mugabo nubwo hari byinshi muhuriramo by’akazi azakwirinda uko ashoboye kose kandi nakazi nti gapfe kuko byambayeho nuko nabikemuye kandi byatanze umusaruro.

    2.umugabo wawe ibuka ibyo akunda cyane ubi mukorere. Muri make umwiteho ,ushobora gusanga yarakaye ariko siko ahora jyerajyeza kumuba hafi muribyose. Kujyeza igihe azakwizera.nshuti ndakwifuriza urugo rwiza kuko urugo rubi rurutwa n’itongo.

  • Uzasenge imana iguhishurire uwo yakugeneye kuko umugore witonda umugenerwa n,imana.

  • urugo rushingiye kuri confiance, kuko uwo mubana mwahuye muri bakuru kdi buri wese aba afite ubuzima yabayemo butandukanye n’ ubw’undi.
    Igikenewe ni ukureba imbere passe mukayiha importance nkeya cyane.
    Gufuha cyane benshi babyita urukundo ariko njye mbona ari MANQUE DE CONFIANCE! bishobora guterwa n’uko nawe witwara,… Cg n’umugabo wawe atari tayari mu byo arimo, yibanda cyane kuri passe aho kureba aho mujya.
    Bigiremo uruhare, wiheshe confiance, niba warigeze kuyitesha umunsi umwe(…) biragoye kuri wowe kuko imeze nk’IDONGO! Wikururana n’abo mukorana, mwitindana, mwihamagarana nyuma y’ akazi, muve kuri za tigo zateye muvugana igihe kirekire kdi museka ubusa, itaba telefone aho umugabo wawe ari, wisohoka ngo umuhunge. Ba dispo, abagabo bakeneye presence yabagore hafi aho.
    “LES HOMMES VIENNENT DU MARS,LES FEMMES DE VENUS” ni documentaire yagufasha, yishake nuyibura uzambwire kuri [email protected]
    merci.

  • uzamwicaze muganire umubwize ukuri ko umukunda kandi udateze kumuca inyuma.ikindi musengere cyane.kdi unamubwire ko niba agushaka ko utaba kure ye agushakire business yo hafi yo mu rugo wakora

Comments are closed.

en_USEnglish