Yandikiye ibaruwa ababyeyi be bishwe muri jenoside
UWATANDUKANYE N’ABE MU 1994 Rwanda, ku wa 07 Mata 2012
Mawe na Dawe mwambyaye
IJABIRO KWA JAMBO
Babyeyi beza,
Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbagezeho amakuru yanjye nyuma y’imyaka 18 ishize dutandukanyijwe ku maherere n’ubugome bwa muntu. Nubwo imyaka 18 ishobora kumvikana nk’igihe kirekire tutabonana mu mutima wanjye ni nk’aho twari kumwe ejo twiruka twihisha duhigwa, ndetse mwicwa. Muri iyi baruwa ngiye kubagezaho aho ngeze urugendo rw’ubuzima mwashoje imburagihe.
Babyeyi banjye twatandukanye nkiri muto ku buryo hari ibintu byinshi naje gusobanukirwa maze kubabura. Hari na byinshi nabonye nubu ntarasobanukirwa nyamara nari gusobanukirwa iyo muhaba mukabimbwira. Kimwe n’abandi bana bose, igihe twahigwaga nibwiraga ko nta cyo tuzaba, jyewe n’abavandimwe banjye kuko nabonaga muhari kandi nta mpamvu nimwe nabonaga yashoboraga gutuma baduhohotera bene kariya kageni. Muri Mata 1994, nibwiraga ko imitungo yo bayitwara ariko mugahaha indi kuko n’iyo twari dufite mwari mwayibonye bigoranye kuko mwahoraga mutotezwa.
Ku birebana n’itotezwa Dawe, mpora iteka mbabazwa n’uburyo warinze wicwa muri 1994 ukibabajwe n’uko utarangije amashuri utabuze ubwenge. Nibuka uburyo wafunzwe mu byitso urenganyijwe ukamaramo imyaka ufunzwe nk’umugizi wa nabi ntayo wigeze. Icyakora, mpeshwa ishema n’uburyo witwaye ugahora usabira abakurenganyaga ndetse no mu gihe cyo kwica ukagenda gitwari.
Sinabashije kukubaza ariko niba waragiye waramenyeko na Mawe bagiye bamugera amajanja bashaka kumugukurikiza muri gereza. Ese waba waramenye ko bamutoteje mu kazi bakajya bamuhamagaza inshuro nyinshi mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha bamushakaho impamvu zo kumushinja kwanga igihugu no kukigambanira nyamara asanzwe azwiho gukunda abanyarwanda ? Ubwo se koko yari kwakwanga igihugu ugakunda abaturage bacyo ?
Ntarondogoye kubera agahinda, hari byinshi mbibukiraho, nkabakumbura, nkababura. Buri gihe uko mbonye intambwe igihugu cyacu gitera ntekereza ko byari kurushaho kwihuta iyo muhaba ngo mushyireho akanyu. Iyo mbonye urwango mu bantu nibuka ko mwe mwakundaga n’abagambaniraga mu gihe cy’imyaka isaga 30. Uko ngiye mu birori nkabura abasaza n’abakecuru nibuka ko ubu muba mudususurutsa mu misango. Uko ngiye iwacu nkahareba mbona ari nk’imisozi yambaye ubusa kuko impumuro yanyu itakiharangwa ndahagera ngasesa urumeza.
Mawe, sinakubwira agahinda nagize ku munsi wo kurushinga mu gihe umuhango wo gusaba no gukwa wari urimbanyije, sinzi uko ibitekerezo byantwaye nibwira ko uhari. Izo nzozi zarangiye mu gihe cyo gutanga impano mbonye igiseke gihawe umubyeyi wandeze mu mwanya wawe. Nubwo uwo mubyeyi nzi ko umushimira bikomeye kuba yarazibye icyuho wasize, mba narashimishijwe cyane no kukubona uhabwa iryo shimwe rya kibyeyi.
Kuva narushinga mpora mbabazwa no kuba utarabashije kubona uwo twubakanye. Mpora mubwira ko yahombye urukundo rwawe nkanibaza uburyo wari kujya umukundwakaza. Uko twibarutse umwana mpora numba namukuzanira. Icyakora nshimishwa cyane n’uko umuhungu nabyaye afite uruhanga nk’urwadawe. Naho umukobwa namukurikije aseka neza nkawe
mawe.
Ngarutse inyuma gato icyakora, n’ubwo twandukanye nkiri muto amashuri ntarayarenga umutaru, nabashije kwiga ndaminuza. Burya mumaze kugenda, cya gihe cy’ubunyamaswa cyaje guhagarikwa n’abavunyi boherejwe n’Imana. Nyuma ya jenoside rero nubwo nabanje guhangana n’agahinda ko kubabura sinamenye n’aho imibiri yanyu yajugunywe ngo mbashyingure mu cyubahiro kibakwiye, nihatiye kwiga no gutsinda nubwo ubuzima bwari bugoye.
Nabashije kurangiza amashuri yisumbuye mfite amanota meza bituma njya muri Kaminuza. Kaminuza nayo narayize buri gihe uko nigaga n’uko nakora ibizamini numvaga ndi kusa ikiva cyanyu. Ndangije kwiga nashatse akazi ndetse ngakora neza. Icyakora nakomezaga kubana n’impungenge ko ndamutse mpfuye umuryango wacu wose waba uzimye burundu, kuko uretse jye, abandi bana banyu bose mwajyanye. Ibi byatumye niyemeza kurushinga kare, niko nubatse urugo mfite uyu munsi.
Mu byabaye byose tumaze gutandukana, nshimishijwe no kubamenyesha ko umuryango washibutse. Ubu izina ry’umuryango wacu rifitwe n’abarenze umwe kandi umuryango urarushaho kugenda waguka. Na wa mwana nibarutse watangiye ishuri, iyo ndebye umuhati afite mbona azagezeha izina ryawe dawe heza. Uyu munsi nk’uyu, igihe nk’iki, igihugu cyose kibuka amahano yabereye mu Rwanda akozwe n’abanyarwanda akorerwa abandi banyarwanda.
Jye mpora mbibuka uko bukeye n’uko bwije. Gusa nterwa ishema no kwitwa umwana wanyu kandi nzakomeza kubahesha ishema no
gukora ibishoboka byose ngo nuse ikivi mwatangiye ndetse ndenzeho. Nshimishwa no kwibwira abankomokaho n’inshuti ubutwari bwabaranze mu mibereho yanyu n’ibyiza byinshi mwakoze. Nizera ko ibyo byiza tuzakomeza kubyubakiraho kugira ngo ejo hacu ndetse n’ah’igihugu cyacu hazarusheho kuba heza.
Ndangije nk’uko bisanzwe nongera kubashimira ibyiza byose mwankoreye n’ibyo mwakoreye u Rwanda, kandi mbifuriza iruhuko ryiza ridashira. Jambo akomeze abatuze aheza.
Umwana wanyu mwatandukanye imburagihe.
0 Comment
Iyi baruwa inkozeho pe. Uru ni urugero rwiza rw’uburyo bwo kuvuga ibyo utekereza cyane cyane ku bakorewe jenoside. Twigire ku mateka, twubake ejo hazaza.
Amagambo akubiye muri iyi bauwa yagakwiye kuyobora umuntu wese wakozweho na genocide bigatuma aharanira gusigara mu ikimbo cy’abacu twabuze. RIP
iyi baruwa nibe urugero rwa bose kandi ihe kwicuza no kwigaya kuwagize ubugome nuwabutekereje ,bidufashe kubaka ejo hazaza heza.tunashimire abo bamarayika bahagaritse genocide
ibaruwa iboneye, ni urugero rwiza kubahemukiwe, kandi igaha imbaraga zo kwicuza kubakoze amahano. ariko tugomba kurenza kuri ibyo, tukigira ku byabaye, tugaha umurongo uhamye ubuzima bwacu n’imitekerereze yacu, TUGAHA AGACIRO IBIGAKWIYE (ndavuga ubuzima bwa muntu), umuntu atandukanye kure n’igikoresho, umuntu atandukanye kure n’itungo: ibyo ubikoresha icyo ushaka igihe ushaka, kubemera Imana aremwe ku Ishusho yayo, ku batayemera cg batemera ko umuntu yaremwe nayo: ni mugenzi wawe, ufite uburenganzira nk’ubwawe, ibyifuzo nk’ibyaye ukwiye kubahwa, gukundwa, kwitabwaho nk’awe: (AGACIRO GAKURU KWISI SI AK’IZAHABU CG DIAMAND NI AKA MUNTU). ntiduhuje imyumvire, ibyo dukunda, ibihugu, ni ibindi byinshi bidutandukanya ariko turi ABANTU. URUKUNDO N’UBWUBAHANE NI BYOGERE MU BANTU.
ibituro biturutira abo batindi,
ubutaka bubarusha ubupfura,
bwo bwabatubikiye,
duhore tubibuka kandi tube intwari
kuko sikubw’impuhwe zabo.
Ihangane mama, ndagukomeje cyane.Gusa nsoma iyi baruwa ngeze aho wabwiye mama wawe ibirebana n’ubukwe bwawe muri dot ikiniga wagize yaba umuhungu cg umukobwa bose barakigira iyo batakigira umubyeyi w’umumama biragoye kubona umuntu ukunda ahaye igiseke undi muntu utari mama wawe bitera agahinda cyane ukaba wanarira ntuceceke.Ihangane rero aya mateka uyahuje na benshi kandi icyo cyubahiro cy’abakubyaye uzakomeze ikibahe.Ndagukomeje nshuti
ihorere nshuti muvandimwe iyo ntimba uyihuje na benshi gusa ngushimiye ubutwari bwawe komera kandi uharanire kubaho kandi neza Imana izatubera byose mureke tuyubahe tuyikunde bityo dukunde nabaduhemukiye maze tubibe urukundo hose tuzigire no mu ijuru
Mana we nanjye iyi baruwa iranjegeje rwose, kuko ageze aho yari muri dot mpita nibona ubwo nanjye nari mpari ndi gusaba twahindukira tugiye gusuhuza famille ya madam agaturika akarira nkabura uko nifata. Gusa Imana nyir’Ubuntu butagereranywa yo iduturije ijabiro abacu twabuze izaduhe no kongera guhura nabo mu bwami bw’ijuru aho twizera ko tuzongera kubana nabo mu byishimo. Iyi baruwa kandi nidukomeze; twigire k’ubutwari bw’uwayanditse kandi kuba tutakiri kumwe n’abacu twabuze bidutere imbaraga zo gukora cyane kugira ngo indoto zabo tuzabashe kuzirealisa.
Twese dukomere
Ihangane komera komera kandi ubwo butwari bwo kwiyubaka bube nkumurage.
Komeza kwihangana nshuti yacu kandi ntuheranwe nagahinda.
Iyibaruwa inteye agahinda kenshi cyane,nukuri kubura ababyeyi numuryango wakundaga ntago byoshye kubyakira,ariko ubutwari wagize buratangaje kandi hari byinshi twakwigiraho,
reka nkwisabire ibintu 2,nagize amahirwe ndacyafite ababyeyi bombi,wakwemera nawe bakakubera papa na maman?ikindi kandi nkwisabira nyemerera nkubere musaza wawe sibyo,byanga byakunda umuryango ntushobora kuzima wibarutse hungu nakobwa.
Nukuri iyibaruwa yankoze kumutima cyane kandi ndakwifuriza gukomeza kwiyubaka kurushaho unateza imbere umuryango wawe nigihugu cyakubyaye.imana ikomeze kukurinda numuryango wawe kandi nabanyarwanda bose.
Iyi baruwa inteye agahinda gakomeye ku buryo nyisomye ndira ariko ihangane mwana w’u Rwanda humura ntibizongera Imana ntiyabyemera nubwo ni ubutwari kuko bishobora bake ariko iyaba nari nkuzi nagufata mu mugongo ariko nubwo ntakuzi nanjye nabuze benshi twifatanye aho turi hose twoye guheranwa n’agahinda .Abo babyeyi nanjye ni abannjye Imana ibahe iruhuko ridashira iteka kandi twizeye ko tuzabonana.Nifurije n’abandi babuze ababo bose gukomera.
Muvandimwe ihangane! nanjye mfite amateka nkayawe, kuburyo nsomye imirongo ibiri bihita binanira gukomeza! nanze kuririra muri office!
yibaruwa itumye mbabara cya ariko kandi komera ukomeze wiyubake ibyobibazo ibisagiye nabenshi najye nibaza uko bizajyenda nibaza uwo nzabibwira ariko kandi umuntu agomba gukomera agakomeza nanditugomba kubyakira
iyi baruwa irampungabanyije pe. nyisomye ndira kandi ndi kukazi kwihangana birananiye gusa tuzabaho nubwo tutazonjyera kubabona mubuzima bwiyisi.bishwe nabi bidasanzwe ntacyo bakoze gusa agahinda niko kajyiye kunyica ihangane imana ikomeze kugufasha.
Hashimwe Rurema watumenyeye ikidukwiye nyuma yubugome twakorewe aho tugeze niwe kdi azadukorera nibindi birenze ibyo dutekereza. muhumure tuzaba umuryango mugari, ntituzazima. abacu twabuze twizere tuzabonana.
ahaaaaaaa!!Mana we fasha abantu bari muri gereza bafunganywe nababiciye ababo ubu koko muribibihe bamerewe bate? IGITEKEREZO;abakoze genoside bagire gereza zabo nabandi bagire izabo kuko muribibihe barababara birenze.
mwihangane nshuti Imana ikomeze itubere byose
Ihangane muvandimwe kandi Imana isingirizwe ibyiza yagukoreye kugeza ubu.
Nk’uko wabisubiyemo kenshi, ababyeyi bawe bakundaga abantu pe.Ukomeze ubafateho urwo rugero rwiza kuko ineza itsinda inabi.
Ngira ngo ibyiza bakoze nibyo bigutera ishema n’icyizere ko Imana yabakiye mu bayo.
Imana igufashe.
Ariko sinumvise neza ngo Mama we bamugambaniye iki? arafungwa bamubeshera ko yagambaniye igihugu? aaaaahhh ko bitoroshe haaa sha Bibiliya iravuga ngo nta kigeragezo kiza kirenze ukwizera ku muntu so ihangane nukuri pe Imana igufashe kandi ibyo bibondo bikuri iruhande bigutere imbaraga ryo kugira icyizere.
Ntacyo narenzaho muvandimwe. Uzi ukuntu narangije kaminuza mu birori bampa ijambo natangira kuvuga ikiniga kikaza ntekereje ko ibyo ntangiye kugeraho nta mubyeyi wanjye uhari ngo abibone?
Nongeye kugira intimba ubwo najyaga kubyara uburiza bwanjye ngahurirayo n’umudamu waramiwe na mama we aterura akuzukuru ke agakarabya, yereka umwana we uko bonsa uruhinja n’ibindi ntashoboye kumva kuko ishavu ryari ryanyishe. Nkavuga nti koko ubu kuki uwanjye yagiye kuriya azize ubugome bw’abantu? Igihe cyose abana bambaza impamvu batagira grand mere na grand pere nkabura icyo mvuga ngaturika nkarira.
Ariko nta kundi Imana yaturokoye iratuzi kandi niyo iduha imbaraga zo gutwaza no kuba abagabo ngo aho twambariye inkindi tutazahambarira ibicocero. Baraduhemukiye. N’ubwo isi itabibaza, Uwiteka we azabibabaza.
IHANGANE MWANA WA MAMA.UFITE UMUBYEYI USUMBA BOSE.
Ihangane surwumwe nurwa twese nkabanyarwanda dufatane mumugongo IMANA IKOMEZE ITUBE HAFI IBYABAYE NTIBIZONGERE UKUNDI MURAKOZE
Comments are closed.