Kuhira ahantu haciriritse,imwe muri gahunda za MINAGRI ziri gutanga umusaruro ugaragara
Ibi ni ibyagaragaye mu rugendo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yateguriye abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye rwatangiye kuva ku itariki ya 10 rukarangira tariki ya 14 Mutarama 2012 mu rwego rwo kwirebera ibyo abaturage bo mu duce tunyuranye tw’igihugu bamaze kugeraho babifashijwemo na Minagri,ahasuwe uturere 5 mu ntara zose z’igihugu.
Mu bantu twasuye harimo Ndahayo Sylivain utuye mu mudugudu wa Kigabiro,akagari ka Bunyogombe,Umurenge wa Ruhango,akarere ka Ruhango, ku myak 43 afite umugore n’abana babiri akaba yumva ashigaje kubyara undi umwe gusa.
Amaze kubona amazi asenyera abantu ndetse agatwara n’ubutaka,nibwo yagize igitekerezo cyo kuyafata akaba yayabyaza umusaruro.Ubwo nibwo yifashishije Nsengimana Abel umuturage mugenzi we wari warakoze iki gikorwa,yamugishije inama z’aho yanyura ngo abone ubufasha.
Ndahayo yaciye mu buyobozi bubishinzwe bumukorera ubuvugizi,maze Minagri ibicishije mu RADA imwubakira icyobo gifata amazi yose yanyuraga muri ako gace aho yasenyerega abantu agatwara n’ubutaka.
Ubu ahinga ibihingwa bitandukanye byiganjemo imboga (tungurusumu,celeli,puwavolo,rumali na penicile),imbuto n’ibisheke ku buryo ubu amafaranga make yinjiza ku mwaka atajya munisi y’ibihumbi maganatandatu (600.000) nkuko yabitwibwiriye.
Akarusho akesha aya mazi akaba ari uko mu gihe cy’impeshyi ubwo abandi baba badahinga we nibwo yongera ingufu kuko nta kibazo izuba riba rimuteye.Ibi bimufasha kubasha kugaburira abandi baturage baba ntacyo bejeje,kandi bigatuma yinjiza amafaranga ahagije kuko ntawe baba barwanira isoko.
Mu byifuzo bye ubu akaba yifuza kugera ku rwego rwo gukoresha biogas,kukgura imirima minini akabasha kwagura ubuhinzi bwe ku buryo nibura azajya yinjiza ku mwaka amafaranga atari munsi ya miliyoni (1000.000).
Tubibutse ko ibi biri muri gahunda ya MINAGRI yo kuvomera ahantu haciriritse.
USABYUMUKIZA Naomi