Digiqole ad

Huye: Batatu bagwiriwe n’ikirombe babiri barapfa

 Huye: Batatu bagwiriwe n’ikirombe babiri barapfa

Ibi bitaka nibyo byabatengukiyeho bahasiga ubuzima

Mu kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye ku cyumweru abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe aho bacukuraga Latelite mu buryo bwa rwihishwa babiri bahita bahasiga ubuzima undi akaba ari mu bitaro.

Ibi bitaka nibyo byabatengukiyeho bahasiga ubuzima
Ibi bitaka nibyo byabatengukiyeho bahasiga ubuzima

Aba bagwiriwe n’iki kirombe ni Jean Baptiste Surwigano, Jean Bosco Karera na Jean Bosco Ndagijimana aho bakoraga ubucukuzi ahantu leta yacukuraga kariyeri ya Latelite yo gukora umuhanda, nyuma abaturage nabo bashaka kujya bahacukura rwihishwa.

Alphonse Mutsindashyaka Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura avuga ko bakimenya iyi nkuru batabaye bagasanga umwe muri bo witwa Surwigano J.Baptiste yamaze gupfa.

Ngo bahise babajyana kwa muganga bose ariko bageze yo Karera Jean Bosco nawe ahita apfa, Ndagijimana ngo niwe ugihumeka nubwo nawe arembye.

Uyu muyobozi avuga ko  bahise bafata ingamba ko kuwa gatandatu  hari kuri kiriya kirombe bazakorera umuganda rusange wo kugisiba birinda ko hari abandi bazakigwamo.

Si ubwa mbere iki kirombe gihitanye abantu kuko mu myaka itatu ishize cyahitanye undi muntu, nkuko bitangazwa n’uyu muyobozi w’Umurenge wa Mukura.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

2 Comments

  • Ejobundi nimwe mwabashutse barashiduka ngo mu Rwanda dufite zahabu nyinshi na colta ngo tugomba gucukura ngo kuko babeshayaga kontayo dufite kotuyiba muri Kongo.Mundebere abantu bihitana burikwezi.Ese ahozicukurwa byemewe namategeko nihe? Dudukura gute?

  • Ngo rwihishwa ! Kiriya kirombe kiragaragara ko rwose bikorwa ku mugaragaro ! none se abaturage ubwabo latelite barikuyikoresha iki ko ntamuturage ugira umuhanda ! Bose ni ba J.B….Birababaje.Kugisiba se bizaba bimaze iki ko nta mugenzi wihitira cyagwiriye. Niba gikenewe mo iyo latelite,ahubwo abatemerewe kuyihacukura nibirinde kukijyamo naho ubundi umuganda uzakore ibindi bikorwa by’iterambere ntibyabuze ! Abayobozi basigaye babeshyera abaturage ko bakora ibintu rwihishwa ukibaza igituma batabibona bagahitamo kwiyemerera ko batabimenya ariko ntibagaragaze ibyo baba bahugiyemo bibabuza kubona ibyo abaturage bakora.Leta izajyaneyo imashini zigitabe kuko ninazo bakoresheje bagicukura!

Comments are closed.

en_USEnglish