Abasezerewe muri RCS basabye ko bishyurwa ibirarane by’amezi 9
Kuri uyu wa gatanu ku kicaro cy’ikigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) habaye umuhango wo gusezerera bakajya mu kiruhuko cy’izabukuru abagabo 23 n’umugore umwe bahoze muri uyu murimo, umuhango waranzwe no kubashimira ubwitange bagize mu kazi kabo. Nabo bishimiye umusanzu batanze ariko basaba ko bamwe muri bo bafitiwe ibirarane by’amezi icyenda babyishyurwa ntibagende bafitiwe umweenda.
Aba basezerewe ngo bajye mu kiruhuko cy’izabukuru ni abaheruka kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo mu cyumweru gishize. Ikiciro cy’aba ni abafite kuva ku mapeti ya Superintendent of Prisons kugera kuri Assistant Inspector of Prisons.
Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa George Rwigamba yabwiye aba basezerewe ko bashimirwa cyane akazi bakoze muri RCS na mbere yaho, abizeza kugumana ubufatanye anabasaba kujya bagira inama uru rwego kuko bafite ubunararibonye.
SP Rusa Gahima wigeze kuba umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge (izwi cyane nka 1930) ubu wari ukuriye ibigendanye n’imirimo nsimburagifungo (TIG) muri RCS, yatangaje ko ashima abayobozi bashya RCS ifite ko mu gihe gito bamaze yabonye batanga ikizere cyo gukomeza gutanga umusaruro mwiza.
SP Gahima yasabye ko kuba aribo ba mberebagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bakorerwa ubuvugizi bakajya mu kiciro cya ‘Reserve forces’ za RCS bagakomeza gufatanya n’uru rwego.
SP Gahima yavuze ariko ko nubwo basezerewe muri bo hari bagenzi babo bari bamaze amezi icyenda badahembwa, asaba ko ibi birarane byabo babihabwa.
Ati “Uyu munsi dusezerewe ni tariki 19 kandi twari tugikora, uku kwezi twasaba ko twaguhembwa. Ntabwo bikwiye ko twajya hanze tuvuga ngo badusigayemo imyenda.”
Aba nibo bantu ba mbere bagiye mu kirihuko cy’izabukuru kuva uru rwego rushinzwe amagereza mu Rwanda rwashyirwaho mu 2008.
Abasezerewe ni;
1 SP Emmanuel MISINGO K.
2 SP Vincent MUJIJI
3 SP Emmanuel RUKUNDO
4 SP Gerald NTARUGERA
5 SP GAHIMA RUSA
6 SP Claver KAYONGA
7 SP Michael MURARA
8 SP John BIHINGIRO
9 SP Emmanuel MUGISHA
10 SP Francis MUHIZI
11 SP Emma Marie MUKAGASORE
12 IP David KAGANDA
13 IP Didas KARENGIRE
14 IP Enos MUGISHA
15 IP Benon NSENGIYUMVA
16 IP John MATABARO
17 AIP Eugene KAMUGISHA
18 AIP RWAMUNINGI Bandeko
19 AIP Claver BUNGWE
20 AIP Etienne RUDAHUNGA
21 AIP MUSAFIRI Mwaminifu
22 AIP Mathias BUHIGIRO
23 AIP Leandre KARURANGA
24 AIP Faustin NDUWIMANA
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Njye ndabona uriya urimo gutanga impapuro ziserera ariwe wakagombye gusezererwa kuko ndabona ariwe ubakuriye mu myaka nkurikije uko mubona mu ifoto. Nk’uriya Emma Marie Mukagasore ndabona yari akiri muto.
Ikindi ntabwo numva ukuntu umukozi yamara amezi icyenda adahembwa kugeza igihe asererewe bakimurimo umwenda hanyuma bagatinyuka no gutuma itangaamkuru ribimenya. Ariko se iyo iyo umukozi amezi icyenda adahembwa abaho gute? Ibi byerekana ukuntu mu gihugu harimo ibyo twakwita kwirwanaho kw’abakozi nka ba basilikare bo Mobutu bishakiraga ibihembo. Ntawe nshaka gutunga agatoki ariko ntawbwo byumvikana ukuntu ayo mezi yose yashira udahembwa kandi ukaza ku kazi buri munsi waariye, wakarabye, warishye inzu ubamo, amafranga ya za Taxi mu gitondo na nimugoroba, uhemba umukozi wo mu rugo, abana barya, bakajya ku ishuri, bakabona imyambaro, n’ibindi. Biragaragara ko aba bakozi bari bafite ubundi buryo bwo kwishakira imishahara.
Munsuhurize Bungwe rwose
Comments are closed.