Digiqole ad

Abakekwaho iterabwoba biciwe mu Bugarama BAMENYEKANYE

 Abakekwaho iterabwoba biciwe mu Bugarama BAMENYEKANYE

Umwana waganiriye n’Umuseke wemeza ko aba bantu bamwigishaga bahoraga bamusaba kumva no kumvira ibyo bavuga gusa

*Umwana bigishije Jihad yaganiriye n’Umuseke
*Hassan,Eric,Bugingo, Aboubakar…bo muri Kamonyi, Gasabo na Kicukiro nibo bari aha mu Bugarama  

*Birukanywe ku musigiti wo mu Bugarama kubera ibyo bigishaga
*Aha bari bahamaze ukwezi, ariko nta muturage wabo wari ubazi neza
*Bigishaga abantu mu ibanga kuko banakeneraga ‘impression’ y’impapuro
*Abarashwe ngo bashatse kurwanya Police no guhunga
*Lattifah na Aboubakar nibo batarashwe kuko batashatse kwirwanirira
*Ngo bari bakiri bato

Mu karere ka Rusizi Umurenge wa Bugarama Akagali ka Nyange mu mudugudu wa Misufi muri iki gitondo Police y’u Rwanda yarashe ku bantu batandatu bageragezaga guhunga hapfa batatu. Aba ngo bari baraje muri aka karere kwigisha imyemerere y’ubuhezanguni n’intambara ntagatifu (Jihad) biganisha ku iterabwoba nk’uko byemezwa na Police.

Mu karyango gakinguye ku nzu nto iri ibumoso niho aba bishwe bari bikingiranye banze ko Police ibata muri yombi nk'uko Police yabitangaje
Mu karyango gakinguye ku nzu nto iri ibumoso niho aba bishwe bari bikingiranye banze ko Police ibata muri yombi nk’uko Police yabitangaje

Police ivuga ko yamenya amakuru y’abantu bari kwigisha imyemerere yo gukora intambara ntagatifu iganisha ku iterabwoba mu Bugarama maze muri iki gitondo izindukirayo kubata muri yombi.

Police yagiyeyo ifite amakuru y’ahantu baherereye isanga bikingiranye mu nzu, babasabye gusohoka bane basohoka biruka bashaka kurwana no gucika bararaswa.

Abarashwe bagapfa ni Hassan Nkwaya wo mu karere ka Kamonyi, Eric Mbarushimana wo mu karere ka Kicukiro n’uwitwa Bugingo wapfuye nyuma gato.

Uwakomeretse yitwa Chaffy Cyiza ubu ari mu bitaro ngo akazagezwa imbere y’ubutabera nakira.

Umukobwa witwa Latiffah Morina na Aboubakar Ngabonziza bo mu karere ka Kamonyi undi Gasabo bo bafashwe batarwanye ubu bari mu maboko ya Police.

Aba bari bamaze ukwezi aha mu Bugarama, iyi nzu bari bacumbitsemo yo bari bayimazemo iby’umweru bibiri nk’uko nyirayo abyemeza.

Ubuyobozi bwa Police muri Rusizi buvuga ko mu barashwe batatu bahise bapfa umwe agakomereka cyane.

Abandi babiri bagumye mu nzu batawe muri yombi.

Victoria Mukamazimpaka, nyiri inzu bari bamazemo ibyumweru bibiri bakodesha, avuga ko atazi amazina yabo kuko bari bakiri bashya, icyo azi ngo ni uko bari abantu baje bavuye i Kigali.

Avuga ko nta byinshi azi ku myitwarire yabo uretse ko ngo batakundaga gusohoka. Akemeza ko bari bakiri bato.

 

Ngo ntibakundaga gusohoka muri iriya nzu nto babagamo bose

Abaturage batuye aha hafi y’iyi nzu babwiye umunyamakuru w’Umuseke i Rusizi ko aba bantu batandatu baje nk’abacumbutsi bakaba bari bamaze hafi ukwezi muri iyi nzu nto babanamo bose.

Eric Ntakirutimana utuye mu mudugudu wa Misufi imbere y’aho byabereye ni umwe muri aba baturage waganiriye n’Umuseke yavuze ko bumvise ko aba bantu bagiye gusengera mu Musigiti wa Bugarama ariko nyuma y’iminsi bakabirukana kubera imyemerere yabo y’ubuhezanguni n’ibyo babaga bashaka kwigisha.

Aba uko ari batandatu abaturage ba hano bavuga ko batakundaga gusohoka muri aka kazu babagamo bose.

Ngo bitekeraga ariko ibyo batekaga bakabituma abana ku isoko ngo bakabashimira cyane bababwira ko Imana izabahemba.

Philemon Nzeyimana ukorera imbere y’iyi nzu babagamo yabwiye Umuseke ko batari bazi aba bantu, kandi ngo nta byangombwa bagiraga bibaranga uretse uduce twa Mutuel de Sante basanze mu nzu babagamo, icyo bari bazi ngo ni uko baje kwigisha iby’idini ya Islam.

Nzeyimana nawe yemeza ko bari baherutse kubirukana ku musigiti.

Umwe muri aba baturage avuga ko mu gihe inzego z’umutekano zari zije kubata muri yombi, ngo bashatse kwirwanaho batera amabuye abapolisi, ndetse ko hari uwasohokanye icyuma.

Aba baturage bavuga ko aba bantu bose nta numwe bazi aha mu Bugarama cyangwa i Rusizi.

Amakuru batanga ni uko bashobora kuba bigishaga abantu mu ibanga ndetse bakaba bari kuzatanga ‘certificates’ ku bantu bigishije barangije kuko ngo hari ahantu bajyaga bajya gukoresha ‘impression’ y’impapuro bakeneraga.

Uwakomeretse yaje kujyanwa mu bitaro bya Mibirizi naho umukobwa n’umuhungu batakomeretse bo bajyanywe na Police.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yabwiye Umuseke ko aba bantu bishwe bamwigishije iyobokamana mu minsi bamaze hano.

Uyu mwana avuga ko bamubwiraga ko nta yandi magambo y’abantu agomba kumva no kumvira uretse umwe muri bo witwa Shaffi, uyu ngo niwe warashwe bwa mbere agerageza kurwanya Police.

Uyu mwaka akavuga ko akeka ko hari n’abandi bagenzi be bajyaga bigisha ibyo we avuga ko yumvaga bikomeye.

Imbere y'aho ibi byabereye abaturage baracyahagera bagahagarara bakabaza uko byagenze kubera amasasu bumvise muri aka gace
Imbere y’aho ibi byabereye abaturage baracyahagera bagahagarara bakabaza uko byagenze kubera amasasu bumvise muri aka gace
Umwana waganiriye n'Umuseke wemeza ko aba bantu bamwigishaga bahoraga bamusaba kumva no kumvira ibyo bavuga gusa
Umwana waganiriye n’Umuseke wemeza ko aba bantu bamwigishaga bahoraga bamusaba kumva no kumvira ibyo bavuga gusa
Mu karere ka Rusizi
Mu karere ka Rusizi
Mu murenge wa Bugarama
Mu murenge wa Bugarama

Hahise haterana inama y’umutekano

Aha mu murenge wa Bugarama hahise hateranira inama y’umutekano yihutirwa hagati y’abaturage b’aha mu Bugarama irimo; umuyobozi w’umurenge, umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba n’umuyobozi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba.

ACP Mutezintare yabwiye abitabiriye iyi nama ko bagomba kwirinda abantu babashuka bitwaje ukwemera uko ariko kose, ababwira ko idini u Rwanda ruhuriyeho ari ‘Ndi Umunyarwanda’, asaba abasilamu benshi batuye aha kuba aba mbere kurwanya abashaka kubambika icyasha.

ACP Mutezintare ati “Mutange amakuru vuba y’abantu nka bariya, buri wese abe ijisho rya mugenzi we mu kurinda umutekano w’igihugu cyacu.”

Umuyobozi w’umusigiti wa Bugarama Sheikh Swalleh Nzabonimpa yavuze ko aba bantu batari Abasilamu nyakuri kuko babirukanye mu Musigiti wa Bugarama kubera amagambo n’imvugo zibiba urwango no gutanya abantu.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana wahise aza aha mu Bugarama nyuma yo kumenya ibyahabaye, yabwiye abantu muri iyi nama y’umutekano ko abantu bitwaza Islam bakazana amacakubiri n’ibitekerezo by’ubuhezanguni  abo atari Abasilamu b’ukuri.

Yasabye abaturage kudaha umwanya umuntu wese wazana inyigisho  nk’izi zigamije kwanduza isura ya Islam.

Muri iyi nama urubyiruko rwasabwe cyane kwirinda abantu baza babashikisha impano n’amasezerano runaka ngo babigishe intambara ntagatifu hagamijwe kubashora mu bikorwa by’iterabwoba, ibi ndetse ngo benshi babivana ku mbuga nkoranyambaga.

Guverineri Caritas Mukandasira yasabye ababyeyi gukurikirana uburere bw’abana babo, asaba abaturage nabo kuba maso bakagira uruhare mu kurinda umutekano bafatanyije na Police.

Mukandasira ati “umuntu nakugana akwereke irangamuntu ye umenye ikimugenza urinde umutekano. Ndashimira abatanze amakuru ntakirakorwa ngo inzirakarengane zibure ubuzima. ”

Muri iyi nama uhereye ibumoso;, Rukazambuga Gilbert umuyobozi w'Umurenge wa Bugarama, Leoncie Kankindi umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe ubukungu, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Caritas Mukandasira n'umuyobozi wa Police mu Ntara y'Iburengerazuba baganira n'abaturage ACP Bertin Mutezintare
Muri iyi nama uhereye ibumoso;, Rukazambuga Gilbert umuyobozi w’Umurenge wa Bugarama, Leoncie Kankindi umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe ubukungu, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Caritas Mukandasira n’umuyobozi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba baganira n’abaturage ACP Bertin Mutezintare
Abaturage bumva aba bayobozi
Abaturage bumva aba bayobozi
Sheikh Swalleh Nzabonimpa uyobora umusigiti wa Bugarama
Sheikh Swalleh Nzabonimpa uyobora umusigiti wa Bugarama
Aha mu Bugarama hasanzwe hatuye umubare utari muto w'Abasilamu
Aha mu Bugarama hasanzwe hatuye umubare utari muto w’Abasilamu
Mufti w'u Rwanda Salim Habimana yahise aza mu Bugarama
Mufti w’u Rwanda Salim Habimana yahise aza mu Bugarama

Photos © F N Niyibizi/UM– USEKE

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi

107 Comments

  • I am speechless.

  • Barabamara!????

    • Njye mbona inkuru nk’iyi kwirirwa umuntu agira icyo ayivugaho ntacyo bimaze kuko mbona iteza urujijo kuruta uko isobanurira abantu uko ibintu biba byagenze. Nawe se ngo Polisi yarashe batatu “bakekwaho” icyaha cy’iterabwoba ngo kuko “bayirwanyije”, kandi uwataye iyo nkuru ntanatubwire niba bari bafite imbunda, ntatwereke amafoto yabo, polisi nayo ntisobanure impamvu itashatse kubafata ari bazima, abandi ngo kongaratirashoni Polisi, abandi ngo iterabwoba, abandi ngo turashize, abandi ibindi.

      Ese wa mugani ko kuvuga ari ugutaragurika, ko mperuka nyuma ya Jenosidi abayisilimu n’idini ya Islamu barashimwe bigatinda ko batakoze ubwicanyi ndetse nabo bakabigendera cyane reka sinakubwira, MWAMENYA BYARAJE KUGENDA GUTE ngo ibintu bihinduke noneho batangire gushinjwa iterabwoba bose????????? Ni akahe kabazo kajemo?

      • Ufite raison mon frere. Nanjye nd umuislam. Ejo narebye kuri youtube inkomoko ya islamic state. Abayishinze n abari aba officier bo mugisirikare cya sadam hussein bari barafunzwe n abanyamerica muri irak nyuma baza kubagirira urwango kuburyo bumva basenya inyungu za usa aho ziri hose. Sasa n aba bana niba koko barigishaga terorisme hari abantu babakoreye brain wash kuburyo bumva imana ukundi cg bumva islam idini y amahoro ukundi

  • Congratulations Police yacu!!! Izo Mbwa muzibwire ko uRwanda atari Somalia cyangwa Kenya. Twiyemeje kubaka Igihugu cyacu tutajenjetse kandi dutahiriza umugozi umwe

    • congratulations to Police yacu! Irasa mu cyico gusa!

  • Ariko aka gakino muri no gukina.imana izabagaragaza. N uko ntawazura uwa pfuye ngutumubaze.ejo mwaratubeshe NGO shanny yabaga i nyarutarama.CID yamutwaye Ku munywa y ihangu izuba riva ejo babanye abacitse atagira kwirwaho .hari nabandi bari bafugiwe mwiyonzi n uku banzi kubivuga. ISS ,bokoharam. Alqaid ….Bose ntabwo ari bisilamu ni sestme ya West country yo kwikiza abisilam za alshabab ibyizikora ntabwo ryemewe muri islam .none ndabona no mu Rwanda bagiye kutumara NGO no terrorist tutazi naho bigana. Kdi mureka comment itambuke.

  • Urupfu twese ruturiho tu. Hari abantu badafite imikino iki gihugu bakibonye biyushye akuya rero nta mikino nge ubu naretse n’inzoga ngo itazatuma mvuga nkumvwa nabi nabonye no Mu tubari haba hari ba analysts bateye ubwoba. Ntawe nshinja abagize ibyago mwihangane , abarashe n’ababatumye namwe mukaze urwanyu namwe rurabategereje. Abarebera turi benshi natwe Imana izabitubaza ariko ige yibuka Imbaraga nke zacu nta kundi.

    • @Byosenikimwe
      Jya ureka amagambo y’ubusutwa, ubu ntibazakore akazi ko gucunga umutekano ngo urupfu rurabategereje? mujye mureka gukabya friend. urabyuka ukarya ukajya ku kazi ugataha ukaryama ugasinzira ukongera ukabyuka mu mahoro nta nduru nta kibazo wagize ukagira ngo nta bandi barara bahagaze ngo umererwe neza!!!

      Mwagiye mushima koko?
      Hanyuma bakora akazi kabo neza ugatangira ukabatega urupfu?

      Ubu se iby’aba bantu bigisha ibyo bya Jihad i Rusizi wari ubizi? uri aho gusa uravuga amagambo adafite shinge na rugero

      Abanyarwanda bamwe turi indashima njye niko mbibona

      Njyewe ndashimira Polisi yacu, nubwo yaba idakora neza 100% ariko ku kigero cya 95% nshima uko ikora akazi kayo.

      • Umva muvandi nge sintongana urakoze kumbwira ko mvuga ubusutwa ibyo tunyuramo byose ntitwabyandika hano gusa Wenda nuko ntakuzi ariko rimwe akarengane nikakugeraho uzibuka iyi comment yange simbyifurije uwo Mu muryango wawe gusa nzi ko igihe kimwe kazaza keretse niba uri uwo muri 1st family ibindi tegereza ni ikibazo cy’igihe. Kandi uzibuke umuseke waduhaye kuganira tutaziranye.
        Amahoro muvandi.

        • Byosekimwe sha bihorere kurubu ntamagambo abaho wavuga ngo aba bantu bakumve. Njye nahisemo guceceka. Nawe se Police ifite ibikoresho bikomeye birimo imbunda na gaz lacrimogene yananirwa gufata abantu ari bazima gute!!! Iyo baba abaterabwoba baba babafashe ari bazima bakababaza abo bakorera n’abo bakorana n’imigambi bari bafite ku Rwanda. Naho kuba bakekwagaho icyaha ntibivuze ko bahamwe n’icyaha kuburyo icyemezo kiba kubica. Ejo bundi nabwo bishe Gasana w’iGisenyi ngo akekwaho iterabwoba. Ese abo ba-Polisi bize kurasa bica gusa??? Twese tuzi ko iyo umuntu yiga kurasa bamwigisha kurasa akomeretsa no kurasa yica, kuba rero abaraswa bose baraswa mu cyico bifite icyo bivuze just for those who are not fanatical.

          • Isasu rirahenda nta kuntu warirekura ushaka gukomeretsa gusa Mr Karasira ubundi mu mategeko ya kirashi one bullet=one head, ahubwo yenda kurasa umuntu ufite amabuye by sibyo

          • Kwica ukekwa = Gusibangatanya ibimenyenso ubigendereye kubera inyungu zawe.

          • Mr Kamanayo ibyo uvuga sinzi aho ubikuye kuko na super snipers bazakubwira ko niyo waba ufite High precision arm, isasu ryakabiri ariryo rikora akazi. bullet=one head yawe rero mubyukuri ntabwo ibaho ni amagambo gusa. Ku rugamba amasasu menshi tuyarasa ngo dutere umwanzi ubwoba bityo tumwime uburyo bwo kuturasa ahubwo avumbuke yiruke. Kamanayo bigaragara ko ibyo uvuga utabizi neza ndakubabariye ntuzongere.

          • Ntabgo wigezurasa, kandi sinabikwifurije, jye mba mubuholandi, Umunt umwe wumwarabu waparanganye yari muli Trein ijya Schiphol kukibuga cyindege( ku kibuga nka Kanombe)
            yavuze gusa ALAHU AKBAR icyabaye ubuzima bwarahagaze, trein irahagarara haza abategribisasu, nibindi byinshi cyane…
            Mu bwongereza, kubera gutinya umwihebyi barashe umunye Bresil kuko yirukanka ahetse agakapu.
            Ibaze urumupolisi cg umusoda, ufite info zose ko umuntu nigisasu yakirekura abantu bagashira wamufunga?
            Ubu biracyaza, ntabgo Alshabab iragera iwacu, ibi bigambo muhurutura muvugira aba terrorists nuko batarabakoramo, muzabaze abagande uko bo bababara kuko aba polisi babo baza kubara imirambo gusa ya za bomb.
            Njye Ndishimye cyane kuko bakijije Cancer yarikurimbura ingingo zose

          • umve umuntu ushaka kubihakana azaze abaze police bugarama amagambo babatukaga,nubwo baba ataribyihebe barakabije kukinyabupfura gike. ni intagondwa!!! ntimubihakane

          • Nonese iyumuntu agututse uhiturekura isasu mu cyico?

        • @ Byose nikimwe, you are very wise.

      • Urakoze kumusubiza. Wasanga ari umwe muri bariya baginga!

        • @pndayisega, na byosenikimwe, simbifuriza ko imiryango yanyu yaba iho izo ntagondwa ziri ariko iyaba byashoboka mukarara kabiri ahatewe ni ntagondwa , urwango mufite mu mitima yanyu mugurisha ngo ni politike rugashira. Erega hari abavuga ibyo bashaka kuko ngo bataba mu rwanda bakibagirwa ko batimukanye na nyinawabo,sewabo,bishwababo…ubwo iyo mubona ibibera muri Nigeria, Kenya, libya, France,belgique…IS,bokoharamu, na Al shababu mubyifuriza urwanda? muzi ko kwica abo bantu ntaco bimaze kuko nabo ubwabo iyo babonye igisasu baracyiyambika bapfa gusa kubashya kujyana nabarenga 2. ikindi no muri Prison utababoshye ukwabo,bajya ku munga abandi, umunyororo yakatiwe kwiba ihene akavamwo ari icyihebe, cyifuza gupfa cyishe benshi bashoboka, ubwo ni ubutwari mubifuriza ndabizi kuko ibindi mukoresha byaranze. politike se, umutekano se, ubukungu se, oyaaa urwango no kwicana mwese muhita mufata internet mukandiiiika. Imana ibababarire.

      • Uri umuntu w’umugabo cyane

      • Thanks ufite ibiteketezo bizima

      • Aliko mwakoreye urukundo mukareka politiki ya mbonebucye koko bariya bantu ari terroristes? none ko nta ntwaro bari bafite umupolisi professionnel arasa umuntu uatamurasheho ? Njye ndabona ibi ntaho bizatugeza amaraso ni amaraso kandi aiyo aseswa ntayorwa .Abategetsi nibadusobanurire neza ibyaribyo bareke kudukingakinga ngo ni Alshabab.Abana bato kuriya baraswe urufaya non non ibi nibyo crimes injustifiées

    • Mwabantumwe utaranigwa agaramye agirango ijuru ririhafi” Ntabwo nezezwa nababantu barikubura ubuzima bwabo, gusa kimwe cyo niba ibyo Police ivuga arukuri, ntamuti ntanurukingo rwibyihebe, muzabaze Ubufransa, Ubudage, Ububiligi, Turkiya, Nigeria, Kenya, Uganda, TZ, Indonesia, Egypt, Somalia, nahandi uko IBYIHEBE (JIHADIST) bibemera.
      Gupfa sikibazo ikibazo nuko baba bazira ubusa.
      Arko niba aribyihebe byashakaga kumena amaraso nibigendere rwiza.

      Naho kuvugako Police ruyitegereje ibyo ntibikwiye guca intege abanyarwanda kko tuzi ikibi nikiza, tuzi ikiguzi cyamahoro, nakamaro kayo. Tuzi agakiro kacu Big up Police.

  • Police yacu turabashimira akazi mukora,
    Aba bivugisha ngo mwishe abantu ni abatitaye ku ngaruka zo kurebera ibikorwa by’ubuhezanguni.

    Igikorwa cyose gifite aho gihuriye n’iterabwoba polisi ntikwiye kujenjeka na gato.

    Ingaruka zo kujenjeka zazatugeraho zihitana benshi cyane b’inzirakarengane nkaswe aba baba bagiye kwikingirana mu nzu bakigisha iterabwoba.

  • Bravo et merci à la police! Iterabwoba, iryariryo ryose ntakuryihanganira! Abo batangiye kugarura ubwicanyi bw’inzirakarengane….bagomba kuva kuri iyi si!

  • sinakwishimira ko umuntu apfuye niyo yaba ari umwanzi wange gusa niba bashakaga kutunywa amaraso ubwo nta kundi ayabo anywewe mbere ESE uwo mugore nawe yarashwe ? arapfa

  • Gusa bareba niba .batirimo kuzira ubusa.niba barimo kuzira ukiri no problem. Ariko ni ari ubusa .mwitegure uburakari bwimana. Habyirimana yaratwishe turi benshe ariko urwe mwararubunye.kdi Niba aba baba basherwa icyoba tubageramo nicyo natwe bazategeramo .ngoho imana y akira abo bapfuye.ibabarire kdi twese niyo nzira .ntawuzageza muri 2080.

  • Ahhhhh, sha ibi niko uyu munsi byitwa ariko murindire nyuma y’igihe ukuri kuzamenyekana.

    • Icyo wita ukuri ni iki? kuzamenyaka nyuma y’igihe kingana gute se, dutegereze nk’abategereje Yesu?

    • Ariko se wamuvandimwewe niba hari ukundi kuri uzi wakuvuze bigaca amazimwe, hari igihe abantu mutumva agaciro ko kuba uryama utuje, ukanjya ahateranira abantu benshi uziko aho uri hatari busimbukanwe nigisasu, ibibyose inzego zumutekano zibikorana ubwitange (birirwa bahagaze barara bahagaze haba kuzuba cg imvura warangiza ahuri utuje utekanye uti baragiranabi) ntekerezako Police itifuzaga kubicira ubwende ubuse kwitarashe bariya batayirwanije. Ahubwo hari abantu bamwe mwigize abarakare kuburyo buri kintu cyose mukibonamo akarengane. Ntaho nejejwe nuko bapfuye kandi na Police ntekerezako ariko ibifata kuko iyo baba bazima barigutanga amakuru yo bakazagororwa ahari bakazafasha kurwanya iterabwoba.

    • pedro n’abandi mufite imitekerereze ikocamye mwakwize gushyira mu gaciro koko?iyo wumva ngo abantu bavuye mu turere twabo bajya kuba ahantu nta muyobozi ubazi nta cyangombwa kibaranga baagerekaho no gutanga inyigisho batabiherewe uruhushya ibyo ubwabyo muzi ko bihanwa n’amategeko kuwabikoze?none ngo niba Police yokagirimana imenye ayo makuru nijya kubabaza ibyo barimo bitabaze amabuye n’ibyuma?niyo mwaba impumyi nzi neza ko mwakabakaba mukumva aho uru Rwanda rugeze.Usibye na police nzi neza ko nabaturage ntawe uzemera ko uyu mutekano n’iterambere dufite hari uza kubikiniramo nako ni ukubirengerwamo.Mbaye ndekeye.

  • Bitwa ba ndeEse nta mafoto yabo bakiri bazima ngo tubarebe?

    • Yes Marie Merci, ubajije ikibazo cyiza cyane. Guca amazimwe tuvanye ku magambo gusa, dore ko no mu nkiko bavuga ko hakora ibimenyetso.
      Ibimentetso kur’aba ni: 1)bafatwe amafoto (nkuko bajya bakora ku bandi nkanswe izo nyangabirama,abo banyagwa bogasigubusa kw’isi). 2)Bitwa bande? 3)Baje aho bava he? Bazabashyire kumugaragaro ama Radios na za Télévisions bababaze basubize twese tubireba, twumvwa ibyo bivugira, dukurikira mbese (bimwe bita live). Maze urujijpo ruveho nabavugango nukubeshya bashirwe cga bishirire agahinda aho gutuma abantu bavuga byinshi. Cyane ko uwo mugore yafashwe yirukankaga kumwe nabariya 3 barashwe biruka ngo bacike batabajijwe abo bakorana n’intandaro y’ubuhezanguni bwageze inaha.

      • Ariko nimujya mwandika mujye mubanza musome neza mwumve; ubu urabaza amazina yabo ntayo wabonye mu nkuru hejuru koko?aho bava ho ntuhabona ko handitse? abo barokotse bazaburanishwa maze ayo magambo ashire ivuga kandi mugomba kwiga kwappreciatinga ntago police y’ u Rwanda ari abasazi kuburyo bapfa kurasa gutyo gusa; subira hejuru usome neza inkuru kuko nta kitumvikana kirimo.

  • ukuri kurenze uko wasomye nukuhe cyangwa urashaka kobavuga amarangamutima yawe

  • ukuri kurenze uko wasomye nukuhe cyangwa urashaka kobavuga amaranga mutima yawe

    • nonese muhire niba ukuri kose wakubonye ni abayisiramu?bitwa bande?umukuru w’umudugudu avuga iki ku gucumbikira abantu 6 atazi iyo bava n’icyo bakora ?niba ubifite ibyo bisubizo bitange

      gusa aho kurakarira uri kubaza ubusobanuro wakabaye umubwira ko hakiri kare kumenya byose ku nkuru ariko ntujijishe n’ibisa no kumwikoma byatuma nawe ushyirwa mu bakekwa kuko urimo uvuga ko ntakundi kuri gukenewe kandi hari byinshi bitaramenyekana ifoto zabo zishobora gutuma hamenyekana amakuru aruseho cyane ko ushobora gusanga n’amazina biyita atariyo cyane ko gukora ubwihebe biba byarateguwe igihe

    • Muhire Thomas niba ariko witwa simbizi, ukuri kwanditse kuri title ngo “Police yarashe yica 3 BAKEKWAHO ….” bivuze ngo ntacyaha nakimwe kibahama, kuba uketsweho icyaha ntibivuze ko ubaye umunyacyaha igihe cyose ubutabera butaraguhamya icyaha. Kdi ntabwo ibyo uzasoma byose bizahinduka ukuri ngo ni uko byanditse. Aba bantu bagombaga gufatwa bagahatwa ibibazo niba koko Polisi yari ishishikajwe no kumenya ukuri. Nk’uko buri gikoroto cyose kigira impande ebyiri, ninako buri nkuru igira ukuri kubiri; Ukwanditse (Officelle/Official), n’ukutanditse (Officieuse/semi-official). Ibintu byinshi muri Political issues bikorwa mukuri kutanditse.

      • Uwabise abaswa yakoze. Ngo nibande? Bazwi nababatumye.
        Mureke Police n’abaturage beza bakole akazi kabo. Arega iyo uwariwe wese arwanyije Police aba ari abaicanyi rero agomba kuraswa kugira ngo atamara abandi kandi amategeko arabyemera mwa njiji mwe mutazi amategeko!!!!!! Cyangwa murigiza nkana ni bene wanyu!! Police yacu nziza turabashima.

  • nibararase rwose ntacyiza bifuriza urwanda

  • Abo baterabwoba bari abanyarwanda cg abanyamahanga??????????????

  • Sha mwebwe muri kuvugira bariya bajama, rero niba munakorana cg muziranye nabo, mushatse mwava mubyo murimo kabisa, kuko umutekano Police yarawuhagurukiye cyane, uzashaka kwigira akaraha kajyahe azabona ishyano.

  • Ariko hari comments zimwe nsoma nkibaza niba zanditswe n’Abanyarwanda. Ubu kweli abantu nka bariya batifuriza u Rwanda n’abanyarwanda amahoro nibo muvugira? Nabonye hari n’abihaye kwigisha Police uko ikora. Ngo ntibakarase mu kico? Mama shenge! !! Maze Police ijye itegereza abagizi ba nabi babanze bayirase? Ntimukivugishe ubusa ku isi yose umutekano w’igihugu ntukinishwa. Nyamara ubu iterabwoba rigeze mu Rwanda wasanga mwivugisha ngo ryahageze Police ireba hehe? @police, congs

    • Title ngo “Police yarashe yica 3 BAKEKWAHO ….” bivuze ngo ntacyaha nakimwe kibahama, kuba uketsweho icyaha ntibivuze ko ubaye umunyacyaha igihe cyose ubutabera butaraguhamya icyo icyaha. Hanyuma se uwo utakekaho iterabwoba ninde ko abaterabwoba batagira isura yabo?? Rosette don’t close neither ur mind nor ur conscience.

      • @ Karasira…..Police yamaze niba yabarashe ikabica,nawe ugende wiyahure kugirango wekubabazwa n’uko abagizi ba nabi barashwe!!!ubwo se uraburana,uburana mu biki?Avocat du diable!!!!icya kubwira iby’umushenzi warashe bagenzi be b’abasirikari muri CAR, abita ngo ni abakafiri nibwo wahora!!! ubwo se bazakwereke n’ibitabo n’ama CD yari afite hamwe n’ibiriho kugirango uhore???waburana wagira! ndakumenyesha ko police ikurusha ubushobozi bwo gucukumbura no gukurikirana abagizi ba nabi! ibyo rero urimo simbizi!!!

    • ese bari bafite intwaro?

      • Ubajije ikibazo cyiza.

  • BAVANDIMWE Umutekano urahenda kandi tugomba kuwugira at whatever cost

    IF ANYONE TRIES TO JOKE WITH RWANDA SECURITY beware his/her life.

    Twarababaye bikomeye, twabuze umutekano bihagije, twumvise amasasu menshi, twabonye imihoro itema abantu nta kirengera, twabonye abacengezi bica abantu kubera umutekano mucye.

    Enough is enough, things has turned serious,

    TO: Police and our Army, PLEASE KEEP THE SERIOUSNESS ABOUT SECURITY MATTERS, WE APPRECIATE WHAT YOU DO, whatever the talks and talks

    Ubu nibura dukeneye kuryamaho tugasinzira ntacyo twikanga, utabikeneye ntabwo ashaka amahoro, apime gato gusa nawe arabona ikimukwiye.

    Merci

  • Nibura nabo babarashe bapfa batababaye kandi wenda banazira ukuri/ubwo bugome bubisha, uzi kwicwa urubozo buhoro buhoro, uzira inkoni n’imigeri bakubita ahantu hari fragile (mu rwico) ugapfa ubabara umubiri wose sha? Gusa abazahanwa n’Imana n’abica abandi babaziza ubusa cga bahubutse naho kwica urengera ubuzima bwa benshi, byo ni ngombwa. Harakabaho kubanza gushishoza muri byose.

  • Ibyirwanda ninkamakinamico. Ibyo gutera amagerenade birahavuye, ibyabaregwa kugambanira ubutegensi buriho n’umumukuru birahavuye, ibyabaregwa gukorana na FDRL birahavuye. None ubu ikigezweho nukwigisha no gushakira IS abayoboke. Nzabandora numwana wumunyarwanda.

    • none se uremeza ko babashyera cg nawe ufatanije nabo ? Police irakora akazi kayo .

      • @Brad, ubushize hari ibyo nahoze mbona uwo Simba Jean bamubwira ko agira comment za fake!!! none ngaho nawe ndebera? ubu se aragirango isi ihagarare? aragirango se uyu munsi nihaba icyaha bajye bareka kugihana kuko kidasa n’icyabaye ejo? cyangwa ni brabrabrabra!!! gusa

        • @ Leonardo Alarson,
          Comments nyinshyi dutanga zirimo ukuri nibindi ibitekerezo bihabanye nibyo leta yifuza, kumuseke barazinyonga. Kugirango comments yawe itambuke uba rimwe narimwe ugomba gukoresha invugo itaziguye, kandi isa nubwiru bishyo abazi gusesengura bakunva icyo ushanse kuvuga. Umunyarwanda yabivuze neza ati ” imfubyi yunvira murusaku.”

          • @Simba Jean n’umuntu w’umugabo.

  • Jye mumbarize Evode niba Police ifite uburenganzira bwo kurasa umuntu ukekwaho icyaha nta n’ibirwanisho afite uretse amabuye?

    • evode se wamubaza iki?uriya amagambo yavugaga ntuyazi?amaf ni musemzkweli nta kuli agira kdi nawe urabizi.ufite amf ubu nawe wamuzana iwawe pe

    • Wanjiji we ninde wakubwiye ko amabuye atakwica!

      • Hari ibihugu haba imyigaragambyo bafite ibirenze amabuye ariko ntawuricwa. Mu rwanda ho menya bigisha abantu ko ari uguhita barasa. Simbahakaniye wenda nibyo abo bantu bakekwagaho ndetse bari bafite amabuye. Ariko ntibari guhita bicwa turabakeneye pe. Mwabashinjije byinshi gusa ntawe turumva bafatanye imbunda nuwo bavuze wanyarutarama nawe bamufunze igihe kitari gito nawe ibye turabizi. So ndumva tutabitindaho kwica gusa sicyo mbona cyihutirwa gusa abayobozi babaslam namwe mugire icyo mukora kuko muri inkoma amashyi.

  • Bavandimwe mureke imikino mu magambo , urwanda haari abaruruhiye kugira ngo bagere ku mahoro , ntanubwo bafite gahunda yo gutezuka kumutekano wa buri muntu bataretse nuwabo , sasa rero ibyo wakwandika byose , wavuga ibyo ushaka , watukana , byose ntacyo bikuraho kukuba maso kugira ngo umutekano ukomeze ubeho . Isi yaratewe yose ibyihebe bifite amafaranga yo gushukisha abantu bakabigana , niyo mpamvu mu rwanda tugomba kuba maso kuko twarinjiriwe kuva 2009 ( NDATANGA URUGERO INTARAMA YA NYAMATA KU MUHANDA ) AHO ABAGABOBAJE BAKUBAKA AMAZU KUGEZA NAHO BAZANA ABANTU BAGATANGITRA KUBIGISHA IBYIDINI , ICYO GIHE MEYA NTABYO YAMENYE YABIMENYE MURI 2015 . igihugu cyose bari bamaze kucyuzura za kayonza ku mihanda uvuye inyagatovu, nahandi henshi . BARIYA NINTAGONDWA ZIKOMEYE BAZA BITWAJE ZA MITUELLE , NIBINDI ARIKO ICYIHISHE INYUMA BACYITONDERE .

    • Bakunzi b`Umuseke mujye mugira ubushishozi mubyo mukora n`ibyo muvuga buri munsi.Ntakintu kiba kidafite impamvu(imbi cy nziza).Kandi si ngombwa ko abantu bose bumva ibintu byose kimwe kuko bimeze gutya nta terambere ryabaho.Muri make buri wese ajye akora ibyo ashinzwe kandi aharanire kubikora neza kuko twese turi abanyarwanda kurusha ibindi byose.Naho kunenga police ngo yakoze nabi akazi kayo ibyo biharire abayobozi bayo niba bakoze nabi bazabihanirwa.

  • Ariko wowe wihaye kuvugira terrorists ngo utegereje abazakurenganura urumva ukomeye mumutwe ?abo bantu c urabazi ngo ubatubwire basi utubwire nicyo bazize ? Niba nawe urimuri iyo myumvire tegereza ahubwo ari wowe ikibazo nigihe maze ukagerwaho vuba nabwangu !

  • Njyewe ntewagahinda nokumva abantu bashimira police koyarashe abantu ikabica.Ariko ntacyo nabikoraho kuko muri kino gihugu kuva batubwirango burugihe ababuriwirengero ngo oya noneho tugiye kujya tubarasa kumanywa yihangu, mwabonye ibyakurikiyeho? Ntabwo byarangiye nububiracyakomeza.Inama nagirabanyarwanda mujye musohoka mwadoze umunwa, 18h mube mwageze mungo zanyu nahubundi abamashi bari hano hanze bazabamara doreko bagiye kwigisha n’abandi mungando.

    • Nawe ukwiye gufunga umunwa wawe mbere yuko ubwira abandi! Aliko ni barumuna bawe cyangwa niwe wabatumye i Rusizi? Nawe ukurikiranwe ndumva waba uzi ibyabo.

  • Cyane wowe kabwenge wihereho udodeshe uwawe hakiri kare abicwa i Burundi c ko ntacyo ubavuzeho knd ubwo niba utari hanze yurwanda ubwo urahaze wicaye mu biro utegereje umushahara wo kukwezi uhembwa nimisoro yabanyarwanda no ngo ura bomborana asyiii!

  • Nyamara mugira ibyo mwifuza!! uuuuhhhhh iyaba barebaga ibindi bababeshyera!!! naho izo za IS nibindi bifuza…uuu reka nicecekere

  • Kuki abayobozi b’umusigiti babirukanye kubera inyigisho zabo aho kubashyikiriza ubuyobozi ! Aha biragaragara ko babazi neza kuko babanje kujya babaha ijambo kugeza ubwo bafashe kiriya cyemezo cyo kwitandukanya nabo.Abasilamu bo mubugarama nibasubanure neza iby’abo bantu uko byatangiye bareke kutujijisha !

    • @zirikana urumvako harimo icyo twakita uburyarya mumvugo ngo abantu warabirukanye kuko bavugaga amagambo mabi ,batanya abantu kdi uzi neza ikibazo kiriho kuki batabashyikirije inzego zumutekano hakirikare doreko ari icyasha baba bambika iyo dini y’Imana ,byumvikane ko haracyarimo ikibazo muburyo bwo gushakira umutekano igihugu twese hamwe niba bamwe batabikozwe bagahishira bizacika gute?

    • Nonese ubwiye niki abahaye polisi Amakuru? Wenda nibo bayatanze.

      • niba ari bo babivuze muri Police kuki mu nkuru bitavugwa? Ubwenge bwari bwiza

  • bigaragare ko aha harimo abantu batanga comment batazi nibyo bavuga ugasanga bahurutuye ibigambo bidafite shingi na rugero, bamwe mubona wirirwa ujyenda ukarya ukaryama ibikorwa byawe bimeze neza ukagirango ibyo byose byikoze sha nuziko harabarara baguhagarikiye ababavugira sinabarenganya kuko haribyo mudasobanukiwe ark iyo bimeze bityo wirinda amagambo, kuko utarabaho ahantu hatari umutekano ngo yumve uko hamera niyivugira cq utarabona uwo uvugira yishe abantu utabara vuga kuko ufite ishingiro, reka dushime police y’urwanda kukazi ikora kayo kubwo kudushakira umutekano.

  • Iyo usomye iyi nkuru,ukumva abantu bamaze ukwezi ahantu,nta mudugudu urabageraho,Gitifu w’akagari ubazi,irondo ritahagera,uhita wumva imikorere y’inzego z’ibanze z’aha hantu.Numva aba bose bakwiye kweguzwa nako kwirukanwa.Ni gute batamenye aba bantu batuye mu nzu ireba muri kaburimbo!Ubu se abakwihisha mu manegeka babamenya?Nidukoma insyo dukome n’ingasire.

    • Ibinyoma gusa!!!
      Ibyo uvuze nta na kimwe cy’ukuri kirimo. Nta na kimwe cyabaye kirimo.
      Niba hypothesis uri kugendera ipfuye, byumvikane ko n’igisubizo utanga nacyo gihwereye! http://www.itekinika.com

  • Ntago wakwiruka ngo usige bullet never!gsa nange kwica umuntu ukekwaho!!sinzi!ubwo c wamuburanisha gte!kd niba aribyo 2byamagane mu rwa gihanga!ahubwo c ubwo ko bigisha abo banyeshuri ubwo ama chapitres ntibari bayageze kure!worst

    • Ariko kuki abanyafurika muri rusange tutagira “esprit critique” ? kuki buri gihe iyo tubwiwe ikintu cyose kivuye munzego za leta buri gihe twumva ko ari ukuri kudakuka ? iyo havuzwe ngo police yarashe abantu “bakekwaho iterabwoba” ubwo twese duhita dutangira gushima police ko yakoze akazi keza ikadukiza abari bagiye kutubuza amahoro….ariko tujye tunatekereza tugeze kure. ese police ntakundi kuntu yashoboraga ku “neutraliza” bariya bantu itabishe cyane cyane ko ngo nta mbunda bari bafite ahubwo ngo ari amabuye nicyuma ? njye mbona icyari kidufitiye akamaro cyane ari uko bafatwa bagahatwa ibibazo ndetse hari nigihe nabo bari kuzigishwa niba hari imitekerereze mibi batojwe tukayibakuramo ubundi bagakorera igihugu cyabo. rwose abanyarda twakagombye kurekeraho gukinisha amaraso ya muntu…nawe ukumva ngo hari umugororwa warashwe ashaka gutoroka kandi yambaye amapingu ibyo bintu bikagushobera.

  • Abanyarwanda ntituracengerwa n’uburenganzira bwa muntu. Leta nta rwitwazo na rumwe yagaragaza ivuga ko yishe umuntu utitwaje intwaro ngo nuko yari agiye gucika abashinzwe umutekano.

    Ibi bintu bya ISIS nabyo nta cyemeza ko ari ukuri. Mu mategeko Leta nta bwinyagamburiro ifite kuri iki kibazo. Ibyaba byose kwaba ari kwa kundi baca umugani ngo UGUTEGEKA AGUKUBITA ARYAMYE. Ubihakana atange ibisobanuro byumvikana. Ndibuka ITARA, Ingabo ngo za ex Pr.P.BIZIMUNGU harya izo ngabo zaje kurengera he? Hari n’izashinjwe Mme Ingabire Victoire. Izo ngabo ziba he? None tugeze muri ISIS! Nyamara yaje(ntabyo nifuza)ubanza imvugo zahinduka…! Ntitukishyireho amakara agurumana…!

    • Nabateraga grenade muri 2010 bafashwe nubu ntanumwe turabona imbere yubutabera.

  • Ikini gipindi rwose sindabimenyaneza aariko ibya Nyarutarama rwose muzaye mubeshyabahinde iriya nzu turayizi.Muzatushya kugeza ryari? Kera umusaza yigeze kumbwirango niba ujya umbeshya ujye ushyiramo nubwenge.Muhanuka abeshya se Muhanuka.

  • Ntamunyarwanda wajya mubyiterabwoba, ariko u Rda ubanza rutazi ibyo rwiyifuriza. Narikubyemera iyo muvugako arabahutu cg abatutsi bateguraga kwica abo badahuje ubwoko hutus vs tutsis vice versa. Aho rwose byo birazwiko bitubamo, naho ibyiterabwoba mubanyarwanda ntibibaho. Erega abanyarwanda tuzi ubwenge haribyo tubona tukicecekera. Cmment ntimuyinyonge.

    • @ Gutekinika,
      Ibi uvuze nanjye nari nakomeje kubitekereza kimwe narinje gutanga comments nkiyi yawe none nsanze wantanze. Nteye muryawe uko nzi abanyarwanda bateye ntibashobora gutinyuka kujya mu iterabwoba. Nawese abantu batanoshobora no gutinyuka ngo bakore imyigaragabyo, nunvise ko hari nabajya banga kwinjira mugisoda kubera gutinya intambara.Abantu ubutegensi bwose bwabayeho mu Rwanda bwashoreragankintama, simbona patriotic mubanyarwanda yatuma bitabira za Jihadi.

      • Au fait, leta yacu iracyafata abanyarwanda nko muri za 1980, ndabizi neza haricyo bihatse, cg bashaka kugera ho in terms of inyungu za politic cg ama $. Ariko rero, ntabwo ibyiterabwoba arumukino mwiza bakatuzaniye, yewe utanaba mumitwe yacu. Gusa, iyo basobanura uko byagenze usanga rwose batazi nokubeshya.

        • @ kure,
          Leta yo muri za 80, yarifite ibindi bibi, ariko kwitera za grenade nirindi tekinika rimena amaraso yabanyarwanda ntabyo yahoraga.

  • Umva muzirinde kuvugaguza kubwo mutazi icyonzi nuko hari abantu baba bafite amakuru yimpamo yaba bantu bari gupfa barashwe. Ibyiterabwoba byo mubireke sibyo bari kuzira rwose mwe mubimenyeko ari agakino kari gukinwa

  • Birababaje kunva police yacu isigaye izwiho gusa kwica abo yakarinze. Gukekwaho ntibisobanuye ko uba wahindutse umunyabyaha. Ibyo batangaje ejobundi kuwi nyarutarama bihabanye nubuhamya bwabahatuye. Abiha kuvugira police muzabibona sha, utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi, kandi ga it’s matter of time…

  • Hano mugihugu harabantu wagira ngo bashinzwe kuvugira abanyabyaha n’abicanyi. Mureke Police ikore akazi kayo nicyo ishinzwe ese baribaragiye gukoriki i bugarama keretse niba muturere tw’iwabo nta misigiti ibayo. Courage Police capa kazi kama kawayida

    • @Stev, hari igihe police izakora akazi kayo ari wowe cg uwawe iri kubikorera. Icyo gihe nigishyika uzajya wakunva icyo amagambo uburyozwacyaha, gucyekwaho icyaha, guhamwa n’icyaha atandukaniye.

      Kandi ko ntawundi ufite uburenganzira bwo guhamya uwariwe wese icyaha uretse INKIKO ZEMEWE MU GIHUGU. Nta mwihariko n’umwe Police ifite wo kwambura umuntu ubuzima bwe ngo nuko acyekwaho ibi n’ibi. Leta niyumve ko igomba gutanga urugero rwiza kukutihanira kandi ko birushaho guteza urujijo mugihe hakoreshwa imbaraga zikabije ku bantu bacyekwaho ibintu ibi n’ibi. Hari byinshi Police yakoresha ihagarika uwo ishaka itagombye kumwambura ubuzima.

      Mwibuke ko igihano cy’urupfu cyakuwe mu bihano by’u Rwanda. Si umwihariko wa Police. Umuntu wese afatwa nk’umwere igihe cyose atarahamywa icyaha n’urukiko rubifitiye uburenganzira. Iryo ni IHAME kuri buri munyarwanda wese n’inzego zose za Leta na Police irimo. Kurasa umuntu nabyo bigomba gutangirwa ibimenyetso bigaragaza ko nta bundi buryo bundi bwo guhagarika ukurikiranywe bwari busigaye. Ibi nibyo byakuruye impagarara muri USA aho abirabura baraswa na Police bigaragara ko biba byagambiriwe. Byanatumye havuka BLACK LIFE MATTERS.

      Leta nayo ikwiye kwitondera ubu bwicanyi bukorwa na Police hitwajwe ibi n’ibi. Njye rwose ubuzima bw’abicwa burambabaza kuko bataba bashoboye kugezwa imbere y’urukiko. Byitwa extrajudiciary killings/Tueries extra judiciaires. Nta zindi intentions mba mfite.

  • Muraho bavndimwe?ndabona mwese mwatanze comment zimwe nemeranya nazo izindi ntemeranya nazo!!
    1.abavuze ko umutekano ukenewe kansdi ukwiye kwitabwaho nibyo koko..umutekano urahenda.
    2.abavuze ko batari bakwiye kuraswa jye siko mbibona.
    3.uko mbibona ikibazo cyaba aho bavuga ko barasiwe atariho kandi bavuga ko bashatse gutoroka ataribyo!
    4.twemeranye ko niba ibivugwa aribyo(dore ko nabaturage babyemeje)abo bantu bishinjije icyaha bagashaka kwirwanaho ari nako bashaka no guhunga..ibuye nicyuma birica arko aho kugira umupolisi apfe kubera uwo yari agiye gufata wakekwagaho icyaha,akwiye kwirwanaho.kuko imbere yamategeko habaho icyo bita gufatirwa mucyuho kandi kwemera ibyaha nukubiri:either ucyemere mumahoro usabe imbabazi cg ushake kwirwanaho ninzego zije mumahoro noneho za leta ushake no guhunga.kuri jye bihamije icyaha igihe babigenzaga batyo..bari bazi neza ikibategereje kubera amabi yabo!twe tuba kenya muzabaze uko abaturage baba bavuma leta yabo na police kuko badashobora kubarinda uko bikwiye!!bavandi..twese byatugezeho twamenya uburemere..murakoze…

  • NANJYE ND UMUISLAM. Njye ndibuka igihe america yashakaga gutera irak cg afghanistan sinibuka neza nari muto. Abaislam bamwe bafite ubumenyi buke mubiryogo bari bashyushye ngo abashaka kujya kuri jihad biyandikishe. Ibyo mvuga ndabizi kuko narabyiboneye. Ariko nyuma abasirikare baje guta muri yombi bariya bantu bakoraga iyo campagne kumusigiti wa onatracom . Sasa njye sinanihakana kuko si ubwambere bibaye murwanda. ICYI KIBAZO N IKIBAZO CY AMATEKA YURWANDA KERA ABA ISLAM NTIBIGEZE BABAHA UBURENGANZIRA NGO BIGE BASOBANUKIRWE NK ABANDI BANYARWANDA NIYO MPAMVU HARIMO BAMWE BAGIFITE IMITWE IDAFITE UBUSHOBOZA BWO GUKORA ANALYSE Y IBYO BABABWIRA.

    • REKA KUBESHYA IBYO UVUZE NI AMARANGAMUTIMA YAWE

    • Ariko ubundi kuki abislamu mwigira nka group y’abantu batandukanye n’abandi ni ukubera iki ? Ari mu mitekererze, mu migenzereze n’imigirire usanga muri byose muba mutandukanye n’abandi, mukanishimira uko kuba mutandukanye. Ibi bintu biterwa n’iki ? genda Do Santos uri umugabo ureba kure !

      • Mikeke abacontrola media nibo bashiraho iriya image abasiramu. Hari abantu bagize akarengane akenshi gaterwa na abanyaburayi sasa mukugirango babone abayoboke babafasha mukubarwanya bagomba gukoresha brain wash nkiyo bakoze murwanda bigisha interahamwe. Abaislam n abantu nkabandi kandi bafite uruhare mwiterambere nk abandi kwisi.

  • Gutanga ibitekerezo nibyiza ni n’uburenganzira umuntu agira, ariko iyo utanze igitekerezo banza ugitegure neza kugirango abacyumva cyangwa bagisoma kibagirire umumaro, kigire icyo kibungura.
    uvuga ko ntabakorana n’abiterabwoba bari mu Rwanda, ese arakurikira ibibera hirya no hino kwisi, mu karere no mu Rwanda kubijyanye niterabwoba?
    byaba byiza mugihe ushatse kubwira abantu ko nta terabwoba riri mu Rwanda cyangwa ngo abanyarwanda ntishobora gukora iterabwoba waduha impamvu zadufasha kumva neza igitekerezo cyawe.
    hari ingero nyinshi z’abanayarwanda babamaze kugwa mu bitero hanze y’igihugu cyabo biziritseho ibisasu.
    ngirango uribuka uwiturikirijeho igisasa iMombasa muri Kenya.
    n;umwana w’iRubengera I Karongi.

    ahubwo mwasaba police igaha abanyarwanda amakuru nawe urimo yuko itera bwoba mu banyarwanda rihagaze batanga ningero aho gupfa guhakana ntacyo ushingiyeho kindi uretse imyumvire yawe gusa.
    murakoze

    • Mujye mureka za poropaganda za humiriza nkuyobore. Abanyarwanda ntabwo bashobora gukorana na ISIS. NANJYE NDABIHAMYA. Mu muco nyarwanda kwigomoka no kutumvira ubutegetsi buriho ntibibaho. Ikindi ubeshye nuko nta munyarwanda witurikirijeho igisasu i Nairobi. Ese ubundi yari kwiturikirizaho igisasu ukanamenya ute aho yakomotse kandi nyine yaturitse ko mbonye uvuga ko uwo yari uwo muri Rwamatamu?! Muzi gushakira impamvu extra judiciary killings! Police irakabije kwica abantu nibyamaganwe. Police ifite ubushobozi n’ububasha bwo guta muri yombi ucyekwa wese itamwambuye ubuzima kuko iba yihamije kwica uwo yacyetse. kwandi gucyeka bitandukanye no guhamwa n’icyaha. Ucyekwa wese akomeza gufatwa nk’umwere igihe cyose atarahamwa n’icyaha binyuze mu nkiko.Ibindi nivuguhomahoma.

  • Byose birashoboka, abanyarwanda ni abantu kimwe n’abandi, agahanze isi nabo gashobora kubageraho bakinjirirwa n’abigisha iterabwoba. Nanone ariko muri za Politiki z’igitugu ziporofitira mu kavuyo mpuzamahanga zikaba zakwikiza abazinenga cg abatavuga rumwe nazo zikabitirira ko bakorana n’abakora iterabwoba. Kimwe cyangwa ikindi birashoboka. abasesengura politiki yo mu karere bashobora kugira icyo batwungura kuri ibi bikorwa by’ubutagondwa cg by’ukwikiza abo Leta idashaka! Cyane cyane ko nta butabera bwigeze buhamya uwo ariwe wese ibyo byaha.

  • Kandi ibi bintu bigomba kuba byaratangiye kera tukagira ngo nI amatiku yo mwidini cg andi makimbirane ashingiye ku kugundira ubutegetsi bw’idini nka kuliya byigeze kuba muri àdépr.

    Mulibuka ko byatangiye abasiramu bicamo ibice bakanga ba mufti tukagirango ni amatiku‬yabo bakirirwa babahinduranya ataramara n’umwaka tukumva ngo batone undi, ubundi ngo barwanye byageze naho barasanira ku ilimbi bamwe bagasaba HE ngo abahe umwanya bamubwire uko ibintu bimeze nabicyane kuruta uko abyumva.

    Ndibukako hari n’umusilamu wo muri diaspora wigeze kumubwira muri RwandaDay ngo ashake uko yabikulikirana amazi atararenga inkombe kuko ari bibi bikabije kandi bimaze igihe kirekire cyane ndetse yanamushikirije n’urwandiko.

    Aliko n’ubundi nta kuntu aba terroristes bakora amarorerwa mu bihugu bidukijije nka za Uganda, Tz, Kenya n’ahandi ngo ntibashake uko bacengéra n’iwacu.

    Twe twumvaga ibibazo byacu ari iby’abahutu n’abatutsi gusa twibwira ko abasiramu batajya muli politique ibyabo ari ipilawo gusa kumbe aba terroristes baraducengeye kera n’ingengabitekerezo yabo baduca mu ryahumye.

    Ducunge to sana

    • Mubibaze Musa fazil

  • Gutekinika reka nkubwire nimba itazi iterabwoba nonese uravuga ngo abahutu kwicana na batutsi iterabwoba riruta iryo kurimbura ubwoko nirihe? reka ngucire umugani ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro ahubwo nawe bagukurikirane koko biragaragara ko wanga police yacu kandi wibukeko nubwo utanga comments zawe ziva kumutekamo dufite mutekano ngukanguriye gunkunda igihugu cyawe

  • Iyi nkuru ikubiyemo amarangamutima menshi no gukeka kwinshi nta kintu na kimwe gifite ishingiro ivuga.
    Inkuru iti: Bari bikingiranye banze gufungurira Polisi.
    Inkuru iti: Babarashe bashaka gutoroka kandi barwanya Polisi. Ibi bintu bibiri ntibihura. Kuko niba bari bikingiranye Polisi yari gukoresha uburyo bworoshye bwo kubasohora munzu ikoresheje bya bisasu byumwotsi uryana mumaso bagahita babafata. Kandi Polisi yacu ibyo bisasu irabifite.

    Inkuru iti birikanwe i Kamembe ndetse birukanwa no mumusigiti mukuru wi Bugarama, icyogihe cyose inzego zishinzwe umutekano zari he? Ntanumwe muri abo bakuru buyo misigiti wigeze abimenyesha ubuyobozi?

    Indi nkuru yanditswe kuri Ryushyashya yo iravuga ko harashwe amabandi yari amaze iminsi yarayogoje abantu batuye muri ako gace, Nonese bafatanywe ibyo bari baribye?

    Hanyuma se iyinkuru ntaho ifitanye isano nabarasiwe mu Bugesera ejobundi? ko nabo bashinjwa kuba bari bafatanyije na al-shabab?

    Ese inzego zishinzwe umutekano zibasha gufata abakorana na Kayumba na FDRL nabandi… Kuki zitabasha gufata aba bana bato ahhubwo zigahitamo kubarasa?
    Umuntu utagejejwe imbere yubucamanza aba umunyaha ate?

    Njye ndabona hari byinshi tutazi, gusa biragaragara ko hari ikibyihishe inyuma, nimureka tubitege amaso twizeye ko ukuri kuzageraho kukamenyekana.

    • @Karimu ,uranyumije rwose aho uvuga ibinyamakuru ugashyiramo na Rushayashya, ahubwo nibaza impamvu Burasa adafungwa kuko ntahwataniye na Kangura zomuri 1992-94.

    • Wowe utegereje ukuri kuriyi leta amaso azahera mukirere.

  • Ariko kuki umuseke musigaye mukora nkigihe? Namwe nimukiri abanyamwuga? Kuki mutunyongera ibitekerezo? Please aha niho tubonera amakuru nibitekerezo byabana burwanda,nimukanyonge ibitekerezo please?mujye mureka twiganirire.

  • erega ntabwo intambara izashira kandi ntabwo amahoro azahora keretse ibyaha n,urupfu byose byatsembwe na Yesu.mutuze mweze kuko Umusi rwaje rugusaga ntabwo uzarucika.inzirakaregane zirapfa n,inkozi z,ibibi nazo zirapfa.ukora ikibi cyose azakibazwa.umwicanyi,umusambanyi,umuhemu,umuriganya,umuhemu nabandi beshi binkozi z,ibibi umugabane wabo uzaba munyanja yaka umuriro n,azaku.nahubundi gupfa muzapfa kandi muzashiraho mwese.

  • ahhhhhh courage

  • Reka nunge murya ronldinho,haruwiyita k c ntakigaragara,kd buriya atanga ibitekerezo,ariko umuseke umaze kuba nkigihe,utavuze kuri jonocide cg Ngo urate muzehe wacu,ntibyoroshye gutambutsa ubutumwa bwawe,ariko uvuze neza kagame ninkurabyo kugitambutsa,muzagumane ubunyamwuga mwahoranye mureke bandike ibyo bifuza abanyarwanda?

  • Umvugiye neza cyane” ngo kuba aryama agasinzira ni uko hari abarara bahagaze,which is true,nange ndi umusiramu ariko abo bahezanguni nibatabarwanya mwareba icyo bibyara mwirirwa mwivugira gusa”iyo bateze igisasu ntawe gitoranya bose cyibereka ubukana.ese ibyo bigisha kuki badashaka urubuga ruzwi babyigishirizamo niba ari bizima. ni uko birimo amafuti.

  • Sha mussa fazili ntaduteze abaslam,avugako aribyihebe?aha iwacu murwanda ntabihaba kuko,ntanicyo byaba bihashaka.
    kubwibyo mussa atubabarire atadukururira daaaa!! Imbwa ntiyafashe kugakantu yarabwirijwe.

  • Shabndahari wese peee,gusa wagirango haricyo numuske? Buriya nibangirira impushwe bakamfanta nkabanyarwanda bose,muzabona twasubiye kuganira ndihano iwacu mumajyepfo ndituramiye.kd murakoze kunyibuka bavandi.

Comments are closed.

en_USEnglish