Mutoniwase yashushanyije ‘First Lady’ na crayon amuha ifoto nk’impano
Edwige Mutoniwase ni umwe mu bana 23 barangije amahugurwa y’ibyumweru bitatu y’ikoranabuhanga mu ishuri rya Tumba College of Technology, kuko ari mu bana batsinze neza mu bigo bigamo, Mutoniwase afite n’ubuhanga yagaragaje mu gusoza aya mahugurwa kuri uyu wa Kane muri iki kigo kiri i Rulindo.
Mutoniwase w’imyaka 18 yabashije gushushanya akoresheje crayon/pencil, ishusho ya Mme Jeannette Kagame mu buryo bigaragara neza ko ari we. Iyi shusho/foto yayimuhayemo impano nubwo atari ahari, ngo bazayimumuhere.
Mutoniwase yiga muri Ecole D’Art ku Nyundo mu karere ka Rubavu, avuga ko iby’ubugeni yumva ari impano yavukanye mu ishuri akaba ari kuyinoza.
Mutoniwase ubu yiga gushushanya no kwamamaza n’ibindi bijyanye nabyo
Ati “Namuhaye (Mme Jeannette Kagame) iyi mpano kugira ngo mwereke ko tumwishimiye kuko adushyigikira nk’abakobwa ngo dutere imbere, cyane cyane abakobwa batsinze neza. Aduha amahirwe umuntu wese atabona niyo mpamvu natwe twumva twamwitura uko dushoboye.”
Mutoniwase avuga ko inzozi afite ari uko umwuga we ariwe uzamutunga akajya akora amamurikabikorwa bye bwite bikamuha amafaranga kandi bikamubeshaho neza.
Ubugeni nk’ubwe ni bimwe mu bibeshejeho abanyabugeni b’abahanga mu Rwanda.
Photos © D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
31 Comments
Nice one, you did it!!!
Uwaba afite numero ya Tel yuyu mwana yayimpa, UM– USEKE ese hari icyo mwamfasha kubona numero ye?
niba wasomye neza hejuru, ntabwo wabura uburyo wayibonamo.
uyu mwana ntago ashakaisha kbs, komereza aho
This chick is so much talented, keep it up gal
Uyu mwana w’umukobwa ni umunyabugeni peee!!! Akwiye guterwa inkunga igaragara akagera ku rwego rwisumbuye rw’urwo ariho ubu.
Courage mukobwa.
mbega byizaa ! nubwambere nabona umukobwa uzi gushushanya uku. njye abaye umugore wanjye yazajya ahora anshushanya
Erega mu Rwanda dufite impano!
Bravo!
MINEDUC igerageze ikwize amashuri ameze nk’iryo ku Nyundo hirya no hino.
Ku Nyundo nubundi nikuva nakera na kare.Burya abapadiri bagombye kubegulira amashuli yose mu Rwanda maze mukarebakako kajagari katashira mumyaka 2 gusa.Umuswa hanze ushoboye kumuha ibyangombwa kugirango arusheho kukaza ubwenge.Niko bakora, bazirana nabana bibyungwe.
Batangire kwiga uko ushushanya umuntu umwitegereza “live”, umureba akokanya nkuko camera ikora. Ubusanzwe nibyo birimo ubuhanga kuruta gushushanya umuntu ugenda urebera ku ifoto ye. Gushushanya umuntu ugenda urebera ku ifoto ye nibyo kuva kera muri ecole d’ art kunyundo bigishaga. Ndibuka abanyeshuri mbere 94 abanyeshuri bari baratangiye rusaba umufrere wayoboraga iryoshuli ko babigisha isomo ryogushushanya abantu nibintu kuburyo bwa live. Sinzi niba ubu baratangiye kubyigisha.
sha uri umuhanga komeza avenir yawe imeze neza.ibi byagutunga ubigize umwuga
Uyu mwana ndabona we ntakibazo cyubushomeri azagira kuko yifitiye impano
What a talent. Uyu mwana akomereze aho. Ariko aha yahakura ibiraka byinshi byamufasha gutera imbere. Niba hari uwabona nimero ye cg ubundi buryo umuntu yamugeraho adufashe
Uzampamagare kuri iyi nzamukugezaho 0785255992
Rwanda’s got talent. uyu ndabona arusha wa wundi washushanyije HE na Ange. Ecole d’Art mukomereze aho.
Amurushate se? Vana itiku aho, bose bize hamwe, bimwe impano barinazo. OWE BITE?
uyu mwana ni umushushanyi kabisa! mumpe tel ye muhe igishoro.
igishoro nimumutwe we
Uwo mwana nukumushigikira hamwe nabandi bibikoramo courage. Bazabigishe nokubikora live byaba byiza. Kandi mineduc izatangize iryo shuri muri buri karere byaha chance nabandi batagiye kubyiga muri Ecole d’Art. Courage a tout les eleves qui etudient a Nyundo
Chapeau kabisa!!!!
Abashaka Tel z’uyu uyu mwana mwanyura kubuyobozi bwikigo nibyo bir sur kuko ushobora gusanga umunyeshuri wa 18 ans nta phone afite.Ahubwo nimubaze phone z’ubuyobozi bw’ikigo cya Ecole d’art Nyundo thx
jyewe ndemeye.
Great and talented litle girl, Rwanda need more school like Ecole d’Arts de Nyundo( where stutend show really what they are able to), Ariko namaganye kandi ndanenga uyu mugabo utangiye kubaririrza inumero za telefone za kariya kana, ahubwo bakarinde ibirura buriya hari ibigabo biashaka kugatera inda cyangwa bikungukireho kuberako byabonye kariya kana katangiye kumenywa n’abakomeye barimo Nyakubahwa Madame jeanette kagame, nimureke uùwana akomeze iterambere mwere kumwicira ubuzima. Ahubwo polici izuùmvirize abantu bose bazatelefoona uyumwana w’umukobwa. Kuki mubona umuntu abaye ikirangirire mugatangira kumwirukanka inyuma ? Niba mwifuza gufasha abana bafite ubuhanga kandi babuze amikoro muzajye mumihanda na za ruhururua muzahasanga ba mayibobo bazi ubwenge n’abandi b’imfubyi babuze ubarihira amashuri hanyuma mubarihire barangize, bityo nibwo muzaba mugize neza, naho kubona akana kagakobwa gatangiye kumenyenkana mugashaka kugafatairana nkakumwe ngo ujya gufata ihene ayifata igihebeba ibyo ndabyamaganye, uyumwana leta izamucungire hafi imurinde ibyonnyi n’ibyuririrzi ejo batazamwangiriza ubuzima, ibigabo byomurxwanda ni ibihehesi ndabizi
Ariko rero wowe ufit ikibazo gikomeye. ku bwawe umubano wose w’umugabo/umusore n’umugore/umukobwa ushingiye ku byo guterana inda? Olala! societe yacu ifite abantu bamwe bazahajwe n’ibibazo by’imitekerereze pe. kuki utumva se ko hari abashaka kumuha ikiraka ukumva ko ari inda bashaaka kumutera? wowe bakwirinde kabisa! ikigaragara ntuzi n’icyo ubugeni ari cyo. uko bisa uyu mwana afite impano kdi ureebeye uko abantu bamwakiriye yamutunga; ibindi byose bikure mu mutwe wawe. Igihugu nticyatera imbere hari abantu bagitekereza nkawe
Amanyempano bose nkaba aba nabo babarirwa mu mitungo y’igihugu n’imiryango yabo bakomokamo. Bazajye banabatumiza mu Manama y’abayobozi basuye uRwanda, bagahita bamushushanya bakamuha ishusho ye ako kanya nka cadeau, kdi byabashimisha cyaaane. kdi bajya bahita babasigira nagashimwe da, batagasize leta cga MIJESPOC igakora muri Budget Provisoire yayo) ikamuhemba, bibaha courage kdi bakabona ko bahawe agaciro gakomeye kandi koko baragakwiye rwose.
Ntegereje kumenya inkunga abategetsi bazamutera kugira akomeze atere imbere. Wasanga bamuhaye inka aho kumwohereza hanze ngo akomeze kwihugura.
Uyu se ari mu biki ? Najye kwiga computer ave mubyo guhakwa dore ko abanyarwanda ubuhake bwanze kubashiramo, wagirango barabuvukana. Ubu se uzajya arangiza muri ririya shule wese akamenya gushushanya azajya abyerekanira mu gushushanya perezida n’umugore we ! Akumiro ni akeso kok !
wowe ahubwo bakujyane indera, uzabaze hose umwuga mubi nukuroga naho niba utazi icyo bita impano ugende ubaze uwitwa bernard birasa aho gushushanya bimugejeje hanyuma usubiremo ayo mahonvu yawe
Bernard Birasa yize i Nyundo muri za 1990, umwuga wo gushyshanya yawukoze kuva 1994, gushushanya byamuteje imbere kuko yabikoraga abantu babyize ari bake cyane, kandi mu gihe ibishushanyo byari bikenewe. Ubu ikoranabuhanga riteye imbere, rigeze aho ushobora gukoresha computer n’izindi peripherals ugasohora kiriya gishushanyo mu gihe gito.
Unyumve neze simpakana ko uyu mukobwa adafite skills, ariko niba wowe ufite brain ikora neza, wakabaye wabonye ko nanjye muri comment ibanza namwohereje kwiga computer, aho kwirirwa ashushanya umugore wa President. Niyige, arenge Crayon n’urupaouro kandi yivanemo kumva ko hari uwo agomba kubanza gupfukamira kugirango atere imbere. Njye ndasnaga ari wowe ukwiye kujya i Ndera because your brain is shrinking.
Ahubwo niyo nziza kurusha ifoto ya apareil uyu mwana ndamukunze yemwe!!
Hahaa. .I like to read people’s comments too much joke.
Uyu mwana afite talent
Comments are closed.