Muhanga: Abagore 2 baherutse kwicwa banizwe bakajugunywa bamenyekanye
Kuwa kane w’icyumweru gishize mu kagali ka Gahogo mu midugudu ya Nyarucyamo III na Kavumu hatoraguwe imirambo ibiri y’abagore bakiri bato bishwe mu buryo bumwe bakajugunywa ahatandukanye ndetse ntibahita bamenyekane. Ubu bamaze kumenyakana ndetse aba bombi bari inshuti nubwo umwe ari uw’i Nyamagabe undi i Huye.
Umwe yitwa Euphrasie Kanakuze afite imyaka 24 ni uwo mu mudugudu wa Murambi Akagali ka Remera Umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe. Uyu akaba yari umugore (fille-mere) ufite umwana umwe, ariko wari utarashaka umugabo.
Kuri uyu wa kabiri nibwo nyina n’abandi bo mu muryango we bageze ku bitaro bya Kabgayi gutwara umurambo w’umukobwa wabo, iby’uru rupfu ngo babisomye mu makuru, bagira impungenge kuko bari bazi ko umukobwa wabo yaje i Muhanga.
Undi wishwe nawe anizwe ni Carmen Ingabire nawe w’icyo kigero cy’imyaka, we ni uwo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye.
Bombi bari inshuti
Aba baje i Muhanga kuwa kabiri gusura umugore witwa Cecile Uwamahoro w’inshuti yabo ndetse ngo basanzwe baza gusura na mbere. Aho bari bamusuye ni mu murenge wa Shyogwe Akagali ka Munyinya.
Uwamahoro yabwiye Umuseke ko Euphrasie na Carmen bari inshuti zidatana, kandi bari abakobwa bageze igihe cyo gukora no gushaka inshuti.
Uwamahoro avuga ko kuwa kabiri saa tatu z’ijoro bavuye iwe bagiye kwitaba umuntu atamenye ngo wari ubahamagaye ababwira ko ari i Kavumu.
Kuva bagenda Uwamahoro ntiyongeye kubabona bagarutse cyangwa bamuhamagara. Avuga ko yongeye kumenya amakuru yabo nawe yumvise amakuru ko hari abagore babiri bishwe ntibamenyekane imyirondoro, maze kuwa kane agiye kureba bamwereka imirambo yabo arabamenya nawe atabaza iwabo asanga nabo babiketse ko ari abana babo.
Mukaburasa, nyina wa Euphrasie Kanakuze wishwe, yabwiye Umuseke ko umukobwa wabo yari yaje ariko ari ku nzira ajya i Rubavu gushaka akazi.
Avuga ko basomye kuri Internet ko hari abakobwa babiri bapfiriye i Muhanga ntibamenyekane imyirondoro maze bakagira impungenge maze na Cecile agahita abibabwira.
Abo mu muryango wa Carmen bamuvanye mu bitaro bya Kabgayi kuwa mbere tariki15 Kanama 2016 naho abo kwa Euphrasie baje kumutwara kuri uyu wa kabiri tariki 16.
Akarere ka Muhanga kishyuye imodoka yo kugeza umurambo i Nyamagabe n’isanduku yo kumushyinguramo, naho Akarere ka Nyamagabe ko kemeye kwishyura facture yo kwa muganga y’ibyakorewe umurambo n’uburuhukiro.
Police iracyakora iperereza kuri ubu bwicanyi.
Elizee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga
16 Comments
Ariko se koko abantu babiri bitabye umuntu umwe arabica ! Biragaragara ko ari umugambi mubisha wacuzwe n’uwabahamagaye pe ! N’ababikoze bazamenyekana vuba rwose,kuko uwabahamagaye yakoresheje telephone kuko ntiyabahamagaje umunwa ! Ese buriya UWAMAHORO wari wasuwe bagiye batamubwiye aho bagiye uretse ko bashobora no gukoresha ya mvugo ngo “Hari umuntu tugiye kureba” ! Ikibabaje nuko bashobora kuba barahamagaye umwe undi yamuherekeza bakabigenderamo bose !Iperereza nirikorwe mubavuganye nabo kumatelephone mu minsi bahagurutseho iwabo kugeza bishwe hazabonekamo ababikoze rwose kuko bitabye umuntu baziranye si gusa. Amahano n’ubugome biragwira !
Uwishe aba bakobwa yagombye kumenyekana kuko yakoresheje telefoni abahamagara. Police tuyitezeho ipererrza ryimbitse. kandi namwe UM– USEKE muzadukurikiranire iby’inkuru muba mwadutangarije.
USHOBORA NO GUSANGA UYU MUDAMU BAGIYEGUSURA ABIFITEMO URUHARE KIMWE N’UKO WASANGA NTARWO AFITEMO NAWE AZAGIRE UBURYO AKORWAHO IPEREREZA RYIMBITSE IBY’UBU NTIBIKINISHWA.
UGIRA UTYA UKABURA UMUNTU UKAZAMUBONA ARI UMURAMBO NGO YATORAGUWE ICYO GIHE BAJYE BAFATA UMUNTU WESE WABA YARI AFITANYE IKIBAZO N’UWO MUNTU
ariko ubwo murumva hatarimo akanu? ubwabyo kuba uwabahamagaye yarakoresheje telephone ikoresha ligne imwe muzikorera mu Rwanda biroroshye cyane gufata uwabishe bajya muri iyo company bakareba uwabahamagaye bwanyuma naho yari ari,ubwo nyine niba kuva kuwa kane police itaramufata ubwo nyine iryo perereza mwibagirwe, bizamera nkabandi bose bishwa bakavuga ko bazakora iprereza results zigahera mu tubati.
izo leta zo muri africa nizo zitera ubuhunzi bwaba nyafrica mu bindi bihugu ni gute abantu bishwa nka masazi? ni gute uzumva utekanye mu gihe ubona abaturanyi bawe bishwa ntihamenyekane uwabishe?
ni gute twebwe dutuye hanze twatekereza kugaruka mu Rwanda mu gihe twumva abandi bicwa hakabura gikurikirana?
iyo ufashe ibyo byose uhita ufata umwanzuro wo kuzagwa muri ocean aho kugirango uzacibwe umutwe cyangwa ube wanigwa
Aarararararaa gabanya ubwirasi yewe muntu
Sinkuzi nanjye ntunzi ariko rekera aho gukabya, iby’aho hanze muba turabizi twarabibona ubu isi yambaye ubusa kubera ikoranabuhanga n’itangazamakuru. Ubwicanyi buri za Londres, NY, Paris, Bruxelles n’ahandi ugira ngo ntiburenze ubu kure cyane?
Uranenga ko abantu bicwa cg uranenga ko Police idatangaza ibyavuye mu iperereza? Aha yenda iki cya kabiri nagushyigikira ariko icya mbere ho icecekere wigumire muri ayo mahanga yawe ntuduheho kuko turabibona ibyaho buri munsi.
Ibyo wavugaga bimwe byaba byo ariko ubwishingozi uvugana wagira ngo aho mu mahanga ni iwanyu! Genza macye niba ari ubwicanyi nk’ubu wahunze ni amahire, aho mama nta uzakwica.
Jemie uraho neza uzaze nawe udufashe kuko kuba iyo utuye ntacyo umariye igihugu, ngwino dushyirehamwe twubake igihugu naho kuvuga ngo ntagikuri kirana byo sibyo Polici yacu irakora. kandi nawe amaboko yawe arakenewe ngwaze yunge kuyabo noneho ibi bizajya bikumirwa bitaraba.
Ni ryari utunva aho abantu bishwe ko mbona waciye igikuba ugaragaza ko mu Rwanda kuba hari abishwe bidasanzwe n’uwo bwose bibabaje ndetse bidakwiye? Muri Amerika abirabura ntibicwa buri munsi? kuki abanyamerika badahunga? i burayi si uko? mu bufaransa ntibicwa birenze n’ibingibi byabereye imuhanga? Ni bangahe bahunze?
Yewe ntuyobewe ko iyo za America abirabura bicwa kandi n’ababishe bakagirwa abere!! aho naho mvuze ahandi ho basigaye bagenda bikanga ko batari butahe, WIKABYA UBWO NUBUNDI NTIWARI USHAKA GUTAHA, NIBA WARASHIMYE AMAHANGA IHAMIREYO ARIKO WOYE GUSHAKISHA IMPAMVU ZIDAHARI!
Twibazaga ko iwanyu nta muntu numwe ucyicwa. Nyamara mu Burundi murabamaze mugahita mubarusha gusakuza. Yewe sekibi!!!!
Nyagasani abahe iruhuko ridashira kd police nifata abanyabyaha izabahanire imbere ya Rubanda bibere isomo nabandi bafite umugambi wo kwica nkaho barema kd n’Umuseke ukomeza kutugezaho uko bizarangira.!
UWAMAHORO atuye iMunyinya ntabwo atuye mu Ki.nini Abanyamakuru banditse ngo atuye mu Kinini
Mu gihe mufata abakoze amahano, hanyuma mukabafunga gusa, nyuma y’igihe runaka mukabafungura, birirwa barya mu magereza rimwe na rimwe ahubwo barabuze ibyo barya iwabo, ubwicanyi buzakomeza. N’ubu muri rulindo baraye bahishe umudamu, bamutemaguye avuye muri batisimu y’umwana.
Kuki izo nkoramaraso mutahita muzica cg mujye mutureka twe abaturage tuzitwikire dukoresheje essence cg amapine. Ntawo umuntu yaba azi ko yishe ko nawe ari bwicwe ngo byongere. Leta, mwihugira mu bintu bimwe gusa, mudatanga ibihano bikakaye ku bicanyi.
Uragera ku gipangu iwawe, hari abantu baba biteguye imigozi yo kuzirika abandi ngo babice, murabafata mukabarekura, mukabafunga mukabafungura. Murumva gute, umwicanyi wahekuye abanyarda akica abantu ijana, ngo arireze arerakuwe, arahabwa ibihumbi 5, akaba yishe umuntu.
Nimudahaguruka ntacyo n’iterambere riri kugerwaho rizamara, kandi namwe bizajya bigera ku miryango yanyu, ubimenya ari uko ugiye gushyingura uwawe wishwe bene ako kageni.
Mutwumve abaturage turababaye cyane.
nibyo rwose 100% @rutanga
niba koko RNP bakora kinyamwuga ,uwishe aba bagore yafatwa pe. kuko yakoresheje telefoni. ikindi navuga nuko uriya Cecile bari basuye abifitemo uruhare probability no nka 0,5 kuko umushyitsi wagusura i muhanga akava murugo saa tatu z’ijoro ntiwabura kumubaza uwo yitabye. cyane ko I muhanga izo saga buba bwahumanye byacitse ari mu gicuku.
Jyewe rero mbona twese tugomba gufatanya n’abacunga umutekano kuko ntabwo buri muyarwanda/kazi yabona uwumucungira ngo amuhore i ruhande! Reka mbibarize akabazo k’amatsiko. Aho tuvugira ubu mwese muzi i nomero ya telefone yo mwakwitabarizaho mugihe mwaba muhuye n’ikibazo cy’umutekano muke?? Ngahorero abatazifite muzishake kuko abashinzwe umutekano ntako baba batagize baduha contacts zo twatabarizaho aliko ntitubyiteho ahubwo tukabanenga ngo ntibacunze umutekano wacu!
MMM
Comments are closed.