Karongi: Yibye umwana w’imyaka 12 ngo amuzane i Kigali arafatwa
Mu mujyi wa Karongi, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu umugabo w’ikigero cy’imyaka 35 witwa Mungwarareba bamufatanye umwana w’umuhungu w’imyaka 12 amaze kumukatishiriza ticket ngo amuzane i Kigali. Ababyeyi b’uyu mwana batabajwe bemeza ko umwana wabo yari yibwe.
Jeanne Uwamahoro, umukobwa ucuruza Airtime imbere y’ahategerwa imodoka za Capital Express yabonye uyu mwana ari kumwe n’uyu mugabo amenya umwana kuko asanzwe aturanye n’iwabo ahitwa mu Kabuga mu murenge wa Rubengera.
Uwamahoro yagize amakenga abonye atazi uyu mugabo umujyanye, maze ahamagara ababyeyi b’umwana ababaza niba ari bo bamwohereje kuko yari abonye asa n’ugana i Kigali.
Nyirarume w’uyu mwana ari nawe umurera ubu, yahise aza yihuta asanga umwana bamaze kumukatishiriza ticket bagiye kurira imodoka, ahita aburizamo icyo gikorwa abwira abakozi ba Capital Express ko umwana yari yibwe, Police ihita itabara.
Mungwarareba yahise afatwa, yemera ko yari ajyanye uyu mwana i Kigali i Nyamirambo.
Mungwarareba yabwiye Umuseke ko hari umugore witwa Fina w’i Nyamirambo yari amushyiriye kuko ngo abajura bamurembeje ngo ajya amusiga ku rugo.
Josue Ntawukuliryayo nyirarume w’uyu mwana ari nawe umurera yabwiye Umuseke ko uyu mwana yiga mukwa kane w’amashuri abanza, ko yazindutse aza mu kazi ke agasiga umwana atarabyuka ngo ajye kwiga.
Ati “nazindutse njya mukazi, nari nzi ko aryamye abyuka akajya ku ishuri, sinari nzi ko uyu mugabo amufiteho gahunda nk’iyi, twabimenye baduhuruje dusanga ari we .
Gedeon Ngendambizi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera yabwiye Umuseke ko ababyeyi bagomba kurushaho kuba maso no kuganiriza abana bakamenya ibibazo bafite. Ndetse ngo n’igihe hari ikibabayeho bagatanga amakuru vuba.
Mungwarareba Jean D’amour we yahise ajyanwa kuri station ya Police i Rubengera.
I Kigali, Imiryango imwe n’imwe iracyakoresha imirimo yo mu rugo abana batagejeje imyaka y’ubukure, aba bana benshi baturuka mu bice by’icyaro bakabahemba amafaranga atagira icyo yabamarira.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
4 Comments
Mungwarareba abaye Mungwarareba koko ! Arafashwe da ! Ntabwo azi agaciro ku mwana rwose ! Ubwo se kuki atiyumvisha akaga yarashyizemo uwamureraga.Akajya yidegembya afasha uwo mubyeyi gushakisha umwana kandi azi aho yarengeye. Kamubayeho pe !Ngo ibuguma y’umugore iragushora ntigukura !FINA W’INYAMIRAMBO se azamugemurira ! HEHE NA FINA W’INYAMIRAMBO BIRANGIRIYE AHO HAHERA MUNGWARAREBA na commission ntayo abonye keretse niba FINA yaramuhaye avance. Ariko na FINA akurikiranwe kuko nawe yatanze isoko nubwo delivelly itagenze neza ! Erega ubwo uwo mu gabo niba afite urugo affaire ya FINA irarushenye !
.Ubwose
Ababyeyi bakwiye kujya bits kubona kdi bakabaganiriza abana bakababwira ububi bwa bw’abantu babashuka bababwirako babajyanye mu mujyi.kuko iyo babajyanye babakoresha imirimo y’ingufu bigatuma bacikiriza amashuriyabo.
MUNGWArareba uwarikwise ntiyakubwiye icyo bisobanuye se?ngaho rero nawe yakubonye ntacyo asobwa kabisa nabandi mugira amabi mumenye ko ijisho rya MUNGU rihora ribareba mushatse mwabicikaho.
Comments are closed.