Igitangaza: Umwana w’amezi atanu yarokotse impanuka ikomeye
Umwana w’amezi atanu ari mu barokotse impanuka yahitanye abantu batandatu yabereye ku muhanda wa Kampala-Jinja muri Uganda.
Umubyeyi w’uyu mwana, kimwe n’izindi nkomere, yajyanywe mu bitaro bya Mulango I Kampala yataye ubwenge.
Umwana we akaba yarakijijwe n’umusore utwara utumoto bita ‘Bodaboda’ wageze bwa mbere aho impanuka yabereye akabasha kuvana aka kana mu bisigazwa by’imodoka yari yashwanyaguritse nyuma yo kugongana n’ikamyo.
Uyu utwara ‘Bodaboda’ yahise ajyana uyu mwana mu bitaro byigenga biri hafi aho, nyina yaje kumenyekana kuri uyu wa kabiri nyuma yo gusanga ifoto y’uyu mwana mu gikapu cye, we akaba atarazanzamuka nkuko tubikesha Newvision.
Iyi mpanuka yabaye kuwa mbere tariki 19 Ukuboza saa moya za mugitondo nkuko byatangajwe n’uhagarariye Police yo mu muhanda ya Kira.
Ikimodoka kikorera kikaba cyaracitse feri (frein) kikagonga iyi Taxi Minibus yari izanye abantu mu mujyi wa Kampala.
Iyi Minibus ikaba yarajugunywe munsi y’umuhanda n’iyi modoka nini, abarimo bose bakaba barahakomerekeye bikomeye, 6 bitaba Imana, abandi 13 barakomereka.
Iyi kamyo yari yikoreye amacasiers y’inzoga yari ijyanye Jinja. Umushoferi wayo nyuma yo gukora aya mahano by’impanuka akaba yarahise acika, kugeza ubu ntarongera kubonerwa irengero.
Uriya mwana w’amezi atanu gusa, warokotse iriya mpanuka, akaba ari muzima ategereje ko nyina agarura ubuzima akamusubirana.
Mu mpera z’umwaka, impanuka zikaba zikunze kuboneka mu mijyi itandukanye mu bihugu bya Africa. Police yo mumuhanda nibe maso.
Gael Nkubito
UM– USEKE.COM
13 Comments
erega icyo uzaba ntaho kijy buriya imana imufiteho umugambi.imana ishimwe.
Uwiteka warakoze kurokora iki kibondo, imirimo yawe iratangaje! Utabare uwo Mumama arere aka kaziranenge gakure neza. Amen.
Nifurije kwihangana kumiryango yabuze ababo kandi ntibagiwe n’izinkomere zimeze nabi zikaba zirikwa mugnga
nibwo buryo Imana yerekana gukomera kwayo. None se ntimwumvise imodoka yakoze impanuka irimo abasore n’inkumi basohokeye kwishimisha bya gisore, umwe muri izo nkumi yanze kumvira inama nziza za nyirakuru wamureraga akagerekaho kumwihenuraho ngo n’ay’abakecuru, maze imodoka barimo igakora impanuka hakarokoka gusa amagi (oeufs/eggs) bari bagize impamba yari mu ibutu y’imodoka. Mwibuke ko uwo mukobwa yihenuye ku mukecuru amubwira ngo «…iyo Mana yawe undagiza nize yigire muri butu y’imodoka abe ariho indindira…».
nibwo buryo Imana yerekana gukomera kwayo. None se ntimwumvise imodoka yakoze impanuka irimo abasore n’inkumi basohokeye kwishimisha bya gisore, umwe muri izo nkumi yanze kumvira inama nziza za nyirakuru wamureraga akagerekaho kumwihenuraho ngo n’ay’abakecuru, maze imodoka barimo igakora impanuka hakarokoka gusa amagi (oeufs/eggs) bari bagize impamba yari mu ibutu y’imodoka. Mwibuke ko uwo mukobwa yihenuye ku mukecuru amubwira ngo «…iyo Mana yawe undagiza nize yigire muri butu y’imodoka abe ariho indindira…». Icyo kibondo Imana igifiteho umugambi ukomeye…Imana ikomeza imurinde.
Imana ishimwe cyane!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Ukuboko kw,Uwiteka niko kwarokoye uriya mwana kuko umwana aba ari umumalayika ni ukuri.
egoko kami burya uzi ibintu,ariko nta nakimwe cyakugiraho ububasha igihe cyose Imana ikigufiteho umugambi.The mercy is for u forever our Holy God.
Turabashimira amakuru meza mutugezaho mukomereze aho.
Imana irakomeye pe, niyo mpamvu iyo bukeye tugomba gushima Imana yacu, ninjoro nabwo tugashima Imana kuko ubuzima bwburi ikintu ibufite mu kuboko kwayo, Imana ninzima, Ishimwe.
ni igitangaza kabisa
Uwiteka arakomeye icyubahiro cyibe icye none n’iteka ryose!Amen!
Mwihangane niba uziko uvuga Imana data watwese yaremye ijuru n’isi mumyandikire jyutangiza inyuguti nkuru{Imana}{imana bisobanuraimana zibigirwaimana murakoze kubyubahiriza
Comments are closed.