Remera: Umugabo yabuze 400 000Frw yari afite kuri Mobile Money “ahita yiyahura”
Kuri iki cyumweru hagati ya saa yine na saa tanu z’amanywa mu mudugudu wa Izuba Akagali ka Rukiri ya I mu murenge wa Remera umugabo witwa Willy Kwizerimana yimanutse mu nzu akoresheje ishuka arapfa. Ni nyuma y’uko yari abuze amafaranga ibihumbi magana ane yari abitse kuri telephone ye mu buryo bwa Mobile Money nk’uko bivugwa n’abaturanyi be.
Willy Kwizerimana w’imyaka 30 ngo uyu munsi yarebye amafaranga yari afite kuri telephone abona nta yariho maze ajya kubaza ahari ishami rya kompanyi y’itumanaho yakoreshaga agezeyo bamubwira ko amafaranga ye yayabikuje.
Solange Mukahigiro umugore we babanaga kandi bafitanye umwana w’imyaka itanu yavuze ko umugabo we yavuye kubaza iby’amafaranga ye akamusanga mu rugo akamubwira ko amafaranga ayabuze maze ngo ajya munzu amusize hanze, Mukahigiro yinjiye mu nzu asanga umugabo yimanitse aratabaza.
Abaturanyi batabaye basanga Kwizerimana amerewe nabi cyane bamujyana kwa muganga ariko biranga arapfa. Kugeza ubu umurambo we wajyanywe mu bitaro byahoze ari ibya Police ku Kacyiru gukorerwa isuzuma.
Mukahigiro avuga ko amafaranga yari kuri Mobile Money ari ayo bizigamiraga ngo bazongereho andi bafite bazagure ikibanza.
UM– USEKE.RW
10 Comments
mtn yarabinkoze last year DEC 11th kandi bikorwa nabakozi bayo. birababaje cyane. RURA nigire icyo ikora
Really? Niba TIGO-CASH na AIRTEL MONEY bitajya biba, ubwo hari ikibazo….
Erega abajura bo barahari kandi ikibazo nuko bafite number nyinshi bakoresha biba ayo mafaranga ariko ntibafatwa ngo bahanwe byintangarugero.RURA nidufashe idutabare naho ubundi turashize pe ! Nimudukorere ubuvugizi kabisa
MTN nibiryozwe SVP!!!
MTN ishobora kuba ifite ibisambo rwose kuko ibi biba ku bantu benshi n’abacuruza za Me2U. Ni kibazo kitoroshye gusa uyu mugabo nawe ntiyarakwiye guhita yiyahura!!
Nagira abantu Inama yo kubitsa mu mabanki. Uyu wiyahuye ni ikigwari ahemukiye umugore we n’umwana. Yari kuzakorera andi
Ubundi mu Rwanda nta tegeko rya mobile banking rirajyaho, uzabishobora ajye ayabika mw’ikofi! Wari warara mu gasozi bakubwira ngo nta network? Ngo banks zafunze,….Umuzungu yaje aje azadukoraho tu! Uwo abaye igitambo. Njye sinarenza 5,000 UGSh kuri mobile money. Reba za SACCO uburyo zibwa, ….
Aba bantu ni abajura jye muri damarara nkoresha nibura 3000 mpamagara ku munsi ariko mfite amanota 370 gusa igihe hari n’abadakoresha na 100 frw ku kwezi bafite muri za 1500. ABA NI ABAJURA
Nanjy ibyo bya Damarara byaranyobeye nkubu mperuka amanota bampaye bigitangira sinzi icyo bareba mu kuyatanga
Inkuru ibabaje gusa ubu bujura burakabije kuki RURA Ntakintu ibikoraho kweli ni agahomamunwa .
Comments are closed.