Rusizi: 300 bazavanwa mu manegeka. Mayor ati “bizakorwa nta uhutajwe”
Frédéric Harerimana umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yabwiye Umuseke ko igihe cyo kubikora nikigera bizakorwa neza, nta uhutajwe cyangwa ngo ajyanwe ku ngufu. Gusa abaturage batuye mu manegeka mu mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu ngo nibo bazahitamo gutura mu mudugudu ugezweho bagiye kubakirwa, cyangwa gukomeza kwizirika aho bashobora no guhitanwa n’ibiza.
Mu kagali ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo hagiye kubakwa amazu y’imidugudu agezweho nk’aherutse kubakirwa abimuwe mu kirwa cya Mazaane mu Bugesera, aya mazu y’i Rusizi azimurirwamo imiryango yari ituye nabi, buri inzu ngo izaba ifite agaciro k’arenga miliyoni 10 nk’uko Frédéric Harerimana abivuga.
Harerimana ati “ntabwo Leta yifuriza abaturage ibibi, guhabwa inzu ya miliyoni 10 aho kugundira ubutaka butanagura ibihumbi 150 nabo (abaturage) bazareba ahari inyungu gusa ntawahitamo kuba habi yahawe aheza. ”
Daniel Sinayobye wo mu murenge wa Nyakarenzo Akagali ka Kanoga uri mu bashobora guhabwa umudugudu yabwiye Umuseke ko byaba ari byiza yimuwe aho atuye kuko ari habi cyane.
Sinayobye ati “Byaba ari amahirwe cyane kuko hari inyungu mu gutura wegeranye n’abandi. Ariko turasaba ko hazitabwa no ku mitungo yacu, abafite ibyo kugurana babibahe. ”
Biteganyijwe ko uyu mudugudu uzuzura mu kwezi kwa Nyakanga 2017 abatuye ahadakwiye bagera kuri 300 muri iriya mirenge bagatangira kwimurwa.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi
1 Comment
Hanyuma se leta nimara kubaha ayo mafaranga bakomoka hahinduka aha leta? Ibyo by’amafaranga nuguhuma abantu amaso, kubimura byo ndabishyigikiye ariko se ko hari benshi bimuwe hakaba hashize imyaka 3 amaso yaraheze mu kirere banasubira guhinga hahandi kugirango babeho bagakubitwa ibyo nibiki? Ejobundi nibamwirako aho banyimuye haje “umushoramari” akahagura najye nzajya kwituritsa kimwe nabandi gupfa ntawe byishe ntabwo nshaka guhinduka umunyamahanga mu gihugu cyanjye.
Comments are closed.