Digiqole ad

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhango yapfiriye mu cyumba cya Motel i Gicumbi

 Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhango yapfiriye mu cyumba cya Motel i Gicumbi

Dr Niyomugabo yari umusore uyobora ibitaro bya Kinazi mu Ruhango

Dr Jean Fidele Niyomugabo wari umuyobozi w’ibitaro bya Kinazi mu karere ka Ruhango bamusanze mu cyumba Motel yapfuye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatandatu mu mujyi wa Byumba mu karere ka Gicumbi.

Dr Niyomugabo yari umusore uyobora ibitaro bya Kinazi mu Ruhango, niwe wenyine wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu muryango w'iwabo
Dr Niyomugabo yari umusore uyobora ibitaro bya Kinazi mu Ruhango, niwe wenyine wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu muryango w’iwabo

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na bamwe mu bakorana nawe ku bitaro bya Kinazi batifuje gutangazwa, babwiye Umuseke ko bamenyeshejwe iby’urupfu rw’umuyobozi wabo muri iki gitondo ariko batarabona amakuru arambuye kuri byo.

Dr Niyomugabo ngo yafashe icyumba cya Nice Garden Motel kuwa kane nimugoroba, umukozi wo kuri iyi Motel yabwiye umunyamakuru wacu i Gicumbi ko yiriwe kuwa gatanu aryamye bakomanga ngo bamuhe serivisi ntafungure umunsi wose kugeza ubwo nijoro bitabaje Police hakabaho kwica urugi ari nabwo bamusanze yapfuye.

Juvénal Mudaheranwa umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yabwiye Umuseke ko bamenye ko uyu muyobozi w’ibitaro yafashe icyumba cya Motel mu gitondo bakamusanga yapfuye.

Ati “Igikekwa ni ukwiyahura kuko yari yifatiye icyumba aryamamo, hanyuma abantu basanga ku murambo we imiti ishobora kwica umuntu, ubwo rero ibindi biragaragazwa n’ibizami bya Autopsy.”

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo nawe yemereye Umuseke iby’aya makuru, avuga ko bagikurikirana ngo bamenye neza iby’urupfu rwa Dr Jean Fidele Niyomugabo.

Dr Jean Fidele Niyomugabo wize ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda yiteguraga gukora ubukwe mu kwezi gutaha tariki 18 Nzeri 2016.

Umurambo we wazanywe ku bitaro byahoze ari ibya Police biri ku Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Nice Garden motel aho basanze umurambo wa Dr Jean Fidel
Nice Garden motel aho basanze umurambo wa Dr Jean Fidel

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW

38 Comments

  • RIP to him. Gusa Imana ifashe uwo mukobwa bari bagiye kuzarushingana iperereza ryimbitse rikorwe bamenye neza icyamwishe nubwo probability nini aruko yiyahuye.

  • Birababaje cyane rwose,

  • Olalaaaaaaaaa mon ami Fidel, uruhukire mu mahoro!
    Iperereza rikorwe, ntakundi

  • uwiyishe ntaririrwa ariko nabwo baravugango agahinda kinkoko kamenywa ninkike yatoreyeho, kuko wakwibaza uti umusore mwiza nkuyunguyu warufite imibereho myiza mubigaragara waruri guteganya kurongora vuba yaba yiyahuye kuberiki, buriyaumusanze iyo yagiye yabigusobanurira neza cg se abari incuti ze za hafi bashobora kubimenya. nihanganishije uwo mukobwa cyane kuko ntabwo byoroshye kubyakira

  • RIP To him Gusa numuryango ukomeze wihangane .

    • Type, ashobora kuba yarabenzwe ! Akananirwa kubyihanganira.

  • RIP Dr, birababaje cyane kubona umusore nk’uriya afata icyemezo cyo kwiyambura Ubuzima. Gusa buriya hari impamvu ikomeye.wasanga nuwo mukobwa abifitemo uruhare (de près ou de loin)

    • RIP TO Dr.Fidele N.

  • Hari byinshi yarenze biruta nokubengwa,NA ha police gukurina.ur soul rest in peace

  • RIP to Him! Nubwo ntamuryango yagiraga Ndasaba abakozi bakoranaga n’Abarokotse Genocide Bo Kumayaga Kuzamuherekeza. Kdi Imana Ihe Ishuti n’Abavandimwe Kwihangana no Gukomera

  • RIP to Him! Nubwo ntamuryango yagiraga Ndasaba abakozi bakoranaga n’Abarokotse Genocide Bo Kumayaga Kuzamuherekeza. Kdi Imana Ihe Ishuti n’Abavandimwe Kwihangana no Gukomera

  • Mwese abavuga ko yiyahuye, mwabihamya ko muvuga ibyo mutazi, murekere aho, Imana ikwakire muvandimwe nakundaga

  • Ndabasabye, abantu bakomeje gukwirakwiza ko uriya Mu Dr. yiyahuye iperereza ritaranarangira barekere aho. Kuba ngo barasanze imiti yica mu cyumba uriya musore yapfiriyemo ntibivuze na gato ko byanze bikunze ari we wayihashize, ikindi nta nakimwe kitubwira ko iyo version itangwa y’uko byagenze ari yo. Please stop! Kuki se bitaba ari maquillage ya crime? ibyo ni ubwa mbere mwambyumva? Tujye twitondera ibyo twandika nta n’ibimenyetso bihagije dufite, cyane ko atari na bwo bwa mbere tubona imfu zidasobanutse. Murakoze

    • Uravuga ukuri Simba. Abantu bakunda kwihutira kuvuga gusa. Sinibaza umwana muto kuriya ko yashobora gufata icyemezo nka kiriya ! Certainement c’est du mascarade.

    • Uravuga ukuri Simba. Abantu bakunda kwihutira kuvuga gusa. Sinibaza umwana muto kuriya ko yashobora gufata icyemezo nka kiriya ! Certainement c’est du mascarade. Nyagasani amwakire gusa.

  • Ohhh I can’t believe Fidele can commit suicide. I can’t imagine that he died, RIP bro.

  • Mwemezwa niki ko yiyahuye
    Ko nu umuntu yakwica akahasiga iyo miti
    Kugirango ajijishe abantu bazaboneko yiyahuye
    Gusa nagende Yakoze byinshi byiza kwisi
    Gusa birababaje cyane
    Kumva urupfru rwe
    Naho mwe muvuga ngo uwiyishe ntariririrwa
    Musigeho
    Niwe wanze kubaho
    Akabana nu umugeni we mwiza bari bagiye kubana
    Imana ikwakire nshuti
    Abamarayika bakwegereze Razaro wahoze ari
    Umukene maze mwibanire mu gituza cya yezu
    Tuzahura ku umunsi wu umuzuko ????????????????????????????

  • Abakobwa bari hanzaha uhmmm, ntacyo mvuze ntiteranya!

  • Que la terre lui soit légère

  • Mbivuga!, operation Valens and Binagwaho irarikoze da! Ngo yiyahuyeeeeeeee! Igipindi gusa! Mbabajwe na fiancé we! RIP Jean Fidele..
    Mwari mwabona iki se?

  • Ashobora kuba yarasanze harumuntu umucinyuma.Uwo mukobwa bamuhate ibibazo.

    • lmana imwakire. Birababaje cyane. Gusigara wenyine si ibintu. Kuvunika yiga, none akaba agiye kare yari agiye kurongora wenda no kubyara…..uwo mwana w’umukobwa Imana imukomeze.

  • ikigaragara ni uko hari benshi mu banditse aha bazi byinshi

  • Ako kagore yendaga kuzarongora ubu tayari kambaye ipingu, uze urebe iby’iperereza uko bimera!
    Hahahahahaaaaa!

    • @Hakim nta bumuntu ugira!

  • Sha mujye mwicecekera kuko ntuzi ejo hawe uko hazamera. Yaba yiyahuye cg bamwishe nawe ntiyari yanze ubuzima bwe! Ngo Ni ikigwari? None yarize agera ku kuba doctor ari ubugwari se? Ubuhemu n’ubugome bwabantu buriho ubu bwatuma ukora ibyo utatekereje. Kandi nyine buriya byamurenze siwe wanze kubaho! Mureke izo jugement zanyu ahubwo mujye mufasha abantu mubabe hafi mureke ibyo!

  • Birababaje cyane uburyo bwose yaba yafpuyemo biraba aje

  • Nta muti witwa Nortraz ubaho, n’ubwo ndeba igihe.com bahise bawusiba ! Ubwicanyi uri muri aka gahugu muzaba mureba icyo buhatse !

  • Polisi y’u Rwanda ifite ibibazo! Nidashyira ahagaragara iki kintu irakurwaho icyizere. Umuntu ukorera Ruhango, atagiye mu nama cg mu ihugurwa i Gicumbi, yewe nta n’umuntu basohokanye … Ibyo kwiyahura bibe bishyizwe ku ruhande, warokoka imihoro, amacumu n’udufuni, ukiga kaminuza warangiza ukajya kwiyahura!!!!

  • Uyu mutype yagambaniwe.apfuye urwa karegeya.

  • Inka zo muri uru Urwanda zirica cyane

  • Azize ibyo azi mu kunyereza imfashanyo Abanyamerika baha ibyo bitaro. Urupfu rwe rufitanye isano n’ivanwaho rya Ministre Agnes Binagwaho n’ihunga ry’uwo yasimbuye Valens. Uyu we yagize Imana kuko aba aliwe wishwe.

  • Kandi abazi iyo dossier bose muzumva bagize impanuka.
    Abanyamerika bibaza igituma batanga amafaranga abantu bagakomeza kubura uko bavurwa neza.

  • bantu b Imana ndabsabye ntimwonger gushinyagura ngo yiyahuye kuko Siko biri. Police nitubarire igaragaze abamwishe nabo bakatirwe urubakwiye kuko nitabikora ntihazagire uwongera kuvuga ngo umutekano. kabiragani …Aerg/NUR ndi umwe mubabaye cyane Nyakubahwa Perezida nagira icyo akora rwose ndumva agahinda kandenze ubuse umuntu ajyehe..umuntu avutse undi ubuzima kubera kwanga ko bamenya amakosa ye? we ahumeka iki? yambaye iki? inyana zímbwa gusa.

  • Nanjye reka mbasabe,
    Plz abantu bakomeje gukwirakwiza ko uriya Mu Dr. yiyahuye ngo umukobwa yakundaga plz iperereza nirikomeze rigaragaze ukuri. Kuba ngo barasanze imiti yica mu cyumba uriya musore yapfiriyemo ntibivuze na gato ko byanze bikunze ari we wayihashyize, ikindi ntakuntu umuntu yakiyahura ngo akomeze yiyorose ntibibaho. Plz musigeho kuvuga amagambo nkayo arashegesha imitima ya benshi!
    Gusa ipfu zikomeje kugaragara hato na hato Police ndabasabye muharanire amahoro n’ukuri.
    Murakoze

  • Abantu bakomeje kuvuga ko Jean Fidele yiyahuye nimusigeho kuko nta gihamya mu bifitiye. Police nikomeze ikore iperereza neza ihereye ku bitaro yayoboraga ukuri kuzamenyekana. Naho ibyo kuvuga ko bamusanganye imiti ishobora kwica umuntu byo ni amayeri yo gutwikira icyaha. Gusa umuntu wese wabigizemo uruhare Imana imugenderere. Rest In Peace, brother Fidele!

  • Urupfu rwe rushobora kutazamenyekana ariko ibyo kwiyahura byo rwose ntibirimo. Polisi yacu turayizeye gusa ukuri kumenyekanye vuba byaramira imitima ya benshi. Murakoze.

  • ntakundi gusa imana imwakire muvayo.gusa mwibaze kndu mumenyeko ntarugo,ntamahugurwa,ntanikindi navuga kiri byumba yaba yarakurikiyeyo. haruwamujyanye kuri mission yiwe.ikibazo mugikure mukwiyahura dutekereze undimuyobozi uzamusimbura azubahande,arekende? mwibaze uwahunze impamvu? yewe bite,agahinda , kwica umuntu ejo nawe ukamusangayo.

Comments are closed.

en_USEnglish