Rwimiyaga: Hatashywe ibyumba 12 by’amashuri byubatswe ku ayavuye mu bukerarugendo
Nyagatare – Mu mudugudu wa Gatebe, Akagali ka Karushuga mu murenge wa Rwimiyaga kuri uyu wa kane hatashywe ibyumba by’amashuri 12 byubatswe n’umusaruro ukomoka mu bukerarugendo aho 5% by’uwo musaruro bijya mu bikorwa by’iterambere hafi y’abaturiye pariki.
Mu 2015/16 ubukerarugendo bwinjije miliyoni 318$ nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere RDB ari nacyo gifite ishami ry’ubukerarugendo mu Rwanda. 5% y’ariya madorari yinjijwe azashyirwa mu mishinga nk’amazi, amashanyarazi, amashuri…ku baturage baturiye za Pariki mu Rwanda.
Aha Gatebe hari hakiri ikibazo cy’abana biga bicaye munsi y’ibiti imvura yagwa amasomo akaba ahagaze kuko nta byumba by’amashuri bari bafite.
Faustin Bumbakare uyobora ishuri rya Gatebe Primary School avuga ko amashuri yari ahari yari ay’abantu bagiye biyubakira adakomeye agahora yasenyutse.
Ati “Gatebe ubu higa abana 1 914, ibi byumba bizadufasha cyane tuzabigabanya abana bigaga bacucitse cyane. Ubu hari n’umuriro uturuka ku mirasire y’izuba na One Laptop per child ubu yatugezeho.”
George Mupenzi umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yavuze ko RDB iki ari igikorwa cyiza bakoze ku burezi kandi banasanzwe bakora ibindi nko gufasha za Pharmacie z’amatungo, kubaka poste de Sante n’ibindi.
Ati “Ibi ni ibintu abaturage babona umusaruro wabyo kandi bikabashimisha.”
Belise Kaliza umuyobozi muri RDB ushinzwe iby’ubukerarugendo yavuze ko amafaranga y’ubukerarugendo aza yinjira mu ngengo y’imari y’igihugu (Budget) mu kubaka amavuriro ndetse n’ibindi bikorwa leta ikorera abaturage, hejuru yabyo na 5% yayo agasaranganywa mu bikorwa by’abaturiye pariki kuko ari nabo bagira uruhare mu kubungabunga izo pariki.
Kaliza ati “Uyu mwaka muri iyi gahunda twatanze miliyoni 376 mu gihe ubwo yatangiraga mu 2005 hari hashyizwemo miliyoni 42. Ni gahunda izakomeza kwiyongera buri mwaka. Ubu ni igikorwa kandi kijyanye na gahunda yo Kwita Izina ku nshuro ya 12.”
Kaliza avuga ko ibi ari ibikorwa bigamije gutuma umuntu uturiye Pariki yumva impamvu yo kubungabunga ibi byanya kuko ari ingirakamaro.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ko mutatubwiye gahunda y’iki gihembwe uko abanyeshuli bazatangira??Ps wa Mineduc ahugiye kuki?
Comments are closed.