Digiqole ad

Ibisigazwa by’ibikoresho byifashisha ingufu z’amashanyarazi biteye inkeke ku buzima bwa muntu

Muri iki gihe usanga abantu bashishikazwa no gutunga ibikoresho bikenera ingufu z’amashanyarazi, ariko ugasanga hari abatita ku ireme  ry’ibikoresho n’igihe  bigomba kumara bikoreshwa.

Ibimodoka biba byarashaje ariko bikaguma kugasozi.Ibi hamwe n'ibindi byuma bishaje bishobora kugira ingaruka kubuzima bwa muntu
Ibimodoka biba byarashaje ariko bikaguma kugasozi.Ibi hamwe n'ibindi byuma bishaje bishobora kugira ingaruka kubuzima bwa muntu

Ibi bikoresho byiganjemo ibyo mu ngo ndetse n’ibyifashishwa muri  biro, iyo bimaze gusaza cyangwa se bimaze gutakaza ubuziranenge bwabyo bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

Ingaruka zinganjemo uburwayi bunyuranye harimo na  kanseri. Icyakora bamwe mu bashakatsi bo muri Kaminuza Nkuru y’U Rwanda, bemeza ko bishobora gusazurwa bikabyara ibindi bikoresho bishya.

Bimwe mu bikoresho bivugwa harimo ibyo mu ngo nka televiziyo, firigo kimwe n’iby’ikoranabuhanga n’itumanaho nka telephone, mudasobwa, ko igihe hatagenzuwe igihe byakorewe bigakomeza gukoreshwa kandi byararangije igihe byagenewe, bihinduka ibisigazwa bityo bikagira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

Uretse ibiba bigikoreshwa kandi byarataye igihe, hari n’ibindi biba bitagikoreshwa byarajugunywe ku gasozi. Ibi nabyo,ngo n’ubwo biba bitagikoreshwa bigira uruhare mu kwangiza ubuzima bwa muntu ndetse n’ibidukikije bidasigaye.

Muri uyu mwaka ikigo cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kita ku bidukikije, kwihangira imirimo n’amajyambere arambye(CEESD), cyashyize ahagaraga ubushakashatsi bwerekana ko haba ibikoresho biba bigikoreshwa kandi bishaje kimwe n’ibitagikoreshwa biba byarajugunywe kugasozi, hashyirwaho uburyo bwo kubikoramo ibindi bikoresho bishyashya.

MUGIRANEZA Theodomille, umwarimu mu ishami ry’ubumenyi bw’isi muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, avuga ko mu bushakashatsi bakoze bwerekana ko hakagombye kujyaho umurongo uhamye  na politike y’igihe kirekire ku rwego rw’igihugu, yo kureba uburyo ibikoresho bitakijyanye n’igihe byafatwa neza.

MUGIRANEZA Ati:″ikindi n’uburyo bakwiye gushaka ahantu habugenewe, kuburyo hagenwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutunganya ibyo bikoresho biba bishaje.″

Bitewe n’ibyo ibi bikoresho biba bikoze, bishobora kugira ingaruka zinyuranye ku mubiri w’umuntu. KAGISHA Veadaste, umwarimu mu ishami ry’ubuvuzi bw’abantu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, avuga ko hari ibigira ingaruka ku bwonko cyane cyane ku bana.

Ingaruka ku maraso kuburyo bishobora kuvamo zimwe mu ndwara z’umwijima  ndetse n’impyiko. Mugihe ibikoze ibi bikoresho kandi byinjiye mu mubiri, bimuviramo kanseri cyangwa n’uruhu rukaba rwakwangirika.

Urugero n’inkibikoresho bikoze muri Cadimium. Iyo umubiri ufashwe nabyo, ukaba wakwinjirwamo na garama icyumi(10g), KAGISHA Veadaste avuga ko bisaba imyaka 30 kugira ngo kimwe cya kabiri kibe cyava mu mubiri w’umuntu.

Icyakora n’ubwo ibi bikoresho bishaje bigira ingaruka ku mubiri ndetse n’ibidukikije, urubuga rwa internet www.eco-info.org, rugaragaza ko ibisigazwa bikomoka ku bikoresho bikoze mu byuma bishobora kuzaba nk’amabuye y’agaciro mu bihe bizaza.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • Muraho,

    Komera wowe Munyamakuru NGENZI Thomas….

    Nkuko nigeze kubyandika ku yindi nkuru wanditse, wowe wifitiye ubuhanga wandikana bunshimisha cyane. Abarimu bakwigishije bakwigishije neza, kuko umuntu asanga uburyo bwo kandika neza inkuru, warabuteye imboni, mbese bwakwinjiye mu maraso!!!….

    Nicyo gituma nshaka kukunganira…..

    Kuko nkuko yenda ukurikirana ibitekerezo nandika hano kuri runo rubuga, ntabwo ari amakabyo, ubwibone cyangwa ubwirasi bingenza. Ahubwo nubwo ndi umusaza, nkunda kwihinga, kwiga kuri jyewe ni uguhozaho. Navutse ndi Munyeshuri, nabyirutse ndi Munyeshuri, nshaje ndi Munyeshuri, nzapfa ndi Munyeshuri!!!….

    THESE * ANTITHESE * SYNTHESE.

    Iyi nkuru yawe ni nziza kuki???

    Ni inziza kuko usubiza ibibazo bitatu: “What * Why * How = Iki * Kuki * Gute”….

    Uratangira ubaza kandi ugasubiza aho ikibazo cy’ibisigazwa bikoreshwa amashanyarazi kiri. Hanyuma uti kuki se ari ikibazo cy’ingutu koko. Ugasoza werekana uburyo iki kibazo cyakemurwa…

    IKITONDERWA. Byaba byiza, ubutaha ugiye utanga kandi ukerekana uburemere bw’ikibazo. Aha ujye ushaka ibipimo by’ikoreshamibare. Tuvuge ukatubwira toni z’ibisigazwa umuntu asanga i Kigali, i Rubavu, i Huye n’ahandi n’ahandi…..

    Kandi byaba byiza nkuko werekanye urubuga rwa internet http://www.eco-info.org, kwerekana ukuntu ibindi bihugu byo hafi na kure bitunganya kiriya kibazo….

    UMWANZURO. Wowe na bagenzi bawe mbifurije Noheli nziza. Nizeyeko ibitekerezo nanditse bibatera ishema. Kandi mbijeje ko nzahora mbatiza umurindi. Kuko akazi mukora kari kw’isonga ry’iterambere rirambye!!!….

    BY THE WAY. CEESD HAS MY FULL SUPPORT AND ENCOURAGEMENT. SUSTAINABILITY IS FOR ME ALMOST A “HOLY WORD”…..

    Murakoze mugire amahoro,

    uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish