Digiqole ad

Interractive Mathematics, software yazanywe ngo ifashe abana kwiga imibare

 Interractive Mathematics, software yazanywe ngo ifashe abana kwiga imibare

Shenge aragerageza kumenya imikorere y’iyi software

Imibare ni isomo rigora abana mu mashuri abanza bidatewe n’uko rikomeye ahubwo kubera uko baryize, kompanyi ya Sakura-Sha  isanzwe ikora za softwares zinyuranye kuri uyu wa kabiri yamuritse mu Rwanda iyitwa Interractive Mathematics ifasha abana kwiga no  kumva vuba imibare.

Mu gihe basobanuraga imikorere y'iyi software
Mu gihe basobanuraga imikorere y’iyi software

Iyi software yatangijwe muri mudasobwa za Positivo zicuruzwa mu Rwanda na African Smart Investment.

Iyi software yashyizwe muri izi machine ngo bahereye ku ifasha abana biga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza kubo muwa kabiri mu mashuri abanza, mu bihe biri imbere ngo bazakomeza bazane n’izafasha abana bo mu myaka yisumbuyeho.

Francois Karenzi umuyobozi wa African Smart Investment avuga ko ubu hamaze guhugurwa abarimu 60 mu mujyi wa Kigali ku ikoreshwa ry’iyi software ishyirwa muri mudasobwa za Positivo.

Karenzi ati « Burya mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri niho imibare itangira kunanira umwana, niyo mpamvu ariho twahereye ngo aba bana bakure bakoresha iyi software ibigisha byoroshye kandi ituma bakunda imibare. »

Iyi software ngo bari kugerageza no kuyishyira mu Kinyarwanda kugira ngo ubwo izaba ikwirakwiriye henshi abana bayikoreshe kandi bayumva.

Mu mwaka utaha w’amashuri ngo nibwo iyi software izatangira gukoreshwa,

Abarimu mu mashuri abanza bakaba ngo bazayifashisha cyane mu kwigisha abana imibare kandi bakaba bari no koroherezwa kubona mudasobwa za Positivo zifite iyi software.

Interractive Mathematics yatangiye gukoreshwa mu Buyapani, ubu ikoreshwa no muri Kenya.

Nagamura Keichi umujyanama mu kigo cya Sakaru-Sha avuga ko iyi software yereka abana imibare mu buryo bworoshye kandi igatuma bagura imitekerereze yabo mu mibare.

Karenzi avuga ko u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu kubaka ubumenyi ubumenyi bw’abana barwo kuko nta bundi bukungu u Rwanda rufite uretse abaturage barwo.

Karenzi na Ambassadeur w'Ubuyapani mu Rwanda ubwo bamurikaga iyi software
Karenzi na Ambassadeur w’Ubuyapani mu Rwanda ubwo bamurikaga iyi software
Abana berekwa uko iyi software ikoreshwa ngo bige imibare
Abana berekwa uko iyi software ikoreshwa ngo bige imibare
u Rwanda ngo ntawundi mutungo rufite utari abana barwo bityo ngo bagomba kugira ubumenyi
u Rwanda ngo ntawundi mutungo rufite utari abana barwo bityo ngo bagomba kugira ubumenyi
Shenge aragerageza kumenya imikorere y'iyi software
Shenge aragerageza kumenya imikorere y’iyi software

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ariko nka buriya aba bana bazarangiza primaire bakibasha kureba. Nyamara mushatse mwabareka bakiga bakoresheje ubwonko bwabo mukareka kubatoza ubinebwe.

  • Ese kukibintu burigihe bizagutangirira iwacu, kuki abobazungu bababatabishaka hanyuma bakaza kubidukwikira koko? Ese nimpuhwe baba badufitiye koko? kukibyi tutabisesengura?

  • Ariko twe rubanda turibaza niba MINEDUC (Minisiteri y’Uburezi) iba yatanze uburenganzira ko ibyo bintu bijya kugeragezwa mu ishuri runaka.

    Ibintu bisigaye bibera mu burezi hano mu Rwanda biteye ubwoba, kuko iyo urebye ureba akajagari karimo aho umuntu aza akikorera ibyo ashatse bigutera kwibaza niba MINEDUC igifite controle ku burezi mu gihgu bikagushobera. Ubu hari za ONG z’abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda zadutse zivuga ko zizanye ICT mu burezi, ugasanga barimo baragerageza ibintu ngo byo kwigisha bakoresheje ICT, KANDI MU BY’UKURI WAREBA UGASANGA NTAHO BIGANISHA UBUREZI MU RWANDA AHUBWO ugasanga birimo gutera urujijo mu barimu.

    Byinshi muri ibyo bikorerwa mu mashuri, hari ubwo na Minisiteri y’Uburezi ubwayo iba itabizi.Abanyarwanda turibaza aho uburezi bw’iki gihugu bugana mu gihe na Minisiteri ibushinzwe itazi neza ibibukorerwamo.

    MINEDUC na REB bari bakwiye guhaguruka bakamenya inshingano zabo mu by’Uburezi, bagakora gahunda imwe ihamye ijyanye n’ibyerekeye ICT mu burezi (ICT in Education). MINEDUC na REB kandi bakwiye kureba abitwa ko bafite imishinga ijyanye n’ibya ICT in Education ikababumbira hamwe, ikabasaba gukora umushinga umwe ugaragara ujyanye n’ibyo bya ICT in Education, uwo mushinga akaba ariwo ukorana na MINEDUC na REB mu gusakaza ibyo bya ICT in Education mu mashuri yose yo mu Rwanda nta kuvangura, naho ibyo ubona by’akajagari gahari aho buri muntu aza akikorera ibye (ibyo yishakiye), ibyo bintu rwose bikwiye kuvaho.

    Birasa nk’aho abanyamahanga bamwe baza ino mu Rwanda bishakira amafaranga (inyungu) gusa batitaye ku ireme ry’uburezi mu gihugu. Hari abandi ubona basa naho barimo kwikorera igerageza cyangwa ubushakashatsi badashobora gukorera mu bihugu bindi kubera ko mu Rwanda ubona basa naho ntawubakontorola, ntawubarebuza, ntawubakurikirana, ntawubakebura, ntawubahagarika, ntawe ubabwira ati: “ibi muzanya ntabwo bishoboka”. Rwose birababaje.

    Ikintu cyitwa ICT mu Rwanda bagihaye uburemere budasanzwe, ku buryo umunyamahanga wese uje azanye akantu ka ICT application muri domain runaka, n’ubwo kaba ari amafuti, bahita bamureka akagakoresha mu Rwanda uko yishakiye, kuko ubona abakagombye gufata ibyemezo mu bijyanye n’ikoreshwa rya ICT mu gihugu basa nk’aho hari ibyo batinya kuvuga ku mugaragaro. Cyangwa se tuvuge ko baba barangariye mu bindi tutazi, ariko se ibyo bindi bibarangaza biruta inshingano zabo ni ibiki???!!

    • sha urababwiye kabisa ariko igihugu cyahindutse akavuyo reba umuntu waje gucuruza ibiryabarezi ngo yahawe uruhushya na minicom , byatera kabiri abaguverineri bakabyamagana .buriya uwamuhaye icyo cyangombwa yabonaga ibiryabarezi koko bije kungura iki abanyarwanda.

      • Ese uwowamuhaye icyangombwa abakorera leta?

  • Mu bigaragara igihugu cyacu kirimo gutera imbere mu bijyanye nikorana buhanga nubwo hakiri imbogamizi ariko ntitwakirengagiza ko hari intambe ikomeye imaze guterwa mu bijyanye nikorana buhanga.ku bwiyo mpamvu numva twakishimira aho tugeze ndetse tugatekereza kubyakongerwamo imbaraga hatabaye kunenga cyane ibibera iwacu.

  • NGEWE MFITE UMWANA WAYITABIRIYE NDI UMUHAMYA W’UKO IBINTU ANYEREKA ANAKORA ATASHYE ARI MYIZA KDI ARI INGIRAKAMARO PE AHUBWO BAZIYE IGIHE PE!UMWANA ARIKORESHA AMA EXERCISES KANDI ANAKINA BIKAMUMOTIVA PE!
    IMPAMVU MURI KUVUGA IBYO NUKO MUTAZI IBYO ARIBYO. NGEWE NAHISE NAMUGURIRA MACHINE RWOSE KDI NIJYE WOKUMUHA GAHUNDA Y’UKO AZAJYA AYIKORESHA URWEGO RWO KUMURINDA INGARUKA YAMUTERA YOSE.
    MURAKOZE MUJYE MUVUGA IBINTU MWANBANJE KUMENYA IBYO ARIBYO RWOSE!

  • Kandi ntanikintu ushobora kuzana muri education uko wiboneye ubanza ugahabwa uburenganzira na MINEDUC ndetse na REB.

Comments are closed.

en_USEnglish