Umuyoboro w’amazi wangije umuhanda mushya hafi ya Convention Center
Ku muhanda mushya uturuka kuri Convention Center (umuryango wo ruguru) hafi ya MINIJUST ugana ku Kacyiru umuyoboro (tuyeau) y’amazi ica munsi y’uyu muhanda mushya yarangiritse imena amazi bituma umuhanda nawo wangirika.
Bamwe mu baturiye aka gace mu kagari ka Kamukina mu midugudu ya Isano n’Isangano n’ babwiye Umuseke ko kuva ku cyumweru byatumye babura amazi mu ngo zabo.
Imirimo yo gusana uyu muyoboro iri gukorwa byihuse, abatuye aha hafi bakaba bo batarabona amazi.
Amazi y’uyu muyoboro yangije ku kigero kidakabije uyu muhanda umaze igihe gito utangiye kuba nyabagendwa.
Umwe mu ba-technicien b’ikigo cyo gukwirakwiza amazi wari mu mirimo yo gusana uyu muyoboro yabwiye Umuseke ko uyu munsi bari burangize kuwusana by’ibanze bagahita baha amazi abatuye hafi aha bayabuze.
Avuga ko bari gutegura gushyiramo undi muyoboro ukomeye kurusha uyu, byose bikazarangira kuwa gatanu.
Gusana ahangiritse kuri uyu muhanda nabyo ngo birahita bikorwa.
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Buriya nabaturukiya bakomerekeje uwomuyoboro babahamagare barihe nubundi inkoni zabo baziriha igihe nikigera.
Comments are closed.