IMIBARE: Muri EAC, mu Rwanda niho hakorwa ibyaha bicye bikoreshejwe imbunda
Ubushakashatsi bwatangajwe kuri uyu wa mbere bwakozwe n’Umuryango ushinzwe kurwanya intwaro nini n’into mu baturage uhuriwemo n’ibihugu byo mu biyaga bigari n’ibyo mu ihembe rya Africa, buvuga ko u Rwanda aricyo gihugu muri aka gace kirimo ibyaha bicye cyane bikoreshwa imbunda.
Hari mu nama yahuje inzego z’umutekano z’abagize uyu muryango wa RECSA (Regional Centre on Small Arms) urimo ibihugu 15 mu byo muri aka karere yateraniye i Kigali kuri uyu wa mbere, aho bigaga ku gukumira ikoreshwa ry’intwaro nto mu baturage.
U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu bigize RECSA mu kugira ibyaha bicye bikoreshejwe imbunda mu baturage, Kuva mu 2010 kugeza ubu ngo mu Rwanda habaruwe ibyaha 421 nk’ibi, inyuma y’u Rwanda hari Tanzania ahabaruwe ibyaha 9 646, Kenya ahabaruwe ibyaha 12 877, Burundi habaruwe ibyaha 26 041 na Uganda ahabaruwe ibyaha bikoreshejwe imbunda mu baturage 34 512.
Theoneste Mutsindashyaka umunyamabanga nshyingwabikorwa wa RECSA muri iyi nama yavuze ko mu bihugu 15 bigize uyu muryango umunani muri byo birimo u Burundi, Sudani y’Epfo na Somalia hari umutekano mucye kubera intwaro nyinshi ziri mu baturage.
Aba baturage ngo bakaba bazibona mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mutsindashyaka wigeze kuyobora umujyi wa Kigali ati “Ubundi igihugu nicyo cyemerewe gutumiza imbunda kugira ngo kirengere imipaka yacyo, ikwirakwira ry’imbunda mu baturage rero ni ikibazo gikomeye, cyane cyane n’igihugu cyamaze igihe kinini mu ntambara nka Somalia aho imbunda zigurishwa no mu isoko.”
Mutsindashyaka avuga ko ibihugu bituranye n’ibirimo umutekano mucye bigomba kuba maso kugira ngo hatabaho gukwirakwira kw’imbunda byambukiranyije imipaka mu baturage.
Mutsindashyaka avuga ko RECSA ifasha ibihugu gukurikirana neza imbunda gitunze, zikandikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi igakangurira abatura bakizitunze kuzivanaho kuko imbunda ari ikintu kibi mu baturage.
ACP Celestin Twahirwa umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko mu hari ibyaha bike bikoreshejwe imbunda kubera uruhare rw’abaturage mu kitwa ‘Community Policing’ aho bahanahana amakuru na Police ku byaha byabaye no kubikumira. Bigatuma n’uwaba atunze intwaro mu buryo butemewe amenyekana agafatwa.
ACP Twahirwa ati “Mu by’ukuri nabo bagiye babikurikirana (RECSA) mu Rwanda urebye nta bantu bahari batunze intwaro mu buryo butemewe.”
Mu Rwanda hashize imyaka irindwi hariho itegeko ryemerera abantu gutunga intwaro mu buryo bwemewe n’amategeko.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
7 Comments
Ntabwo bitangaje
U Rwanda rwarabonye, usibye n’imbunda n’imipanga ubundi ntawakabaye akiyitunze iwe!
Twarababaye twarumvise tuzi ikibi cy’imbunda
Nta gitangaza kirimo, kuko ibyaha byinshi by’ubwicanyi mu Rwanda, cyane cyane mu miryango, bigikoreshwa amashoka, imipanga n’ibyuma. None se niba ibihugu nka Kenya na Tanzaniya byemerera abaturage babo gutunga imbunda ku bwinshi, hano bikemerwa mu magambo ariko mu bikorwa zigira abasirikare n’aba demobs gusa, urumva hari igitangaza ko n’ibyaha bikoreshwa imbunda byaba byinshi aho abaturage bazitunze ari benshi?
“Mahoro”…ibyo uvuze ko biteye amakenga kuri wowe?! icya 1: uti hano gutunga imbunda mubaturage byemewe mu magambo ariko ntibishyirwa mubikorwa!…uzi neza ko ataribyo. Icya 2: Aho kwamagana ubwicanyi ubwaribwo bwose, ufite ikibazo ko iwacu bukoreshwa imipanga n’amashoka kuko badafite imbunda mungo zabo….MWAGIYE MUREKA KWIHISHA iyuma ya claviers zanyu, ndavuga wowe n’abandi mbona kumbuga nkoranyambaga, birirwa batesha u Rwanda n’abanyarwanda agaciro!
@Afazari, uvuze ko nyir’urugo yapfuye si we uba yamwishe. Mu gihe wandika ibi, hari kuri runo rubuga inkuru y’umugabo w’i Rubavu wicishije icyuma umugore bari baratandukanye. Ubwicanyi bumaze iminsi buvugwa mu gihugu, ntiwabura nk’inkuru 10 zabwanditsweho kuri iyi website muri uku kwezi konyine. Ni iki se bantu bicishwa? Ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi n’ubwubatsi cyane cyane.
wowe ibyo uvuga urabizi! imbunda bemerewe kuzitunga ariko nyine ntawe uyitunze, byatanajwe n’ababishinzwe ko abanyarwanda bemerewe gutunga imbunda igihe bubahirije ibigenwa n’amategeko ariko nyine ntabwo bitabira kujya gusaba izo ntwaro! ikindi nta munsi w’ubusa tutumva abicanye hakoreshejwe intwaro za gakondo! maze rero ujye ureka ibyo bikabyo byawe hamwe n’iterabwoba! urumva!!!!
Mutsindashyaka yarakonje pe! Karahanyuze koko!
Dore mutsindashyaka wana!
Comments are closed.