Digiqole ad

Karongi: Umugore aba muri ‘container’ iri mu itongo ry’inzu ye bashenye

 Karongi: Umugore aba muri ‘container’ iri mu itongo ry’inzu ye bashenye

Mu kubaka umuhanda wa Kivu Belt uva i Rusizi ugahita Karongi ukazakomeza Rutsiro na Rubavu bamwe mu baturage bari batuye hafi cyane y’umuhanda barabariwe ngo bimuke, Hilarie Mujawayezu utuye mu kagari ka Gasura mu murenge wa Bwishyura nawe yarabariwe arishyurwa ariko ntiyimuka ahubwo azamura ‘container’ mu itongo bashenye, ubu niyo abamo.

Uwo niwo muryango winjira unasohoka muri iyi 'nzu' ye yubatse mu itongo
Uwo niwo muryango winjira unasohoka muri iyi ‘nzu’ ye yubatse mu itongo

Ubuyobozi bw’ibanze buzi iby’iki kibazo cye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura ntabwo yashimye kugira icyo abitangarizaho Umuseke.

Mujawayezu yabwiye Umuseke ko yahisemo kubaka ‘container’ aha mu itongo ngo kuko amafaranga bamuhaye yayaguzemo isambu ahitwa  mu Kayenzi ariko ngo ni kure kandi ni umurwayi aha atuye ngo niho hafi kuko ajya kwivuza buri munsi.

Mujawayezu, ufite ikibazo cyo kuba ‘paralysee’ yabwiye Umuseke ko bamaze kumusenyera inzu ntibayishyire hasi yigiriye inama yo kubakamo ‘kontineri’, ubu niyo abanamo n’abakobwa be babiri b’inkumi.

Ati “Impamvu nagumye hano ni uko njyewe nivuza buri munsi, amafaranga nahawe ntabwo nari kubona uko nyubakamo kandi barananyimye mutuel ngo nzajye kuyifata iwacu, nyamara hano mpamaze imyaka 30.”

Uyu mugore yabariwe miliyoni eshanu n’andi arengaho, avuga ko yishyuwe izi miliyoni bakamusigaragamo ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, aya avuga ko batarayamuha, ndetse we akabivuga nk’ikibazo gikomeye yanagejeje ku badepite ubwo basuraga aka gace.

Mujawayezu avuga ko yubatse iyi kontineri abayobozi babireba ntibamubuze. We ngo yishimira gukomeza gutura hano kuko ari hafi y’umuhanda ngo bimworohera kujya kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Umuseke ko akarere gafite gahunda ndende yo gutuza abaturage ahakwiye, ko uyu muturage nawe adakwiye kuguma ahantu nk’aha.

Uyu muyobozi avuga ko abaturage badakwiye gufata nabi amafaranga y’ingurane bahabwa ngo bubake kuko abayafata nabi aribo bisanga mu bibazo nk’ibi.

Amakuru agera k’Umuseke ni uko hari abayobozi bandi bageze aho uyu mugore atuye muri iyi week end bagategeka ko iyi kontineri abamo isenywa akimurwa.

Imbere harashyuha cyane muri ibi bihe by'izuba hakanakonja cyane nijoro, ariko we ngo yumva ahishimiye kuko ari hafi y'umuhanda
Imbere harashyuha cyane muri ibi bihe by’izuba hakanakonja cyane nijoro, ariko we ngo yumva ahishimiye kuko ari hafi y’umuhanda
Iyi 'container' ngo bayishyizemo ubuyobozi bw'ibanze bubizi
Iyi ‘container’ ngo bayishyizemo ubuyobozi bw’ibanze bubizi
Imbere mu itongo riri hafi y'umuhanda mushya nimwo batuye muri 'container'
Imbere mu itongo riri hafi y’umuhanda mushya nimwo batuye muri ‘container’

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ubwo itangazamakuru rihageze, kamubayeho!

  • Uyu se ubu tuvuge ko ari ubukene? Ko akeneye ubufasha bwa leta? yego aramugaye ariko yahawe amafaranga, ndetse abana n’abakobwa babiri be b’inkumi batamugaye. Icyamubayeho ni imyumvire ye irimo imyavu. Bene aba bajye bafatirwa ibihano, wenda bakwisubiraho bakabera urugero n’abandi. Umusirimu nk’uyu atura muri container kweli, akanasigamo irange erega, agategura udutambaro! HAHAHAHAHA jyewe Perezida waragowe.

  • Weakness y’abayobozi bo hasi!
    Gute umuntu azana container akayishyira mu itongo akabamo bareba?
    Bibe isomo ku bandi

  • Abaturage mureba baragowe,uba ufite isambu yawe umazemo imyaka 30,ifite agaciro nkaka milion 25,bakaza bakaguha milion 5 cg 6..
    Ubwo bikagucanga ukabura nuwo uririra,ugahitamo nkuriya mumama,nakumiro.

  • Buriya yari kuguramo isambu ya miliyoni imwe, akubakamo akazu gato keza ka 2 millions, akikenuza 500 milles, andi asigaye akayashakamo agashinga kabyara inyungu.

  • Ikintu cyose gikozwe ubuyobozi bureba tujye tugifata ko cyemewe niba koko twemera ko inzego z’ibanze ari inzego za Leta ! Ntihakagire abayobozi bagira umurengwe mu gihi runaka ngo usange bagize ububyutse bwo guhagurukira ibyo bari barirengagije ! niba se baramupfobereje umutungo bakamuha amafaranga adakwiriye,ibibazo yari asanganywe bikayahitana muragirango akore iki ! ko ntawe abangamiye; akaba arwaye kandi ibyo yakoze abayobozi bakaba barabirebereye nawe akaba atekanye,uwumva bimubangamiye namukorere ikirushaho kumunezeza ariko batamuhutaje dore ko bari igihe abayobozi bamwe bahubuka bagahutaza umuturage aho kumufasha gusohoka mu kibazo bitonze ! naba nawe iyo container arayifite. Nibabanze bubakire abatagira namba nyuma bazamusorezeho aho ku girango bamwongere ku mubare w’abo basanganywe batagira aho bikinga !

Comments are closed.

en_USEnglish