Digiqole ad

Ku Nkombo hubatswe Guest House yatwaye 200M ariko iri gupfa ubusa

 Ku Nkombo hubatswe Guest House yatwaye 200M ariko iri gupfa ubusa

Abatuye ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi bababazwa no kuba haruzuye inzu yo kwakira abashyitsi (Guest House) yatwaye amafaranga arenge miliyoni 200 ariko kugeza ubu ikaba idakora ndetse iri kwangirika.

Amacumbi amaze imyaka 2 akaba ari gushakirwa uwayakoresha akayabyaza umusaruro
Amacumbi amaze imyaka 2 akaba ari gushakirwa uwayakoresha akayabyaza umusaruro

Izi ni inyubako zari zagenewe kujya zakirirwamo abasura iki kirwa mu rwego rw’ubukerarugendo , ariko abaturage bavuga ko kuva zakuzura zabaye umutako gusa.

Dorothee Kanziga utuye kuri iki kirwa ati “Reba aho bayubatse uko hangana, twakahahinze imyaka tugasarura tukirira ariko hatubereye igihombo. Umuntu wubatse ziriya nzu twibaza icyo yari yatekereje kikatuyobera.”

Undi uhatuye nawe witwa Fauston Singirankabo ati “Iyi Guest batubwira ko yubatswe ku nkunga y’umukuru w’igihugu ariko kuba iri hano ntacyo ikora ni igihombo gikomeye. Twasabye Njyanama y’Umurenge ko yakwiga kuri iki kibazo ariko twarategereje turaheba kuba idakoreshwa hari icyo bitwaye nk’uko mubibona abaza gusura iki kirwa ntibagatshye amajoro kandi iraho idakora.”

Ephrem Mushimiyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi avuga ko iyi Guest House bayakiriye by’agateganyo kandi hari n’ubwato bugomba kugendana nayo kuko ngo uyu mushinga atari inyubako gusa.

Ati “Rwiyemezamirimo yabidushyikirije akererewe kandi harimo ibinyuranye n’ibiri mu isoko yatsindiye. Yasabwe guhindura ubwato akazana uburi mu isiko, GuestHouse nayo yari ifite utubazo tugomba gukosorwa, twabonaga bitakwegurirwa abantu bitameze neza, dusaba rwiyemezamirimo kuza kubikosora, ubu asa nk’aho yabirangije tukaba turi guhamagarira abashoramari kuyikoresha bakayibyaza umusaruro.”

Gusa hashize imyaka ibiri aya macumbi yuzuye, yatwaye miliyoni 212,, abaturage bo bumva ari igihe kinini cyane ugereranyije n’ibyo izi nyubako zakabaye ziri gukora byabyara inyungu kuri iki kirwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ubu hari gushakwa rwiyemezamirimo wajya kuhakorera kuko ngo izi nyubako zikimeze neza.

Biteganyijwe izi nyubako zajya zakira abakerarugendo n’abandi bantu baza mu bintu binyuranye kuri iki kirwa kiri mu kiyaga cya Kivu ariko bakagira ikibazo cy’aho biyakirira cyangwa aho bacumbika.

Ahateganywa kuba 'reception' y'izi nyubako
Ahateganywa kuba ‘reception’ y’izi nyubako

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

45 Comments

  • Babateye igipindi nyine niko bimeze pole rwose.White elephant ziri henshi mu Rwanda.

    • Hero, Rucagu aragukeneye mwitorero, ubwenge bwawe buri hasi cyane.. Idiot

      • Aho abeshye ni he? Ubusanzwe abaturage nibo bihitiramo ibyo babona ko bacyeneye. Ugiye kumbwira ko uriya muturagr yigeze abazwa niba yifuza ko bahuba ariya mazu? Abayurage bari bahatuye barimuwe bajyanwa gutuzwa mu wundi murenge! Ibyiza bizazanwa n’izi nyubako ntibizaba ari ibyabo?!

      • idiot ni wowe gatsindwe. Ari wowe washora millions 200, mu myaka 2 yose nta n’igiceri zirinjiza ukaba utari idiot ? Bakujyane i Wawa niho hajya abananiwe no kugenzura imibiri yabo.

      • Abubatse ziriya guest houses bakibaze nabi. Bazubatse bakurikiranye inyungu zabo bwite bazi ko bazayora akayabo, barangije babikora mu buswa butavugwa none dore baraswase ku mugaragaro bakubise igihwereye. Bibere isomo abasigaye bakora imishinga birebera inyungu zabo gusa ntibanibuke no kureba realites ziriho

  • Iyi niya mishinga yigwa nabi tumaze kumenyera mu gihugu cyacu, ugasanga abarya bariye ubundi rubanda rugasigara rukanuye amaso. Iyi guest yabaye nkarwa rugomero rwa nyabarongo bubatse nta mazi ahagije ahari, ni nka za gare zijya zubakwa nta bagenzi bo kuzikoresha, ni nka bya bitaje bubaka Kigali cyangwa za Muhanga ugasanga byabuze ababikoreramo.

    • Tim ubumenyi bwawe bugomba kuba buri hasi niba utari bigirankana.
      Urugomero rwa Nyabarongo rutanga 28MW ubu zaraganutseho kuko amazi yabaye macye kubera izuba ariko ejo cg ejo bundi amazi azongera yiyongere, ntabwo rwari kubura kubakwa rero ngo ni uko amazi ajya agabanuka mu mpeshyi. Ubwo ni ubuswa cg gupinga pour gupinga bya mbere nkubonanye.
      Icya kabiri uti Gare zubakwa nta bagenzi ni izihe? Iya Kicukiro yari yafashwe nabi ubu iri mu ziri busy muri Kigali gare nshya zihari ni iya Huye, iya Kabuga, Kigali Bus Stop hari munsi yo kwa ba Rubangura. Izi zose ziri busy muri iki gihe, gare uvuga idafite abagenzi ni iyihe? Blablablablablaaaaaa gusa
      Uti ni nka bya bitaji (iki cyonyine kirerekana your negative humor that characterizes you on Rda dvpt) tanga facts, ni izihe etages, zingahe uzi zidakorerwamo? Gupfa kuvuga gusa nk’utarakandagiye mu ishuri nta facts nta mibare byerekana ingano y’ubwenge bwawe.
      Inzu ntabwo ita agaciro mon cher ami, uyu munsi nubwo yaba idakorerwamo ejo izabona abayikoreramo.

      Gabanya akarindi na negativism rero wite cyane ku iterambere ryawe uve mu bugambo bwo gupinga budafite fact n’imwe. Okey?

      • @Rugerero, Ese hariya Nyabugogo kuri wowe ni gare? Gufana nibyiza ariko rero ujye ushyiramo nubushishozi kugirango udahuma kimwe nabandi.

        • @Mugabo Nyabugogo se atari fare ubona ari Classroom? Niba atari gare se iyo ugiye gutega imodoka zigusanga iwawe ku muryango? Ni wowe wahumye ahubwo, cg wahumijwe na za Gare z’i Liege na Paris wabona iy’iwanyu ari gato kadni gacucitse uti Nyabugogo si gare!!! Ndagusetse sha!
          Iwanyu ni iwanyu, haba heza cg habi ni iwanyu. Nyabugogo ni gare nziza yacu, igihe nikigera izatera imbere ibe nk’izo uzyisuzuguza yenda.

          • Ese Rugerero izo gare za kicukiro ya Nyanza ko wabonye uko zubatse, umurwa mukuru w’u Rwanda dufite convention center, dufite za marriot mbese tumeze neza kuki mu gishushanyo nyuma ya 1994 mwiterambere ry’u Rwanda nta nyigo ya gare yabayemo? muri Kigali nta nyigo nimwe ya gare yabayeho cyangwa yashyizwe mubikorwa.Abantu babakuye muri gare routiète bahakubita umuturirwa kuri jye nsanga utagombye kuba hariya wagombye kuba mu nkengero z’umugi nkuko kwa kabuga bitari biteretse mu mugi rwagati muriyo myaka..Erega burya Urbanisme nayo numwuga ntabwo umuntu yikorera ibyashatse mu gihugu.

          • @Mutware nibura wowe uravuga ibintu bifatika, you’re negative for positive change, not negative just for it. Uragaragaza ko nta nyigo ya Gare iriho muri plan, ariko se ufite fact? aho sinakubaza byinshi kuko nanjye plan y’Umujyi ntayisesenguye neza. Ariko nanone hari icyo wishe, iriya nzu ndende uvuga urumva yari kubakwa nk’i Kabuga rero cg ku Ruyenzi, oya, inzu ndende nka ziriya abazubaka baba bazishaka downtown aho business ikomeye apana aho business iri kwishakisha nka Kabuga, Ruyenzi cg Kajevuba.
            Si non iyo phrase yawe ya nyuma ndayemera cyane, Urbanisme ni umwuga si ugukora icyo ushatse, ndemeranya nawe ko nta ukwiye kubaka uko yiboneye ngo ni uko ari umushoramari gusa, aho turi kumwe, ibyo uvuga birimo ubwenge

          • Ariko se Rugerero we, uretse ko wahise nawe uba defensive, iriya gara ya Nyanza niba uba Kigali waba uzi igihe yari imaze idakora??? Kuki itakoraga??? Waba uzi ko nta modoka yarikinjiramo kuko yari ifunze??? None se ubundi ngaho jyenda uyinjiremo nubwo imaze imyaka yubatswe jyenda umboneremo amazi??? Ubundi se gare yo mumugi koko usanga ikoze kuriya mbega niba koko wifuza kumenya ibyitriya gare uze gusimbukirayo hanyuma ubone niba ushaka kunsubiza unsubize.
            Ubundi iriya guest house ya Nkombo koko haba harabayeho inyigo ko nabonye ubihagazeho??? None se koko niba yarabaye niki gituma yabuze abantu?
            Ahubwo ibintu byose byicwa n’ubuyobozi kandi bigakizwa n’ubuyobozi: Nkuko iriya gare ya Nyanza ubu isa nigiye gukoreshwa noneho bishyizwemo imbaraga n’umujyi wa Kigali niyo Guest House akarere nikayitekereze, hanyuma mu masoko atangwa bibuke ko niyo guest house ikeneye gukoreshwa, Mayor nabitekereza uzaba ureba ikizakurikiraho.
            Kubindi nemera ko hari imishinga yigwa neza pe ariko tunemere ko hari imishinga yigwa nabi ku nyungu zabayoyozi, rimwe baba bafitemo inyungu in terms of money cyangwa kugirango byitwe ko bahanze udushya. Uzarebe ibyinshi abantu bakora babyita ngo ni uguhanga udushya uzagenzire ibyinshi ubiheruka babitaha, niba mbeshya urambeshuyuza, cyangwa nawe ubigenzure.

          • @Rugerero, Sinzi niba warigeze kubona igishushanyo mbonera ngo cya Gare izubakwa Karongi ahahoze hitwa Kibuye cyasohotse muri 2012.Bivuzeko ibishushanyo mbonera bibaho mu Rwanda,Tumaze imyaka irenga 20 twubaka imihanda,dukubura buri munsi, twagura ikibuga cya Kanombe, Bugesera tube tuyibagiwe twubaka imiturirwa hirya no hino, amahoteli n’ibindi Kigali irashashagirana amatara hirya no hino,Ntiwambwirako murizo nyigo batigeze batekereza gare as a Hub y’abantu bazaba bavuye mu ntara baje gusura imiryango yabo mu murwa mukuru w’i Gihugu.Kereka niba abo baturage bavuye hirya nohino leta iba idashaka ko bazana nizo za Kigali Express,Virunga etc..mbese bashakako Kigali izajya yinjiramo abifite baje naza rav4,Prado n’ibindi.Ejobundi naganiriye n’umuntu arambwira ati: Burya umushinga wo kwagura Kigali twari twarawize ati: Hariya bita Nyarutarama amazi n’amashanyarazi yari yarahageze n’imihanda ihari nubwo itari yagatunganywa neza.Uwari ukuriye uwo mushinga simuvuze nzamuvumba, ariko abashaka bashobora gushaka ibisobanuro birambuye.

  • @ Rugerero. Urafana ugakabya kandi icyo utazi urabaza. Ikintu cya mbere bareba iyo bagiye kubaka barrage ni hydrologie.Bagomba kureba imibare yatanzwe nibura ku gihe cy’imyaka ijana. Niba barrage idatanga ingufu zateganijwe ni kubera byizwe nabi.Icya kabiri ujye ukurikira ibinyamakuru, hashize igihe gito kuri iyi journal banditse ko amazu menshi i Kigali adafite abayakodesha, batanze % du taux d’occupation amenshi wasangaga afite 50% ndetse bafite ingorane zo kwishyura banki.Ntabwo rero wubaka inzu ngo utegereze abakiliya, ubanza gushaka abakiliya ukabona kubaka, bigaragare ko nta nyigo ziba zakozwe.Iriya guest house yo ku nkombo ishobora kuzunganira iwawa kuri babandi banyereza umutungo wa Leta.

    • Kagabo have nawe rekera aho ahubwo ni wowe ukwiye kubaza ibyo utazi.
      Nta na hamwe ku isi Barrage electrique zikoresha amazi zitanga amashanyarazi ku kigero kimwe umwaka wose, surtout muri Africa, niba wari uziko na Inga Dams ubushobozi bwazo bugabanuka rimwe na rimwe kubera ikigero cy’amazi bitewe n’ibihe. Inga I ubwayo itanga 350 MW ubusanzwe ariko hari igihe cy’izuba itageza no kuri 250MW, ibyo rero ntabwo ari igitangaza kandi abahanga baba baziko bizabaho nk’uko no kuri Nyabarongo bijya bigenda. Kuvuga ngo byizwe nabi rero ni ukuba nta bumenyi nibura bw’ibanze ubifiteho.
      Iyo nkuru ivuga ko inzu zabuze abaclient ntayo njyewe nasomye hano, gusa nawe uragaragaza ubumenyi bucye, ngo iyo umuntu agiye kubaka arabanza agashaka abakiliya bazakorera mu nzu??? Hahahahaa Uziko nawe ntakigenda? Umva nkubwire my friend, iyo umuntu agiye kubaka ntabwo abanza gushaka abakiliya ahubwo areba imbere (projection) uko hazaba hameze niba abo bakiliya azababona mu gihe kiri imbere. Bigatuma yubaka.
      Uyu munsi inzu ya Bertin Makuza yuzuye i Kigali ishobora kuba itari occupied no kuri 20%, kuri wowe wakubaka ubanje gushaka abaclient ni ikibazo nyine, ariko kuri Bertin warebye uko imbere hameze, akabona uko u Rwanda rugenda ruba hub y’abakerarugendo, akareba uko abashoramari b’abanyamahanga bari interested ku Rwanda n’izindi ecnonomic factors..kuri we kuba uyu munsi inzu yaba iri occupied kuri 20% yewe na 10% ntabwo ari ikibazo nko kuri wowe, kuko projection ye ntabwo iri nyuma yo gusakara inzu, iri mu myaka nibura 10 voir meme 15 iri imbere. Ntukarebe kumano yawe gusa rero,
      Guest House yo ku nkombo yo at least ni ikibazo nk’uko umuseke ubigaragaza kuko hashize imyaka ibiri idakora kandi yaruzuye, iki ni ikibazo, ariko ntibivuze ko byarangiye kuko inzu ntizasenyutse, anytime zitangira gukora zizatanga umusaruro.
      Don’t be negative just because you are negative, be negative because you want to be positive.

      Rugerero

      • Badusenyeye Guest House ku Kibuye none amaso yaheze mu kirere.Ese ko yari mubiranga Kibuye kuva nambere yubwigenge bayisenyeyiki koko?

      • Rugerero ahubwo arababaje rwose, ufite ubumenyi bucye. Ntukwiye kuvuga ibintu ukurikije uko wowe uri ahubwo kurikiza uko ibintu biri.

        Ntabwo Wakubaka cyangwa ngo utangire business runaka utabanje kureba niba uzunguka cyangwa ugahomba. Icyo gihe ntabwenge bwaba burimo.
        Ikindi ntabwo wazana uruganda rukora indege kirehe nta bakiriya uhabona,ntanuwashobora kuyigura, ubwo ni ubuswa bukabije

        • Mu ruzungu babyita étude de marché…

      • Rugerero urugomero ruri kuri Nyabarongo ntirwananiwe gukora kubera kugabanuka kw;amazi nkuko ubidefanda ahubwo byizwe nabi kuburyo rwubatswe munsi y’umusozi kuburyo mu gihe cy’imvura isuuri yose yitsindagira mu mamashini yanamaze kwangirika.Tube optimistes ariko hari imishinga yigwa nabi bigaragara cyane ibya rubanda bikahagorerwa

        • Ndibuka inkuru zavugagako ngo umudage yagiye agasigamo code urugomero rukaba rurazimye, muri 2016 banana republic burya zibaho.

      • Rugerero & Viateur, dufite abantu batekereza nkamwe mu Rwanda gusa iguhugu kizakira mu myaka itanu gusa ubundi kikazakena iteka ryose.
        Nta terambere ry’umuntu umwe ribaho.
        Dufite abantu bakurura bigwizaho ibya rubanda bibwirako bakira ariko niko bagwiza ubukene mugihugu.

        Iyi niyo mpamvu Africa ikennye kdi ariho hatunze isi nzima.
        Gusa turi kwiyubaka ni byiza ndabishima ariko niba tureka ukuri tubishaka ntaho tugana, nta muntu utekereza utagira vision mbere yo gukora business iyo ari yo yose!!!

        Ngo uzubaka abakiriya bazizana!!!!!
        Viateur na Rugerero muzacukure icyuzi mushyiremo amazi ubundi amafi azizanamo!!!!

        Abantu bareba imbere bakwiye kugira ingamba zihamye zisigasira umutungo w’igihugu, ukagira umurongo ugaragara ukoreshwamo,kunyungu za benshi bitabaye ibyo na ya mazu meza yacu azakingwa mumyaka 10 kuko Rubanda batazaba bashoboye kuyageramo!!!! Kubera iki??? Kureba hafi..

      • Nyihera email cyangwa numero yawe ndabona ufite ibitekerezo bifututse. Nkunda umuntu uzi ubwenge nkawe nkabura icyo muha. Si nize cyane ariko ndasoma nkavuga nti “Uyu azi aho arimu birirwa, n’aho abanyeshuri babarizwa.” Ibitekerezo biri ku munzani kabisa.

    • @Kigabo,

      Urakoze cyane kuba unshubirije uriya Rugerero none nanjye reka nkwunganire. Ku byerekeye iriya miturirwa yuzuye muli Kigali, umuvandimwe wanjye aherutse gusura u rwa Gasabo agarutse aza avuza iya Bahanda ati reka nkwibwirire : ngo utazjya i bwami abeshywa menshi koko !!!!!

      Muli macye , yarambwiye ati : iyo miturirwa iteye amabengeza ikanaryohera ijisho irahari kabisa !!!! Ati ni ibyiza bitatse umujyi mukuru w’ u Rwanda , ati ariko :

      -Taux d’ occupation yayo ntirenze 15 %, ati ba nyirayo babuze abayakodesha ati ku buryo bahombye byo nta gushidikanya ahubwo igisigaye ari ukuyateza i cyanumanara, ati ahubwo nabwo ntihazaboneka abayagura !!!! yampaye urugero ubu rw’ amahoteri yujujwe agera no ku ijana (100) yabuze n’ umukiriya n’ umwe none ubu kaba yarashizwe mu cyamunara nyine kubera kubera n’ abakiliya baza kuyararamo !!!!! ( Si amakabya-nkuru kuko inkuru irebana n’ayo mahoteli iherutse gusohoka ku Igihe.com)

      -Yarongeye arambwira ati , uretse n’ icyo kibazo cy’iyo mitamenwa y’ agatangaza yujujujwe akaba yarabaye umurimbo gusa kubera kutagira n’ abayakoreramo, ati :” Ni ukyabona ahagaze gusa , ati ntukibeshye ngo uyinjiremo kuko uhita usanganairwa n’ umunuko kubera nta mazi abamo !!!!!! Aha ho naraturitse ndaseka, ndamuhakanya ariko aranga aratsiratsiza ati niko bimeze: “BIRIYA BIZU BYIZA BYOSE NI NK”IMVA ZIRABYE”, imber ni umunuko kubera kubura amazi, ariko njye siniyumvishe ukuntu abantu bubaka amazu ntibashyiremo na za installations z’ amazi azakoreshwamo mu ma douches, toiletetes, n’ ibindi !!!!!!!! Ati reka da, usanga za installations zirimo rwose na za baignoires, douches, na toilettes n’ ibindi, ati ariko “nta mazi aba arimo!!!! kugeza magigngo aya sindabyumvea !!!!!!! Nonese ko ntibyaba ari agahomamunwa !!!!!!!!!!!!!

      – Aya ma etages yujujwe muli Kigali akura nk'”ibyobo” ( champignons) anyibutsa ukuntu muli za 1980’s abanyarwanda baguzaga ama”milliyoni” muli za BK, BCR , Caisse d’Epargne du rwanda, Banques populaires, maze si ukubaka ngizo za KIMIHURURA ( yari yariswe REPUBLIKA YA KABILI), za REMERA I et II, KICUKIRO,etc….ariko uko zose zahombye ba nyirazo bagasubira ku isuka, zimwe zikuzura zikabura abapangajyi, etc…. , byarangiye zishizwe cyamunara nabwo zibura abazigura, ba nyirazo bajya muli banqueroute, Caisse d’Epargne irahomba iranafungwa, etc……. kubera iki ??? Abubakaga izo cadastres bose ngo bazubakiraga abazungu bazazikodesha agatubutse, ariko ntababonetse kuko icyo gihe za Ambassades z’ibihugu by’abazungu mu Rwanda ziyubakiraga amzu yabo kimwe na za ONG !!!!!!! Ngibyo ibizaba vuba ha rwose mu Rwanda ku buryo abenshi bazahasarira !!!!! Ngaho nawe tekereza ko izo Hoteri zose noneho n’ abakiriya bacye cyane babonaga ubu bazayoboka Kigali Convention Center !!!! Ubwo Industrie hoteliere mu Rwanda ntiyikubise hasi ??????? Iryo se ni iteganyamigambi ra?????/

      • @Ukukuri ndakwemeye analyse yawe ukoze iratomoye, ibyo uvuga bya 1980 nanjye nabihagazeho, uti bipfirahe rero, wabishubije neza cyane reka nongereho akandi: Abanyarwanda bafite umuco wo kutagira imagination ihambaye batunzwe no gukopera gusa, uti kuki? uribuka taxi minibus zaduka mu Rwanda abantu bose bahise bagura taxi minibus zuzura muri gare kuruta abagenzi, Kiosque ziriya zari zubatse harimo frigo waguragamo fanta,amata nibindi uwambere wayishyiraga ahantu mu mezi atatu wasangaga hamaze kugera 5, abacuruzi bajyaga kurangura byeri ku Gisenyi na za rukururana mumyaka 3 wasangaga zisigaye zicucitse kuri brasserie zirenga 50.Akenshi ugasanga ibyo byose biri gukorwa nabifite badashobora kwangirwa ideni muri za banques, abavugaga rikijyana icyo gihe benshi bari ba afande bakuru bicyo gihe.N’ubu rero niko bimeze umuntu agira igitekerezo ugasanga bagikopeye inshuro zirenga 100.Iyo rero hajemo kurwanira abakiliya ugashyiramo ingufu urusha undi kubera umwanya ufite cg mwene wanyu afite muri leta byose bihita bihumira kumirari.Ibikurikiraho rero murabizi mwese.

        • Yoooooo!!!! Urakoze cyane KINYAKURA !!!! Reka mvuge nka wa murundi ngo “URAGITOYE” !!! Cg se ngo “UDOMYEKO URUTOKI MUGABO”!!!! Ngiyo indwara Abanyarwanda turwaye kabisa yo “KUTAGIRA IMAGINATION” , bityo aho kwitekerereza TUKIGANANA, knandi ujye wibuka ngo ko ngo “URWIGANA RWA MUSHUSHWE RWAMARIYE IMBEBA M”URUBARIRO” !!!! Ngicyo ikigiye kuzasenya biriya byose ukumva ngo “economy’ y’ igihugu hose yikubise hasi !!!! Buriya ikigiye gukulikiraho ni ibura ry’ amadevises, inflation ikikuba nka kane kuyari isanzwe, etc…. !!! Ngayo nguko muvandimwe !!!!!!

  • hagize idini rihafata hakaba umusozi w,amasengesho

    • Oya imiduhiro yanyu ivanze nubusahuzi bukabije, mwarangiza mukarwanira murayo maturo yabaturage, Oyaa inafu izi inafu.

  • hhhhh biratanga ibyo bamwe muvuga rwose ngo ureba aba client hanyuma wamara kubabona ukubaka kweli iyo ni idea iri hasi cyane akenshi yukora umushinga ureba present na future ukareba ibikenewe cq ibizacyenerwa uramutse uvuze ngo abantu barubatse none nibafite aba client ntiwatera nimbere rwose ntabwo nonese wibwirako wakubaka isiko ugahita ubona abaryuzura uwo munsi kweli ese wubatse urugomero ibihe bigahinduka amazi akaba macye wavuga ko wibeshye? mujye muba clear mubyo muvuga bagobo

    • @Viateur, ndemeranya nawe rwose. Abantu baba basakuza ngo muri Kigali hari kubakwa imiturirwa none abantu bo gukoreramo barabuze. Ese muri bariya bubaka amazu hari uwaje kubaririra, ko amenshi yubakwa n’abantu ku giti cyabo, atari Leta ngo hagire uvuga ko ari imisoro y’abaturage yapfuye ubusa. Ubusanzwe standard y’amazu nkariya aba afite garantie y’imyaka 50. Rero nyuma y’amezi 2 inzu yuzuye, ntushobora gufata umwanzuro ngo inzu yabuze abayijyamo. Niyo byatwara imyaka ibiri, itanu, yewe n’icumi, igihe kizagera abantu bo gukoreramo baboneke kuko abanyarwanda bariyongera uko bwije, uko bucyeye, kandi ariya mazu yubakwa hantu strategique, muri centre y’umujyi. Jye mbyibukira ku isoko rya Nyarugenge, ryuzuye muri 2012, ariko uyu munsi nibwo abantu barimo kuzuramo neza kandi noneho banaharwanira. Ntibizabatangaze ariya mazu yose mu myaka ibiri yuzuyemo abantu, kandi ariya mazu azatunga ba nyirayo n’abazabakomokaho, kuko ni igishoro cy’imyaka myinshi.

      • Harabayashoye muri 1980 ubu bari kwimyiza imoso.

  • @Rugerero & viateur.
    Muri mwe ninde wigeze yiga umushinga wa barrage cyangwa se hari iyo mwaba mwarubatse mu Rwanda? ibyo mvuga kuri barrage mbifitiye ubumenyi sinshaka guterana amagambo namwe, design ya barrage ikorwa kuri étiage ni kuvuga ku mazi makeya ashobora kuboneka ku myaka 100, niba ukoresheje igihe cy’imyaka 10 uzibeshya amazi nabura habaye amapfa asanzwe ubure ingufu. Ku byerekeye amazu manini étude de faisabilité igomba kwerekana ko nibura 60 % y’inyubako ifite abakiliya. Ntabwo wakubaka Mall utabanjije kuvugana na Pick & Pay, Shoprite,Spar n’izindi ngo wiringire ko abakiliya bo gukodesha bazizana, niba Makuza yarubatse akoresheje projections aragowe!!!

  • Nuko sha Rugerero we, ndabona Rucagu yaragutoje neza, ubutore urabuzingatiye rwose. Bazengereze kabisa ! Bibabye atari ubutore ubwo wasanga so ukubyara ariwe wirirwa ari mu biro bya leta afatanya n’abandi bajura kurema “white elephants”

    Cyakora urasekeje kabisa, niba utazi ayo mazu amaze imyaka adakoreshwa, jya muri auditor reports za 2014 ma 2015 urazisangamo white elephants nyinshi. Nutanyurwa, ujye muri MININFRA ubaze iby’umushinga w’amashyuza wagiyeho milliards 20, bagasanga baratekinitswe nta mashyuza ahari (baracukuye birangira bababye nka Warupyisi ikururura amahembe y’inka yasaye nk’ubo Bakame yari yayibibwiye). Yewe nimurye ariko mujye mureka kudusakuriza kuko ubundi ntawe uvugana indya mu kanwa.

  • @Musare we umubwiye neza ikindi yibagiwe ni uko izo etages zabuze abazikoreramo zubatswe kuri credit kandi bank ndumva zitazategereza aba clients bazaza mu myaka 50 nkuko Rugerero yabivuze.naho kuvuga ko ntawe baje gutakira ko babuze abajya gukorera mu nzu zabo ni ukwibeshya cyane.kuko birirwa bazunguruka binginga abantu ngo bajyeyo ariko kubera ibiciro biri hejuru nabyo ni ikibazo.

    • @Akumiro, barabinginga bakwanga bakabajyanamo kungufu.Ndibuka badufungira muri hariya hahoze gare routière nahakoreraga kugeza 2012.Ngo tugomba kujya mu muturirwa.

      • @Misago,
        Ntabwo babinginga gusa kuyajyamo, kuko niyo babyanze, barabatwikira ( niba wibuka rirya twika ry’ama boutiques muli quartier mateus!!!) bakibona nta kundi byagenda bakaba forces kuyakodesha nyuma yo kubabwira ko businessses zabo zahiye kubera “insinga z’ amashanyarazi atuzuje ibyangombwa!!!!!!!”. Nyumvira naze inzu zikorerwamo business hashize imyaka ariko ngo izo nyubako zahiye kubera insinga zitujuje ibyangombwa nkaho zizo nyubako zubatswe vuba haaa!!!!! “Itekinika” ryaramenyekanye bajye berura bavuge cg se bihe ibyo bashaka ku ngufu ariko ntibakabeshe nka SEMUHANUKA !!!!

  • @Rugerero>>>ngo bazategereza imyaka 20;30,50!!!!!ayi ayinyaaaa! U RWANDA ni igihugu gikennye kandi kizahora gikennye sha!! nta middle class izabonekamo. Niba ubona hari 5% bihariye ubukungu ubu,umenye ko ejo bozaba bimeze nabi. Ayo mazu se azajyamo bande? abanyamahanga harya? ariko kuki mwumbakira abanyamhanga? nibataza se? ikikubwira se ko bazako0meza kuza niki?

  • Hahahahhaahah nasetse napfuye, sha twebwe twarumiwe sanaaaa ubu ama Banks yarakamye ngo ara financing izo projects zama etages ubu ntiwasa 1,000,000rwfs ya Loan ngo urapfa kuyabone bisa procedures ndende, imigabane ya zimwe muri bank kuri stock markets yirirwa imanuka cg igahera hamwe mkeka ariyihe mpamvu??? mbiswa maaaa niganiriraga

  • Ni akumiro koko

  • RUGERO KO YARUCIYE AKARUMIRA!GARUKA WIGIRE BWENGE URENGERA AMAFUTI.NSOMYE COMMENTS ZOSE ,HARIMO ABO NSHIMYE BAFITE UBWENGE.KAGABO na MUSARE .ABANTU NKAMWE BARAKENEWE BRAVO

  • Ngo urubaka ugategereza abakiriya!!! Iyo babuze se? Usibye ko inyoni nazo n’ibihunyira bikeneye iterambere! Kubaka bishingira kuri needs kugira ngo ugire ikibazo ukemura kandi binaguhe inyungu. Ibi mbyita kwaya umutungo wa Leta for nothing.

  • Njyewe ndashimira iki kinyamakuru Umuseke kuburyo bwose rwose kubera uru rubuga ruha abasomyi bawo.Imana ibarinde.

  • Ukuri we, nawe urakabya, gusa nta bigaragare ko tugwije abo nakwita “short sighted people” nka ba Rugerero na Viateur bari mu nzego zifata ibyemezo.

    Ninayo mpamvu amakosa akorwa iu mutungo w’igihugu bakumva ko ntacyabaye!!!! Kuko ntibareba ingaruka zizaba imbere aha!!!

    Ikindi ni uko babikora bishimisha kuko badakoresha ayabo!!!! Waramutse ari ayabo,yarabavunnye,banayakoresha neza,mubibyara inyungu aho kwishimisha.

    Rugerero we uziko iyo ukoze ikintu ugamijeko bagushima gusa hanyuma wowe ukarangira( ukava Ku isi) cyangwa ukava kubuyobozi, bya byishimo muzajyana birangirane nawe!!!! URUGERO ABAYOBOZI BENSHI MURI AFRICA!!!

    Hakwiye iki rero? Gukora dushimisha abandi( kuyobora no kubaka tugirira rubanda) kugira ngo na nyuma y’uko tuvuyeho cyangwa dupfuye tutazajyana nabyo ahubwo bizabe ibirambye kuri benshi. Ngiryo iterambere.

    Rugerero na Viateur mbabaze? Urugero rwa hafi rugaragaza gukoresha nabi umutungo wa leta kubera inyungu abantu babifitemo:
    1) Drones zo gukora mu centre de sante, zizakemura ikihe ikibazo mu Rwanda?
    2) ndi kureba isiganwa ry’amagare ariko umubare wa Prado, V8 n’ibindi ntarondoye uruta abasiganwa kumagare ba Africa nzima!!! Kubera iki??

    3) Gira Icyo uvuga kumuhango wo kwita izina. Ubona amafranga ahagendera?
    4) Miss Rwanda amafranga Uzi uko angana? Igihugu kibyungukiramo angahe?

    Garagaza inyigo nziza kuri ibi!?

  • Hello! Nshimye comments zanyu kuko des discussions jaillit la lumière. Ubundi muri business iyo ariyo yose ugomba kubanza gukora umushinga cg Business Plan (BP). BP igaragaza icyo bita SWOT analysis (ingufu, intege nke, amahirwe ahari n’imbogamizi). Ikindi habanza gukorwa market survey (ese abaguzi cy abakiliya ku isoko barahari? Abacyeba bimeze gute?…..). Ikindi nakongeraho nuko iyo ugiye kubaka Hydro power uyubaka ugendeye ku mazi make ajya aboneka mu cy’izuba.

  • Umuseke Turabashma Cyane ku mwanya muha abasomyi bagatanga ibitekerezo, tuhungukira ubumenyi,Mukomerezaho

  • NYABUNA ABANTU MUTANGA COMMENTS MUJYE MUGERAGEZA MUSHYIREMO NIBURA UMUTIMA UKUNDA IGIHUGU.

Comments are closed.

en_USEnglish