Abajura bateye Umurenge SACCO wa Kigali baniga umuzamu baramwica
Nyarugenge – Mu ijoro ryakeye ahagana saa saba z’igicuku kuri uyu wa 20 Nyakanga abajura bateye inyubako ikoreramo Kigali Solidarity for Vision Sacco yo mu murenge wa Kigali bafata abazamu babiri barabaniga umwe arapfa, undi amererwa nabi cyane. Gusa ntibabashije kugira icyo biba.
Umuzamu witwaga Nsengiyumva Kasimu abajura bamunize kugeza ashizemo umwuka bahita bamwegeka mu musarani, bamubohesheje imigozi itatu.
Undi muzamu witwa Uwimana Jean Claude we bikekwa ko basanze asinziriye bakamunigira aho yari aryamye ariko we ntiyahita apfa.
Abahageze mbere bavuga ko bashobora kuba banamuhaye ibintu bisinziriza nyuma yo kumuniga kuko ngo basanze asinziriye no gukanguka bikagorana.
Abajura binjiye muri SACCO bakase ibyuma byo ku madirishya (grillage). Mutwaranyi Joseph umuzamu urarira inzu y’ubucuruzi yegeranye n’iyi Sacco yatewe, avuga ko yumvise umuntu agono ajya kureba, ahamagaye abo bazamu yumva ntibamwitabye.
Avuga ko yabonye abantu bamuhengeza bari mu nzu bambaye ingofero z’abo bazamu yari asanzwe azi, ariko ngo ntiyanyurwa kuko atumvaga impamvu abazamu bamwihisha.
Avuga ko yahise ajya guhiga abanyerondo ngo bafatanye gutabara, atinda kubabona ahita ahuruza abantu baturiye aho, gusa bahagera abajura bamaze kugenda.
Mutwaranyi Joseph anavuga ko ikibazo cyabaye ari uko yabanje kubura abanyerondo ngo batabarire hamwe ngo naho ubundi abo bajura baba bafashwe dore ko bari banafite inzira imwe aho binjiriye niho banasohokeye.
Mukandatinya Thancien, umucungamutungo wa Sacco Kigali Solidality for Vision yatewe yatubwiye ko muri SACCO nta kintu na kimwe bigeze biba kuko amafaranga aho yari ari batayagezeho kandi ngo n’ibikoresho birimo imashini nta na kimwe bigeze batwara.
Abaturage basanzwe babika amafaranga muri iyi Sacco bavuga ko ari ikibazo kuba ahantu habikwa amafaranga y’abaturage baharindisha inkoni.
Umwe mu banyamuryango b’iyi SACCO utashatse ko amazina ye avugwa ati “Abantu ntabwo bajya baha agaciro SACCO kandi zirunguka, kuko hano urabona haratera imbere iyo uvuye I Kigali aje akagura ikibanza miliyoni esheshatu, cyangwa 10, cyangwa 20 ntabwo aguha Cheque kuko ntuba wizeye umutekano wayo.”
Avuga ko icyo gihe uguze atanga amafaranga mu ibahasha, ugurishije na we agahita ayabitsa muri SACCO kuko ariyo ibegereye.
Ati “Ariko batanga igiti (mu kurinda amafaranga). Inkoni y’igiti yarinda amafaranga?”
Bavuga ko kubera iki kibazo cy’umutekano wa za Sacco ngo abaturage barajya mu zindi banki nubwo ngo ziri kure yabo.
Nduwimana Viateur na we agira ati: “Ubundi ahantu habitse amafaranga y’abaturage ntabwo haba hakwiye kurindwa n’inkoni gusa. Bakwiye kujya bashaka n’ibikoresho bigezweho nk’imbunda.”
Emmanuel Dusabeyezu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali w’agateganyo yatubwiye ko bafashe ingamba zo kongera umubare w’abanyerondo kandi ngo bajye banagenzura ko barara nk’uko baba bashyizweho.
Benimana Faustin umwe mu bagize Komite y’iyi SACCO yatubwiye ko bagiye guhindura ingamba mu bijyanye no gucunga umutekano w’aya mafaranga.
Avuga ko n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwabizeje ubufatanye mu kunoza umutekano w’iyi SACCO ndetse n’izindi zo muri aka karere.
Ati: “Umuyobozi w’akarere yaje tubiganiraho, bavuga ko bagiye kubihuriza hamwe nk’akarere ka Nyarugenge SACCO zose zikagira uburinzi bufite imbunda. Urabona ko uburinzi budafite imbunda ntacyo butugezaho.”
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
7 Comments
sinareka kubabwira ko mbemera mu mitegurire y’inkuru zanyu kabisa congs
aba bazamu ,umwe ashobora kuba y,agambaniye mugenzi. we. babanize bombi, umwe ntiyapfa. ntibyumvikana, kandi bombi intego yari imwe, haaaaaaaaaaaa uwo warokotse ni umujura, arigiza nkana.abazwe mugenzi we
nanjye ndabitekereje ,uyu se kuki bamuteye imiti ,undi bakamwica .harimo akantu Police yacu ndayizera irabitekerezaho
ariko se ubundi harya DASSO zikorera he? zikora iki?
nonese amafranga ntarindishwa inkoni niyo na aba DASSO bahaba ntacyo baribukore gusa reta irashishoza buriya DASSO bazihaye imbunda buriya barinda inyubako zareta ndetse bagafasha nabaturage kwicungira umutekano
Ngo ba DASSO ku mbunda, bo se ki ra? Attention, habamo ingegera nyinshi akenshi zitanagira adresse. Oya nta mbunda zo guha DASSO. Wabona ahubwo nawe uri DASSO wivugira cga uvugira bagenzi bawe ngo mujye mubona uko mwica abantu cga muzikangisha abantu no kuzirisha mu zindi nzira. Nta mbunda ya DASSO, ahubwo se ko wumva banabiyambaza ntibaboneke bamaze iki?
Ariko.amafaranga yose dutanga muri Saccos ajya he? Retenu de compte, inyungu ku nguzanyo n’andi badukata tuzihabwa… ntabwo avuyemo ayahabwa intersec zifite imbunda? Ariya mazu ko twayiyubakiye amafaranga dutanga ajya he?
Comments are closed.