Cyato: Inkende n’ibyondi biva muri Nyungwe bikabonera ariko ntibarishyurwa
Abaturage bo mu murenge wa Cyato bavuga ko inyamaswa z’ibyondi, inkende n’impuundu ziva muri Pariki ya Nyungwe zikaza kubonera imirima ugasanga babuze umusaruro bari biteze. Izi nyamaswa ngo zimaze kuba nyinshi ku buryo iyo ziraye mu murima ziwonona bikabije.
Athanase Mugemanyi wo mu kagari ka Bisumo mu murenge wa Cyato avuga ko ikibazo cy’izi nyamaswa ziva mu ishyamba rya Nyungwe zikaza kubonera kibahangayikishije cyane.
Ati “Ziraza zikona imyaka yacu zikamaraho pe! Niba wari wejeje imyumbati zikaza zikayirandura zikayimara urumva ko tuba twugarijwe n’inzara.”
Abatuye muri uyu murenge cyane mu kagari ka Bisumo kegereye ishyamba basaba ubuyobozi kubavuganira mu kigo kibishinzwe cya RDB kugira ngo bakaze uburyo bwo gukumira izi nyamaswa kuva mu ishyamba.
Abatuye aha bavuga ko bashishikarijwe ibyiza bya Pariki n’ibiyigize bity obo badashobora gusagarira inyamaswa zo muri Nyungwe cyangwa ngo bazice nk’uko cyera byahozeho. Bagasaba nabo ko ubuyobozi buzirinda kubangiriza umusaruro w’ubuhinzi.
Kuri iki kibazo Guverineri Caritas Mukandasira w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko kuba abaturage batamenya aho bagomba kubariza ibyabo byangijwe n’inyamaswa bituma bakomeza kubihomberamo ariko ngo agiye kubakorera ubuvugizi kugira ngo ibyabo byonwe n’inyamaswa byishyurwe vuba.
Mukandasira ati “kuko uyu murenge ukikijwe n’ishyamba inkende zirabonera pe, ariko bashobora kuba batazi icyo itegeko riteganya, hari komite iriho kuva ku midugudu nibo bakora Raporo bakayijyana mu kigo cy’ingoboka ariko ndakora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe.”
Aba baturage bo bavuga ko ikibazo cyabo bakivuze igihe kinini kandi abonewe mbere batishyuwe n’ubu bigikomeza, bakavuga ko ibyo bijejwe mbere ko bazishyurwa ibyonwe n’ubu bitakozwe.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
1 Comment
Batabarwe kabisa umuseke congs
Comments are closed.