Tariki 31/12/2016 nta munyarwanda w’impunzi UNHCR izongera gufasha gutaha
- Ngo hari abanyarwanda 286.366 b’impunzi, bashobora kuba barenga
- FDLR, abanyapolitiki barwanya Leta na bamwe mu bakozi ba UNHCR nibo bazitira impunzi gutahuka
Kuri uyu wa kabiri mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite bagiranye ikiganiro nyunguranabitekerezo na Minisitiri wo gukumira ibiza no gucyura impunzi ku irangizwa ry’ubuhunzi ku banyarwanda. MInisitiri Mukantabana yavuze ko abatahuka bagabanutse kubera imitwe yitwaje intwaro ibazitira, abarwanya ubutegetsi bakwirakwiza ibihuha ndetse na bamwe mu bakozi ba UNCHR baca intege impunzi zishaka gutaha kugira ngo zidataha bakabura akazi.
Iki kiganiro cyateguwe na Komisiyo y’abadepite ishinzwe ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano mu rwego rwo kureba aho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gukuraho ‘statut’ y’ubuhunzi ku banyarwanda igeze ishyirwa mu bikorwa mu gihe hasigeye amezi make ngo igihe ntarengwa kigere.
Icyemezo cyo gukuriraho status y’ubuhunzi rusange ku banyarwanda cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa 30/6/213, kikaba ari icyemezo kireba abanyarwanda bahunze guhera 1959 kugera mu 1998, bireba abantu bagiye bahungira igihe kimwe bakagenda mu kivunge kandi bahunga ikintu kimwe.
Minisitiri wo gucyura impunzi no gukumira ibiza yavuze ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kurangiza ubuhunzi ku banyarwanda bahunze kuva 1959-1998 UNHCR hari ibikorwa izahagarika guhera mu mpera z’uyu mwaka ndetse no mu mpera z’umwaka utaha.
Min Mukantabana ati “Tariki 31 Ukuboza 2016 HCR izahagarika gutanga ubufasha bujyanye no gucyura impunzi z’abanyarwanda.
31/12/2017 HCR izahagarika burundu ubufasha ubwo aribwo bwose yageneraga impunzi iyo ariyo yose y’umunyarwanda.”
Avuga ko ubu impunzi z’abanyarwanda zisigaranye amezi gusa kugira ngo zibe zigifashwa na UNHCR gutaha kuko ngo guhera ku 1/1/2017 ubu bufasha buzaba bwahagaze.
Abarebwa n’icyemezo cyo gukurirwaho ubuhunzi ngo bafite amahitamo atatu ariyo gutaha ku bushake, gusaba guhabwa ibyangombwa bituma ashobora gukomeza gutura muri icyo gihugu abamo ariko akahatura atitwa impunzi cyangwa agasaba guhabwa ubwenegihugu ndetse no gusaba ubuhunzi bundi bushya kandi agaragaza impamvu nshya itari iyashingiweho mbere.
Minisitiri Mukantabana yabwiye Abadepite ko impunzi zitahuka zagabanutse kuko bazitirwa n’imitwe yitwaje intwaro ibabuza gutahuka, abanyapolitike barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ngo babeshya impunzi ndetse na bamwe mu bakozi ba UNHCR ahantu hatandukanye babeshya impunzi ngo bashaka ko ziguma mu nkambi kuko zitashye babura akazi.
Ikindi ngo ni abantu bigaruriye imitungo y’abahunze usanga bababeshya bababwira amakuru atariyo ku Rwanda kugira ngo batagaruka bagasubirana ibyabo.
Indi mbogamizi yavuze yanagarutsweho n’abadepite ni ukutagira ingengo y’imari yihariye yo gusubiza mu buzima busanzwe impunzi zatahutse.
Kuva mu 1994 kugeza mu kwezi kwa gatanadtu 2016 impunzi z’Abanyarwanda zatahutse ni 3 461 553
Impunzi z’abanyarwanda zikiri mu mahanga zibarirwa ku 286 366 ariko uyu mubare Minisitiri Mukantabana yavuze ko utizewe kuko ngo DRCongo yonyine ivuga ko ifite impunzi 245 000 z’abanyarwanda.
Leta ngo igiye gushyiraho gahunda yo kwiyandikisha hakoreshejwe internet ku mpunzi zishaka gutaha, barindwa ko ababishaka bakabitangaza bahohoterwa kuko bamenyekanye ko bashaka gutaha kuko ngo hari n’abafatwa nabi n’abakozi ba UNHCR iyo bamenye ko bashaka gutaha.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
13 Comments
Stati y’ubuhunzi se ko Leta y’u Rwanda yayivanyeho mu mwaka wa 2013, na HCR ikabisinyira, abo banyarwanda mukita impunzi ni abahe? Nimubashakire irindi zina rikwiranye n’icyemezo mwabafatiye.
Umbaye kure kabisa!
Izomunzi zabanyarwanda zatahuka gute bumvako harumutwe witegura gutaha urwana kandi hari abagihunga umunsi kumunsi wumva noguhererekana ubutegetsi bikiri ikibazo umugabo umwe kowumva ariwe ugize urwanda akaba ariwe urufata nkurugorwe ntawabura gushima ibikorwabye ariko igihecye kirangiye yagakwiye guha abandi nabo bakayobora akaba umujyanama nkuko Mandera yabikoze naho ubundi ahubwo mbona igihe kiwe nikirangira akagundira ubutegetsi abazahunga bazaba benshi ndangije mbashimira murakoze
none se ubundi urugo rugira abagabo bangahe?
When the child is 18 u call him man , imagine if, u can be mother for four sons plus father how many men are in that house ?
Ibi kandi ubwo mwebwe bayobozi murabyishimiye.Akumiro karagwira.Ayo mafaranga yimfashanyo kwatarayanyu murashya mwarura iki?
Ariko wa Mugore Kiki wibagirwa vuba ugakaby !?
Harigihe wazicuza kuko Boss wawe atuma ushinyagurira bene wanyu
Kandi aho Bari urahazi neza,,
Genda gake,,
Takataka #GASIA
Ntiduheruka uyu mugore avuga ko ubuhunzi bwaciwe kubanyarwanda bose ra??? Cg nige nari nabyunvise nabi!!
UYU MUGORE NDAMUZI NEZA CYANE NAKINAGA NABANA BE TUNIGANA MURI CONGO BRAZAVILLE NKIRUMWANA……NA NUBWO YITAGGA KUMPUNZI NAGATO AKIBA IYO CONGO BRAZZA KUKO YABAGA ARI MURI BUSINESS YE YA (AGENCE DU VOYAGE) MU MUGI IYO I BRAZZA, WE NUMU GABO WE….YAJE KUBA MANEKO AKIBA IYO I BRAZZA…YAGURISHIJYE BENE WABO BENSHI CYANE ABANDI AKAJYA ABATEZA RETA YA CONGO BRAZZA KUGIRA NGO ISHIRE IGITUTU KU MUNZI MAZE ZITAHE….SHA IMANA NIYO IZA MUNYEREKERA….
Iyo indwara ivugutiwe umuti ntikire, biba bisobanura ibintu bibiri by’ingenzi: Ko havuwe indwara itari yo, cyangwa ko hatanzwe umuti utari wo.
Mugomba gutaha, tugafatanya kurwubaka.haribamwe bazayoba nibahagera kubera iterambere tugezeho.mushatse mwataha nyamara!! Icyonzicyo mwabyanga mwabyemera tuzabazana kungufu
Ahubwo bagize neza kuko ubu usanga abarundi cg abakongoman bahunga Ali 20% banyabo. abasigaye Bose Ni abanyarwanda biyita abarundi nabakongoman!! Kereka abasomalia. Ubwo rero nashaka agende buke kuko ubu uwamutuma abanyarwanda Bose b’impunzi atabona 5% yabo muma files.kereka akoze imikwabo Ku isi yose akajya afata uwo abonye wese yohereza MURWANDA.
Ubu se tubaye abande koko;bakuru bacu ,barumuna bacu nabandi bavandimwe baba hirya nohino kwisi batwohererezaga amadovise akadufasha kwiga,nubundi bukene dufite.byafashaga igihugu pe ,none ndabona inzara iributumare nitwihenura kubera inyungu za politique.
Comments are closed.