IMPINDUKA: Abajya n’abava Bugesera imodoka barazitegera/zirabasiga i Nyanza ya Kicukiro
*Abajya Nyamata n’ahandi Bugesera nabo barategera i Nyanza
*Gahunda nshya yateje umubyigano muri gare ya Nyanza, yari yaratawe
*Biravugwa ko hari gahunda yaguye y’uko imodoka zitwara abagenzi ziba mu Ntara zizajya zigarukira zikanategerwa ku nkengero za Kigali.
Gare ya Nyanza ya Kicukiro yari yashyizwe ku isoko kubera kudakoreshwa ubu irahuze bitigeze bibaho kuva yubakwa, kuri uyu wa mbere abantu ni benshi muri iyi gare baje gutega imodoka zijya mu Bugesera ndetse n’abavuye yo kuko imodoka zibavanyeyo zidakomeza ngo zigere Nyabugogo nk’uko bisanzwe.
Abaturage baje gutega ni benshi, gahunda nshya ngo yatangiye kuwa gatandatu ariko kuri uyu wa mbere nibwo byagaragaye cyane, ntabwo imodoka zijya i Nyamata n’ahandi mu Bugesera zikiri gufatirwa Nyabugogo cyangwa i Remera, ntanubwo iziva mu Bugesera zigikomeza ngo zigere Nyabugogo. Ni gahunda nshya.
Kubera iyi gahunda nshya, abantu bava muri iyi gare bajya mu bindi bice by’umujyi nka Nyabugogo, Remera cyangwa mu mujyi, ni benshi imodoka ni nke.
Cassien Nkurunziza utuye i Nyamata agakorera i Kigali Umuseke wamusanze ku mirongo ateze imodoka ashaka kujya Nyabugogo, impunduka ngo zamugarutse cyane.
Nkurunziza ati “Batubwiye ko imodoka ubu ari ukuza zikadusiga hano Kicukiro muri iyi gare, abantu bahise baba benshi bakeneye gutega bwa kabiri kuko ubundi zatugezaga Nyabugogo, ubwo nyine n’amafaranga yo gutega yiyongereye. Ariko ikibazo kinini ni uko nta modoka zihari nawe urabibona uko abategereje bangana, ubu turi gukerererwa akazi.”
Nkurunziza avuga ko atazi iby’iyi gahunda nshya, gusa akavuga ko niba abayobozi basanze ariyo ikwiye bakwiye kongera n’imodoka zitwara abagenzi.
Umushoferi utashatse gutangazwa izina yavuze ko impamvu imodoka ari nke ngo ari uko muri iyi gahunda bashyizeho amaBus Manini ko ariyo azajya atwara abantu bityo ngo zigahaguruka zitinze kuko zitinda kuzura zikagera i Nyanza ya Kicukiro zikererewe kuko zigenda zihagarara mu nzira. Kuri we iki kibazo ngo cyakemurwa no kongeera imodoka.
Yaba ari gahunda yo kugabanya imodoka zirundira Nyabugogo!
Kuva muri iki gitondo, Umuseke wagerageje kuvugana n’inzego zirebwa n’izi mpinduka ariko kugeza ubu ntibyashobotse.
Hari amakuru avuga ko iyi gahunda yatangiye i Nyanza ya Kicukiro yaba izakomereza no mu zindi gare ziri ku nkengero z’Umujyi wa Kigali, imodoka zitwara abagenzi ziva cyangwa zijya mu Ntara zikajya zigarukira aho mu nkengero, abazitega nabo bakaba ariho bazisanga, hagashyiraho lignes za taxi ziganayo.
Bivugwa ko abajya mu Burasirazuba cyangwa abavayo bazajya bahagarara/bategera muri Gare ya Kabuga.
Bivugwa kandi ko abajya mu Majyepfo nabo imodoka zizajya zibasiga hakurya ya Nyabarongo hafi y’isoko rya Bishenyi akaba ari naho bajya kuzitegera. Abatega izijya mu majyaruguru n’iburengerazuba nabo bikagenda bityo bagategera i Shyorongi no mu bice bya Kajevuba.
Kugeza ubu ibi bikivugwa gutya bikaba bisa n’ibyatangiye gukorwa ku batega bajya mu Bugesera.
Umuseke kuri uyu wa mbere wasuye Gare ya Kabuga na Nyabugogo usanga ho ntabwo iyi gahunda nshya ivugwa iratangira gukorwa kuko imodoka zijya mu majyepfo, amajyaruguru n’iburengerazuba ziracyategerwa Nyabugogo.
Bamwe mu bakozi batwara abagenzi muri Nyabugogo babwiye Umuseke ko iby’iyo gahunda nshya bumvise ko koko ihari ariko bataramenya igihe izatangirira.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
20 Comments
Ibi rwose ntabwo ari byiza. Bishoboka bite ko abantu bajya gutega imodoka zijya mu ntara bajyanwa ahantu ho mu nkengero hadateguwe neza kandi bigaragara ko hari imbogamizi,ndetse ko nta n’imodoka zihagije zihari zibazana mu mujyi.
Ubwo se abantu batuye umujyi wa Kigali bakora i Nyamata bataha buri munsi, ntimubona ko iyi gahunda nshya igiye kubicira akazi, hagakubitiraho no kongera umubare w’amafaranga yo kwishyura kabiri adateganyijwe.
JYE NAROSE NA GARE YA KABUGA ARIKO BIGENZE KU MODOKA ZIJYA/ZIVA I BURASIRAZUBA, HANYUMA IYA RUYENZI IGAKORESHWA KU ZO MU MAJYEPFO N’IBURENGERAZUBA. (HAZABA HASIGAYEMO AMAJYARUGURU)
Ibi byo gufata ibyemezo bihubukiweho bitabanje kwigwa neza n’impande zose bireba, ntabwo ari byiza rwose. Ubwo se good governance iri hehe??? Ibyo kujya inama n’abaturage se byo biri hehe???
Ibi nibyiza cyane arikubundi aba baturage babakene bagiye baguma mubyaro iwabo baba bazakutwanduriza umujyi ukubuye neza kuberiki? Cyane cyane murikigihe twakira abaperezida?
Ubukene bwambere nikumutima nkubwo ufite kandi gukena singeso sinubushake wowe wahaye iki imana se ngube ukize tuza nindege irashya. naho iyi gahunda niba mukurikira gahunda za leta yavuzwe hambere kabisa gusa ubanza aribwo igiye gushyirwa mubikorwa uretse ko imihini mishya itera amabavu ariko tuzabimenyera.
have sigaho kuvuga utyo kuko burya ngo nizibika zari amagi kuko abo wita abakene ejo ntuzi icyo bazavamo kandi nushaka kudatera imbere uzaheze abantu ntuzi ko abantu aribwo butunzi.ibyo kwanduza umujyi mwebwe abanyamujyi namwe harimo abawanduza wicira iteka ku bava mu ntara kuko nta nubwo kuba umuntu adatuye muri kigali bimugira umukene.uzagenzure uzasanga nabakire benshi bari muri kigali ntago ari ba kavukire
have sigaho kuvuga utyo kuko burya ngo nizibika zari amagi kuko abo wita abakene ejo ntuzi icyo bazavamo kandi nushaka kudatera imbere uzaheze abantu ntuzi ko abantu aribwo butunzi.ibyo kwanduza umujyi mwebwe abanyamujyi namwe harimo abawanduza wicira iteka ku bava mu ntara kuko nta nubwo kuba umuntu adatuye muri kigali bimugira umukene.uzagenzure uzasanga nabakire benshi bari muri kigali ntago ari ba kavukire nabo wita ko baba baje kwanduza umujyi wanyu
Abanyarwanda bakomeje gufatwa bunyago rwose.Nibatuze nibo babyishakiye.
Uyu mushinga watekerejwe ku bwa KIRABO, aho hari hagiye kubakwa gare IKOMEYE KU GITI CY’INYONI. Ndetse expropriation iraba, igihe bene COMPANY bagiye gutangira, bashyirwaho amananiza akomeye cyane, none ahantu habereye aho gusa, bene umushinga batarabuze ubushobozi bwo kuyubaka. None niba gahunda igarutse, mwareka uwo mushinga ugasubukurwa. Ni ahantu hanini hari hegitari zirenga 5. Byari biteganijwe ko imodoka ziva : Mu MAJYEPFO, mu MAJYARUGURU ziruhukira muri gare ya GITI CY’INYONI. (Ubwo ni Bujumbura, Butare, BUKAVU, Rusizi, NYAMAGABE, Ruhango , MUHANGA, GOMA, RUBAVU, Musanze; Cyanika) Niba mubyemeye, mwadohora umushinga ugasubukurwa; MURAKOZE.
Banza ujye gushyira mu gaciro, ishema ryacu nikindi cyaje ejobundi icyacumi hanyuma tuzabyiga neza.Ariko mbere yabyose banza ujye mumuryango kandi wemere amatwara yawo nta haduyi dushaka.
HHH MWUMVA winsetsa ni uko ubuze uko ugira nyine ugasanga utahindura naho ni ubwo ari byiza ariko bibangamiye benshi. ni byiza kko imodoka ziba nkeya mu mujyi ariko ni bibi kko ibiciro by’ingendi biracyari hejuru ikindi harimo kurushya abaturage bategatega bitari ngombwa
Ntakundi byagenda, ugukubise umusaya umwe uze umuha undi nawo awukubite kugeza igihe yesu azazira.
Impinduka zahise zongera amafaranga y’urugendo kandi nta modoka zihagije zihari. Abavaga bugesera batwarwaga nimodoka zabakuraga bugesera. Ubu bari gusaranganya imodoka zari zisanzwe zikora kicukiro- ville or nyabugogo kandi nazo zari nkeya cyane. Umuntu kigirango agere ville saa mbili adakerewe byasabaga, kuva centre saa kumi n’ebyiri nigice… None ubu utazaza atega mbere yaho ntazaza atera iperu kukazi kandi ku gihe.
Tuzi neza ko ntacyo ubuyobozi buzagikoraho, dutuze cg tuze dutega moto… Nuko nabonye ababoss bagenda bagonga moto.
Urumuntu wumugabo ndakwemeye najye ibi rwose nakanyariro mujisho.
Genda Rwanda urarimbye kandi Ndakunezerewe!
Abadashimishwa nibi byemezo bo muzababara mugeraho muzane iminkanyari kandi mukiri bato!
Mureke inzego twitoreye zidusabagize ibyiza gusaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa! Maze natwe turusheho kwihesha agaciro!
Nongere nti genda Rwanda Ndakunezerewe!!!!!!
Iyo gahunda ninziza cyane kuko muduce dutandukanye tugiye guter’imbere.Tubarinyumaaaaaaaaaaaaa.Genda Rwanda urinzizaaaaa
Hagabanywe amafaranga yatangwaga kuli taxi KIGALI-BUGESERA kuko urugendo narwo rwagabanyijwe.Kandi tuzi neza ko ayo mafaranga yagiyeho hakurikijwe km zihali.Ubwo ayo bazakuraho Niyo umugenzi azishyura ajya mu mujyi.
Ko mbona kugera mu ntara umuturage azajya atega imodoka kenshi kandi ubundi yategaga rimwe gusa! ayo mafaranga yo gutega ibice ibice azava he? Ababishinzwe ni mufatire hafi umuturage atarazahara
yababababa.mbega ubukene ngo burinjira mu baturage vubavuba!!!!!!!!!!!!ubuse umuntu yabonaga nayo kugera nyabugogo bitoroshye none ngo mu nzira???????????????akumiro ni itushi.
Mwagiye mugura izanyu.!!? Uzababara azanshake njye mutwara muyange.komerezaho rwanda.
Abatwara Taxi-Moto barabyungukiramo tu!
Comments are closed.