Digiqole ad

Gicumbi: Ibihugu 8 byitabiriye amarushanwa yo gusoma Qor’an

 Gicumbi: Ibihugu 8 byitabiriye amarushanwa yo gusoma Qor’an

Urubyiruko rw’abakobwa narwo rwitabiriye aya marushanwa

Kuri uyu wa gatanu ku nshuro ya gatanu mu karere ka Gicumbi habereye amarushanwa yo gusoma Qor’an no kuyifata mu mutwe igikorwa cyitabiriwe n’abantu bo mu bihugu umunani binyuranye. Abaje muri aya marushanwa bashimye Leta y’u Rwanda uburyo iha agaciro idini ya Islam n’ibikorwa byaryo.

Urubyiruko rw'abakobwa narwo rwitabiriye aya marushanwa
Urubyiruko rw’abakobwa narwo rwitabiriye aya marushanwa

Iri rushanwa ryitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bya Kenya, Ethiopia, Burundi, Tanzania,  DR Congo,Uganda, Zanzibar n’u Rwanda. Sudan y’Amajyepfo yari iteganyijwe kuza ntiyabashije kwitabira kubera intambara iriyo.

Faraj Tuyishime ni umwana wabimburiye abandi gusoma no kurushanwa gufata mu mutwe Qor’an ubwo batangiraga kuri uyu munsi w’inshuro ya gatanu. Irushanwa rikaba ubu rikomeje…

Sheik Sudi Mukunzi umuyobozi w’Abayislam mu karere ka Gicumbi avuga ko aya marushanwa batangiye kuyategura mu 2012.

Ati “Turashima ubuyobozi bw’igihugu budushyigikira kandi buduha kwishyira tukizana mu bikorwa by’idini ya Islam mu Rwanda.”

Kwigisha  Qor’an ngo ni ukugira ngo rugire imyitwarire myiza ikwiye umusilamu nyawe.

Islam ngo ntiyigisha abantu kuba ibyihebe, kuba abahezanguni cyangwa gukora ibikorwa by’iterabwoba ahubwo yigisha kubana neza n’abo mudahuje ukwemera ndetse ko Islam ubwayo bivuga urukundo.

Jules Aimable Muhizi umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye ko hakomeza kubaho ubufatanye bwiza n’abagize idini ya Islam mu bikorwa by’iterambere no kubaka imitima y’abanyarwanda.

Aha yagarukaga ku bikorwa by’iterabwoba bikorwa mu mahanga ababikora bakabyitirira idini ya Islam. Avuga ko ibikorwa nk’ibyo bidakwiyekugera mu Rwanda.

Sheikh Saleh Nshimiyimana Mufti w’u Rwanda wungirije yavuze ko Qor’an yigisha ikintu cyose cyatuma urubyiruko rugira imico myiza.

Urubyiruko rw'abahungu ruvuye mu bihugu binyuranye rwaje muri iri rushanwa
Urubyiruko rw’abahungu narwo ruvuye mu bihugu binyuranye rwaje muri iri rushanwa
Abatanga amanota muri aya marushanwa
Abatanga amanota muri aya marushanwa
Bamwe mu babyeyi b'abana baje kubashyigikira
Bamwe mu babyeyi b’abana baje kubashyigikira
Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Gicumbi na Burera Lt. Col. Donat Bikaga yaje gukurikira aya marushanwa
Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Gicumbi na Burera Lt. Col. Donat Bikaga yaje gukurikira aya marushanwa

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

1 Comment

  • Nyabuneka mukanure rwose ibi bintu njyewe binterubwoba.

Comments are closed.

en_USEnglish