Digiqole ad

Eder, intwari ya Portugal, Se afungiye mu Bwongereza kuko yishe umugore we

 Eder, intwari ya Portugal, Se afungiye mu Bwongereza kuko yishe umugore we

Eder utari uzwi cyane mbere y’igitego yatsindiye Portugal ku mukino wa nyuma wa Euro2016 ubu akaba ari intwari ya Portugal, ubundi buzima bwe bwihariye nabwo buri kugenda bumenyekana. Uyu mugabo yitangarije ko se umubyara afungiye mu Bwongereza kuko yishe umugore we.

Éderzito António Macedo Lopes watsinze igitego cyahaye igikombe Portugal
Éderzito António Macedo Lopes watsinze igitego cyahaye igikombe Portugal

Se yakatiwe gufungwa imyaka 16 kuko yishe umugore we wari mukase wa Eder.

Ibi uyu musore w’imyaka 28 yabivuze ubwo yari abajijwe amakuru ku muryango we.

Yasubije ati “Data arafunze kuva mfite imyaka 12, mukadata yarapfuye bavuga ko ari we wamwishe.”

Uyu musore wavukiye muri  Guinea-Bissau yavuze ko ubwo yari atangiye gukorera amafaranga nk’umukinnyi wabigize umwuga yahise atangira kujya ajya mu bwongereza gusura se muri gereza.

Ati “buri gihe iyo turi mu biruhuko njya mu bwongereza kumusura.”

Uyu musore waganiraga na Television yo muri Portugal yari yatangiye aganira aseka ariko uko ikiganiro cyegera ahakomeye agenda ahinduka, avuga uburyo yavanywe mu muryango we akajya kurererwa ahandi ngo nibura abashe kwiga.

Avuga uburyo yaje muri Portugal azanye na nyina bavuye muri Guinea-Bissau.

Ati “Data we yari ari muri Portugal, hari igihe yaje kunjyana amvanye aho nabaga na maama, njya kubana na Papa mu gihe runaka ariko byari bikomeye kuko batari bashoboye kundera.”

Ronaldo ngo yari yavuze mbere ko uyu musore ariwe uza gutsinda igitego
Ronaldo ngo yari yavuze mbere ko uyu musore ariwe uza gutsinda igitego

Avuga uburyo se yaje guta nyina, akajya kuba mu bwongereza agashakayo undi mugore uyu ari nawe yaje kwica, abihamijwe n’inkiko, agakatirwa.

Eder we yagumanye na nyina bajyana no kuba mu Bwongereza ubwo yakinaga muri Swansea akaza no kujyana nawe mu Bufaransa aho akina ubu.

Uyu musore ubu ufatwa nk’umuntu ukomeye, Christiano Ronaldo ngo yari yavuze mbere ko ari we utsinda igitego cyo kurangiza Ubufaransa, ndetse anajyamo ngo yamuteye akanyabugabo amubwira ko ari igihe cyo kubikora.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Birashimishije kabisa kuyu mwana wumuhungu

  • Umwana mwiza, wimukana nyina ahantu hose abonye akazi. Ntabaho. Umwana uzirikana ingorane bagiranye na nyina nyuma yaho ise abatereranye bombi kandi mu mahanga SVP? Wa mwana w’umuhungu we, Imana izakomeze iguteze imbere kuko urabikwiye kuko wagaruriye mama wawe ishema ry’umubyeyi. Imana niyo idukura ahabi idushyira aheza, niyo kubahwa cyane. Hari abandi bana batazi agaciro kumubyeyi kabone niyo wamuha ibya mirenge. Uri urugero rwiza wa mwana we. Uri umwana kdi ukaba n’umugabo murugo. Imana izaguhore hafi muri byose, kuko urashimishije pe.

Comments are closed.

en_USEnglish