Digiqole ad

Gitwe: Umugore yibye ihene arafatwa, yanga kuyitanga kugeza bamuguriye inzoga!!!

 Gitwe: Umugore yibye ihene arafatwa, yanga kuyitanga kugeza bamuguriye inzoga!!!

Muri Centre ya Gitwe haravugwa inkuru itangaje y’umugore w’ikigero cy’imyaka 35 wibye ihene kuri uyu wa 13 Nyakanga ku manywa y’ihangu maze bamenye ko ariwe wayibye abayobozi bajya kuyimwaka yanga kuyitanga kugeza bamuguriye amacupa ane y’inzoga abona kuyisubiza nyirayo. Kumuhendahenda ngo ayisubize byafashe amasaha icyenda.

Mushimiyimana Jacqueline(wambaye umutuku) wibwe ihene ku i saa ine z'ijoro nibwo yasubijwe itungo rye.

Abamubonye ayiba bavuga ko hari nka saa saba z’amanywa, ngo yasanze ihene iziritse mu zindi mu mudugudu wa Munini, mu Kagari ka Buhanda Umurenge wa Bweramana  mu Karere ka Ruhango arayizitura ayijyana mu  iwe mu mudugudu wa Karambo Akagali ka Murama ayishyira mu mbere yiterera agati mu ryinyo.

Jacqueline Mushimiyimana wari wibwe ihene avuga ko yashakishije amakuru ku ihene ye yari abuze maze bamubwira ko yibwe n’uwo mugore utuye mu mudugudu wa Karambo naho muri centre ya Gitwe.

Mushimiyimana avuga ko yahise yitabaza ubuyobozi bw’imidugudu yombi nabwo buramugoboka bajya ku rugo rw’uwamwibye ngo bamumwakire ihene ye.

Uyu mugore wari wayibye ngo yababanye ibamba ababwira ko nta hene yabo afite, gusa nabo kuko bari babwiwe neza ko ari we wayizituye bakomeza kumwinginga biratinda kugeza n’ubwo bamuguriye inzoga.

Mushimiyimana wari wibwe ati “yagoye abayobozi cyane, baramuhendahenze bigera aho bamugurira amacupa ane ya Turbo kugira ngo ampe ihene yanjye. Yayiduhaye saa yine z’ijoro.”

Abaturanyi b’uyu mugore uvugwaho ubujura babwiye Umuseke ko ngo ajya yigira nk’umusazi kandi babizi ko ari umuntu muzima, ngo yigira indakoreka, agatuka abaturage n’ibindi bikorwa bidakwiye.

Ihene yari yibye Mushimiyimana avuga ko ifite agaciro k’ibihumbi 50, agashimira ubuyobozi bwamufashije agasubizwa ihene ye n’ubwo uwari yayibye yabanje kugorana kugeza babanje kumusengerera.

Ihene ihaka yari yibwe yiriwe iziritse mu mbere k'uwari wayibye.
Ihene ihaka yari yibwe yiriwe iziritse mu mbere k’uwari wayibye.
Aha muri centre ya Gitwe, abaturage basohotse mu ngo zabo baza kureba uko umugore wari wibye ihene ayisubiza babanje kumwinginga
Aha muri centre ya Gitwe, abaturage basohotse mu ngo zabo baza kureba uko umugore wari wibye ihene ayisubiza babanje kumwinginga

Photos-Damyxon

NTIHINYUZWA Jean Damascene
UM– USEKE.RW-Ruhango

5 Comments

  • Erega inzara iri hanze aha iraza kurikora!! Uretse ko uriya we wibye ihene agomba kuba afite n’ibindi bibazo; ntabwo byumvikana ukuntu abanza gusaba ko bamusengera inzoga ya turbo ngo abone kubasubiza ihene yibye. Ndumva rwose ibyo bintu bidasanzwe ko umuntu wibye bamanza bamwinginga bakanamuha n’amafaranga ngo akunde asubize ibyo yibye!!! Keretse wenda niba bizwi ko asanzwe arwaye mu mutwe. Aramutse koko ari umurwayi wo mu mutwe (umusazi), ibyo bakoze byo kumwinginga byo rwose nanjye ndabyemera.

    Ariko niba atari umurwayi wo mu mutwe abayobozi bakagombye kuba barakoresheje uburenganzira bahabwa n’itegeko uwo mugore agasubiza ihene yibye btabanje kumusengerera inzoga, niba byari bizwi neza ko ariwe wayibye.

  • Iyo batamugurira se ngo barebe ko Yacentha abeka inyinya, nta muntu wigira umusazi buriya niwe!

  • Ni umusazi nyine wabonye he umuntu muzima wigira ibyo ntatinye ubuyobozi. Kandi njye ndashima uko babyitwayemo nubwo bakoze ikosa ryo kumugurira inzoga. Yari kuzihindamo akazica kandi igihombo kikaba icya banyiri amatungo. Ni umurwayi wabo banamwimenyeye! Iyo niyo non violence active bavuga rero!

  • Niba se ari umusazi bizwi yajyanywe kuvurizwa mu bitaro byindwara zo mu mutwe aho gukomeza
    kubangamira abantu.Ibyo birakabije

  • amahirwe nukomwayibonye.nyjendabona uyumuntu yarihangiye akazi kuko inzara irihanze aha imezenabi.

Comments are closed.

en_USEnglish