Digiqole ad

India: Bashyizeho umusoro ku babyibushye ngo bace ‘Obesity’

 India: Bashyizeho umusoro ku babyibushye ngo bace ‘Obesity’

Ababyibushye cyane bazajya basoreshwa ikirenga ku bicuruzwa bimwe na bimwe

Mu buhinde abantu miliyoni 194 bafite ikibazo cy’imirire mibi, ariko mu gace kitwa Kerala kagendwa cyane n’abakerarugendo abantu benshi bari kugira ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

Ababyibushye cyane bazajya basoreshwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe
Ababyibushye cyane bazajya basoreshwa ikirenga ku bicuruzwa bimwe na bimwe

Mu kurwanya icyo kibazo, agace ka Kerala kashyizeho umusoro wa 14,5% ku bantu babyibushye (fat tax) ku bicuruzwa bya Pizza, hamburgers, imigati ya sandwiches, na za doughnuts nk’uko bitangazwa na The Times of India.

Rajan N. Khobragade ushinzwe imisoro muri kariya gace avuga ko ikibazo cy’umubyibuho cyugarije aka gace kubera imirire ikabije y’ibinyamavuta n’ibinyamasukari, bityo niyi mpamvu bashyizeho umusoro ku bigurishwa bimwe bigurwa n’ababyibushye benshi.

Muri iyi Leta ya Kerale 4% by’abayituye ngo barabyibushye bikabije (obese).

Gusa nko muri USA ho leta eshatu zaho zimaze kurenza abaturage 35% babyibushye bikabije. Naho Leta 22 za USA zifite 30% by’abaturage nabo bafite icyo kibazo. Ni imibare yo mu 2015.

Bene ibi bicirizwa bita doughnuts n'ibindi nka za Pizza bazajya babisoreshwa menshi
Bene ibi bicirizwa bita doughnuts n’ibindi nka za Pizza bazajya babisoreshwa menshi

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Icyemezo nk’iki gifashwe n’u Rwanda cyangwa u Burundi imiduhiro (induru)zavuzwa na HRW ntawazikira! Ariko uzakurikire wumve ubuhinde bushyirwa mu majwi n’uriya muryango! Ba Maina kiyay uzumve bakomoza ku Buhinde China cg QUATAR kw’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu rihakorerwa! ese mwari muzi ko icuruzwa ry’abantu rikorwa muri ibi bihe, ibihugu nka Emirates na sQuatar aribyo bibukora? ujya wumva bivugwa?! askigaweya. U RWANDA twagorwa n’amaraporo apfuye.

    • @Dorothee, ubungubu ku nyandiko ziri ku rubuga rwa Human Rights Watch (https://www.hrw.org/), hariho ivuga ku iyicwa ry’abantu 30 bigaragambyaga mu mahoro mu ntara ya Kasmir mu BUHINDi (India: Investigate Use of Lethal Force in Kashmir), hariho izivuga kuri LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA: irebana n’ibitero by’indege bya USA hirya no hino ku isi (Airstrike Transparency, We Can’t Believe In), ijyanye no kurengera abaharanira uburenganzira bwabo binyuze kuri Internet, cyane cyane isaba Google na za MICROSOFT kudaha bimwe mu bihugu amakuru ku myirondoro y’abasohora inyandiko ku ihohoterwa ry’ikiremwamuntu (Dispatches: Silicon Valley Gets Report Card on Rights Protections), ivuga ku iyicwa ry’abirabura riherutse gukorwa na polisi (Dispatches: US Police Killings Witnessed Around the World). Ku bindi bihugu binyuranye, hariho inyandiko yamagana ihohoterwa ry’ikiremwamuntu mu BUSHINWA (China: EU Should Press for Action to End Crackdown), hariho iyamagana itegeko rishya ry’Uburusiya ryo kurwanya iterabwoba rituma kuneka abantu mu buzima bwabo bwite no kubahohotera byiyongera (Russia: ‘Big Brother’ Law Harms Security, Rights), hariho ivuga ku itegeko rishya rya ISRAELI ryibasira abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Israel: Law Targets Human Rights Groups), hari ivuga ku ihohoterwa ry’impunzi muri HONGRIYA (Hungary: Migrants Abused at the Border), hariho ivuga ku ihohoterwa ry’abakozi bo mu ngo muri OMAN (Oman: Domestic Workers Trafficked, Trapped), hariho ivuga ku ihohoterwa ry’abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Thailande (Thailand: Activists, Journalist Arrested for Vote-No Campaign), hariho iyamagana igihugu cya Turkiya kibangamira anketi ku ihohoterwa ry’ikiremwamuntu mu majyepfo y’icyo gihugu (Turkey: State Blocks Probes of Southeast Killings), na videos ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu nko muri Brazil na Yemen aho ingabo za Arabiya Saoudite n’abazishyigikiye batungwa agatoki, n’ibindi n’ibindi. Harya ubwo ngo ibihugu bikomeye batajya bavuga ni ibihe, ku buryo n’u Rwanda ntacyo bagomba kurwandikaho?

  • Wariwabona abanyarwanda babyibushye kugeza kurwo rwego??

Comments are closed.

en_USEnglish