Ngoma: Umuyobozi w’Akagari afunze akekwaho kwiba ibendera
*Ngo yari aritwaye ashaka kureba niba irondo rikora
Iburasirazuba – Umuyobozi w’Akagari ka Gituza Umurenge wa Rukumberi Akarere ka Ngoma yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba ibendera ryo ku biro by’Akagari ubwe abereye umuyobozi.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri nibwo uyu muyobozi yafashwe n’abanyerondo amanura ibindera ryo ku kagari.
IP Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Police Iburasirazuba yabwiye Umuseke ko uyu muyobozi ubu afunze akekwaho kwiba ibendera ryo ku kagali ngo nubwo we yisobanura avuga ko yaritwaye agirango yereke irondo ko ridakora.
Uyu muyobozi w’Akagari ngo avuga ko abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko irondo ntacyo rimaze kuko ritabuza abajura kwiba ingo z’abaturage.
Bityo ngo yagiye ku biro bye mu gicuku maze ashaka gutwara iryo bendera ngo agamije kureba niba koko ibyo abaturage bamaze iminsi bamugezaho ko ari ukuri ko irondo ridakora.
Gusa ntibyamuhiriye kuko irondo ariryo ryamufashe.
IP Emmanuel Kayigi ati « uyu muyobozi twabaye tumufunze kugira ngo hakorwe iperereza neza tumenye niba ibyo avuga yisobanura ari ukuri »
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Yahuye nuruva gusenya ni yihangane ribara uwariraye kuki yagiye wenyine natange abagabo yavuze ko azabagyenzura abanyerondo bakwifatiye ubwo hakorwe iperereza halicyo nsaba bazane ikizajya kigyenzura abanyerondo ko bataryama bagire aho basinya buri sahaa murakoze
Ariko ubwo yari yabuze ikindi apimiraho abo banyerondo be atagiye gukinisha ibendera ry’igihugu? Ubonye iyo atera gatarina ibiro bye aho gukora ibyo yakoze! Kuki se yafashe icyemezo cyo kubijyamo wenyine nk’aho ari ikibazo kimureba wenyine?
Niba ibyo avuga aribyo bamurekure ariko ntasubire kuyobora abaturage kuko afite ikibazo gikomeye cy’imyumvire idasobanutse no kudashyira mu gaciro…
Comments are closed.