Abasilamu mu Rwanda ngo bibohoye kabiri
Mufti w’u Rwanda Salim Hitimana ubwo yifatanyaga n’Abasilamu mu karere ka Nyanza basoza igisibo gitagatifu yatangaje ko Abasilamu bo bibohoye kabiri kuko bo mbere ya 1994 ubuyobozi bwariho bwakumiraga idini ya Islam.
Sheikh Salim yavuze ko byinshi Abasilamu babihezwagamo ngo kereka imirimo yo gukanika no kuba abashoferi.
Ibi yabihuzaga no kuba u Rwanda rumaze iminsi rwizihije imyaka 22 rwibohoye, akemeza ko kuba Leta iha umwanya umunsi bizihizaho kurangiza igisibo (Eid) ku basilamu ari ukwibohora bwa kabiri.
Sheikh Hamdani Habimana umusilamu wo mu karere ka Nyanza avuga ko mbere batahabwaga ikaze mu mashuri atari ayabo, bagahabwa amazina yihariye ngo ni abaswayire, ubundi kandi ngo bakabafata nk’abantu badashoboye batunzwe no kubeshya gusa.
Leta y’ubumwe ibi ngo yarabiciye ireshyeshya abanyarwanda bahabwa amahirwe angana kuri byose nta vangura.
Aisha Nyirahavugimana umwe mu badamu bo mu idini ya Islam avuga ko nk’ababyeyi b’abasilamu ubu aribwo babonye ijambo, mbere ya 1994 ngo nta jambo bari bafite mu bandi
Ati “Ndashima Leta y’u Rwanda yadufashije kubohoka ubu turi abanyarwanda kandi dufite ijambo nk’abandi”.
Eugene Kayiranga Muzuka umuyobozi w’Akarere ka Huye wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’amajyepfo yasabye Abasilamu gukomeza gushimangira ubumwe hagati yabo kandi bakabukwiza mu banyarwanda bandi batari abasilamu.
Mufti w’u Rwanda we yongeye kugaruka ku bakora ibikorwa bibi bihungabanya umutekano biyambitse umwambaro w’idini ya Islam, avuga ko Islam ari idini y’amahoro ko uwambaro umwambaro wayo agakora amahano aba ashaka gushyira icyasha kuri Islam.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW