Digiqole ad

Ni gute wakwirinda impanuka mu muhanda?

 Ni gute wakwirinda impanuka mu muhanda?

Imwe mu mpanuka ziheruka kubera mu Burasirazuba bw’u Rwanda

Impanuka zo mu muhanda ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi. Muri America, mu 2010 ikigo cyita ku mutekano wo mu muhanda, National Highway Traffic Safety Administration (NHTSA)  cyatangaje ko abantu 32 885 bapfuye bazize impanuka, 2 239 000 barakomereka.

Imwe mu mpanuka ziheruka kubera mu Burasirazuba bw'u Rwanda
Imwe mu mpanuka ziheruka kubera mu Burasirazuba bw’u Rwanda

Abazize impanuka z’imodoka ni 23 303 (70.8%), abazize impanuka za moto ni 4 502 (13.6%), abazize impanuka z’amagare ni 618 (2%), abagendaga n’amaguru ni 4 280 (13%), 182 (0.6%) bo ntihamenyekanye niba barakoreshaka ibinyabiziga cyangwa bari abanyamaguru.

Amafaranga agenda ku mpanuka zo mu muhanda ni menshi ku miryango y’abakoze impanuka, akanaba menshi ku gihugu.

Leta ya America itanga miliyari 12 z’amadolari buri mwaka ku mpanuka za moto.

Kurangara umuntu atwaye ikinyabiziga, umuvuduko ukabije, gutwara ikinyabiziga wanyoye inzoga zirengeje urugero, kutambara ingofero zabugenewe (Casque) utwaye moto ccyangwa igare, kutambara umukandara utwaye imodoka, gutwara ikinyabiziga nta ruhushya ubifitiye biri mu byongera ibyago by’impanuka mu muhanda.

Hari byinshi umuntu yakora ngo  akumire impanuka cyangwa azirinde cyane izo mu mu muhanda.

Umunyamaguru:

Kwiga amategeko y’umuhanda kandi ukayakurikiza,

Kwigisha abana amategeko y’umuhanda kandi ukababa hafi cyangwa ukabaha umuntu mukuru ubaherekeza kugeza igihe wizeye ko bashobora kwigendana mu muhanda.

Kwirinda kurangara igihe uri mu muhanda (gukoresha telefone umuntu yambuka sibyo,….)

Niba utwaye igare:

Kugabanya umuvuduko no kwirinda kurangara,

Kwiga amategeko y’umuhanda kandi ukayakurikiza,

Kugenda ku igare rifite amatara nijoro kugira ngo igare rigaragare,

Kwambara ingofero yabugenewe niba uri kugenda mu muhanda wa kaburimbo,

Kubaha no kubahiriza abandi bakoresha umuhanda (abanyamaguru, imodoka…)

Niba uteze igare, gira uruhare mu buryo bagutwara,….

Niba utwaye moto:

Ambara ingofero yabugenewe neza (Reba ko ikwegereye/ igufashe mu mutwe neza)

Kugabanya umuvuduko kandi wirinde kurangara,

Gukurikiza amategeko y’umuhanda,

Koresha indorerwamo zireba ibiri inyuma (retroviseur) neza kandi witonde urebe neza mbere yo kubisikana,

Kubahiriza abandi bakoresha umuhanda (abanyamaguru, amagare, imodoka)

Niba uteze moto gira uruhare mu buryo bagutwara (usaba kugabanya umuvuduko, kubisikana,…) kandi na we ambara kasike neza.

Niba utwaye imodoka:

Gabanya umuvuduko kandi wirinde kurangara,

Kurikiza amategeko y’umuhanda,

Ambara umukandara buri gihe,

Irinde gutwara imodoka wanyweye inzoga,

Koresha indorerwamo zireba ibiri inyuma (retroviseur) neza kandi itonde urebe neza mbere yo kubisikana,

Ubahiriza abandi bakoresha umuhanda (abanyamaguru, amagare, moto).

Niba uteze imodoka, gira uruhare mu buryo bagutwara (usabe ko umuvuduko awugabanya, kubisikana,….)

Kwirinda impanuka zo mu muhanda birareba buri wese, kandi ni byiza ko ugize impanuka agezwa kwa muganga vuba.

Aho byavuye: www-nrd.nhtsa.dot.gov/Pubs/811630.pdf  & Naumann RB, Dellinger AM, Zaloshnja E, Lawrence BA, Miller TR. Incidence and total lifetime costs of motor vehicle-related fatal and nonfatal injury by road user type, United States, 2005. Traffic Inj Prev. 2010;11(4):353–360. 


Umukunzi w’UM– USEKE

en_USEnglish