Octavien Ngenzi na Tito Barahira basabiwe gufungwa burundu
Mu mezi abiri y’iburanisha ashize mu rukiko rw’i Paris umushinjacyaha Philippe Courroye yatangaje ko Octavien Ngenzi w’imyaka 58 na Tito Barahira, 65 ko ari inkingi zikomeye za Jenoside mu cyari Komine Kabarondo zatanganga amabwiriza yo gutema Abatutsi. Abasabira gufungwa burundu.
Aba bagabo bo bahakana ibyaha baregwa, kimwe na Pascal Simbikangwa umunyarwanda wa mbere waburanishijwe agahamwa na Jenoside mu Bufaransa, aba bakaba ari aba kabiri baburanishijwe n’iki gihugu gicumbikiye bamwe mu bakekwaho Jenoside benshi (inyuma ya Uganda na Congo Kinshasa) nk’uko byagaragajwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu cyumweru cyashize.
Ngenzi muri uru rubanza umushinjacyaha amugereranya na Juda, kuko ngo yatangaga amabwiriza nubwo bwose atagize ubwicanyi agaragaramo mu buryo butaziguye. Barahira we ngo yigereraga aho bukorerwa ndetse akaba ari kumwe n’abicanyi afite icumu mu ntoki.
Philippe Courroye yavuze ko ubwicanyi bukabije i Kabarondo bwakozwe tariki 13 Mata 1994 aho Abatutsu benshi bari bahungiye ku kiriziya bizeye ko ntawubicira mu nzu y’Imana, ariko siko byagenze.
Kuri Kiliziya ya Kabarondo, uwo munsi gusa ngo hiciwe abantu bagera ku 2 000 nk’uko byatangajwe muri uru rubanza na Padiri Oreste Incimatata, bishwe barashwe, batewe za grenaeds, batemaguwe, bakubiswe amahiri….abana abakecuru, abasaza n’ibindi byiciro byose nta mbabazi.
Philippe Courroye avuga ko aba bagabo bari kuburanira i Paris aribo bari ku isonga mu gutanga amabwiriza y’ubu bwicanyi. Ati “Ngenzi wari Burugumestre uri umuyobozi wa byose hariya, Barahira wari umuntu utinywa kandi wategetse ko bakoresha imipanga. Ibi mukwiye kubiryozwa.”
AFP
UM– USEKE.RW
2 Comments
Abafaransa? nzabishima mbibonye
Erega, mumenye ko kwanga gutanga ubutabera kw úbufaransa ni strategie yabo
barimo bakina gukingira abafatanyabyaha babo nka miterrand n´abandi !!!!
ngaho dutegereze da !!
Comments are closed.