
Night Club ya Barry Ndengeyingoma muri Nairobi ngo niho hishyuwe facture ya 1M Kenya Sh.

Barry Ndengeyingoma ufite B-Club i Nairobi
Muri iki cyumweru turi gusoza muri Kenya hashize iminsi hazenguruka ku mbuga nkoranyambaga facture yo mu kabari igaragaza ko abaguzi bagomba kuyishyura bari bakoresheje Miliyoni imwe irenga y’amashillingi ya Kenya, iyi facture yari iya Night Club yitwa B-Club iri Nairobi y’umunyarwanda Barry Ndengeyingoma uzwi cyane ku izina rya Ndengeye.

Ibitangazamakuru bimwe muri Kenya bivuga ko iyi facture ngo yaba yarishyuwe n’umuhungu witwa Muhoho Kenyatta akaba umwana wa Perezida Kenyatta yishyura inzoga zo mu bwoko bwa Liquor.
Barry Ndengeye iyi Night Club ye ni imwe mu zihenze cyane mu mujyi wa Nairobi kandi ijyamo abishoboye.
Ndengeye akiri mu Rwanda hagati ya 2006 na 2010 yari ahafite Night Club nayo yitwaga B-Club yaje kwibasirwa n’inkongi.
Uyu mugabo w’imyaka 49 ni umukire ushora imari ye mu bijyanye n’imyidagaduro, amazu y’imyitozo ngororamubiri (gyms), imodoka zihenze cyane zo gukodesha, Hoteli n’inzu zicuruza ibikoresho byifashishwa n’abagore n’abakobwa mu kwitunganya.
Ndengeye wavukiye i Rubavu, ibikorwa bye abikorera ubu mu mijyi ya Nairobi, Dubai na Brussels.
Gusa akaba yarigeze kuregwa ibyaha binyuranye mu Bubiligi, aho yigeze gufungirwa mbere yo kuza mu Rwanda mu 2006, ndetse no mu Rwanda aho yigeze gushakishwa ku cyaha cy’uruhare mu gutwika inyubako yakoreragamo B-Club.



UM– USEKE.RW
2 Comments
Umurengwe sha
wapi iyo haba muri TPSR ngo urebe ayo yari kwishyura.amake yari kuba 9M
Comments are closed.