
Huye: Abamugaye batumva ntibavuge bahuguriwe gutunganya Kawa

Aba banyeshuri bagaragaje ko bishimiye amahugurwa bahawe mu kwita kuri Kawa
Urubyiruko rw’abanyeshuri bagera kuri 15 biga mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga riri i Ngoma mu karere ka Huye rwahawe amahugurwa n’uruganda rwa Huye Mountain Coffee ajyanye no gutunganya umusaruro w’ikawa kugira ngo ruzabashe gukoresha ubu bumenyi mu kwibeshaho.

Uru rubyiruko, rukoresha ururimi rw’amarenga, rwishimira ubumenyi rwahawe, rukavuga ko ari intambwe izarugeza ku mahirwe atandukanye no kubona akazi.
Emmanuel Ndayisaba umuyobozi w’inama y’igihu y’abafite ubumuga avuga ko abamugaye nabo bafite ubushobozi mu gihe cyose bahawe amahirwe yo kubona ubumenyi.
Asaba abagifite imyumvire yo guheeza abamugaye ko bakwiye kuyireka bagaha amahirwe abamugaye nabo bakiga bakamenya bakabona akazi bakiteza imbere.
Ndayisaba ati “nk’aba bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga amaboko yabo n’amaso ni bizima, bo kandi iyo bari mu kazi nta kintu kiba kibarangaza mu gihe abandi iyo bakora banyuzamo bagata umwanya baganira. Nabo rero barashoboye.”
Aba banyeshuri ngo bazanagira amahirwe yo kuba bahabwa akazi muri uru ruganda rwabahuguye nk’uko bitangazwa na David Rubanzangabo uyobora uru ruganda rwa Huye Mountain Coffee.
Rubanzangabo yemeza ko abafite ubumuga byagaragaye ko aria bantu bafite ubushozi bwo gukora neza no gutanga umusaruro.
Jacqueline Mukankusi na Emmanuel Niragijimana bahuguye uru rubyiruko rw’abanyeshuri bavuga ko basanze bafite ubushake budasanzwe bwo kumenya no gukora neza, ndetse ngo barusha umuhate abadafite ubumuga bagereranyije n’abo bahuguye mbere.
Aba 15 bahawe impamyabushobozi ko bashoboye gutunganya ikawa n’umusaruro wayo mu buryo bugezweho mu nganda.
Aya ngo ni amarembo afungutse ku buzima bwabo yo kubona akazi mu nganda zitunganya iki gihingwa ngengabukungu ziri ahatandukanye mu gihugu.



Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye