“Hanga Umurimo” gahunda yatangajwe na Ministre Kanimba
Kuri uyu wa kabiri i Musanze, nibwo MInistre w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba yatangije ku rwego rw’igihugu gahunda igamije gushishikariza abanyarwanda kwihangira imirimo.
Iki ni igikorwa cyo gukangurira abanyarwanda gushaka umurimo udashingiye kubuhinzi n’ubworozi gusa, kuko ubuhinzi n’ubworozi bigize 80% by’imirimo itunze abanyarwanda.
Ministre Kanimba akaba yabwiye abaturage bari muri uwo muhango ko, kugirango uhindure imibereho yawe ugana aheza, icyambere ari uguhindura imitekerereze yawe, ntiwumve ko uzaguma ku kintu kimwe gusa.
Harifuzwa ko umwaka utaha wa 2012 uzarangira hari imishinga 300 idashingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa. Bashishikarije abagore n’urubyiruko cyane cyane kwitabira izi gahunda zo kwihangira umurimo.
Mu gufasha imishinga y’abaturage gushyirwa mu bikorwa, Ministre Kanimba yatangarije abaturage ko hari ikigega kitwa BDF kizabatangira ingwate mu gihe batse inguzanyo mu mabanki ngo bakore imishinga yabo.
Imishinga yabo bakazajya bayereka BDF maze ihiswemo ikaba ariyo yishingirwa n’iki kigega kugirango ihabwe inguzanyo mu mabanki.
Amarushanwa yo guhitamo imishinga myiza izishingirwa muri Bank ndetse ikakirwa inguzanyo i Musanze no mu gihugu hose, azaba tariki 20 Ukuboza 2011, imishinga 10 muri buri karere ikaba ariyo izaterwa inkunga.
Abaturage bakaba bashishikarijwe gutegura imishinga iha akazi abantu benshi, ndetse ijyanye no gukoresha ibiboneka mu karere izakoreramo.
I Musanze, Ministre Kanimba akaba yanasuye imwe mu mishinga iciriritse iri gukorwa n’abaturage mu rwego rwo kumenya ingorane n’inzitizi bahura nazo.
Minisitiri KANIMBA yasuye umushoramari UWINEZA Patrick, ufite umushinga wo gutunganya amajwi n’amashusho, akaba akora na muzika ku bahanzi.
Umushinga witwa TOP 5 SAI SOUND-ARTS-IMAGE, yawutangiye mu 2003, avuga ko afite imbogamizi y’uko abantu baha agaciro gake uyu mwuga kuko nokubona inguzanyo muri bank bitamworoheye.
Minisitiri Kanimba kandi yasuye umuturage w’ihangiye umurimo wo gukora ibicanwa(Briquette) aho avanga ibipapuro n’ibarizo bikavamo ibicanwa. We kaba afite inzitizi yo kubura isoko.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yemereye abo bafite imishinga mito n’iciriritse nka NYIRABAHUTU Cecile na UWINEZA Patrick , ko azakomeza kubaba hafi kugirango bakomeze baterimbere, ndetse ko bazashyiraho byibuze ibyumba bibiri kuri buri kigo cy’amashuri bizajya byigisha guhanga umurimo.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM
1 Comment
nihereyeho mfite umushinga natangiye utanga akazi kandi ukeneye guterwa inkunga ariko nkayo marushanwa tuyamenya nyuma y’igihe
IGITEKEREZO:ministere zifite gahunda nziza ariko zagombye gukangurira uturere n’imirenge kumenysha abaturage ayo mahirwe ntibibe ibanga cg bibikwa mu mpapuro kandi hari abakeneye ayo mahirwe
from kamonyi
Comments are closed.