Digiqole ad

AMAFOTO: Tujyane guhaha ku isoko rishya ryo ku Mulindi

 AMAFOTO: Tujyane guhaha ku isoko rishya ryo ku Mulindi

Gasabo – Isoko rishya ryo ku Mulindi wa Kanombe mu mujyi wa Kigali ryubatse ku muhanda werekeza i Gasogi, ubu niryo ryimuriwemo n’abacuruzaga imyaka mu isoko ryasenywe rya Nyabugogo. Iri soko rirema kuwa kane no ku cyumweru rigahahiramo abaturutse mu mirenge ya Kimironko, Ndera, Remera, Bumbogo, Rusororo, Nyarugunga, Kanombe, Niboye n’ahandi muri turere twa Kicukiro na Gasabo.

Aha usanga bahuze cyane bagura banagurisha za telephone za occasion za macye kuva kuri 3000 kugera nko kuri 20 000Frw ubona telephone
Aha usanga bahuze cyane bagura banagurisha za telephone za occasion za macye kuva kuri 3000 kugera nko kuri 20 000Frw ubona telephone

Abaguzi iyo muganira bavuga ko ibiciro byazamutse, abacuruzi nabo bakavuga ko abaguzi babuze ko ifaranga ritakiboneka, ariko bose ubasanga muri iri soko ubona ko rihahirwamo n’abantu b’ingeri zinyuranye cyane cyane abo mu kiciro giciriritse (middle class) n’abandi bafite ubushobozi buto bwo guhaha, ariko benshi.

Iri soko ni inyubako ebyiri imwe y’amagorofa atatu indi y’igorofa imwe, aha ku igorofa imwe ku gice cyo hasi niho harangurizwa imyaka nk’amasaka, ibigori, soya n’ibindi binyampeke.

Igorofa yo ruguru y’inzu eshatu zigeretse ni isoko kugera hejuru, abacururiza hejuru usanga binubira ko abakiliya batabageraho kuko Abanyarwanda bahahira hano ngo bataragira umuco wo kuzamuka za ‘etages’ bajya guhaha, byinshi bakenera ngo babigurira hasi. Aba bacuruzi bakifuza ko hasi haba aho kuranguza gusa.

Abacuruza caguwa muri iri soko bavuga ko icyemezo cyo kuyigabanya cyafashwe na Leta cyatangiye kubagiraho ingaruka kuko ubu iyi myambaro yatangiye kugenda ihenda, abaguzi bakifata. Bakifuza ko kiriya cyemezo cyazashyirwa mu bikorwa gahoro gahoro ntibihutirweho.

Ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze hano byifashe bite:

Mu biribwa;

1Kg y’inyama z’iroti ni 2 500Frw
1Kg y’inyama z’imvange ni 2 000Frw
1Kg y’inyama zo mu nda ni 1 400Frw

1Kg y’ifu ya kawunga Nº1 ni 600Frw
1Kg y’ifu y’akawunga bita Posho ni 500Frw
1Kg cy’isombe isekuye ni 600Frw
Umufungo w’imboga za doodo ni 100 cyangwa 150Frw
Ishu nziza igura hagati ya 200 na 300Frw

1Kg y’umuceri wa Bugarama ni 700Frw
1Kg y’umuceri wa Pakistan ni 750Frw
1Kg y’ibishyimbo ni 500Frw

Imbuto 

1Kg y’ibinyomoro ni 1 000Frw
Iseri ryiza ryiza ry’umuneke wa kamaramasenge ni 1 500Frw
1Kg y’intababara (Maracuja) ni 1 000Frw

Mu myenda hacururizwa imyenda iciriritse, umugabo/umusore ashobora kubona ipantaro ya caguwa kuva ku 3 000Frw kugera kuya 10 000Frw, umugore/umukobwa nawe yabona umwenda wa caguwa kuva ku 1 000Frw kugera ku 5 000Frw

Kimwe n’imyenda, ntabwo haba inkweto z’igiciro cyane, inkweto za macye wazibona ku 4 000Frw kugera ku 20 000Frw yaba iza siporo cyangwa izo kuzindukana bakunda kwita ingozi.

Aha barangurira uhasanga n'umunyu w'inka
Aha barangurira uhasanga n’umunyu w’inka
Aho baranguza ibishyimbo, mu isoko ho bigura ugereranyije 500Frw
Aho baranguza ibishyimbo, mu isoko ho bigura ugereranyije 500Frw
Amasaka y'igikoma nayo 1Kg cy'aseye kigura 600Frw
Amasaka y’igikoma nayo 1Kg cy’aseye kigura 600Frw
Abaturage usanga baje no kugura Soya yo gutera cyangwa yo kuvana mu ifu y'igikoma
Abaturage usanga baje no kugura Soya yo gutera cyangwa yo kuvana mu ifu y’igikoma
Ibiryo benshi bigurira ngo ni akawunga gatandukanye
Ibiryo benshi bigurira ngo ni akawunga gatandukanye
Abaturage bahahira aha bemeza ko iyi fu y'ibigori bita kawunga yasimbuye ibijumba ku meza yabo
Abaturage bahahira aha bemeza ko iyi fu y’ibigori bita kawunga yasimbuye ibijumba ku meza yabo
Igiciro cy'umuceri abaturage bavuga ko cyazamutse abawigondera atari benshi
Igiciro cy’umuceri abaturage bavuga ko cyazamutse abawigondera atari benshi
Ku baturage bo hafi aha bagishigisha ikigage bakanywa n'ikivuge amamera bayagura aha ku Mulindi
Ku baturage bo hafi aha bagishigisha ikigage bakanywa n’ikivuge amamera bayagura aha ku Mulindi
Uyu mukecuru baramusukira 15Kg amaze kugura
Uyu mukecuru baramusukira 15Kg amaze kugura
Hasi aho baranguza amasaka baratunganya ngo akazuba kayumutse neza
Hasi aho baranguza amasaka baratunganya ngo akazuba kayumutse neza
Mu gitondo ahagana saa mbili abaguzi ngo ntibaraba benshi harimo bacye
Mu gitondo ahagana saa mbili abaguzi ngo ntibaraba benshi harimo bacye
Ibase (basin) y'inyanya igura bitatu, agatebo ni 4000Frw akadobo ni 500Frw
Ibase (basin) y’inyanya igura bitatu, agatebo ni 4000Frw akadobo ni 500Frw
Bati nitwe dufite inyanya nziza hano
Bati nitwe dufite inyanya nziza hano
Ku Mulindi igitoki nk'iki kigura 3500Frw
Ku Mulindi igitoki nk’iki kigura 3500Frw
Mu mbuto n'imboga hacuruza cyane cyane abagore n'abakobwa
Mu mbuto n’imboga hacuruza cyane cyane abagore n’abakobwa
Uyu mukobwa mwiza acuruza imbuto avuga ko abaguzi bataraba benshi kuko bakorera hejuru
Uyu mukobwa mwiza acuruza imbuto avuga ko abaguzi bataraba benshi kuko bakorera hejuru
Mu myenda, Munyaneza ati biragenda gacye gacye abaguzi ntibaratumenyera
Mu myenda, Munyaneza ati biragenda gacye gacye abaguzi ntibaratumenyera
Ku Mulindi hari n'ubuconsho
Ku Mulindi hari n’ubuconsho
Acuruza imyenda y'urubyiruko amakabutura meza n'imyenda ya siporo, nawe ngo abaguzi ntibaramenyera iri soko ari benshi
Acuruza imyenda y’urubyiruko amakabutura meza n’imyenda ya siporo, nawe ngo abaguzi ntibaramenyera iri soko ari benshi
Uyu mucuruzi w'inkweto avuga ko abantu bataramenyera kuzamuka hejuru ngo baze bahahe
Uyu mucuruzi w’inkweto avuga ko abantu bataramenyera kuzamuka hejuru ngo baze bahahe
Inkweto za'abaciriritse n'abafite ubushobozi buto na 2 000Frw urambara
Inkweto za’abaciriritse n’abafite ubushobozi buto na 2 000Frw urambara
Arashimira umukiliya inkweto anayimupima ngo bumvikane
Arashimira umukiliya inkweto anayimupima ngo bumvikane
Hirya barapima umukiliya utifuje gufotorwa, ipantaro nazo ziraboneka aha ku Mulindi
Hirya barapima umukiliya utifuje gufotorwa, ipantaro nazo ziraboneka aha ku Mulindi
Hasi ku ruzitiro rw'isoko hari n'abandi baba bahashaka amaramuko bacuruza utuntu tunyuranye nka turiya
Hasi ku ruzitiro rw’isoko hari n’abandi baba bahashaka amaramuko bacuruza utuntu tunyuranye nka turiya
1Kg y'akaboga k'iroti ni 2 500Frw
1Kg y’akaboga k’iroti ni 2 500Frw
Uyu mucuruzi w'imbonekarimwe avuga ko abaguzi b'inyama batajya bapfa kubura yemeza ko abantu bakunda inyama cyane
Uyu mucuruzi w’imbonekarimwe avuga ko abaguzi b’inyama batajya bapfa kubura yemeza ko abantu bakunda inyama cyane
Ikinono kiryoshya isombe ngo ntabwo gitinda hano kimwe bakiguhera 800Frw cyangwa 1000Frw no hejuru bitewe n'abagishaka
Ikinono kiryoshya isombe ngo ntabwo gitinda hano kimwe bakiguhera 800Frw cyangwa 1000Frw no hejuru bitewe n’abagishaka
Isoko ryo ku Mulindi ryubatswe n'ishyirahamwe ry'abacuruzi banyuranye ari nabo ba nyiraryo
Isoko ryo ku Mulindi ryubatswe n’ishyirahamwe ry’abacuruzi banyuranye ari nabo ba nyiraryo

Photos © E.Mugunga/Umuseke

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW       

32 Comments

  • Njyewe nkunda inkuru z’Umuseke cyane,Inyinshi zikora ku buzima bwacu bwa buri munsi. Courage Daddy na bagenzi bawe

  • ARIKO BURIYA HIRYA YO KWA MUTANGANA NYABUGOGO NAHO HAKWIYE ISOKO RY’IMYAKA RIGEZWEHO. Urabona ko iri nta AKAVUYO KARIMO UGERERANIJE N’IRYO KWA MUTANGANA MPUZAMAHANGA. Ni ukuvuga ko umuntu yarishakira kuva kuri parking yo KWA MUTANGANA akagera ku gasoko k’imboga ka KASHUGERA(city valley) nako nyine kakajyamo. Maze hasi imboga n’imbuto, n’indi myaka, ahakurikiye boutique, hejuru yaho imyenda n’ibindi, bityo bityo. Usanga kwa MUTANGANA ubu uko bimeze ari nko kwirwanaho. Biti ihi se, kuko Haruguru NYABUGOGO bazubaka, RIBE IRY’IMYAKA (imboga ,imbuto n’imyaka y’ibinyampeke).

  • Ariko aka kajagari ubu kazacika bigenze bite ? hari igihe njya ntekereza ko abirabura dushobora kuba dufite n’akajagari muri genes zacu:

    1. Aha hantu nta myaka 5 ishize hubatswe, kuko ndibuka ko bajya gushyira hariya hirya irimbi rusange, bavugaga ko ango ari mu cyaro umujyi utazahagera vuba; none ndebera aka kajagari gahari, wagirango ni Biryogo ! Nyamara kandi mu myaka 5 ishize, master plan ya Kigali yari yarakozwe; ni ukubera iki iyi master plan yakozwe (tuyitanzeho za milliards zagiye USA na Singapore) ariko ntibashe gukemura aka kajagari mu myubakire mbona hano Rusororo, byatwe n’iki, kuki ntawe ubibazwa ? Ibi bintu byo kubaka umujyi mu buryo buri disorganised bizarangira gute ?

    2. Kuki se abantu bubaka isoko ryiza (n’ubwo naryo atari shyashya), ariko wareba abantu abarimo ugasanga barimo gucururiza mu kajagari, ucuruza ibicuruzwa bye biri aho mu kajagari biravangavanze; Ese bisaba iki ngo umuntu atunganye ibiribwa acuruza usange bifashwe neza, ese bisaba iki ngo umuntu ucuruza inyma usange zifite isuku nawe ubwe afite isuku ? Dore batangiye guteza akajagari hanze y’isoko bahacururiza uduconsho, buriya ejo uzasanga inkeragutabara zirimo ziharwanira n’abazunguzayi, nihagira uhapfira usange byabaye ntational issue, bigeretswe kuri Leta, byahuruje minister… Kuki bariya bo batajya mu isoko imbere, bikaba itegeko rizwi ko nta muntu wemerewe gucaracara hariya ahagurishiriza ikintu icyoa ricyo cyose ?..

    Mumbabarire, njye nshobora kuba wenda mbona ibintu mu buryo bucuramye, ariko nakuriye mu mumuryango papa umbyara yangaga ikintu cy’akajagari n’umwanda, akanga ibintu byandagye, kububuryo byageze n’aho yadutoje kwirinda akajagari mu mitekerereze…Aho nkuriye natemebereye za Buraya na Amerika, nsanga ikintu cya mbere kibaranga (values) ari ordre n’isuku bimeze nk’ibibari mu maraso…twe reeo mbona biri kure nk’ukwezi, gusa nkibaza ngo tuzakomeza kwisuzuguza mu maso y’abanyamaganga kugera aryari ?

    • Mukeshimana, sibyoroshye kubona umunyarwanda utekereza nkawe, mu buryo bunononsoye kandi bufututse. Ndagushimye.

    • kora aha Mukeshimana! Turabyumva kimwe ibitekerezo ufite kabisa. Par contre hari ikintu gikomeye ugomba kwibuka (kutirengagiza):education is the key. Za buraya n’amerika wagenze ntago byaphuye kubinjira mumutwe just like that, they are well educated! Ntago wagereranya umuturage wa Kinyamakara utazi iriva nirizima numuntu uba ufite a certain level of education kuko abenshi muri western baba bafite at least high school level (or close) which means ko bafite notion kuri basics zubuzima. Igihe cyose muri Africa literacy iri on the lower level tuzahorana akajagari kandi abayobozi bibihugu byacu nibyo bakunda kuko bayobora nkuyoboye inka….Afrika igizwe nurubyiruko education ihawe agaciro iterambere ryazamuka in an organised manner

      • Niko se Téta di nkwibarize ikibazo kimwe.Kuki uvuga umuntu w’i Kinyamakara? Turi benshi bavukiye Kinyamakara Perefegitura ya Gikongoro, twize gusomba no kwandika ndetse turanaminuza bya vrai bidafite aho bihuriye nibi bipapuro adashobora no kurisha muri EAC.Akariro gake na feri rero.

        • @Rwasa ahahahah! nanjye niho nkomoka (ababyeyi) sinahavukiye mais nahabaye igihe kinini kwa nyogokuru so mfite uburenganzira bwo kuhavuga (nkuko navuga nahandi mais niho nahisemo)! Niba bikubabaje too bad! Hanyuma ibipapuro uvuga nibihe nibyande wabibonye/wabisomye he, ninde wakubwiye ko akeneye kubijyana muri EAC? Are you sure ko waminuje “bya vrai”? (of course biterwa nicyo waminujemo). Peace out!

      • umva muntu w’Imana gereranya umuturage wo muri 1973 n’uw’ubu yenda dufate ku myambarire: kera bagendaga n’ibirenge ubu gera mu giturage wirebere umukecuru, umusaza, umwana, umukuru(adulte) , learners mu mashuri abanza barambara inkweto, amavunja ngo mutahe. Ese Kinyamakara kuki ariho uvuze, wabonye ahantu hasigaye mu byahoze byitwa Komini hatagira umuriro n’amashanyarazi Nyamara se ntibafite umuntu ukomeye ni nk’uwa kabiri cyangwa uwa gatatu muri iki Gihugu. gusa nyine inkono ihira igihe. Turishimira ibimaze kugerwaho dukomeze twiyubakire Igihugu

    • Ariko urasetsa rwose!!! ibyo bihugu utubwira natwe twabigezemo kdi masoko ameze nkaya nabo barayagira. kuvuga ko abirabura kugira akavuyo biba muri genes zacu ahubwo byerekana urwego rwimitekerereze uriho.kuko nawe ushobora kuba ukifitemo. abirabura bagenze amahanga rimwe na rimwe bumva ko hari level yimitekerereze yindi bagezeho bakumva ko ibyiwabo ari bibi gusa nyamara birengagiza ko no muri ayo mahanga habayo abazungu ku mihanda kdi ko bose batareshya. akavuyo ni akikiremwamuntu rero wibyitirira abanyafurika kuko nahandi karahaba.

      • Ukaba uconfirmye ibyo avuze kuko nawe akavuyo uragafite pe! Ubu se mubyukuri umubwiye iki usibye guconfirma wa mugani uvuga ngo bavuga ibigondamye….yavuze uburaya namerika kandi koko ibyo agaya aya masoko ntibihaba, sinzi aho wagenze mais aho yavuze aya masoko nibyo ntahaba!niba utemeranya nawe shaka indi mpamvu kabisa!

      • Oya tubyemeranywe abazungu bagirw ordre kdo bubaha amategeko,niba guta igipapuro ahandi hatari muri poubelle bibubijwe birabujijwe nyine ntibisaba ko bamucunga ngo abone kubikora!

        • Bubahiriza n’itegekonshinga ryabo ntabwo barihindura kuko abantu bikoreye ibiseke bamwe muribo batazi nogusoma ngo ni serandumu.

          • abazungu civilisation yabo ni iya kera, natwe abanya Afrika turimo kugerageza, ku bya referendum none se wabonye ikipe ihindurwa iri gutsinda; abazungu bajye bashuka abanya Afrika, natwe nitumara kugera ku kigero nk’icyabo tuzabikora, turi ku gihe cya recuperation y’igihe twatakaje.

    • @mukeshimana ibi witanga akajagari bijyanye n ‘ ubushobozi bw’abahacururiza n’abahahahira. Ntawe ujya kugura ibyo akeneye muri kariya kajagari ayobewe ko muri kigali hari super market nyinshi zibicuruza ariko aba agiye gushaka iby’ajya kuba macye. Ntawe ucururiza hariya wanze kuba afite shop nziza yicayemo. Ariko se ukeka ko Umunyarwanda ucuruza imboga ari tayari gukodesha umuryango muri ziriya nyubako nziza zuzuye kigali? Ukeka ko ucuruza baro y’imyenda afite ubushobozi bwo gufata umuryango agacururiza kwa makuza?
      Urashaka ko aba bacuruzi bato bafunga bag akora iki?
      Please mbere yo kugereranya iby’iwacu n’ibyo wabonye cg wumvise mu bazungu banza utekereze ko u rwanda rutandukanye na usa, UK, … turakiyubaka dushobora kuzagera aho bari tujyanye twese ariko tibikoreye. Va mu nzozi ugire ibyo ukora na we kugirango tuzave mu kajagari

      • Nonese umusaza, reka nkubaze gupanga imboga zawe ninyanya ninyama ahantu hari isuku bigasa neza nabyo bisaba kuba ucururirza munzu ya makuza? Nonese uyobewe ko hari ingo mucyaro usanga bazi gukubura, inzu bakayisubiriza neza nivu ryumweru numukara,urugo bakarukemura, imiyenzi bakayicuma neza,uducuma bakatwoza neza, bafite akabindi kamazi atetse, ubwiherero bagashyiramo ibibabi bitoshye bakanyanyagizamo ivu kugirango bice udukoko, mbese wahagera ukumva namahoro nimpumeko nziza kuwundi muturanyi ho ukahasanga kakajagari kumwanda kuva mugikoni, munzu bararamo amaganga, imyaka inyanyagiye imbuga yose, toilet yahirimye,amahurunguru yuzuye imbuga avanzemo amasaka,yiiiiii kuberiki mushyigikira umwanda nakajagari nubivuze ngo abaye umwirasi niba koko bitari muri genes???? Change begins with you!!!!!!!

        • @ lolo Nonese ko numva umpa ingero z’abanyarwanda babikora neza Warangiza ugashyigikira uvuga ko abirabura dufite akavuyo muri genes ndagira nte? Ushobora kuba wanditse utasomye igitekerezo cya mukeshimana nasubizaga. Wanyumvise nabi sinigeze nshyigikira umwanda namaganye uvuga ngo abirabura tuvukana akavuyo

      • Muraho,ntaho bihuriye,yavuze kubitondekanya neza bikagaragara neza mu maso y aba clients atari urunyanya rutereye iriya,umufuka zavuyemo iriya.niyo burayi haba marchEs de dimanche ziba ari iz amake ho ntihaba hanubatse ni nk ahanti haba ari nka parking y imodoka ni urugero kuko muri week end nya modoka nyinshi zihaparika baraza bakahinstalla isoko,kdi biba bipanze neza cyane en ordre.ntago isuku isaba frw isuku iba mu muco w umuntu!!kugira ordre ni isuku kdi

      • Umusaza, kwiyubaka mu kavuyo ntaho byatugeza, uteye desordre ni nayo wasarura. Inzira yo kuva mu bukene no gukora muri gahunda byafasha. Iyo gukorera mu kavuyo aribyo biba biteza imbere twari kuba tugeze kure. Mujye mureka tugirane inama nkuko Mukeshimana abivuze. Kugira gahunda bijyana no kugira rigueur mu byo ukora, ukigora niyo byaba bitagushimishije niba gucururiza mu muhanda bibujijwe birabujijwe, ubikora akabimenya atyo, ushinzwe kubimubuza nawe akabimubuza akurikije amategeko ariko tukagira ikizira. Murakoze.

    • Muraho,ese buriya ririys soko sho ritari shyashya ni he??ucururizw hanze niba habze yaryo adasora simbizi,najya mu isoko imbere azasora!naho abacuruzi ndemeranywa nawe nibige gupanga ibicuruzwa byabo mu isuku ibintu bipanze neza binakurura abashyitsi burya,na burayi aho nzi haba za marches de dimanche kdi bampanga ibintu byabo neza ntibitere akavuyo atari n ahantu bakorera permanently naba nibige gupanga ibintu!

  • isoko ni ryiza ariko uburyo ibintu bipanzemo ni bubi pe bagerageze gupanga ibintu neza nta kajagari karimo

  • Umuseke murakoze kudutemebereza rwose.Mukomerezaho tubafatiye iry’iburyo, ntimuzacike intege umwuga w’itangazamakuru uragorana ariko mbona umurongo mwahisemo ari mwizacyane.Comité de rédaction, abanyamakuru, abaterankunga bose turabashimira.

    • Uyu muntu witwa mukeshimana
      Avuze ijambo ribi cyane kandi mu bihugu byateye imbere wagenze
      Ubundi rirahanirwa
      Nuko ntazi iyo utuye njye na kakureze
      Ntago abanyafurika amaraso yacu arimo akavuyo
      Abo unaburanira nibo bakagira ngo ngwino urebe
      Nu mwanda mwinshi
      Ahubwo nuko bagize imana bakagira decentralisation nzima
      Natwe bizagerwaho
      Utarinze gutuka abanyafurika
      Udututse twese dushatse twa kujyana mu mategeko
      Kandi ntago ari wowe wenyine uba iburayi
      Hari ibyiza byaho tuzi twese nkabahaba nibibi ndetse byinshi
      Birimonuko bakwigishije kwiyumvako uri umunyafurika uvukana amaraso
      Yakajagari
      Urambabaje uzabanze umenye iyo uva uzamenya iyo ujya
      Mu buzima nanga umuntu afatiribintu hamwe akabisigasiga
      Ubikubise hirya hino kugirango wumvikanishe uwo uri we naho uri
      Uzajye ugira inama abantu neza kuko buriya uratukanye
      Kandi urabizi niba uba iburayi
      Usombe neza amategeko ijambo uvuze aho mba uhita ufungwa uribwiye
      Umuntu akakurega
      Kuko niyicamuntu mu mitekerereze noneho wowe ni afrika
      Si nu umuntu
      Ufite akaga ko kutdatekereza mbere yo kuvuga or kwandika
      Wisubireho
      Abanyarwanda baba hanze batewe ishema no kubakana biyubaka
      Kandi biyubashye

      • Iryo ni iterabwoba. Abirabura ubavuze uko muri muhita mwitera hejuru ngo ivangura, ngo ibi n’ibi..! Nawe ntabwo ymeje ko mufite akajagari muri jenes zanyu, ahubwo yavuze ko ajya atekereza ko mushobora kuba mufite akajagari no muri genes zanyu nawe nabonye ativanyemo (jya usoma unatekerza, ibi byombi biratandukanye mu mategeko)…ngaho irukira mu nkiko tuzarebe ko uzamutsinda.

        Mugomba kwemera kujyana n’umuvuduko w’isi, mukemera kuva mu myitwarire nk’iyo muri moyen age. Ni gute Africa ariho usanga umwanda, akajagari, urusaku, ubuhemu, kutiyubaha,..ubwicanyi burimbura bene wanyu…hanyuma umuntu yabivuga ugatangira kuzana iterabwoba. Go to hell !

        Aho mutagira akavuyo se ni he ? Uzajye muri izi taxis za hano Nyamirambo wumve urusaku ngo n’imiziki biba birimo, cg nyarukira hepfo hariya Nyabugobo urebe uko hameze, ntuzamuke ariko utageze aho banywera ka gargazoke nawe ngo usomeho ariko.

        • @Minani urakoze vraiment umusubije neza cyane

      • @Maya ibintu byose uvuze nta nakimwe kivuguruza ibyo Mukeshimana yavuze! wari kumuha facts zerekana ko ibyo yavuze ataribyo! Kuko numujyana muri izo nkiko uzerekana facts ko yababeshyeye. Ubu se tugusobanurire ijambo “dushobora” ni probabilite yakoresheje (we might) hanyuma yerekana nimpamvu yabivuze, kandi ibintu avuga ntiwabihakanye. Ukongera ngo aho aba bagize Imana? Seriously? baretse kugira iyi sensibilite yawe bemera guhinduka barahaguruka barakora/baravumbura ngo bahindure ubuzima bwabo. None wowe muri 2016 uracyarwana no gushaka kurega umuntu ngo kuko yakubwiye ko ugira akavuyo. Abantu nkamwe mugira sensibility iri on a high level muranagoye guhindura imikorere unfortunetly nimwe benshi iwacu. Aho hantu uba bahanira ibyo yavuze nihe di? Keretse niba Mukeshimana atari umwirabura nibwo wenda bapha kumva icyo kirego cyawe bakakita racisme sinon waba usetsa imikara peu importe aho uba.

  • Umuntu w’Inka ni gikukuru turayiteka wangu ihisha vuba

  • Bravo Umuseke! Muri aba mbere ku nkuru zicukumbuye kandi zifitiye akamaro abazisoma. Surtout zitabogama. And again ntimuhagarika comments n’iyo zaba zitabavuga neza. Courage kabisa!

  • Ndabona mu mumeze neza!twebwe hano muburayi iseri yigitoki igura 8000frw. Kandi watinda Gato ugasanga cyashize. Ngayo nguko

    • Wagiye urya kizungu ukareka kurya ibyo bitoki byiwanyu kandi niba ubikumbuye ukajya kubisanga iwanyu?

  • UM– USEKE.RW Murakoze cyane kutugezaho aya makuru.Gusa ndagaya Mukeshimana uvuga ko muri genes zacu harimo akavuyo.Turebye aho twavuye naho tugeze ndetse naho turi kugana ndabona iri ari iterambere rirambye! njye sintinya kubivuga kuko kuva 2007 murugo iwacu duhahira muri iri isiko bivuze ngo riradutunze,ndashimira aba bacuruzi bahuje ubushobozi bakatugezaho iri terambere.ahubwo icyahindutse nuko ibiciro by’ibicuruzwa byagiye hejuru, yego si cyane ariko wenda byatewe n’igiciro nubukode bwo gucururizamo.Niko se Mukeshima enda hano nkwibarize; ubwo koko urifuza ko tuba nka Singapore nonaha?!Hoya ntibyakunda ibi nibyo wivaniye mumutwe gusa,uwakugira nka Nyakubahwa umubyeyi wacu ubu koko wakora iki kugira ngo igihugu kigire umuduko mu iterambere?!ngifitiye nk’amatsiko pe!saba abanyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusange imabbazi kuko mubyo wavuze nta burere burimo.Njye ndashima abashyize hamwe amaboko yabo bakubaka kuko nsigaye njya guhaha ibitishwe n’izuba ndetse bitariho n’ivumbi cg ibyondo!

    • Muri 2007 ririya soko bari bataranagira na project yo kuryubaka none nawe uti muri 2007 narihahiragamo ! Kuki wazonzwe n’ikinyoma na tekiniki, urumva uzavana he imiti ikuvura ko ureba n’amashyamba twakuragamo ibyatsi by’imiti, abatwika amakara bayagerereye ?

  • Bonjour, Commentaires za MUKESHIMANA zirimo ubwenge, ahubwo abantu bajye basoma bumve neza icyandikwa, hanyuma babone gusubiza mu buryo butaziguye cyangwa se buziguye.Inama nk’izi yatanze ni ingirakamaro kuri twese keretse ba bandi baba badashaka kumva ibintu neza no gukurikiza amategeko kuko bamwe birabagora cyane ugasanga bahora mu mikorere ifite ako kajagari kavuzwe haruguru. Inyubako ntacyo nayigayeho ariko uburyo ibicuruzwa bipanze ni mu kajagari nta banga ririmo kuko birigaragaza. Alors abantu bagerageze kuba sober no kuba flexible ariko umurongo usobanutse mu mikorere iyo ariyo yose ni mwiza kuri twese. Abantu biyoroshye bakurikize amategeko, birinde umwanda n’ibijyana nawo byose. Shalom

Comments are closed.

en_USEnglish