
Ubu RURA niyo izajya igena ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol

Minisiteri Kanimba ahereza Patrick Nyirishema ibitabo bikubiyemo inshingano
*RURA yeguruiwe ubugenzuzi bw’ibikomoka kuri Petrol
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane habaye ihererekanyabubasha hagati ya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’ikigo kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, iki kigo cyeguriwe ububasha bwo kugenzura ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Petrol, Minisiteri yo ngo izagumana inshingano zo gutegura no kunoza Politiki y’ubu bucuruzi gusa.

Minisitiri w’ubucuruzi n’ingana Francois Kanimba yavuze ko guhatanya gukora politike no kugenzura ishyirwa mu bikwa ryazo byatumaga hari ibikorwa nabi.
Ati: “ twafatanyaga gukora politike y’ubucuruzi bwa peteroli no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ ubucuruzi bwayo, tuvugishije ukuri hari ibyo twakoraga neza, ariko hari nibyo tutakoraga neza.”
Yavuze ko iyi Minisiteri nta bakozi bahagije ifite ku buryo bashobora kugenzura umunsi ku wundi ishyirwa mu bikorwa rya politike igendanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Petrol.
Maj Patrick Nyirishema umuyobozi wa RURA yavuze ibi bazabikora nk’uko biri mu nshingano gukurikirana ishirwa mu bikorwa rya politiki ya Minisiteri kuri ubu bucuruzi, ndetse ngo bamaze kongera abakozi bazaba babishinzwe.
Hari itegeko rigenga ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Petrol ryashyizweho mu 2013, RURA ngo ikazagenzura umunsi ku wundi iyubahirizwa ry’iri tegeko.
Mu bikubiye muri iri tegeko harimo gutanga uruhushya rwo gucuruza ibikomoka kuri peteroli no kugenzura uko bikorwa, ibintu ngo MINICOM yari ifitemo intege nke.
RURA izajya igenzura ishyirwaho ry’ibiciro, ubuziranenge bw’ibikomoka kuri Petrol n’iyubahirizwa ry’ibiciro ku masoko.
U Rwanda ubu rwashyizeho uburyo (ibigega) bwo kubika Petrol ishobora kurutunga mu gihe cy’amezi atandatu nta yindi yinjiye mu gihugu, ibigega biherutse gufungurwa na Perezida Paul Kagame biherereye i Rusororo.
Mu mwaka wa 2020 u Rwanda ngo ruzaba rushobora kubika Litiro miliyoni 90 muri rusange zicuruzwa mu bazikeneye, muri zo miliyoni 60 ngo zizajya ziba zibitswe na Leta.
Ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubika Litiro miliyoni 72 nyuma y’uko muri uyu mwaka abashoramari babiri bujuje ibigenga bishobora kubika litiro miliyoni 43 zigasanga u Rwanda rwari rufite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 29 gusa.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Kuki se itegurirwa nabashiraho ibiciro byamashanyarazi, internet, water, food? Ntabwo byumvikana rwose
Comments are closed.