Nyuma y’amezi 6 afunze, ati “gereza si ahantu ho gupfira, ni ishuri”
Valens Kubwimana ni umugabo w’imyaka 37 ufite umugore n’abana babiri, amaze amezi abiri afunguwe nyuma y’amezi atandatu afungiwe gufatanwa ibiyobyabwenge, ni umwe mu baherutse kurangiza igifungo wemeye kuganira n’Umuseke ku buzima muri gereza no hanze yayo. Avuga ko muri gereza atari ahantu ho gupfira nk’uko benshi babyibaza, ahubwo ngo ni mu ishuri.
Mu Ugushyingo 2015, yafungiwe muri gereza ya Gasabo ku Kimironko nyuma yo gufatanwa urumogi mu gikapu yari we yemeza ko yari atwariye mugenzi we.
Kubwimana utuye i Masaka mu karere ka Kicukiro, avuga ko amaze gufungwa yageze muri gereza yakira igihano yahawe n’Urukiko aragororwa, muri gereza ngo yahigiye byinshi ndetse agera aho aba umujyanama w’ubuzima muri gereza.
Ati “Nibyo ubuzima ntibwasa no hanze kuko nta bwisanzure bwose buhaba, ni ubuzima bw’ahantu hateraniye abantu benshi, ntakurya cyangwa kunywa neza nko murugo iwawe. Ni igihano uba ugomba kwakira ukagororwa.”
Muri gereza bitewe n’abo uhasanga ngo wiga byinshi kandi ugahura na byinshi bibi kuko haba hari abantu babi bakatiwe imyaka myinshi cyane bananiwe kwakira igihano cyabo bo ngo usanga barushaho kugorama aho kugororwa.
Ati “Ubuzima umuntu yisangamo hariya akenshi ni ingaruka z’icyaha aba yarakoze ariko umuntu wiyakiriye akagororwa asohokayo yarahindutse kuko nk’ubu sinshobora na rimwe gusubira mu biyobyabwenge cyangwa gutwaza umuntu ibintu ntazi.”
Kubwimana yabwiye Umuseke ko kimwe mubyo yanenze muri gereza ari ukubona muri gereza abagororwa bafatwa bitandukanye bitewe n’uko wifite, kuko ngo hari abo usanga babona ibiryo bindi bibisi bakanabyitekera.
Ati “kubwanjye mbona ari ugusumbanya abagororwa kandi bose baba babeshejwe muri gereza no guhanirwa ibyaha bakoze, ubu baba bakwiye gufatwa kimwe.”
Hanze ntibimworoheye ariko bizashoboka…
Amaze amezi abiri arekuwe, yemeza rwose ko yahindutse ubudasubira inyuma, ubu akora ibiraka byo kubaka bikamufasha kubeshaho umuryango we, nubwo ngo abantu batarongera kumugirira ikizere neza. Akabibona nk’ingaruka z’igihe amaze afunze.
Kubwimana ati “Nafunzwe bingwiririye mara amezi atandatu, hari inshuti zantereye ikizere kandi nanjye nahagiriye igihombo,ariko ubuzima burakomeza kandi igihe cyahise ntikigaruka ariko sinkiri wawundi, naremeye ndahanwa ariko ubu nje kubaka ubuzima bushya nubwo biba bigoye.”
Kubwimana avuga ko afite ikizere rwose ko azongera kugirirwa ikizere akagira n’amahirwe mu buzima kuko igihe yamaze muri gereza cyamubereye ishuri rikomeye ry’ubuzima.
Muri gereza ngo yasanze abafunze babishaka bahavana amasomo yo kubana neza mu bantu, iyo ubishoboye muri gereza hanze aho umuntu aba yisanzuye ngo ntibishobora kukunanira waragororotse koko.
Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke
Everyne Nadine UMUBYEYI
UM– USEKE.RW
(Kubwimana ashoboye gukora nk’umufundi, ufite ikiraka cy’ibijyanye n’ubwubatsi wamufasha kubaka ubuzima bushya no gutunga umuryango we, aboneka kuri 0785 393 103)
4 Comments
Ngo gereza si ahantu ho gupfira ni ishuri! Aho yari afungiye harimo ibyumba by’amashuri na ateliers zigisha abafunze bingahe ugereranyije na za kasho? Ari abafungwa birirwa bayura bategereje kurya impungure ntacyo bakora, ndavuga ahanini abatemerewe gusohoka, ari n’abagira icyo biga muri gereza cyabafasha mu buzima basohotse, yabonye abenshi ari abahe? INi byiza niba gereza yaramubereye ishuri ryiza ryo guhindura imyitwarire. Ariko byari kuba akarusho iyo imubera n’ishuri yigiramo umwuga uzamwunganira mu ngorane afite ubungubu, akayisohokamo atari umu aide, ahubwo yarabaye umufundi. Ikindi namwibariza: Buriya buhamya ni na bwo yabwiraga abakatiwe burundu y’umwihariko. Imana ishimwe ubwo we yafunzwe amezi atandatu gusa, kandi akavamo ari muzima. Ariko arabizi neza ko muri za gereza huzuye abantu bazi neza ko ari ho bazapfira.
Mumureke yitetere, harimo abamazemo imyaka 22 babeshyewe bakaba bazanapfiramo. Our Lovely Governement nimwihangane zimwe mu manza zisubirwemo.
Ndabizi Kimironko baba mu mahema, ahandi mu zindi gereza habamo za blocs zifite amadirishya. Umugabo nkuriya wakatiwe amezi 6 kenshi bavuga ko atazi n’umubare w’amadirishya ari muri bloc afungiyemo.Gereza ntabwo ishobora kuvaho kuko zabayeho kuva kera ndetse no ku bwato nka Titanic bwarimo tutavuze muri za chateaux! Ikibabaje ni igihe ufunga umuntu ushaka kumwunvisha gusa, uriya wafatanwe urumogi nti byari ngombwa kumufunga yari gutanga bail akaburana ari hanze. Mu Rwanda rero wagira ngo baba bashaka kurunda abantu muri gereza. Niyo Leta yaba itanga FRW 100 ku mugororwa (ne kuvuga umunyururu) ku munsi iyo ukubye na 100.000 personnes haba hagiye angahe ku munsi? Ayo mafaranga apfa ubusa yakubaka amashuri cyangwa amavuriro ntavuze amazi n’umuriro.Ikindi kandi byizwe neza muri gereza hakwigishwa byinshi birimo imyuga ndetse no kwandika no gusoma aho usanga abana b’abasore bambaye neza bacyeye ariko batazi gusoma no kwandika. Biriya byo gukoresha abagororwa mu mirimo yo kubaka nabyo byatanga umusaruro byizwe neza ndetse na bya Bishanga bahaye Madivani babiteje abagororwa bakwihaza mu birirwa. Akazi karacyahari.
Nimwivugire sha ntimuzi gereza zo ku bwa Kinani uburyo barundagamo abantu babarenganya bagamije kubica gusa. Gufunga abantu babita Inyenzi gusa bakaborera muri gereza kubera torture za buri munsi. Iyi Leta mwe yarabatetesheje nimwivugire. Yirirwa ibagaburira; abandi barafungurwa ngo barashaje cg bemeye icyaha nyamara baramaze abantu. Sha mujye mushimira Kagame kabisa.
Comments are closed.