Kunyara ku buriri bigira ingaruka no kubagukomokaho
Kunyara ku buriri ni ibisanzwe ku bana. Bagenda banabicikaho ku myaka itandukanye. Ibi biterwa n’uko umwana aba ataramenyera kumenya ko uruhago rwe rwuzuye ngo ajye kunyara. Kwinyarira bizaba ikibazo iyo umwana urengeje imyaka itanu anyara ku buriri inshuro zirenze ebyiri mu kwezi.
Iki kibazo twagishyira mu bice bibiri . Hari abana baba bararetse kunyara ku buriri hagashira amezi arenga atandatu, nyuma bakongera kubura iyo ngeso.
Aha inkomoko y’ikibazo si ubwana, ahubwo ahanini biva ku kibazo cy’urwungano rw’inkari, ihinduka ku maranga mutima y’umwana cyangwa ku kw’ihinduka mu misinzirire y’umwana.
Ikindi gice ni icy’abana barenza imyaka itanu bagakomeza kwinyarira. Ibi ahanini biterwa n’uko umubiri w’umwana ukora inkari nyinshi mu ijoro zirenze ubushobozi bw’uruhago rwe, kandi umwana ataramenya kwikangura uruhago rwuzuye.
Ibindi byabitera ariko bidakunze kuboneka ni nk’indwara ya gisukari, ikibazo giturutse mu bwonko, ubumuga buvukanwa(congenital malformations) bw’urwungano rw’inkari cyangwa uburwayi bw’urwungano rw’inkari buturutse kuri microbe.
Ikindi twavuga ni uko kunyara ku buriri bikurikirana mu miryango. Iyo umubyeyi umwe yatinze gihagarika kunyara ku buriri, abana be bishobora kuzababaho.
ICYO WAKORA
Gukubita umwana cyangwa kumukangara bishobora kumutera bishobora kongera ikibazo. Icyo wakorera umwana ni ukumushyiriraho gahunda idahinduka yo kunyara ya ku manywa na nijoro, ukamurinda kumara igihe kinini atarajya kunyara.
Gutoza umwana kujya kunyara buri gihe mbere yo kuryama, kumugabanyiriza ibyo anywa mbere gato y’uko amasaha yo kuryama agera niba munywa icyayi ku biryo bya nijoro ukamuha gake.
Kugenera ibihembo umwana igihe atanyaye ku buriri, icyo gifasha ubwonko bw’umwana kwikangura igihe uruhago rwe rwuzuye nijoro.
Hari udukoresho dukoreshwa dushyirwa ku myenda yo kuryamana tugasona mu gihe umwana atangiye kunyara bityo umwana agahita abyuka akajya kunyara (utu dukoresho dushobora kuba tutaboneka mu Rwanda)
Mu gihe ibi byose bidatanga igisubizo kiza wajya kwa muganga bakaba bagufasha, hari imiti baguha igabanya ikorwa ry’inkari nijoro bikaba byafasha umwana kutanyara ku buriri. Mu gihe kandi haba hari ikindi kibazo cyabitera abaganga bakaba bakibona bakakivura.
Corneille K. Ntihabose
UM– USEKE.COM
1 Comment
Corneille urakoze cyane kuri iyi nkuru yawe nziza kandi igira inama ababyeyi. Ndi umu maman kandi ndemeranya nawe iyo ukurikije ziriya nama utubwiye nukuri bijyenda bigabanuka. Nagushimiraga
Comments are closed.