Ubufasha bw’ibanze waha umuntu urwaye igicuri (epilepsy)
Igicuri(epilepsy) ni indwara igaragaza ikibazo cy’ubwonko, irangwa no kuraba kenshi bishobora kumara kuva ku masegonda kugera ku minota mike.
Uyirwaye ashobora guta ubwenge, akagagara, akumva atameze neza mu mubiri, mu bitekerezo cyangwag akagira imyitwarire idasobanutse mu gihe cy’akanya gato, abantu bafatwa uburyo butandukanye.
Indwara y’igicuri ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye harimo uburwayi nka mugiga, gukomereka k’ubwonko, cyangwa ubumuga bw’ubwonko mu gihe bwarimo bukura.
Akenshi impamvu ntiba izwi, ishobora gutangirira mu bwana cyangwa se umuntu akuze bitewe n’izo mpamvu twavuze haruguru.
Iyo kuraba bigiye bikunda kugaruka ku mpamvu zitazwi cyangwa se kubera indwara runaka idashobora kuvurwa nibyo byitwa igicuri (epilepsy).
Indwara y’igicuri ntiyandura, ntikira ariko hari imiti ishobora kurinda kuraba ku bantu benshi bafite ubwo burwayi. Indyo idasanzwe yafasha ku bana barwaye igicuri.
Umurwayi w’igicuri ashobora kubaho ndetse neza igihe kirekire iyo abashije kumenya uko yitwara, afata imiti yandikiwe na muganga neza nkuko yabimutegetse, akaryama bihagije ku masaha amwe, akirinda umunaniro no kujya kwisuzumisha kwa muganga kenshi.
Ubwo ni uburyo bwafasha kwirinda ibihe byo kuraba n’ubwo bishobora kuba igihe umuntu arimo akora ibintu asanzwe akora.
Ubutabazi bw’ibanze ku murwayi w’igicuri buroroshye, bugamije kumurindira umutekano kugeza ubwo kuraba bihagaze.
Dore ibyo ugomba gukora utabara ugize igicuri:
• Gutuza no guhumuriza abantu bari hafi aho
• Irinde gushaka kumubuza kunyeganyega
• Reba igihe kuraba kwe kumara
• Kuraho ibintu bikomeretsa bimukikije
• Murinde ikintu cyose kiri mu ijosi cyamubuza guhumeka neza
• Musegure ikintu kirambuye kandi cyoroshye
• Muryamishe kurubavu, ibi bimufasha mu guhumeka, irinde gushaka kumufungura umunywa ku ngufu ukoresheje ikintu gikomeye cg se intoki.
• Irinde kumuha ubufasha mu guhumeka kereka gusa iyo ubona adahumeka mu gihe kuraba birangiye.
• Mube hafi kugeza ubwo kuraba byihagaritse
• Mu gihe agaruye azanzamutse, mube hafi kandi umuhumurize
• Mu gihe ubona atameze neza mufashe kugera aho atuye, cyangwa kwa muganga.
Source:ubuzima.com
Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM