Digiqole ad

Italie: Injangwe yarazwe akayabo ka miliyoni 12 z’ama Euro

Mu gihugu cy’Ubutaliyani injangwe yitwa Tommasino yabaye inyamaswa ya 3 ikize ku isi nyuma y’aho uwari uyitunze ayiraze umutungo we wose ungana na miliyoni 11,7 z’amafaranga akoreshwa i Burayi (Euro).

Iyi njangwe niyo yarazwe akayabo, umenya izajya irya imbeba zokeje gusa
Iyi njangwe niyo yarazwe akayabo, umenya izajya irya imbeba zokeje gusa

Maria Assunta wari ufite iyonjangwe yitabye Imana afite imyaka 94 hari mu kwezi gushize. Nk’uko bivugwa n’urubuga rwa internet 7sur 7 dukesha iyi nkuru, ngo uriya mukecuru nta muntu wundi yari afite wo kuraga ibye kandi ngo yanakundaga cyane inyamaswa.

Uko bigaragara iriya nyiranturo yitwa Tommasino, ntacyo yakoresha ariya mafaranga angana kuriya, kuko itajya ku isoko ngo ihahe, cyangwa yicare mu kabari yisengerere.

Uwari uhagarariye Maria Assunta mu bijyanye n’amategeko we akaba asanga ngo ariya mafaranga yazajya ahabwa abakoze ibikorwa byiza, ibi akaba yarabitangarije ikinyamakuru Daily Mail.

Tommasino ntabwo ariyo nyamaswa yaba ibashije kuragwa naba shebuja akayabo. Ubu inyamaswa yambere itunze byinshi ku isi, ni nyarubwana yo mu bwoko bw’ibibwa binini  byitwa Berger yo ikaba yitwa Gunter, ikaba yararazwe na shebuja akayabo ka miliyoni 105 z’ama euro.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

10 Comments

  • hahahaha,iyi nturo mumbarize address zayo neza nzage nyigemurira imbeba nange nirire kuri cash

  • ugiye uli imbwa wayikanga ikaguhunga ahubwo uzagende nawe uli inturo

  • Ariko mubona abantu koko batekereza waba warabonye abantu muri Somalia bicwa n’inzara ugakora biriya Imana ko ariyo igaburira inyamanswa mwaretse natwe tugafasha abakeneye ubufasha tukareka gukora icyo nakwita ko ari umurengwe ayo mafaranga ntiyari gufasha abantu batagira ingano;dutekereze kandi dufashe n’abandi ndangije kandi nsaba undi wese waba azi umuntu ushobora kuba yakora nkibi ko yamwibutsa kureba amashusho ya bariya bantu bishwe n’inzara inshuro nyinshi zishoboka kugira ngo nawe yibaze icyo ashobora kubamarira.Murakoze kandi mwibuke ibyo dusangiye nk’abantu ntimwibuke ibyo dusangiye n’inyamaswa.

  • sha ntukamuseke biterwa ntaho aba yarakuye ariya mafaranga kuko ushobora gusanga ibyo aba akesha ayo mafaranga aribyo bimutegeka kuyaraga injagwe cq imbwa kandi turi kw isi bityo rero umuntu agomba kugira imitekerereze ye nuko abibona kandi uko wowe ubibona siko njye cq undi abibona kuko buri muntu agomba kugira amahitamo ye

  • baba bahaze sha

  • kuba yarayahaye unjagwe , ye nuko ariyo nawe akesha umubano mwiza kuko uwo mu somalia urikuvuga ntawe azi ntanumubano bagiranye ariko iyo njagwe yaramubanishije karahava, ari kuyitura ineza yamugiriye , buri wese nuko yumva ibye ntawumuhagaze hejuru

    • Ariko koko nemeye ko hariho abantu batekereza nkuriya nkawe koko ubwo urabishyigikiye urumva kubana kwe nîyo nturo aribyo byatuma ikiremwa muntu kirengagizwa hakimikwa izo za nyiranturo

  • Ibi ni byo Imana yavuze ngo mu minsi y’imperuka abantu bazaba bikunda bakunda impiya kdi badakundana. Bakora ibintu bidasobanutse kandi bikanyiza. Hanyuma se nyiramabinga yo izaraga nde uwo mutungo?! Iyaba yari azi abakene,imfubyi n’abapfakazicg akareba abababariye kwa muganga, n’abandi…ntiyakabaye akora ibisa bitya

  • Imirengwe iragwira kabisa ubwo se babura kuyafashisha imbabare ziri kwa muganga hamwe nabarara hanze.

  • NYIRANTURO RERO NIWE NYIRAMAFARANGA BURIYA URIYA MARIA ASSUNTA YAKORAGA AKAZI KO KUYAMUCUNGIRA AGIYE GUPFA AMUSUBIZA IBYE.NONE SE NTABO WUMVISHE BATUNZE INZOKA IBATEGEKA UKO BABAHO NIBYO BATUNZE BYOSE AR’IBY’IMPIRI. NAWE RERO NYIRAMABINGA REKA YIBEREHO WASANGA AZI KUYABARA NUBWO ATAKWISENGERERAMO AGACUPA YAKWIGURIRA IKIBEBA GISIZE UMUNYU N’AMAVUTA BIKARANZE.

Comments are closed.

en_USEnglish